UMUTWE WA 4
‘Imana ni urukundo’
Mu mico yose ya Yehova, urukundo ni rwo ruri mu mwanya wa mbere. Ni na rwo rutuma twifuza cyane kumwegera kurusha indi mico. Mu gihe tuzaba dusuzuma bimwe mu bintu byiza biranga uwo muco w’agaciro katagereranywa, tuzabona impamvu ituma Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo.”—1 Yohana 4:8.
IBIRIMO
IGICE CYA 24
Nta kintu gishobora “kudutandukanya n’urukundo rw’imana”
Ikuremo ikinyoma cy’uko Imana itagukunda cyangwa ko utari uwa agaciro imbere yayo.
IGICE CYA 25
“Impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu”
Imana ikubona ite, ugereranyije n’uko umugore afata umwana we w’uruhinja?
IGICE CYA 26
Imana ‘yiteguye kubabarira’
Niba Imana ifite ubwonko butunganye, ni gute ishobora kubabarira kandi ikibagirwa?
IGICE CYA 29
“Kumenya urukundo rwa Kristo”
Ibintu bitatu byarangaga urukundo rwa Yesu bigaragaza mu buryo butunganye urukundo rwa Yehova.
IGICE CYA 30
“Mukomeze kugendera mu rukundo”
Mu gitabo cy’Abakorinto ba Mbere hagaragaza uburyo bunyuranye bwo kugaragariza abandi ko tubakunda.