Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 25

“Impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu”

“Impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu”

1, 2. (a) Ubusanzwe umubyeyi abigenza ate iyo uruhinja rwe rurize? (b) Ni ikihe kintu kiruta impuhwe z’umubyeyi?

 UBUSANZWE iyo uruhinja rurize nijoro, nyina ahita akanguka. Iyo rumaze kuvuka ntaba agisinzira neza nka mbere. Nyuma yo kubyara ahita amenya ibintu bikunda gutuma uruhinja rwe rurira. Ku bw’ibyo, inshuro nyinshi amenya niba uruhinja rwe rukeneye konka, niba rukeneye ko baruhendahenda, cyangwa ko barwitaho mu bundi buryo. Ariko impamvu iyo ari yose yaba yaruteye kurira, uwo mubyeyi ahita agira icyo akora. Urukundo akunda umwana we rutuma amuha ibyo akeneye byose.

2 Impuhwe umubyeyi agirira umwana we, ni kimwe mu byiyumvo bikomeye umuntu agira, bimutera kugaragaza urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ariko kandi, hari ikindi kintu kirenze ibyo, ni ukuvuga impuhwe zivanze n’ubwuzu z’Imana yacu Yehova. Gusuzuma ibihereranye n’uwo muco mwiza cyane, bishobora gutuma turushaho gukunda Yehova. Reka turebe icyo kugira impuhwe bisobanura, n’uko Imana yacu izigaragaza.

Impuhwe ni iki?

3. Ni iki ijambo ry’’Igiheburayo ryahinduwemo “kugaragaza imbabazi” cyangwa “kugira impuhwe” risobanura?

3 Bibiliya igaragaza ko impuhwe n’imbabazi bifitanye isano. Hari amagambo menshi y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki yumvikanisha igitekerezo cyo kugira impuhwe zirangwa n’ubwuzu. Reka dufate urugero rw’inshinga y’Igiheburayo ra·chamʹ, inshuro nyinshi ikaba ihindurwamo “kugaragaza imbabazi” cyangwa “kugira impuhwe.” Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kivuga ko inshinga ra·chamʹ “igaragaza impuhwe zirangwa n’ubwuzu mu buryo budasanzwe, nk’ibyo tugirira umuntu dukunda cyane cyangwa umuntu ukeneye ko tumuba hafi, cyane cyane iyo tubonye afite intege nke cyangwa iyo ari mu bibazo bikomeye.” Iryo jambo ry’Igiheburayo rifitanye isano n’ijambo ryahinduwemo “inda ibyara” kandi rishobora gusobanurwa ko ari “impuhwe za kibyeyi.” aKuva 33:19; Yeremiya 33:26.

“Mbese, umugore yakwibagirwa . . . umwana yibyariye?”

4, 5. Ni mu buhe buryo Bibiliya ikoresha urukundo umubyeyi akunda umwana we kugira ngo itwigishe ukuntu Yehova agira impuhwe nyinshi?

4 Bibiliya ikoresha urugero rw’ibyiyumvo umubyeyi agirira umwana we kugira ngo itwigishe icyo impuhwe za Yehova zisobanura. Muri Yesaya 49:15 haravuga ngo: “Ese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, cyangwa ntagirire impuhwe [ra·chamʹ] umwana yibyariye? Nubwo umugore yamwibagirwa njye sinshobora kukwibagirwa!” Ayo magambo ashimishije agaragaza ukuntu Yehova agirira ubwoko bwe impuhwe nyinshi. Mu buhe buryo?

5 Biragoye kwiyumvisha ukuntu umubyeyi yakwibagirwa kugaburira no kwita ku mwana we ucyonka. N’ubundi kandi, umwana ntashobora kwiyitaho. Uruhinja ruba rukeneye kwitabwaho kandi rukagaragarizwa urukundo na nyina ku manywa na nijoro. Ikibabaje ariko, ni uko tujya twumva iby’ababyeyi bata abana babo, cyane cyane muri ibi ‘bihe biruhije’ aho usanga abantu “badakunda ababo” (2 Timoteyo 3:1, 3). Yehova yaravuze ati: “Njye sinshobora kukwibagirwa.” Impuhwe zirangwa n’ubwuzu Yehova agirira abagaragu be ntizishira. Impuhwe zirangwa n’ubwuzu za Yehova ni nyinshi cyane kurusha iz’umubyeyi aba afitiye umwana we. Ntibitangaje rero kuba umuhanga mu gusobanura amagambo yarasobanuye umurongo wo muri Yesaya 49:15, agira ati: “Iyi ni imvugo ikomeye kurusha izindi zose zakoreshejwe mu Isezerano rya Kera, zigaragaza urukundo rw’Imana.”

6. Ni gute abantu benshi badatunganye babona ibihereranye no kugira impuhwe zirangwa n’ubwuzu, ariko se ni iki Yehova atwizeza?

6 Ese kugira impuhwe byaba ari ikimenyetso kigaragaza intege nke? Abantu benshi badatunganye ni ko babibona. Urugero, umuhanga mu bya filozofiya w’Umuroma witwaga Sénèque, wabayeho mu gihe cya Yesu kandi akaba yaremerwaga cyane mu bahanga b’i Roma, yigishije ko “kugira impuhwe ari ukugaragaza intege nke zo mu bwenge.” Sénèque yashyigikiraga filozofiya y’Abasitoyiko, yatsindagirizaga ibyo gutuza mu buryo butarangwa n’ibyiyumvo. Sénèque yavuze ko umuntu w’umunyabwenge ashobora gufasha abantu bababaye, ariko ko atagomba kwirekura ngo agaragaze impuhwe cyane, kubera ko amarangamutima nk’ayo yatuma adakomeza kuba umuntu utuje. Ubwikunde nk’ubwo ntibwatuma umuntu agaragaza impuhwe zivuye ku mutima. Ariko kandi, uko si ko Yehova ameze. Mu Ijambo rye, atwizeza ko ‘afite urukundo rurangwa n’ubwuzu n’imbabazi’ (Yakobo 5:11). Nk’uko tuzabibona, kugira impuhwe si ukugaragaza intege nke, ahubwo uwo ni umuco mwiza kandi w’ingenzi. Reka dusuzume uko Yehova awugaragaza, kimwe n’umubyeyi wuje urukundo.

Yehova yagaragarizaga impuhwe Abisirayeli

7, 8. Ni mu buhe buryo Abisirayeli bahuye n’ibibazo byinshi igihe bari muri Egiputa, kandi se, ni gute Yehova yabafashije?

7 Impuhwe za Yehova zigaragara neza iyo urebye ukuntu yafataga Abisirayeli. Mu mpera z’ikinyejana cya 16 Mbere ya Yesu, Abisirayeli babarirwa muri za miriyoni bari mu bucakara muri Egiputa, aho bakandamizwaga bikomeye. Abanyegiputa “babakoreshaga imirimo ivunanye yo gucukura ibumba no kubumba amatafari n’indi mirimo yose igoye cyane” (Kuva 1:11, 14). Mu mibabaro yabo yose, Abisirayeli batakambiye Yehova ngo abafashe. None se Imana irangwa n’ubwuzu yabikozeho iki?

8 Yehova yarabibonye arababara. Yagize ati: “Nabonye rwose akababaro k’abantu banjye bari muri Egiputa kandi numvise ukuntu bataka bitewe n’imirimo ivunanye cyane babakoresha. Nzi neza imibabaro yabo” (Kuva 3:7). Yehova ntiyashoboraga kubona imibabaro y’ubwoko bwe cyangwa ngo yumve bumutakira maze ngo areke kubagaragariza impuhwe. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 24 cy’iki gitabo, Yehova ni Imana yishyira mu mwanya w’abandi. Kandi kwishyira mu mwanya w’abandi cyangwa kwiyumvisha akababaro abandi bafite, bifitanye isano rya bugufi no kugira impuhwe. Ariko kandi, Yehova ntiyiyumvishije gusa akababaro k’abagize ubwoko bwe, ahubwo yagize icyo akora ngo abafashe. Muri Yesaya 63:9 hagira hati: “Kubera ko yabakunze kandi akabagirira impuhwe, yarabacunguye.” Yehova yavanye Abisirayeli muri Egiputa abakujeyo “ukuboko gukomeye” (Gutegeka 4:34). Hanyuma, yabahaye ibyokurya mu buryo bw’igitangaza kandi yabagejeje mu gihugu cyabo cyeragamo imyaka myinshi.

9, 10. (a) Kuki inshuro nyinshi Yehova yagiye akiza Abisirayeli nyuma y’uko batura mu Gihugu cy’Isezerano? (b) Mu gihe cya Yefuta, Yehova yakoze iki ngo akize Abisirayeli, kandi se ni iki cyamuteye kubikora?

9 Impuhwe za Yehova ntizagarukiye aho. Igihe Abisirayeli bari bamaze gutura mu Gihugu cy’Isezerano, akenshi bishoraga mu bikorwa bibi maze bakagerwaho n’ingorane. Hanyuma ariko, abagize ubwo bwoko bajyaga bagarura agatima maze bakiyambaza Yehova. Inshuro nyinshi yarabakizaga. Kubera iki? “Kuko yagiriraga impuhwe abantu be.”—2 Ngoma 36:15; Abacamanza 2:11-16.

10 Reka turebe ibyabaye mu gihe cya Yefuta. Kubera ko Abisirayeli bari barahindukiriye imana z’ibinyoma, Yehova yarabaretse bakandamizwa n’Abamoni mu gihe cy’imyaka igera kuri 18. Amaherezo, Abisirayeli baje kwicuza. Bibiliya iratubwira iti: “Nuko bakura imana z’abanyamahanga hagati muri bo bakorera Yehova, na we ntiyashobora gukomeza kwihanganira ingorane Abisirayeli barimo” b (Abacamanza 10:6-16). Igihe abagize ubwoko bwa Yehova babaga bicujije nta buryarya, ntiyashoboraga kwihanganira kubona bababara. Bityo, Imana igira impuhwe zirangwa n’ubwuzu yahaye Yefuta imbaraga kugira ngo avane Abisirayeli mu maboko y’abanzi babo.—Abacamanza 11:30-33.

11. Ni iki tumenya ku bihereranye n’impuhwe za Yehova iyo turebye ukuntu yafataga Abisirayeli?

11 Ni iki uburyo Yehova yafataga ishyanga rya Isirayeli butwigisha ku bijyanye n’impuhwe ze zirangwa n’ubwuzu? Mbere na mbere, tubona ko kuba Yehova agira impuhwe zirangwa n’ubwuzu birenze ibyo kwishyira mu mwanya w’abandi gusa ngo amenye ingorane bafite. Ibuka urugero twabonye rw’umubyeyi ugira icyo akorera uruhinja rwe iyo rurize, abitewe n’impuhwe. Mu buryo nk’ubwo, Yehova ntiyirengagiza gutaka kw’abagize ubwoko bwe. Impuhwe ze zirangwa n’ubwuzu zituma abakiza imibabaro yabo. Ikindi kandi, ukuntu Yehova yafataga Abisirayeli bituma tumenya ko kugaragaza impuhwe atari ukugira intege nke, kubera ko byamuteye gukora igikorwa gikomeye kandi cy’ingenzi cyane ku bwoko bwe. Ariko se, Yehova yaba agirira impuhwe abagaragu be mu rwego rw’itsinda gusa?

Yehova agaragariza abantu impuhwe, buri muntu ku giti cye

12. Ni mu buhe buryo Amategeko yagaragazaga ko Yehova agirira impuhwe buri muntu ku giti cye?

12 Amategeko Yehova yahaye Abisirayeli yagaragazaga ko agirira abantu impuhwe, buri muntu ku giti cye. Reka dufate urugero rw’ukuntu yitaga ku bakene. Yehova yari azi ko hashoboraga kubaho ibintu bitunguranye byashoboraga gutuma Umwisirayeli akena. Abakene bagombaga gufatwa gute? Yehova yihanangirije Abisirayeli agira ati: “[Umuvandimwe wanyu] nakena ntimuzamwirengagize cyangwa ngo mureke kugirira ubuntu uwo muvandimwe wanyu ukennye. Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu kandi mubikore mubikuye ku mutima. Ibyo ni byo bizatuma Yehova Imana yanyu abaha imigisha mu byo mukora byose no mu mishinga yanyu yose” (Gutegeka 15:7, 10). Nanone kandi, Yehova yari yarategetse Abisirayeli kudasarura umurima wose ngo bageze ku mbibi zawo cyangwa ngo bahumbe ibisigaye. Abatishoboye ni bo bagombaga kubihumba (Abalewi 23:22; Rusi 2:2-7). Mu gihe iryo shyanga ryari gukurikiza iryo tegeko ryo kwita ku bakene, abantu babaga bakennye muri Isirayeli ntibari kujya basabiriza ibyokurya. Ese ibyo ntibyagaragazaga impuhwe za Yehova zirangwa n’ubwuzu?

13, 14. (a) Ni gute amagambo ya Dawidi atwizeza ko Yehova atwitaho cyane buri muntu ku giti cye? (b) Ni uruhe rugero dushobora gutanga rugaragaza ko Yehova aba ari hafi y’abantu “bababaye” cyangwa abafite “agahinda kenshi”?

13 Muri iki gihe na bwo, Imana yacu irangwa n’urukundo yita kuri buri muntu ku giti cye. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko izi neza imibabaro yose duhura na yo. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yaranditse ati: “Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, kandi arabumva iyo bamutakiye. Yehova aba hafi y’abantu bababaye. Akiza abantu bafite agahinda kenshi” (Zaburi 34:15,18). Hari umuhanga mu bijyanye na Bibiliya wavuze ko abantu ayo magambo yerekejweho ari ‘abantu bafite umutima umenetse kandi ugaragaza ukwicuza, ni ukuvuga abantu bumva bacishijwe bugufi bitewe n’icyaha, kandi bumva bisuzuguye cyangwa babona ko ari nta gaciro bafite, kandi ntibiyiringire.’ Bene abo bantu bashobora kumva ko Yehova abari kure cyane kandi ko nta cyo bavuze ku buryo yabitaho. Ariko uko si ko bimeze. Amagambo ya Dawidi atwizeza ko Yehova adatererana abantu ‘babona ko ari nta gaciro bafite.’ Imana yacu igira impuhwe iba izi ko mu bihe nk’ibyo ari bwo tuba tuyikeneye kurusha ikindi gihe cyose, kandi iba ituri hafi.

14 Reka dufate urugero rw’ibintu byabayeho. Umubyeyi umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yajyanye agahungu ke k’imyaka ibiri kwa muganga mu buryo butunguranye, kuko kari karwaye mu myanya y’ubuhumekero. Abaganga bamaze gusuzuma uwo mwana, babwiye nyina ko yagombaga kumugumisha aho mu bitaro iryo joro. Uwo mubyeyi yaraye he iryo joro? Yaraye mu ntebe yari muri ibyo bitaro, iruhande rw’uburiri umwana we yari aryamyeho. Ibyo yabitewe n’uko umwana we yari arwaye kandi agomba kumuba hafi. Nta gushidikanya ko Papa wo mu ijuru udukunda ashobora kudukorera n’ibirenze ibyo. N’ubundi kandi, twaremwe mu ishusho ye (Intangiriro 1:26). Amagambo ashishikaje yo muri Zaburi ya 34:18, atubwira ko iyo ‘tubabaye cyane’ cyangwa iyo dufite “agahinda kenshi,” Yehova, kimwe n’umubyeyi udukunda, ‘aba aturi hafi,’ kandi aba adufitiye impuhwe kurusha ikindi gihe cyose ndetse yiteguye kudufasha.

15. Ni gute Yehova adufasha, buri muntu ku giti cye?

15 None se, ni gute Yehova adufasha, buri muntu ku giti cye? Ntavanaho byanze bikunze ibidutera imibabaro. Ariko kandi, hari ibintu byinshi Yehova yateganyirije abamutakira bose ngo abafashe. Ijambo rye, Bibiliya, ritanga inama nziza cyane zishobora gutuma hahinduka ibintu byinshi. Mu itorero, Yehova yateganyije abagenzuzi bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka, bihatira kugaragaza impuhwe ze mu gihe bafasha bagenzi babo bahuje ukwizera (Yakobo 5:14, 15). Kubera ko ari ‘Uwumva amasengesho,’ aha “umwuka wera abawumusaba” (Zaburi 65:2; Luka 11:13). Uwo mwuka ushobora kuduha “imbaraga zirenze iz’abantu” kugira ngo dukomeze kwihangana kugeza igihe Ubwami bw’Imana buzakuriraho ibibazo byose bidutesha umutwe (2 Abakorinto 4:7). Ese ntidushimira Yehova kubera ibyo bintu byose yaduteganyirije? Ntitukibagirwe ko ibyo ari ikimenyetso kigaragaza impuhwe za Yehova zirangwa n’ubwuzu.

16. Ni uruhe rugero ruhebuje rugaragaza impuhwe za Yehova, kandi se, ni gute rutugiraho ingaruka buri muntu ku giti cye?

16 Birumvikana ko urugero ruhebuje rw’impuhwe za Yehova rugaragazwa n’uko yatanze uwo yakundaga cyane kurusha abandi bose, akamutangaho incungu ku bwacu. Yehova yarigomwe cyane, kandi ibyo byatumye twizera ko tuzabona agakiza. Wibuke ko iyo ncungu Yehova yatanze ifite icyo iturebaho, buri muntu ku giti cye. Birakwiriye rero kuba Zekariya, se wa Yohana Umubatiza, yarahanuye ko iyo mpano yarushijeho guha agaciro ‘impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu.’—Luka 1:78.

Hari igihe Yehova yifata ntagire impuhwe

17-19. (a) Ni gute Bibiliya igaragaza ko impuhwe za Yehova zifite umupaka? (b) Ni iki cyatumye impuhwe Yehova yagiriraga ubwoko bwe zigera ku mupaka?

17 Ese twatekereza ko impuhwe za Yehova zirangwa n’ubwuzu zidafite umupaka? Bibiliya igaragaza neza ko ku bantu barwanya Yehova, yifata ntabagirire impuhwe (Abaheburayo 10:28). Kugira ngo tumenye impamvu abigenza atyo, reka tugaruke ku rugero rw’Abisirayeli.

18 Nubwo akenshi Yehova yakijije Abisirayeli akabavana mu maboko y’abanzi babo, amaherezo impuhwe ze zaje kurangira. Ubwo bwoko bwatangiye gusenga ibigirwamana, ndetse bwafataga ibigirwamana byabwo biteye ishozi bukabijyana mu rusengero rwa Yehova (Ezekiyeli 5:11; 8:17, 18). Nanone kandi Bibiliya igira iti: “Bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho, bagasuzugura amagambo yayo kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo, kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be, ku buryo nta wari kubatabara” (2 Ngoma 36:16). Abisirayeli bakoze ibibi kugeza ubwo bitari bigikwiriye rwose ko bagirirwa impuhwe, maze bituma Yehova abarakarira. Ibyo byagize izihe ngaruka?

19 Yehova ntiyari agishoboye kugirira ubwoko bwe impuhwe. Yaravuze ati: “Sinzabagirira impuhwe cyangwa ngo numve banteye agahinda cyangwa ngo mbagirire imbabazi. Nta kintu na kimwe kizambuza kubarimbura” (Yeremiya 13:14). Ku bw’ibyo, Yerusalemu n’urusengero rwayo byarashenywe, maze Abisirayeli bajyanwaho iminyago i Babuloni. Birababaza cyane iyo abantu b’abanyabyaha babaye ibyigomeke ku buryo impuhwe z’Imana zirangira ntibe igishoboye kuzibagaragariza.—Amaganya 2:21.

20, 21. (a) Muri iki gihe, bizagenda bite ubwo impuhwe z’Imana zizaba zigeze ku mupaka wazo? (b) Ni ubuhe buryo burangwa n’impuhwe bwashyizweho na Yehova, tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Bite se muri iki gihe? Yehova ntiyahindutse. Kubera impuhwe ze, yahaye Abahamya be inshingano yo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ mu isi yose ituwe (Matayo 24:14). Iyo abantu bemeye ubwo butumwa, Yehova abafasha kubusobanukirwa (Ibyakozwe 16:14). Ariko uwo murimo ntuzakomeza gukorwa iteka ryose. Yehova yaba atagira impuhwe aramutse aretse ngo iyi si mbi hamwe n’ingorane zayo zose n’imibabaro, bikomeze kugumaho ubuziraherezo. Igihe impuhwe z’Imana zizaba zirangiye, Yehova azarimbura abantu babi. Ndetse n’icyo gihe, azaba abitewe n’impuhwe, kuko azagira impuhwe ku bw’‘izina rye ryera’ no ku bw’abagaragu be bamwiyeguriye (Ezekiyeli 36:20-23). Yehova azavanaho ububi bwose maze ashyireho isi nshya ikiranuka. Ku bihereranye n’abantu babi, Yehova agira ati: “Nanjye ijisho ryanjye ntirizabababarira kandi sinzagira impuhwe. Nzatuma bagerwaho n’ingaruka z’imyifatire yabo.”—Ezekiyeli 9:10.

21 Mbere y’uko icyo gihe kigera, Yehova aracyagaragariza abantu impuhwe. Abantu b’abanyabyaha bihana nta buryarya bashobora kubona imbabazi za Yehova. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma zimwe mu ngero zishishikaje zikubiye muri Bibiliya zigaragaza ukuntu Yehova ababarira mu buryo bwuzuye.

a Muri Zaburi ya 103:13, inshinga y’Igiheburayo ra·chamʹ yumvikanisha imbabazi, cyangwa impuhwe se w’abana abagaragariza.

b Imvugo ngo ‘ntiyashobora gukomeza kwihangana’ ifashwe uko yakabaye, isobanurwa ngo: “Ubugingo bwe buba bugufi; ukwihangana kwe kurarangira.” Bibiliya yitwa The New English Bible igira iti: “Ntiyari agishoboye kwihanganira kubona ubuzima bubabaje Abisirayeli bari barimo.” Ubuhinduzi bwitwa Tanakh—A New Translation of the Holy Scriptures bugira buti “ntiyashoboraga kwihanganira amagorwa y’Abisirayeli.”