Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 26

Imana ‘Yiteguye Kubabarira’

Imana ‘Yiteguye Kubabarira’

1-3. (a) Ni uwuhe mutwaro uremereye Dawidi umwanditsi wa Zaburi yari yikoreye, kandi se, ni gute yabonye ihumure ry’umutima we wari uvurunganye? (b) Ni uwuhe mutwaro dushobora kwikorera mu gihe dukoze icyaha, ariko kandi, ni iki Yehova atwizeza?

DAWIDI, umwanditsi wa Zaburi, yaranditse ati ‘ibyo nakiraniwe birandengeye, bihwanye n’umutwaro uremereye unanira. Ndahondobereye, ndavunaguritse.’ (Zaburi 38:5, 9, umurongo wa 4 n’uwa 8 muri Biblia Yera.) Dawidi yari azi ukuntu umutimanama wicira urubanza washoboraga kuba umutwaro uremereye. Ariko kandi, yabonye ihumure ry’umutima we wari uvurunganye. Yasobanukiwe ko nubwo Yehova yanga icyaha, atanga umunyabyaha mu gihe yihannye by’ukuri kandi akareka imyifatire ye yo gukora ibyaha. Kubera ko Dawidi yari yizeye mu buryo bwuzuye ko Yehova aba yiteguye kubabarira abantu bihana, yaravuze ati “wowe, Mwami, . . . witeguye kubabarira.”​—Zaburi 86:5.

2 Mu gihe dukoze icyaha, natwe dushobora kwikorera umutwaro ushegesha, uterwa n’umutimanama utubuza amahwemo. Kugira bene ibyo byiyumvo byo kwicuza ni ingirakamaro cyane. Bishobora kudusunikira gufata ingamba zikwiriye zo gukosora amakosa yacu. Ariko kandi, hari akaga ko kuremererwa mu buryo bukabije n’umutima wicira urubanza. Umutima wacu wicira urubanza ushobora guhora utwumvisha ko Yehova atazatubabarira, uko twakwihana kose. Mu gihe ‘twishwe n’agahinda’ bitewe n’umutima wicira urubanza, Satani ashobora kugerageza gutuma tugamburura, tukumva ko Yehova abona ko turi abantu badakwiriye, mbese ko tudakwiriye kumukorera.​—2 Abakorinto 2:5-11.

3 Mbese, uko ni ko Yehova abona ibintu? Oya rwose! Kubabarira ni kimwe mu bintu biranga urukundo rwimbitse rwa Yehova. Mu Ijambo rye, atwizeza ko aba yiteguye kutubabarira mu gihe twicujije by’ukuri tubivanye ku mutima (Imigani 28:13). Kugira ngo twirinde ibyiyumvo by’uko Yehova adashobora kuzigera atubabarira, nimucyo dusuzume impamvu ababarira n’ukuntu abikora.

Impamvu Yehova ‘Yiteguye Kubabarira’

4. Ni iki Yehova yibuka ku birebana na kamere yacu, kandi se, ni gute ibyo bigira ingaruka ku bihereranye n’uburyo adufata?

4 Yehova azi aho ubushobozi bwacu bugarukira. Muri Zaburi ya 103:14 hagira hati “azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.” Ntajya yibagirwa ko twaremwe mu mukungugu, ko turi abanyantege nke bitewe no kudatungana. Imvugo ngo azi “imiremerwe yacu” itwibutsa ko Bibiliya igereranya Yehova n’umubumbyi, naho twe ikatugereranya n’inzabya abumba (Yeremiya 18:2-6). * Umubumbyi Mukuru ashyira mu gaciro mu byo atugirira, akurikije intege nke za kamere yacu yokamwe n’icyaha, n’uburyo twitabira cyangwa tukananirwa kwitabira ubuyobozi bwe.

5. Ni gute igitabo cy’Abaroma kivuga ibihereranye n’ububata bukomeye bw’icyaha?

5 Yehova asobanukiwe ukuntu icyaha kigira imbaraga. Ijambo rye rivuga ko icyaha ari imbaraga zikomeye zishyira umuntu mu bubata bwazo buteza urupfu. Ni mu buhe buryo bukomeye icyaha kitwizingiraho? Mu gitabo cy’Abaroma, intumwa Pawulo yaravuze iti ‘dutwarwa n’ibyaha,’ nk’uko abasirikare batwarwa n’umuyobozi wabo (Abaroma 3:9); icyaha ‘cyimikiwe’ gutwara abantu nk’umwami (Abaroma 5:21); icyaha ‘kiba’ muri twe (Abaroma 7:17, 20); koko rero, ‘itegeko’ ryacyo rihora ridukoreramo, rigerageza kudutegeka mu byo dukora (Abaroma 7:23, 25). Mbega ukuntu icyaha gifite ububasha bukomeye bwo gutegeka umubiri wacu udatunganye!​—Abaroma 7:21, 24.

6, 7. (a) Ni gute Yehova abona abantu bashaka imbabazi ze bafite umutima wihannye? (b) Kuki tutagombye gufatana uburemere buke imbabazi z’Imana?

6 Ku bw’ibyo, Yehova azi ko kumwumvira mu buryo butunganye bitadushobokera, uko twaba tubyifuza kose. Atwizeza abigiranye urukundo ko azatubabarira, nidushaka imbabazi ze dufite umutima wihannye. Muri Zaburi ya 51:19 (umurongo wa 17 muri Biblia Yera), hagira hati “ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse; umutima umenetse, ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.” Yehova ntazigera na rimwe atererana, cyangwa asubiza inyuma umutima “umenetse, ushenjaguwe” n’umutwaro wo kwicira urubanza.

7 Ariko se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko twagombye gufatana uburemere buke imbabazi z’Imana, maze kamere yacu ibogamira ku gukora icyaha tukayigira urwitwazo rwo gukora ibyaha? Oya rwose! Nta bwo Yehova apfa gukora ibintu asunitswe n’ibyiyumvo gusa. Imbabazi ze zigira umupaka. Nta na rimwe azababarira abantu bakora ibyaha nkana babigiranye imitima inangiye, maze ntibagaragaze ukwicuza (Abaheburayo 10:26). Ku rundi ruhande, iyo abonye umutima wihannye, aba yiteguye kubabarira. Nimucyo noneho dusuzume zimwe mu mvugo zishishikaje zakoreshejwe muri Bibiliya, zisobanura icyo kintu gihebuje kiranga urukundo rwa Yehova.

Ni Gute Yehova Ababarira mu Buryo Bwuzuye?

8. Mu by’ukuri, ni iki Yehova akora iyo atubabariye ibyaha, kandi se, ibyo bituma tugira ikihe cyizere?

8 Dawidi wihannye yagize ati ‘nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikira gukiranirwa kwanjye. . . . Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye’ (Zaburi 32:5). Imvugo ngo “unkuraho,” isobanura ijambo ry’Igiheburayo mu buryo bw’ibanze rivuga “guterura” cyangwa “gutwara.” Uko ryakoreshejwe aha, risobanura gukuraho umuntu “urubanza, icyaha, igicumuro.” Mu by’ukuri rero, Yehova yateruye ibyaha bya Dawidi, maze arabijyana. Nta gushidikanya, ibyo byorohereje Dawidi ibyiyumvo yari yikoreye by’umutima wamuciraga urubanza (Zaburi 32:3). Natwe dushobora kwiringira mu buryo bwuzuye Imana ikuraho ibyaha by’abantu bashaka imbabazi zayo, bashingiye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu.​—Matayo 20:28.

9. Yehova ashyira ibyaha byacu kure kungana iki?

9 Dawidi yakoresheje indi mvugo ishishikaje kugira ngo asobanure ibihereranye n’imbabazi za Yehova, agira ati ‘nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu’ (Zaburi 103:12). Uburasirazuba buri kure y’uburengerazuba mu rugero rungana iki? Mu buryo runaka, uburasirazuba buhora buri ku ntera ya kure cyane umuntu ashobora gutekereza, kure y’uburengerazuba, izo mpande zombi zikaba zidashobora na rimwe guhura. Intiti imwe yavuze ko iyo mvugo isobanura “kure cyane uko bishoboka kose; ahantu kure cyane dushobora gutekereza.” Amagambo ya Dawidi yahumetswe atubwira ko iyo Yehova atubabariye, ashyira ibyaha byacu ahantu kure cyane dushobora gutekereza.

‘Ibyaha byanyu bizahinduka umweru bise na shelegi’

10. Kuki iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, tutagombye kumva tugifite ikizinga cy’ibyo byaha mu gihe kiba gisigaye cy’ubuzima bwacu?

10 Mbese, waba warigeze kugerageza kuvana ikizinga ku mwenda ufite ibara rikeye? Wenda ikizinga cyakomeje kugaragara, nubwo wari wakoze uko ushoboye kose ngo ukivaneho. Zirikana ukuntu Yehova agaragaza ubushobozi bwe bwo kubabarira, akaba yaragize ati ‘naho ibyaha byanyu bitukura nk’umuhemba, birahinduka umweru bise na shelegi; naho bitukura tukutuku, birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera’ (Yesaya 1:18). Amagambo ngo “bitukura nk’umuhemba” yerekeza ku ibara ry’umutuku ukeye. * ‘Umutuku tukutuku’ wari rimwe mu mabara yafataga cyane mu yo bateraga mu myenda. (Nahumu 2:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Ntidushobora kuvanaho ikizinga cy’icyaha binyuriye ku mihati yacu. Ariko, Yehova ashobora gufata ibyaha bitukura nk’umuhemba n’ibitukura tukutuku maze akabihindura umweru nka shelegi cyangwa nk’ubwoya bwera butarimo irindi bara. Iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, ntitugomba kumva tugifite ikizinga cy’ibyo byaha mu gihe kiba gisigaye cy’ubuzima bwacu.

11. Ni mu buhe buryo Yehova yirenza ibyaha byacu?

11 Hezekiya yahimbye indirimbo ishishikaje yo gushimira ubwo yari amaze kuvanirwaho indwara yari igiye kumwica, maze abwira Yehova ati ‘ibyaha byanjye byose warabyirengeje’ (Yesaya 38:17). Aha ngaha, Yehova avugwaho kuba afata ibyaha by’umunyabyaha wihannye maze akabijugunya inyuma Ye aho Adashobora kongera kubibona cyangwa ngo yongere kubitekerezaho. Dukurikije igitabo kimwe gitanga ibisobanuro, igitekerezo cyari gikubiye muri ayo magambo gishobora kuvugwa ngo “[ibyaha byanjye] wabigize nk’aho bitigeze bikorwa.” Mbese, ibyo ntibiduha icyizere?

12. Ni gute umuhanuzi Mika yagaragaje ko Yehova aduhanaguraho ibyaha burundu mu gihe atubabariye?

12 Igihe umuhanuzi Mika yavugaga ibihereranye n’isezerano ryo kongera gusubiza ibintu mu buryo, yagaragaje ko yemeraga adashidikanya ko Yehova yari kubabarira ubwoko bwe bwihannye, agira ati ‘ni iyihe Mana ihwanye nawe, yirengagiza igicumuro cy’abasigaye b’umwandu wayo? Kandi uzarohera imuhengeri w’inyanja ibyaha byabo byose’ (Mika 7:18, 19). Tekereza icyo ayo magambo yasobanuraga ku bantu bariho mu bihe bya Bibiliya! Mbese, hari uwashoboraga kuba yagarura ikintu cyajugunywe mu ‘muhengeri w’inyanja’? Ku bw’ibyo rero, amagambo ya Mika yagaragazaga ko iyo Yehova atubabariye, aduhanaguraho ibyaha burundu.

13. Amagambo ya Yesu avuga ngo “uduharire imyenda yacu,” asobanura iki?

13 Yesu yerekeje ku mishyikirano irangwa hagati y’uguriza n’ugurizwa, kugira ngo atange urugero rugaragaza imbabazi za Yehova. Yesu yaduteye inkunga yo gusenga tugira tuti ‘uduharire imyenda yacu’ (Matayo 6:12). Muri ubwo buryo, Yesu yagereranyije ibyaha n’umwenda (Luka 11:4). Iyo dukoze icyaha, tujyamo Yehova ‘umwenda.’ Ku bihereranye n’ibisobanuro by’inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo ‘guharira,’ igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kigira kiti “ni uguhara, kureka umwenda umuntu akurimo ntuwumwishyuze.” Mu buryo runaka, iyo Yehova atubabariye, adusonera umwenda washoboraga kutubarwaho. Bityo, abanyabyaha bihannye bashobora kugira ihumure. Yehova ntazigera yishyuza umuntu umwenda yari yaramusoneye!​—Zaburi 32:1, 2.

14. Amagambo ngo “ibyaha byanyu bihanagurwe,” yumvikanisha ikihe gitekerezo?

14 Nanone imbabazi za Yehova zigaragazwa mu Byakozwe 3:19, hagira hati ‘mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe.’ Iyo nteruro ya nyuma ihindurwa ivanywe mu nshinga y’Ikigiriki ishobora gusobanurwa ngo “kuvanaho burundu, . . . gusiba cyangwa kurimbura.” Dukurikije intiti zimwe na zimwe, igitekerezo cyagaragajwe ni igihereranye no gusiba inyandiko yandikishijwe intoki. Ni gute ibyo byashobokaga? Wino yari isanzwe ikoreshwa mu bihe bya kera, yari uruvange rwa karuboni, amariragege hamwe n’amazi. Iyo wabaga ukimara kwandikisha iyo wino, washoboraga gufata igifufuma gitose maze ugahanagura ibyo wabaga wanditse. Urwo ni urugero rwiza cyane rugaragaza imbabazi za Yehova. Iyo atubabariye ibyaha byacu, ni nk’aho yagafashe igifufuma maze akabihanagura.

Yehova ashaka ko tumenya ko ‘yiteguye kubabarira’

15. Ni iki Yehova ashaka ko tumenya ku bihereranye na we?

15 Iyo dutekereje kuri izo ngero zitandukanye, mbese, ntibigaragara neza ko Yehova ashaka ko tumenya ko aba yiteguye rwose kutubabarira ibyaha byacu igihe cyose aba abona ko twihannye nta buryarya? Ntitwagombye gutinya ko yazaturyoza ibyo byaha nyuma y’aho. Ibyo bigaragazwa n’ikindi kintu Bibiliya ihishura ku bihereranye n’imbabazi zihebuje za Yehova: iyo ababariye, aribagirwa.

“Icyaha Cyabo Sinzacyibuka Ukundi”

16, 17. Iyo Bibiliya ivuze ko Yehova yibagirwa ibyaha byacu, ibyo biba bishaka kuvuga iki, kandi se, kuki ushubije utyo?

16 Ku bihereranye n’abantu bari kuba bari mu isezerano rishya, Yehova yatanze isezerano rigira riti “nzababarira gukiranirwa kwabo, kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi” (Yeremiya 31:34). Mbese, ibyo byaba bisobanura ko mu gihe Yehova ababariye, adashobora na rimwe kongera kwibuka ibyaha byakozwe? Ibyo si ko biri rwose. Bibiliya itubwira ibihereranye n’ibyaha by’abantu benshi Yehova yababariye, hakubiyemo na Dawidi (2 Samweli 11:1-17; 12:13). Uko bigaragara, na n’ubu Yehova azi amakosa bakoze. Inkuru ivuga ibyerekeranye n’ibyaha byabo, kimwe n’ivuga ibyo kwihana kwabo n’ukuntu Imana yabababariye, yarazigamwe ku bw’inyungu zacu (Abaroma 15:4). None se, ni iki Bibiliya iba ishaka kuvuga, iyo ivuga ko Yehova ‘atibuka’ ibyaha by’abantu ababarira?

17 Inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo ngo ‘nzibuka,’ yumvikanisha ibirenze kwibuka iby’igihe cyahise gusa. Igitabo cyitwa Theological Wordbook of the Old Testament kivuga ko ibyo bikubiyemo “ikintu cy’inyongera cyo gukora igikorwa gikwiriye.” Muri ubwo buryo rero, ‘kwibuka’ icyaha bikubiyemo igikorwa cyo guhana abanyabyaha (Hoseya 9:9). Ariko iyo Imana ivuze iti “icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi,” iba itwizeza ko mu gihe ibabariye abanyabyaha bihannye, iba itazabahanira ibyo byaha mu gihe runaka nyuma y’aho (Ezekiyeli 18:21, 22). Bityo, Yehova aribagirwa mu buryo bw’uko adahora yibuka ibyaha byacu, kugira ngo ahore abidushinja cyangwa abiduhanira. Mbese, ntiduhumurizwa no kumenya ko Imana yacu ibabarira kandi ikibagirwa?

Bite se ku Bihereranye n’Ingaruka z’Ibyaha Byacu?

18. Kuki kubabarira bidasobanura ko umunyabyaha wihannye aba avaniweho ingaruka zose zishobora guturuka ku myifatire ye mibi?

18 Mbese, kuba Yehova yiteguye kubabarira bisobanura ko umunyabyaha wihannye aba avaniweho ingaruka zose zishobora guturuka ku myifatire ye mibi? Oya rwose. Ntidushobora gukora icyaha maze ngo bicire aho nta nkurikizi. Pawulo yaranditse ati ‘ibyo umuntu abiba, ni byo azasarura’ (Abagalatiya 6:7). Dushobora kugerwaho n’ingaruka runaka z’ibyo twakoze. Ibyo ntibishaka kuvuga ko iyo Yehova atubabariye, atuma tugerwaho n’ibyago. Mu gihe havutse ingorane, Umukristo ntiyagombye gutekereza ati ‘wenda Yehova arimo arampana ampora ibyaha nigeze gukora’ (Yakobo 1:13). Ku rundi ruhande, Yehova ntaturinda ingaruka mbi zose zituruka ku bikorwa byacu bibi. Gutana n’uwo twashakanye, gutwara inda y’indaro, kurwara indwara zandurira mu myanya ndangabitsina, kutagirirwa icyizere cyangwa kutubahwa​—ibyo byose bishobora kuba ingaruka zibabaje z’icyaha zishobora kutugeraho byanze bikunze. Wibuke ko nubwo Yehova yababariye Dawidi ibyaha bye bihereranye na Batisheba na Uriya, atamurinze ingaruka ziteye agahinda zakurikiyeho.​—2 Samweli 12:9-12.

19-21. (a) Ni gute itegeko ryanditswe mu Balewi 5:20-26 (6:1-7 muri Biblia Yera) ryagiriraga umumaro uwakosherejwe cyangwa uwabaga yamukoshereje? (b) Ni ikihe gikorwa Yehova yishimira ko dukora mu gihe abandi bababajwe n’ibyaha twakoze?

19 Ibyaha byacu bishobora kugira izindi ngaruka, cyane cyane mu gihe abandi baba bakomerekejwe n’ibyo twakoze. Reka dufate urugero rw’inkuru ivugwa mu Balewi igice cya 5:20–6:23. (Igice cya 6 muri Biblia Yera.) Aha ngaha, Amategeko ya Mose avuga ibihereranye n’imimerere y’umuntu wabaga yakoze icyaha gikomeye cyo gutwara ibintu by’Umwisirayeli mugenzi we abyibye, abinyaze cyangwa abiriganyije. Hanyuma, uwakoze icyaha akanga kwemera icyaha cye, ndetse akanahangara kurahira ibinyoma. Icyo gihe akaba aburijemo ikirego cya nyir’ukwibwa. Nyuma y’aho ariko, uwakosheje umutimanama ukamurya, maze akatura icyaha. Kugira ngo ababarirwe n’Imana, yagombaga gukora ibindi bintu bitatu bikurikira: kugarura ibyo yari yatwaye, guha uwo yahemukiye indishyi ingana na 20 ku ijana y’ibyo yibye, kandi agatanga isekurume y’intama ho igitambo cyo gukuraho urubanza. Hanyuma, amategeko yaravugaga ati “umutambyi amuhongerere impongano imbere y’Uwiteka, maze uwo muntu azababarirwe.”​—Abalewi 5:20-26 (6:1-7 muri Biblia Yera).

20 Iryo tegeko ryari uburyo bwateganyijwe n’Imana bwo gutanga imbabazi. Bwagiriraga umumaro uwabaga yakosherejwe, akaba yarasubizwaga ibintu bye, kandi nta gushidikanya ko yumvaga aruhutse cyane igihe amaherezo uwamukoshereje yabaga yemeye icyaha cye. Icyo gihe kandi, iryo tegeko ryagiriraga umumaro wa wundi wageraga aho agasunikwa n’umutimanama maze akemera icyaha cye, kandi agakosora amakosa yabaga yakoze. Mu gihe yari kuba yanze kubigenza atyo, ntiyari kubabarirwa n’Imana rwose.

21 Nubwo tutagengwa n’Amategeko ya Mose, atuma tugira ubumenyi bwimbitse ku bihereranye n’imitekerereze ya Yehova, hakubiyemo n’ukuntu abona ibyerekeranye no kubabarira (Abakolosayi 2:13, 14). Mu gihe abandi bababajwe n’ibyaha byacu, Imana irishima iyo dukoze uko dushoboye kose kugira ngo dukosore amakosa (Matayo 5:23, 24). Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kwatura icyaha twakoze, tukemera ko twacumuye, ndetse tugasaba imbabazi uwo twakoshereje. Icyo gihe, dushobora gutakambira Yehova dushingiye ku gitambo cya Yesu, maze tukagira icyizere kidashidikanywaho cy’uko Imana yatubabariye.​—Abaheburayo 10:21, 22.

22. Ni iki gishobora kujyanirana n’imbabazi za Yehova?

22 Kimwe n’undi mubyeyi wese wuje urukundo, Yehova ashobora gutanga imbabazi zijyaniranye n’igihano mu rugero runaka (Imigani 3:11, 12). Umukristo wihannye ashobora kuba agomba kwegura ku nshingano ye yo kuba umusaza, umukozi w’imirimo cyangwa umubwirizabutumwa w’igihe cyose. Ashobora kubabazwa cyane n’uko atakaje mu gihe runaka inshingano yabonaga ko ari iy’agaciro kenshi kuri we. Ariko kandi, guhabwa igihano nk’icyo ntibisobanura ko Yehova atamubabariye. Tugomba kwibuka ko igihano duhabwa na Yehova ari ikimenyetso kigaragaza ko adukunda. Kucyemera no kucyubahiriza bizatuzanira inyungu zihebuje.​—Abaheburayo 12:5-11.

23. Kuki tutagombye na rimwe gufata umwanzuro w’uko turi kure y’imbabazi za Yehova, kandi se, kuki twagombye kwigana imbabazi ze?

23 Mbega ukuntu bisusurutsa kumenya ko Imana yacu ‘yiteguye kubabarira’! Uko amakosa twaba twarakoze yaba angana kose, ntitwagombye gufata umwanzuro w’uko turi kure y’imbabazi za Yehova. Iyo twihannye by’ukuri, tugatera intambwe zo gukosora amakosa twakoze kandi tugasenga Yehova tubigiranye umwete tumusaba imbabazi dushingiye ku maraso ya Yesu yamenetse, dushobora kwiringira mu buryo bwuzuye ko Yehova azatubabarira (1 Yohana 1:9). Nimucyo twigane imbabazi ze mu mishyikirano tugirana n’abandi. Ubundi se, niba Yehova, we udakora icyaha, ashobora kutubabarira mu buryo nk’ubwo bwuje urukundo, mbese, twebwe abantu b’abanyabyaha ntitwagombye gukora uko dushoboye kose kugira ngo tubabarirane?

^ par. 4 Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “imiremerwe yacu,” nanone rikoreshwa ku bihereranye n’inzabya zibumbwa n’umubumbyi.​—Yesaya 29:16.

^ par. 10 Hari intiti imwe yavuze ko umutuku w’umuhemba “wari ibara ritigeraga ricuya, cyangwa ryafataga cyane. Cyaba ikime cyangwa imvura, haba kuwumesa cyangwa kuba umaze igihe kirekire, nta cyashoboraga kuvana iryo bara mu mwenda.”