Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 27

“Erega Kugira Neza Kwe Ni Kwinshi!”

“Erega Kugira Neza Kwe Ni Kwinshi!”

1, 2. Imana igira neza mu rugero rungana iki, kandi se, ni gute Bibiliya itsindagiriza uwo muco?

INCUTI zimaranye igihe zirimo zirasangirira hanze zota akazuba ka kiberinka, ziganira ziseka mu gihe zishimira kureba uko akazuba karenga. Hirya kure, umuhinzi yitegereje imirima ye maze aramwenyura, anejejwe no kubona ibicu byijimye byirundanyije hamwe, n’imyaka ye yari yarumagaye itangiye kubona ibitonyanga bya mbere by’imvura. Ahandi hantu runaka, umugabo n’umugore we bashimishijwe no kubona umwana wabo wiga kugenda, atera udutambwe adagaza.

2 Baba babizi cyangwa batabizi, abo bantu bose barimo barungukirwa n’ikintu kimwe​—ni ukuvuga kugira neza kwa Yehova Imana. Abanyamadini bamwe na bamwe bakunda gusubiramo aya magambo avuga ngo “Imana ni nziza.” Bibiliya yo itsindagiriza ayo magambo mu buryo bukomeye kurushaho. Igira iti “erega kugira neza kwe ni kwinshi” (Zekariya 9:17)! Ariko, muri iki gihe birasa n’aho abantu bake gusa ari bo bazi by’ukuri icyo ayo magambo asobanura. Mu by’ukuri se, kugira neza kwa Yehova Imana bikubiyemo iki, kandi se, ni gute uwo muco w’Imana ugira ingaruka kuri buri wese muri twe?

Ikintu Gihebuje Kiranga Urukundo rw’Imana

3, 4. Kugira neza ni iki, kandi se, kuki byaba bikwiriye kuvuga ko kugira neza kwa Yehova ari ikimenyetso kigaragaza urukundo rw’Imana?

3 Mu ndimi nyinshi zivugwa muri iki gihe, “kugira neza” ni imvugo isa n’aho ari rusange. Ariko kandi, nk’uko bigaragara muri Bibiliya, kugira neza si imvugo ikoreshwa muri rusange. Mbere na mbere, yerekeza ku ngeso nziza no ku guhebuza mu bihereranye n’umuco. Ku bw’ibyo, dushobora kuvuga mu buryo runaka ko Yehova arangwa no kugira neza muri kamere ye yose. Imico ye yose​—hakubiyemo imbaraga, ubutabera n’ubwenge​—ni myiza mu buryo bwuzuye. Nyamara, byaba bikwiriye kuvuga ko kugira neza ari ikimenyetso kigaragaza urukundo rwa Yehova. Kubera iki?

4 Kugira neza ni umuco urangwa n’ibikorwa, ni ukuvuga ko ugaragarira mu bikorwa umuntu akorera abandi. Intumwa Pawulo yagaragaje ko ku bantu, uwo muco ushishikaje cyane kurusha ndetse no gukiranuka (Abaroma 5:7). Umuntu w’umukiranutsi ashobora kwitegwaho gukurikiza ibyo amategeko amusaba abigiranye ubudahemuka, ariko umuntu mwiza we akora ibirenze ibyo. Afata iya mbere, agashishikazwa no gushaka uko yafasha abandi. Nk’uko tuzabibona, rwose Yehova ni umugiraneza muri ubwo buryo. Uko bigaragara, uko kugira neza kwa Yehova guturuka ku rukundo rwe rutagira imipaka.

5-7. Kuki Yesu yanze kwitwa ‘Umwigisha mwiza,’ bityo kandi se, ni ukuhe kuri kwimbitse yashimangiye?

5 Nanone, Yehova agaragaza ineza mu buryo bwihariye. Mbere gato y’uko Yesu apfa, umuntu umwe yaramwegereye ngo amubaze ikibazo, maze atangira agira ati “Mwigisha mwiza.” Yesu yaramushubije ati “unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni we Mana” (Mariko 10:17, 18). Icyo gisubizo gishobora kukubera urujijo rwose! Kuki Yesu yakosoye uwo muntu? Mu by’ukuri se, Yesu ntiyari ‘Umwigisha mwiza’?

6 Uko bigaragara, uwo muntu yari arimo akoresha amagambo ngo “Mwigisha mwiza” nk’izina ry’icyubahiro ryo kumushyeshyenga. Mu buryo burangwa no kwiyoroshya, Yesu yerekeje icyo cyubahiro kuri Se wo mu ijuru, we mwiza mu buryo buhebuje (Imigani 11:2). Nanone ariko, hari ukuri kwimbitse Yesu yarimo ashimangira. Yehova ni we wenyine udushyiriraho amahame agenga icyiza. Ni we wenyine ufite uburenganzira busesuye bwo kugena icyiza n’ikibi. Adamu na Eva bashatse kwiha ubwo burenganzira igihe bigomekaga bakarya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi. Mu buryo butandukanye n’uko babigenje, Yesu we abigiranye ukwicisha bugufi, yararetse ngo Se abe ari we ushyiraho amahame agenga icyiza n’ikibi.

7 Ikindi kandi, Yesu yari azi ko Yehova ari we soko y’ibintu byose byiza. Ni we Nyir’ugutanga “kose kwiza n’impano yose itunganye rwose” (Yakobo 1:17). Nimucyo dusuzume ukuntu kugira neza kwa Yehova kugaragarira mu kuba agira ubuntu.

Igihamya Kigaragaza Kugira Neza Kwinshi kwa Yehova

8. Ni gute Yehova yagaragarije abantu bose ineza?

8 Buri muntu wese wabayeho yungukiwe no kugira neza kwa Yehova. Muri Zaburi ya 145:9, hagira hati ‘Uwiteka agirira neza bose.’ Ni izihe ngero zimwe na zimwe zigaragaza ko agirira abantu bose neza? Bibiliya igira iti “[Imana] ntiyīrekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza, ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero” (Ibyakozwe 14:17). Waba warigeze kurya ibyokurya biryoshye cyane maze ukumva unezerewe? Iyo hataza kubaho kugira neza kwa Yehova ngo ashyireho umwikubo uhoraho w’amazi meza n’“imyaka myiza” itanga umusaruro utubutse, nta byokurya byari kubaho. Yehova ntiyagaragarije iyo neza abamukunda gusa, ahubwo nanone yayigaragarije buri wese. Yesu yaravuze ati “ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.”​—Matayo 5:45.

Yehova ‘abavubira imvura yo mu ijuru, akabaha imyaka myiza’

9. Ni gute urubuto rw’umutapuwa rugaragaza kugira neza kwa Yehova?

9 Abantu benshi bafatana uburemere buke ubuntu buhebuje buhundagazwa ku bantu, bitewe n’uko izuba rikomeza kuva igihe cyose, imvura ntibure kugwa kandi hagahoraho ibihe bitanga umusaruro. Dufate urugero rw’imbuto z’imitapuwa (cyangwa pommes). Izo mbuto zirazwi cyane mu duce twose tw’isi tudashyuha cyane kandi ntidukonje cyane. Nyamara, ni urubuto rwiza cyane, ruryoha, kandi ruba rwuzuye amazi afutse n’intungamubiri z’ingenzi. Mbese, wari uzi ko ku isi hose hari amoko atandukanye y’imbuto z’imitapuwa agera ku 7.500? Zigira amabara atandukanye; hari izitukura, iz’umuhondo n’iz’icyatsi kibisi, kandi zirarutanwa kubera ko hari intoya zijya kungana n’inkeri hakaba n’inini. Iyo ufashe mu ntoki akabuto gato cyane k’umutapuwa, ubona nta cyo kavuze. Ariko kandi, mu gihe gakuze, gahinduka kimwe mu biti byiza cyane kurusha ibindi byose (Indirimbo 2:3). Mu rugaryi, ibiti by’imitapuwa biba bitatse uburabyo bwiza cyane; hanyuma ku muhindo bikera imbuto. Igiti cy’umutapuwa gisanzwe kimara imyaka igera kuri 75 cyera buri mwaka imbuto zakuzura amakarito 20 afite ibiro 19 buri karito!

Aka kabuto gato cyane karakura kakavamo igiti gishobora gutunga abantu kikanabashimisha mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo

10, 11. Ni gute ibyumviro bigaragaza kugira neza kw’Imana?

10 Kubera ko Yehova agira neza mu buryo butarondoreka, yaduhaye umubiri ‘uremye mu buryo butangaje,’ ufite ibyumviro byagenewe kudufasha kugira ngo twiyumvishe neza imirimo ye tunayishimire (Zaburi 139:14). Ongera utekereze kuri bya bintu byavuzwe iki gice kigitangira. Mu bihe nk’ibyo se, ni iki umuntu abona maze kikamushimisha? Udutama twiza tw’umwana wishimye. Uko imvura imanuka ikagwa mu mirima. Amabara y’umutuku, ay’umuhondo n’ay’isine y’akazuba ka kiberinka. Ijisho ry’umuntu riremwe mu buryo rishobora kubona amabara atandukanye asaga 300.000. Kandi ibyumviro byacu byo kumva byumva amajwi atandukanye, urugero nk’ijwi ry’umuntu ukunda, guhuha k’umuyaga mu biti cyangwa igitwenge kirangwa n’ibyishimo byinshi cy’akana k’igitambambuga. Kuki dushobora kuba twabona ibintu nk’ibyo tukumva n’ayo majwi? Bibiliya iravuga iti “ugutwi kumva, n’ijisho rireba, byombi byaremwe n’Uwiteka” (Imigani 20:12). Ariko kandi, ibyo ni bibiri gusa mu byumviro dufite.

11 Ibyumviro byo guhumurirwa ni ikindi gihamya kigaragaza kugira neza kwa Yehova. Izuru ry’umuntu rishobora kumva impumuro zitandukanye zigera ku 10.000. Tekereza kuri nke gusa muri izo: impumuro y’ibyokurya ukunda cyane batetse, iy’indabyo, iy’amababi yaguye hasi n’iy’akotsi k’umuriro ususurutsa. Hanyuma, ibyumviro byawe byo gukorakora bituma ushobora kumva akayaga kaguhuha mu maso, iyo umuntu ukunda aguhobeye mu buryo bugarura ubuyanja, gufata urubuto mu ntoki ukumva rurorohereye. Iyo urushonnyeho, ibyumviro byawe byo kuryoherwa bihita bitangira gukora. Wumva wishimye mu gihe ibyo byumviro byumvise uburyohe buhambaye buterwa n’ibintu biba bigize urwo rubuto. Ni koko, dufite impamvu nyinshi zo kwiyamirira ku bihereranye na Yehova tugira tuti “erega kugira neza kwawe ni kwinshi, uko wabikiye abakubaha.” (Zaburi 31:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.) Ariko se, ni gute Yehova ‘yabikiye’ kugira neza kwe abantu bamwubaha?

Kugira Neza Kuzana Inyungu z’Iteka

12. Ni ibihe bintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi Yehova yaduteganyirije, kandi kuki?

12 Yesu yaravuze ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana’” (Matayo 4:4). Ni koko, ibintu byo mu buryo bw’umwuka duhabwa na Yehova bishobora kutuzanira ibyiza byinshi ndetse kurusha ibyo mu buryo bw’umubiri, kubera ko biyobora ku buzima bw’iteka. Mu Gice cya 8 cy’iki gitabo, twabonye ko muri iyi minsi y’imperuka Yehova yakoresheje imbaraga ze zo gusubiza ibintu mu buryo maze agashyiraho paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Ikintu cy’ingenzi kiranga iyo paradizo, ni ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka.

13, 14. (a) Ni iki umuhanuzi Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa, kandi se, ibyo bisobanura iki kuri twe muri iki gihe? (b) Ni ibihe bintu bihesha ubuzima byo mu buryo bw’umwuka Yehova yateganyirije abagaragu be b’indahemuka?

13 Muri bumwe mu buhanuzi bukomeye bwo muri Bibiliya buhereranye no kongera gusubiza ibintu mu buryo, umuhanuzi Ezekiyeli yeretswe urusengero rwongeye kubakwa kandi rwahawe ikuzo. Amazi yatembaga ava muri urwo rusengero, akaba yaragendaga aba menshi mu bugari no mu bujyakuzimu, kugeza ubwo yahindutse “umugez[i].” Aho uwo mugezi watemberaga hose, wahagiraga ingaruka nziza. Ku nkombe zawo hameze ibiti byatangaga ibyokurya kandi bigakiza. Ndetse uwo mugezi wanatumye Inyanja y’Umunyu itaragiraga ubuzima yongera kugira ubuzima n’umusaruro (Ezekiyeli 47:1-12)! Ariko se, ibyo byose bisobanura iki?

14 Iryo yerekwa ryasobanuraga ko Yehova yari kongera gusubizaho gahunda y’ugusenga kutanduye, nk’uko byashushanywaga n’urusengero Ezekiyeli yabonye. Kimwe n’uwo mugezi wo mu iyerekwa, ibyo Imana yateganyije byo guhesha abantu ubuzima byari kugenda birushaho kwisukiranya ku bagize ubwoko bwayo. Kuva Yehova yagarura ugusenga kutanduye mu mwaka wa 1919, yateganyirije abagize ubwoko bwe ibintu byari kubahesha ubuzima. Mu buhe buryo? Mu by’ukuri, za Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, amateraniro n’amakoraniro, byose byatumye ukuri kw’ingenzi cyane kugera ku bantu babarirwa muri za miriyoni. Binyuriye muri ubwo buryo, Yehova yigishije ubwoko bwe ibihereranye n’ibyo yateganyije bikomeye kurusha ibindi byose byerekeranye n’ubuzima​—ni ukuvuga igitambo cy’incungu cya Kristo, gituma abantu bose bakunda Imana by’ukuri kandi bakayitinya, bagira igihagararo kitanduye imbere ya Yehova, n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. * Ku bw’ibyo rero, ubwo abantu bo muri iyi si bicwa n’inzara yo mu buryo bw’umwuka muri iyi minsi y’imperuka, abagize ubwoko bwa Yehova bo bari mu birori byo mu buryo bw’umwuka.​—Yesaya 65:13.

15. Ni mu buhe buryo kugira neza kwa Yehova kuzagera ku bantu bizerwa mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi?

15 Ariko kandi, umugezi Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa ntuzareka gutemba, ubwo iyi gahunda y’ibintu ishaje izaba imaze kurangira. Ibinyuranye n’ibyo, uzakomeza gutemba, ndetse uzasendera kurushaho mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Hanyuma binyuriye ku Bwami bwa Kimesiya, Yehova azakoresha agaciro k’igitambo cya Yesu mu buryo bwuzuye, agende buhoro buhoro ageza abantu bizerwa ku butungane. Mbega ukuntu icyo gihe tuzanezezwa no kugira neza kwa Yehova!

Ibindi Bintu Biranga Kugira Neza kwa Yehova

16. Ni gute Bibiliya igaragaza ko kugira neza kwa Yehova gukubiyemo indi mico, kandi se, imwe muri yo ni iyihe?

16 Kugira neza kwa Yehova gukubiyemo byinshi birenze ibyo kugira ubuntu. Imana yabwiye Mose iti “ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka [“Yehova,” NW] .” Iyo nkuru ikomeza igira iti “Uwiteka anyura imbere ye, arivuga ati ‘Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi [“ukuri kwinshi,” NW]’” (Kuva 33:19; 34:6). Bityo rero, kugira neza kwa Yehova gukubiyemo indi mico myiza myinshi. Reka dusuzume ibiri gusa muri yo.

17. Kugira ibambe bisobanura iki, kandi se, ni gute Yehova yarigiriye abantu buntu badatunganye?

17 “Imana y’ibambe.” Uwo muco utubwira byinshi ku bihereranye n’uburyo Yehova afata ibiremwa bye. Aho kuba umuntu uhubuka, utagira ibyiyumvo cyangwa utwaza igitugu, nk’uko akenshi bigenda ku bantu bafite ububasha ku bandi, Yehova we ni umugwaneza. Urugero, Yehova yabwiye Aburamu ati “[ndakwinginze] rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba” (Itangiriro 13:14). Ubuhinduzi bwinshi bwakuyemo ijambo “ndakwinginze.” Ariko, abahanga mu bya Bibiliya bagaragaza ko mu rurimi rw’Igiheburayo rw’umwimerere, hakoreshejwe amagambo akubiyemo akaremajambo gahindura iyo mvugo kugira ngo itumvikana nk’aho ari itegeko, ahubwo igahinduka imvugo yo gusaba ikintu runaka ubigiranye ikinyabupfura. Hari izindi ngero zihuje n’urwo (Itangiriro 31:12, NW; Ezekiyeli 8:5NW). Tekereza Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi arimo abwira umuntu buntu ngo “ndakwinginze”! Mbese, ntitwumva tugaruye ubuyanja iyo dutekereje ukuntu Imana yacu Yehova igira ibambe, muri iyi si irangwa n’ibikorwa byo gukagatiza, urugomo no kutubaha?

18. Ni mu buhe buryo Yehova “[a]fite . . . umurava mwinshi,” kandi se, kuki ayo magambo atanga icyizere?

18 “Ifite . . . ukuri kwinshi.” Ubuhemu burogeye ku isi muri iki gihe. Ariko kandi, Bibiliya itwibutsa igira iti “Imana si umuntu ngo ibeshye” (Kubara 23:19). Koko rero, muri Tito 1:2 havuga ko ‘Imana itabasha kubeshya.’ Kugira neza kwa Yehova ntikwamwemerera kubeshya. Bityo rero, amasezerano ya Yehova ni ayo kwiringirwa mu buryo bwuzuye; amagambo yavuze agomba gusohora nta kabuza. Ndetse Yehova yitwa “Imana y’ukuri” (Zaburi 31:5NW). Nta bwo yirinda kuvuga ibinyoma gusa, ahubwo anamenyekanisha ukuri mu rugero rwagutse. Ntakorera mu bwiru, cyangwa ngo ahishahishe ibintu; ahubwo, kuko afite ubwenge butagira akagero, atuma abagaragu be bizerwa bagira ubumenyi, abigiranye ubuntu. * Anabigisha uko babaho mu buryo buhuje n’ukuri abamenyesha, kugira ngo bashobore ‘kukugenderamo’ (3 Yohana 3). Muri rusange se, ni gute kugira neza kwa Yehova kwagombye kutugiraho ingaruka, buri muntu ku giti cye?

‘Murabagiranishwe no Kugira Neza kwa Yehova’

19, 20. (a) Ni gute Satani yagerageje gutuma Eva atakaza icyizere ku bihereranye no kugira neza kwa Yehova, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka? (b) Kugira neza kwa Yehova kwagombye mu buryo bukwiriye kutugiraho izihe ngaruka, kandi kuki?

19 Igihe Satani yoshyaga Eva mu busitani bwa Edeni, yarabanje atuma mu buryo bw’amayeri atakaza icyizere ku bihereranye no kugira neza kwa Yehova. Yehova yari yarabwiye Adamu ati “ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo, uko ushaka.” Mu biti bibarirwa mu bihumbi bishobora kuba byari bitatse ubwo busitani, kimwe gusa ni cyo Yehova yari yaramubujije kuryaho. Nyamara, zirikana amagambo Satani yabwiye Eva mu kibazo cya mbere yamubajije agira ati “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” (Itangiriro 2:9, 16; 3:1). Satani yagoretse amagambo yavuzwe na Yehova kugira ngo yumvishe Eva ko hari ikintu runaka cyiza Yehova yari yarabakinze. Ikibabaje ni uko amayeri ye yageze ku ntego. Eva, kimwe n’abandi bagabo n’abagore benshi babayeho nyuma ye, yatangiye gushidikanya ku bihereranye no kugira neza kw’Imana, yo yari yaramuhaye ibyo yari afite byose.

20 Tuzi ukuntu uko gushidikanya kwateje agahinda n’imibabaro mu buryo bwimbitse. Bityo rero, nimucyo tuzirikane amagambo yo muri Yeremiya 31:12 (NW) agira ati “bazarabagiranishwa no kugira neza kwa Yehova.” Mu by’ukuri, kugira neza kwa Yehova kwagombye gutuma turabagiranishwa n’ibyishimo. Ntitugomba kuzigera na rimwe dushidikanya ku bihereranye n’impamvu zituma Imana yacu ikora ibintu, Imana yacu irangwa no kugira neza mu buryo bwuzuye. Dushobora kuyiringira byimazeyo, kubera ko ishakira ibyiza abayikunda.

21, 22. (a) Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe wakwishimira kwitabiramo umuco wa Yehova wo kugira neza? (b) Ni uwuhe muco tuzasuzuma mu gice gikurikira, kandi se, utandukaniye he no kugira neza?

21 Ikindi kandi, iyo tubonye uburyo bwo kubwira abandi ibihereranye no kugira neza kw’Imana, biradushimisha cyane. Ku bihereranye n’ubwoko bwa Yehova, muri Zaburi ya 145:7 hagira hati “bazībukiriza kugira neza kwawe kwinshi.” Buri munsi, twungukirwa mu buryo runaka no kugira neza kwa Yehova. Kuki tutakwihingamo akamenyero ko kujya dushimira Yehova buri munsi ku bwo kugira neza kwe, tukajya tuvuga tugusha ku ngingo uko bishoboka kose? Gutekereza kuri uwo muco, gushimira Yehova buri munsi kubera wo no kubwira abandi ibihereranye na wo bizadufasha kwigana Imana yacu irangwa no kugira neza. Kandi mu gihe tuzaba dushaka uburyo bwo kugira neza, nk’uko Yehova abikora, tuzarushaho kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Intumwa Yohana yari igeze mu za bukuru yaranditse iti “ukundwa, ntukīgane ikibi, ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w’Imana.”​—3 Yohana 11.

22 Nanone, kugira neza kwa Yehova kugendana n’indi mico myiza. Urugero, Imana irangwa n’“ineza nyinshi yuje urukundo,” cyangwa urukundo rurangwa n’ubudahemuka (Kuva 34:6NW). Uwo muco urihariye kurusha umuco wo kugira neza, kubera ko Yehova awugaragariza cyane cyane abagaragu be bizerwa. Igice gikurikira kizatubwira uburyo awugaragaza.

^ par. 14 Nta rundi rugero rukomeye rugaragaza kugira neza kwa Yehova rwaruta urwo kuba yaratanze incungu. Mu biremwa by’umwuka byose bibarirwa muri za miriyoni Yehova yagombaga guhitamo, yahisemo Umwana we akunda cyane w’ikinege, kugira ngo abe ari we udupfira.

^ par. 18 Birakwiriye ko Bibiliya ishyira isano hagati y’ukuri n’umucyo. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “ohereza umucyo wawe n’umurava wawe [“ukuri kwawe,” NW]” (Zaburi 43:3). Yehova atanga umucyo mwinshi wo mu buryo bw’umwuka, akawuha abantu bose bashaka kwigishwa cyangwa kumurikirwa na we.​—2 Abakorinto 4:6; 1 Yohana 1:5.