Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 29

“Kumenya urukundo rwa Kristo”

“Kumenya urukundo rwa Kristo”

1-3. (a) Ni iki cyatumye Yesu ashaka kumera nka Papa we? (b) Ni ibihe bintu tuziga byaranze urukundo rwa Yesu?

 WABA warigeze kubona akana k’agahungu kagerageza kwigana papa wako? Ako kana gashobora kwigana uko papa wako agenda, uko avuga, n’ibyo akora. Amaherezo, ako kana k’agahungu gashobora gutangira kubona ibintu nk’uko papa wako abibona, mu bihereranye n’umuco ndetse no mu buryo bw’umwuka. Ibyo bigaragaza ko iyo umwana w’umuhungu akunda papa we kandi akamwubaha, bituma ashaka kumera nka we.

2 Uko ni na ko bimeze kuri Yesu. None se ni ubuhe bucuti yari afitanye na Papa we? Igihe kimwe yaravuze ati: “Nkunda Papa” (Yohana 14:31). Nta muntu ushobora gukunda Yehova kurusha Umwana we, kuko babanye igihe kirekire mbere y’uko ibindi biremwa byose bibaho. Urwo rukundo rwatumye uwo Mwana w’indahemuka ashaka kumera nka Papa we.—Yohana 14:9.

3 Mu bice bibanza by’iki gitabo, twasuzumye ukuntu Yesu yiganye Yehova mu buryo butunganye binyuriye mu kugaragaza imbaraga, ubutabera n’ubwenge. Ariko se ni gute Yesu yagaragaje urukundo nk’urwa Papa we? Reka turebe ibintu bitatu Yesu yakoze bikagaragaza ko yari afite urukundo. Yarigomwaga, akagira impuhwe kandi agahora yiteguye kubabarira.

“Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze”

4. Ni uruhe rugero Yesu yadusigiye mu birebana no gukunda abandi urukundo rurangwa no kwigomwa?

4 Yesu yatanze urugero rwiza cyane mu kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa. Umuntu wigomwa yita ku byo abandi bakeneye n’ibibahangayikishije, mbere y’uko yita ku bye. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje urukundo nk’urwo? We ubwe yaravuze ati: “Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu wemera gupfira incuti ze” (Yohana 15:13). Yesu yemeye gutanga ubuzima bwe butunganye kugira ngo adupfire. Icyo ni ikimenyetso gikomeye, kigaragaza urukundo rutigeze rugaragazwa n’undi muntu uwo ari we wese. Icyakora hari ubundi buryo Yesu yagaragajemo urwo rukundo rurangwa no kwigomwa.

5. Kuki kuba Umwana w’ikinege w’Imana yaravuye mu ijuru akaza ku isi, bigaragaza ko yari afite urukundo kandi akigomwa?

5 Mbere y’uko Umwana w’ikinege w’Imana aba umuntu, yari afite umwanya ukomeye cyane mu ijuru. Yari incuti ya Yehova ndetse n’abamarayika. Nubwo Yesu yari afite ubuzima bwiza mu ijuru, “yemeye gusiga byose amera nk’umugaragu, maze aba umuntu” (Abafilipi 2:7). Yemeye kuba mu bantu b’abanyabyaha, mu isi itegekwa na “Satani” (1 Yohana 5:19). Ibyo bigaragaza ko Umwana w’Imana yagaragaje urukundo kandi akigomwa.

6, 7. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje urukundo rurangwa no kwigomwa mu gihe yakoraga umurimo we hano ku isi? (b) Ni uruhe rugero rugaragaza urukundo ruzira ubwikunde ruvugwa muri Yohana 19:25-27?

6 Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, yagaragaje urukundo rurangwa no kwigomwa mu bintu byinshi. Ntiyarangwaga n’ubwikunde. Yahugiraga mu murimo we, ku buryo yigomwe ibintu bisanzwe abandi bantu bishimira kugira. Yaravuze ati “Ingunzu zifite aho ziba n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira iwe” (Matayo 8:20). Kubera ko Yesu yari umubaji w’umuhanga, yashoboraga kwiyubakira inzu nziza cyangwa akabaza ibikoresho byo mu nzu akabigurisha ku buryo abona amafaranga menshi. Icyakora ntiyigeze akoresha ubuhanga bwe kugira ngo abone ubutunzi.

7 Ikintu kigaragaza ko Yesu yari afite urukundo no kwigomwa, kigaragara muri Yohana 19:25-27. Tekereza ku bintu byinshi bigomba kuba byari mu bwenge bwa Yesu ku mugoroba yapfiriyeho. Mu gihe yari amanitse ku giti kandi ababara cyane, yari ahangayikiye abigishwa be n’umurimo wo kubwiriza, ariko cyane cyane yari ahangayikishijwe no gukomeza kuba indahemuka, kubera ko byari gutuma Papa we wo mu ijuru ahabwa ikuzo. Mu by’ukuri, imibereho y’abantu yo mu gihe kizaza ni we yari ishingiyeho! Nubwo byari bimeze bityo ariko amasaha make mbere y’uko apfa, yagaragaje ko yari ahangayikiye mama we Mariya, uko bigaragara icyo gihe wari umupfakazi. Yesu yasabye intumwa Yohana kwita kuri uwo mubyeyi akamufata nka mama we. Nyuma yaho Yohana yajyanye Mariya iwe mu rugo. Ubwo rero Yesu yari ahangayikishijwe n’uko mama we yari kumera haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Rwose Yesu yagaragaje urukundo ruzira ubwikunde!

‘Yabagiriye impuhwe’

8. Ijambo ry’Ikigiriki Bibiliya ikoresha ivuga ibihereranye n’impuhwe za Yesu risobanura iki?

8 Kimwe na Papa we, Yesu yagiraga impuhwe. Ibyanditswe bivuga ko yakundaga gufasha abantu babaga bafite ibibazo kubera ko yumvaga abagiriye impuhwe. Iyo Bibiliya ishaka kumvikanisha impuhwe Yesu yagiraga, ikoresha ijambo ry’Ikigiriki rihindurwamo “gukora ikintu ubitewe n’impuhwe.” Hari umuhanga mu gutanga ibisobanuro kuri Bibiliya wavuze ati: “Ibyo bisobanura . . . ibyiyumvo bikomeye byo mu mutima bituma umuntu akora ikintu runaka. Iryo jambo ni na ryo rikoreshwa bashaka kuvuga umuntu ugira impuhwe.” Reka turebe ingero ziragaragaza uko Yesu yagize impuhwe nk’izo bigatuma agira icyo akora.

9, 10. (a) Ni iki cyatumye Yesu n’intumwa ze bahitamo kujya ahantu hatuje? (b) Igihe abantu benshi batumaga Yesu atabona akanya ko kuruhuka yakoze iki kandi kuki?

9 Yesu yahoraga yifuza gufasha abantu kumenya Imana. Inkuru yo muri Mariko 6:30-34 itwereka ikintu cy’ingenzi cyatumaga Yesu agira impuhwe. Gerageza kwiyumvisha uko byari bimeze. Intumwa zari zishimye cyane, kubera ko zari zivuye kubwiriza kandi umurimo wagenze neza. Zasubiye kureba Yesu maze zimubwina zishimye cyane ibyo zari zabonye n’ibyo zari zumvise. Ariko abantu benshi bateraniye aho, bituma Yesu n’intumwa ze batabona n’akanya ko kurya. Kubera ko Yesu yari azi kwitegereza, yabonye ko intumwa ze zari zinaniwe. Yarazibwiye ati: “Nimuze mwenyine tujye ahantu hiherereye turuhuke ho gato.” Binjiye mu bwato, maze bambuka bagana mu majyaruguru hakurya y’Inyanja ya Galilaya, ahantu hari hatuje. Ariko ba bantu barababonye bagenda. Hari n’abandi bumvise ko bagiye. Abo bose barirukanse baca inzira y’ubutaka, maze batanga ubwato kugera hakurya.

10 None se Yesu yaba yarababajwe n’uko batumye ataruhuka? Oya rwose! Ahubwo kubona abo bantu benshi bari bamutegereje byamukoze ku mutima. Mariko yaranditse ati: “Abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri. Atangira kubigisha ibintu byinshi.” Yesu yabonye ko abo bantu bifuzaga kumenya Imana. Bari bameze nk’intama zayobye zitagira umwungeri uzitabara, uziyobora cyangwa uzirinda. Yesu yari azi ko Abayobozi b’amadini batitaga ku baturage basanzwe. Ntibabakundaga kandi ari yo yari inshingano yabo (Yohana 7:47-49). Yagiriye abo bantu impuhwe, maze atangira kubigisha “iby’Ubwami bw’Imana” (Luka 9:11). Nanone Yesu yagiriye abantu impuhwe na mbere y’uko amenya niba bari kwemera ibyo yari agiye kubigisha. Ubwo rero ntiyagiriye abo bantu impuhwe amaze kubona ko bemeye ibyo yabigishije, ahubwo yazibagiriye mbere y’uko abigisha.

‘Yarambuye ukuboko, amukoraho’

11, 12. (a) Mu bihe bya Bibiliya, ni gute abantu bafataga ababaga barwaye ibibembe, kandi se Yesu yitwaye ate igihe umuntu wari “urwaye ibibembe byinshi” yamusangaga? (b) Kuki kuba Yesu yarakoze kuri uwo muntu wari urwaye ibibembe, bishobora kuba byaramushimishije kandi se ni gute inkuru y’ibyabaye ku muganga wavuraga ibibembe ibigaragaza?

11 Yifuzaga gukiza ababaga bababaye. Abantu bari barwaye indwara zitandukanye, bari bazi ko Yesu yagiraga impuhwe, ni yo mpamvu bamusangaga ngo abakize. Ibyo byagaragaye igihe umuntu wari “urwaye ibibembe byinshi” yazaga kureba Yesu. Icyo gihe Yesu yari arimo kwigisha abantu (Luka 5:12). Mu bihe bya Bibiliya, ababaga barwaye ibibembe bashyirwaga ukwabo kugira ngo batanduza abandi (Kubara 5:1-4). Ariko nyuma yaho, abayobozi b’idini ry’Abayahudi batumye abantu batangira kubona abarwaye ibibembe mu buryo butarangwa n’impuhwe, ndetse banabashyiriraho amategeko akomeye cyane. a Ariko Yesu we yagiriye impuhwe uwo muntu wari urwaye ibibembe. Iyo nkuru ikomeza igira iti: “Haza umuntu wari urwaye ibibembe aramwinginga, kandi arapfukama, aramubwira ati: ‘Ubishatse ushobora kunkiza.’” Ibyo byatumye “yumva amugiriye impuhwe, arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati: ‘Ndabishaka. Kira.’ Ako kanya ibibembe bimushiraho, arakira’” (Mariko 1:40-42). Yesu yari azi ko amategeko atemereraga umuntu urwaye ibibembe kujya aho abandi bari. Ariko aho kugira ngo Yesu amwirukane, yamugiriye impuhwe maze akora ikintu cyatangaje abantu benshi. Yesu yamukozeho.

12 Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu uwo muntu wari urwaye ibibembe yumvise ameze, igihe Yesu yamukoragaho? Reka dufate urugero rw’ibintu byabayeho. Umuhanga mu kuvura indwara y’ibibembe witwa Dr. Paul Brand, yavuze inkuru y’umuntu wo mu Buhinde yavuye wari urwaye ibibembe. Igihe yari arimo kumusuzuma, uwo muganga yafashe uwo muntu ku rutugu, maze amusobanurira yifashishije umusemuzi, imiti yagombaga gufata. Mu buryo butunguranye, wa muntu wari urwaye ibibembe yatangiye kurira. Muganga yabajije uwasemuraga ati: “Bigenze bite? Ese hari ikintu kibi mvuze?” Maze aramusubiza ati: “Oya muga, nta kintu kibi uvuze. Ahubwo uyu murwayi avuze ko arimo kurizwa n’uko wamufashe ku rutugu. Ngo mbere y’uko aza hano, nta muntu n’umwe wari warigeze amukoraho, kandi hari hashize imyaka myinshi.” Ubwo rero igihe Yesu yakoraga kuri wa muntu wari urwaye ibibembe, uwo mubembe yarishimye cyane. Ikindi kandi iyo ndwara yari imaze igihe kirekire ituma abantu bamuhunga yahise ikira.

13, 14. (a) Ni abahe bantu Yesu yahuye na bo igihe yari ageze hafi y’umudugudu wa Nayini, kandi se kuki ibyo yabonye icyo gihe byari bibabaje cyane? (b) Kuba Yesu yaragize impuhwe byatumye akorera iki uwo mupfakazi w’i Nayini?

13 Impuhwe zatumaga afasha ababaga bapfushije. Yesu yababazwaga cyane no kubona abantu bapfushije. Reka dufate urugero rw’ibintu bivugwa muri Luka 7:11-15. Byabayeho igihe Yesu yari ageze hafi y’umudugudu w’i Galilaya witwaga Nayini, icyo gihe akaba yari amaze igihe akora umurimo we. Yesu ageze hafi y’amarembo y’uwo mudugudu, yahuye n’abantu bari bagiye gushyingura. Ibyo bintu byari bibabaje cyane. Kubera iki? Ni ukubera ko umusore wari wapfuye yari ikinege kandi mama we yari umupfakazi. Ibyo bigaragaza ko atari ubwa mbere uwo mupfakazi yari agiye gushyingura, kuko bishoboka ko mbere yaho yari yarashyinguye umugabo we. Iki gihe bwo ni umwana we wari wapfuye, wenda akaba ari na we wamwitagaho. Birashoboka ko abantu bari kumwe na we bagendaga barira kandi baririmba indirimbo z’agahinda, banacuranga indirimbo z’icyunamo (Yeremiya 9:17,18; Matayo 9:23). Yesu yakomeje kwitegereza ukuntu mama w’uwo muhungu yari yishwe n’agahinda, wenda akaba yaragendaga hafi y’abari batwaye umurambo w’umwana we.

14 Yesu ‘yagiriye impuhwe’ uwo mubyeyi wari wababajwe cyane n’urupfu rw’umwana we. Yamubwiye mu ijwi rimuhumuriza ati: “Wikomeza kurira.” Nubwo nta wari ubimusabye, Yesu yegereye ikintu bari batwayemo umurambo maze agikoraho. Abari batwaye umurambo, wenda n’abandi bari aho, barahagaze. Hanyuma Yesu yabwiye uwo muntu wari wapfuye ati: “Musore, byuka!” Nuko “uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga” nk’umuntu uvuye mu bitotsi byinshi. Bibiliya ikomeza ivuga amagambo ashishikaje igira iti: “Maze amuha mama we.”

15. (a) Inkuru zo muri Bibiliya zivuga ukuntu Yesu yagiriraga abantu impuhwe zigaragaza zite ko umuntu ufite impuhwe agira n’icyo akora? (b) Twakwigana Yesu dute?

15 Izo nkuru zitwigishije iki? Uzirikane ko umuntu ugira impuhwe agira icyo akora. Yesu ntiyashoboraga kubona ibibazo abandi bafite ngo areke kubagirira impuhwe. Nanone ntiyari kugira impuhwe ngo areke kugira icyo akora. Twamwigana dute? Kubera ko turi Abakristo, dufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa. Urukundo dukunda abandi ni rwo rutuma tubabwiriza. Ariko nanone tujye twibuka ko tugomba kugira impuhwe mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza. Nitwishyira mu mwanya w’abandi nk’uko Yesu yabigenje tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo tubagezeho ubutumwa bwiza (Matayo 22:37-39). None se twakora iki, mu gihe bagenzi bacu duhuje ukwizera bahuye n’imibabaro cyangwa bafite agahinda? Ntidushobora gukuraho imibabaro abantu bahura na yo cyangwa ngo tuzure abapfuye. Ariko dushobora kubagirira impuhwe, tukabereka ko duhangayikishijwe n’ibyababayeho kandi tukabafasha.—Abefeso 4:32.

“Papa, bababarire”

16. Kuba Yesu yarabaga yiteguye kubabarira byagaragaye bite igihe yari amanitse ku giti?

16 Hari ubundi buryo bw’ingenzi Yesu yagaragajemo ko yakundaga abantu nka se. Yabaga ‘yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Ibyo byanagaragaye igihe yari amanitse ku giti. Nubwo abamwishe bamukoreye ibintu bibabaje cyane, bakamutera imisumari mu biganza no mu birenge, ntiyasabye se Yehova ngo abahane. Ahubwo yaravuze ati: “Papa bababarire, kuko batazi icyo bari gukora.”—Luka 23:34. b

17-19. Ni gute Yesu yagaragaje ko yababariye intumwa Petero?

17 Nanone ikintu kigaragaza ko Yesu yababariraga cyane ni ukuntu yitaye kuri Petero. Nta gushidikanya ko Petero yakundaga Yesu cyane. Ku itariki ya 14 Nisani, mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu, Petero yaramubwiye ati: “Mwami, niteguye kujyana nawe, haba muri gereza cyangwa gupfana nawe.” Nyamara hashize amasaha make gusa nyuma yaho, Petero yahakanye inshuro eshatu zose ko atari azi Yesu. Bibiliya itubwira uko byagenze igihe Petero yari amaze kumwihakana ku nshuro ya gatatu igira iti: “Umwami arahindukira areba Petero.” Petero yababajwe cyane n’icyaha gikomeye yari amaze gukora, “arasohoka, maze ararira cyane.” Nyuma yaho kuri uwo munsi, igihe Yesu yapfaga, iyo ntumwa ishobora kuba yaribajije iti: “Ubu se koko, Umwami wanjye yarambabariye?”—Luka 22:33, 61, 62.

18 Niba Petero yaribajije icyo kibazo, ntiyatinze kubona igisubizo cyacyo. Ku itariki ya 16 Nisani ari mu gitondo, Yesu yarazutse, kandi uko bigaragara kuri uwo munsi, yibonaniye na Petero (Luka 24:34; 1 Abakorinto 15:4-8). Kuki Yesu yitaye kuri iyo ntumwa mu buryo bwihariye, kandi yari yaramwihakanye inshuro eshatu zose? Yesu ashobora kuba yarashakaga kwizeza Petero wari wicujije ko yari akimukunda kandi ko yari agifite agaciro mu maso ye. Ariko hari n’ibindi Yesu yakoze kugira ngo yereke Petero ko yamubabariye.

19 Nyuma yaho Yesu yabonekeye abigishwa be ku Nyanja ya Galilaya. Icyo gihe Yesu yabajije Petero wari waramwihakanye inshuro eshatu zose, niba yaramukundaga, na we abimubaza inshuro eshatu. Mu gihe yari amaze kumubaza ubwa gatatu, Petero yaramushubije ati: “Mwami, umenya byose, kandi uzi ko ngukunda cyane.” Ni byo koko Yesu yari azi ko Petero akimukunda, kubera ko Yesu yashoboraga gusoma ibiri mu mutima. Icyakora yamuhaye uburyo bwo kubigaragaza. Ikindi kandi, Yesu yahaye Petero inshingano yo ‘kuragira intama’ ze (Yohana 21:15-17). Mbere yaho Yesu yari yarahaye Petero inshingano yo kubwiriza (Luka 5:10). Ariko ubu noneho, yari amuhaye indi nshingano iremereye yo kuzita ku bari kuzaba abigishwa ba Kristo. Yashakaga kumwereka ko yari amufitiye icyizere rwose. Nyuma yaho gato, Yesu yatumye Petero agira uruhare rukomeye mu murimo wakorwaga n’abigishwa ba Yesu (Ibyakozwe 2:1-41). Nta gushidikanya ko Petero amaze kumenya ko Yesu yari yaramubabariye kandi ko yari akimufitiye icyizere, byamuhumurije cyane.

Ese “uzi urukundo rwa Kristo?”

20, 21. Ni gute dushobora ‘kumenya urukundo rwa Kristo’ mu buryo bwuzuye?

20 Bibiliya isobanura neza urukundo rwa Kristo. Urwo rukundo rwagombye gutuma dukora iki? Bibiliya itugira inama yo “kumenya ko urukundo rwa Kristo ari rwo rw’ingenzi cyane, kuruta ubwenge bwo muri iyi si” (Abefeso 3:19). Nk’uko twamaze kubibona, inkuru zo mu Mavanjiri zivuga iby’ubuzima bwa Yesu n’umurimo we, zitwigisha byinshi ku rukundo rwe. Ariko kandi kugira ngo umuntu ‘amenye urukundo rwa Kristo’ mu buryo bwuzuye, bisaba ibirenze kwiga ibyo Bibiliya imuvugaho.

21 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kumenya,’ risobanura kuba uzi ikintu bitewe n’ibyakubayeho cyangwa ibyo wabonye. Ubwo rero iyo twiganye Yesu tugakunda abandi, urugero tukabitangira, tukita ku byo bakeneye, tukabagirira impuhwe kandi tukabababarira, bituma tumenya uko Yesu yumvaga ameze iyo yafashaga abandi. Ibyo nitubikora, ‘tuzamenya urukundo rwa Kristo, [rwo] ruruta kure ubumenyi.’ Ubwo rero ntituzigere na rimwe twibagirwa ko kwigana Kristo bizatuma tuba incuti za Yehova Imana yacu irangwa n’urukundo, uwo Yesu yiganye mu buryo butunganye.

a Amategeko ya ba rabi yavugaga ko nta muntu n’umwe wagombaga kwegera umuntu urwaye ibibembe. Yagombaga gusigamo metero 1 na sentimetero 80 hagati ye n’undi muntu. Ariko iyo umuyaga wabaga uhuha bwo, umuntu urwaye ibibembe yagombaga kuba ari nibura muri metero 45. Hari inyandiko yitwa Midrash Rabbah, ivuga ibya rabi wihishaga ababaga barwaye ibibembe n’undi wabateraga amabuye kugira ngo batamwegera. Ubwo rero ababaga barwaye ibibembe biyumvishaga neza uko umuntu yumvaga ameze iyo abandi babaga bamwanga, bakamusuzugura kandi bakamwereka ko batamushaka.

b Muri Luka 23:34, amagambo abanza kuri uwo murongo ntaboneka mu nyandiko zimwe na zimwe za kera zandikishijwe intoki. Ariko kubera ko ayo magambo tuyasanga mu zindi nyandiko zemewe zandikishijwe intoki, yashyizwe no muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya no mu bundi buhinduzi bwinshi. Uko bigaragara, abo Yesu yasabiraga ni abasirikare b’Abaroma bamumanitse ku giti. Ntibari bazi ibyo bakoraga kuko batari bazi uwo Yesu yari we. Nanone ashobora kuba yaratekerezaga ku Bayahudi bagize uruhare mu kumwica, kuko wenda bashoboraga kuzamwizera nyuma yaho (Ibyakozwe 2:36-38). Birumvikana ko abayobozi b’amadini bari kuzacirwa urubanza rukomeye cyane kuko ari bo mbere na mbere batumye yicwa, bitewe n’uko babikoze ku bushake kandi bakabikorana ubugome. Abenshi muri bo ntibashoboraga kubabarirwa.—Yohana 11:45-53.