Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 31

“Egera Imana, na yo izakwegera”

“Egera Imana, na yo izakwegera”

1-3. (a) Iyo twitegereje ubucuti buba hagati y’ababyeyi n’abana babo, ni iki tumenya ku bantu? (b) Bigenda bite iyo umuntu atweretse ko adukunda, kandi se ni ikihe kibazo cy’ingenzi dushobora kwibaza?

 ABABYEYI bishimira kubona agahinja kabo gatangiye guseka. Akenshi, bubika umutwe ku gahanga kako, bakakabwira utugambo twiza baseka kandi bagakunze cyane. Baba bafite amatsiko yo kubona ukuntu kari bwishime. Kandi koko, mu gihe gito gatangira kumwenyura, maze kakabasekera kishimye cyane. Uko kuntu gaseka, biba bigaragaza ko na ko gakunda ababyeyi bako.

2 Urwo rugero rutwibutsa ikintu cy’ingenzi ku bihereranye n’ukuntu abantu bateye. Ubusanzwe, iyo abantu badukunze natwe turabakunda. Uko ni ko Imana yaturemye (Zaburi 22:9). Uko tugenda dukura, ni na ko tugenda tumenya uko twarushaho gukunda abandi. Wenda ushobora kwibuka igihe wari ukiri umwana, ukuntu ababyeyi bawe, bene wanyu cyangwa incuti, bakugaragarizaga ko bagukunda. Ibyo byatumye uko ugenda ukura umenya icyo wakora ngo wereke abandi ko ubakunda. Nawe wagaragaje urukundo nk’uko warugaragarijwe. Ese ubucuti ufitanye na Yehova bumeze nk’ubwo?

3 Bibiliya igira iti: “Dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda” (1 Yohana 4:19). Guhera ku mutwe wa 1 kugeza ku mutwe wa 3 w’iki gitabo, wiboneye uko Yehova yagiye akoresha imbaraga ze, ubutabera n’ubwenge bwe mu buryo burangwa n’urukundo kugira ngo agufashe. Hanyuma mu mutwe wa 4, wabonye ukuntu Yehova akunda abantu kandi nawe akaba agukunda mu buryo butangaje. Ibyo bituma twibaza ikibazo cy’ingenzi. Icyo kibazo kigira kiti: “Ni iki nakora ngo nereke Yehova ko mukunda?”

Gukunda Imana bisobanura iki?

4. Abantu bumva ko gukunda Imana bisobanura iki?

4 Yehova we urukundo ruturukaho, azi neza ko iyo dukunze umuntu bishobora gutuma uwo muntu agaragaza imico ye myiza. Ubwo rero, nubwo abantu babi bagiye bamwigomekaho cyane, yakomeje kwizera ko hari abantu bari kuzamukunda. Kandi koko, abantu babarirwa muri za miriyoni baramukunze. Ikibabaje ni uko amadini yo muri iyi si mbi yatumye abantu batamenya icyo gukunda Imana bisobanura. Abantu benshi bavuga ko bakunda Imana, icyakora urwo rukundo rugaragarira mu magambo gusa. Gukunda Imana bishobora na byo gutangirira mu magambo, mbese nk’uko urukundo akana gato gakunda ababyeyi bako rushobora gutangira iyo gatangiye kubasekera. Icyakora ku bantu bakuze, gukunda bisaba gukora ibintu byinshi kurushaho.

5. Bibiliya igaragaza ko gukunda Imana bisobanura iki, kandi se kubimenya bidufitiye akahe kamaro?

5 Yehova adusobanurira neza icyo kumukunda bisobanura. Ijambo rye rigira riti: “Dore ikigaragaza ko umuntu akunda Imana: Ni uko twitondera amategeko yayo.” Ubwo rero, gukunda Imana bigomba kugaragarira mu bikorwa. Mu by’ukuri, abantu benshi bumva ko kumvira bigoye. Ariko uwo murongo urimo amagambo meza agira ati: “Amategeko [y’Imana] ntagoye” (1 Yohana 5:3). Yehova yashyizeho amategeko n’amahame ngo aturinde, ntiyayashyizeho kugira ngo aturemerere (Yesaya 48:17, 18). Ijambo ry’Imana ririmo amahame adufasha kurushaho kuba incuti zayo. Reka turebe ibintu bitatu byadufasha kurushaho kuba incuti za Yehova. Ibyo bintu ni ibi: kuvugana na we, gahunda zo kumusenga no kumwigana.

Kuvugana na Yehova

6-8. (a) Ni iki twakora ngo dutege Yehova amatwi? (b) Ni iki twakora ngo gusoma Ibyanditswe bidushimishe?

6 Igice cya 1 gitangirwa n’ikibazo kibaza ngo: “Wakumva umeze ute Imana iramutse ikuvugishije?” Twabonye ko hari abantu bamwe na bamwe bavuganye n’Imana. Urugero, Mose yaganiriye na yo. Ese natwe byatubaho? Muri iki gihe, Yehova ntacyohereza abamarayika be ngo bavugane n’abantu. Ariko kandi, Yehova akoresha uburyo butangaje atuvugisha muri iki gihe. None se ni gute twatega amatwi Yehova?

7 Kubera ko “Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana,” dutega amatwi Yehova igihe dusoma Ijambo rye, ari ryo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Ubwo rero, umwanditsi wa zaburi yateye abagaragu ba Yehova inkunga yo gusoma Ijambo rye “ku manywa na nijoro” (Zaburi 1:1, 2). Gusoma Bibiliya buri gihe bisaba gukorana umwete, kandi bigira akamaro. Nk’uko twabibonye mu gice cya 18, Bibiliya ni nk’ibaruwa nziza cyane twandikiwe na Papa wo mu ijuru. Ubwo rero, kuyisoma ntibyagombye kutubera umutwaro. Tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo gusoma Bibiliya bidushimishe. Twabigeraho dute?

8 Jya ugerageza gusoma Bibiliya usa n’ureba ibirimo kuba. Gerageza kwiyumvisha ko abantu bavugwa muri Bibiliya babayeho koko. Gerageza kwiyumvisha uko abo bantu bari bameze, ubuzima bari babayemo n’impamvu bakoze ibintu runaka. Hanyuma, ujye utekereza ku byo usoma, maze wibaze ibibazo nk’ibi: “Ni iki iyi nkuru inyigisha kuri Yehova? Ni uwuhe muco we w’ingenzi uvugwa muri iyi nkuru? Ni irihe hame Yehova ashaka ko menya, kandi se ni gute narishyira mu bikorwa?” Jya usoma, unatekereze ku byo usoma kandi ubishyire mu bikorwa. Nubigenza utyo, uzibonera ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga.—Zaburi 77:12; Yakobo 1:23-25.

9. ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ ni nde, kandi se kuki ari iby’ingenzi ko dutega amatwi uwo “mugaragu” tubigiranye ubwitonzi?

9 Nanone Yehova atuvugisha binyuze ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.” Nk’uko Yesu yabihanuye, itsinda rito ry’abagabo b’Abakristo basutsweho umwuka ryashyizweho kugira ngo ritange “ibyokurya mu gihe gikwiriye” muri iyi minsi igoye y’imperuka (Matayo 24:45-47). Tugaburirwa mu buryo bw’umwuka n’uwo mugaragu, mu gihe dusoma ibitabo bidufasha kugira ubumenyi buhuje n’ukuri ku byerekeye Bibiliya no mu gihe turi mu materaniro ya Gikristo no mu makoraniro. Kubera ko abagize iryo tsinda ari umugaragu wa Kristo, twaba tugaragaje ubwenge dukurikije amagambo ya Yesu agira ati: ‘Mujye mutega amatwi mwitonze’ (Luka 8:18). Dutega amatwi tubigiranye ubwitonzi kubera ko tuzi ko Yehova akoresha uwo mugaragu wizerwa kugira ngo avugane natwe.

10-12. (a) Kuki isengesho ari impano nziza cyane Yehova yaduhaye? (b) Ni iki twakora kugira ngo amasengesho yacu ashimishe Yehova, kandi se kuki twakwemera tudashidikanya ko yishimira gutega amatwi amasengesho yacu?

10 None se twavugana dute n’Imana? Ese koko umuntu yavugana na Yehova? No kubitekereza ubwabyo biteye ubwoba! Ese uramutse ushaka kubonana n’umutegetsi ukomeye kuruta abandi bose mu gihugu, kugira ngo umubwire ibibazo biguhangayikishije, utekereza ko yahita akwemerera ko muvugana? Hari igihe no kugerageza kubikora ubwabyo byaguteza ibibazo. Mu gihe cya Esiteri na Moridekayi, umuntu yashoboraga kwicwa azize ko yasanze umwami w’Abaperesi kandi umwami atamutumyeho (Esiteri 4:10, 11). Noneho rero, tekereza kujya imbere y’Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ubona ko abantu bose, ndetse n’abakomeye cyane “bameze nk’ibihore” imbere ye! (Yesaya 40:22). Ese, twagombye gutinya kumuvugisha? Oya rwose!

11 Yehova yaduhaye uburyo bworoshye bwo kuba incuti ze binyuze mu isengesho. Ndetse n’umwana muto cyane ashobora gusenga Yehova afite ukwizera, akabikora mu izina rya Yesu (Yohana 14:6; Abaheburayo 11:6). Isengesho ridufasha kubwira Yehova ibituri ku mutima n’ibyo dutekereza. Nanone tumubwira ibitubabaje cyane, nubwo kubivuga byaba bitugoye (Abaroma 8:26). Yehova ntaba akeneye ko tumusenga dukoresheje amagambo agaragaza ko tuzi ubwenge bwinshi cyangwa ngo tuvuge amasengesho maremare cyane (Matayo 6:7, 8). Ikindi kandi Yehova ntashyiraho amategeko arebana n’igihe twagombye kumara tumusenga n’inshuro twamusenga. Ndetse n’Ijambo rye ridutera inkunga yo ‘gusenga ubudacogora.’—1 Abatesalonike 5:17.

12 Jya wibuka ko Yehova ari we wenyine witwa ‘Uwumva amasengesho’ kandi ko adutega amatwi akishyira mu mwanya wacu (Zaburi 65:2). Ese arambirwa gutega amatwi amasengesho y’abagaragu be b’indahemuka? Oya, ashimishwa cyane n’ayo masengesho. Ijambo rye rigereranya ayo masengesho n’imibavu yatunganyijwe neza izamura umwotsi uhumura neza cyane (Zaburi 141:2; Ibyahishuwe 5:8; 8:4). Ese ntitwishima iyo dutekereje ko amasengesho yacu avuye ku mutima, na yo azamuka agashimisha Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga? Bityo, niba ushaka kwegera Yehova, jya umusenga kenshi wicishije bugufi, mbese umusenge buri munsi. Jya umubwira ibiri mu mutima wawe byose kandi ntukagire icyo umuhisha (Zaburi 62:8). Jya ubwira Papa wawe wo mu ijuru ibiguhangayikishije n’ibigushimishije, umushimire kandi umusingize. Ibyo bizatuma ubucuti ufitanye na we, burushaho gukomera.

Gahunda zo gusenga Yehova

13, 14. Gusenga Yehova bisobanura iki, kandi se kuki bikwiriye ko tubikora?

13 Mu gihe tuvugana na Yehova Imana, ntituba duteze amatwi kandi tuvuga gusa, nk’uko tubigenza iyo turimo kuvugana n’incuti cyangwa mwene wacu. Mu by’ukuri, tuba dusenga Yehova, tumuha icyubahiro cyose akwiriye. Iyo gahunda ni yo ubuzima bwacu bushingiyeho. Ituma tugaragariza Yehova ko tumukunda kandi ko twamwiyeguriye n’ubugingo bwacu bwose. Nanone iyo gahunda ituma abagaragu ba Yehova b’indahemuka, abo mu ijuru n’abo ku isi, bunga ubumwe. Mu iyerekwa intumwa Yohana yeretswe, yumvise umumarayika atanga itegeko rigira riti: “Mwunamire Imana yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko y’amazi.”—Ibyahishuwe 14:7.

14 Kuki twagombye gusenga Yehova? Tekereza ku mico twasuzumye muri iki gitabo, urugero nko kwera, imbaraga, kumenya kwifata, ubutabera, ubutwari, imbabazi, ubwenge, kwicisha bugufi, urukundo, impuhwe, ubudahemuka no kugira neza. Twabonye ko Yehova ari we ugaragaza mu buryo bwuzuye iyo mico myiza cyane. Iyo tugerageje kwiyumvisha uko Yehova agaragaza iyo mico mu buryo butandukanye, twibonera ko ari we wenyine tugomba kwishimira. Nta we wamugereranya na we (Yesaya 55:9). Birumvikana ko Yehova ari we ukwiriye kuba Umutegetsi wacu w’Ikirenga, kandi rwose birakwiriye ko tumusenga. Ariko se, ni mu buhe buryo twagombye gusenga Yehova?

15. Ni gute twasenga Yehova “mu mwuka no mu kuri,” kandi se amateraniro ya Gikristo atuma dukora iki?

15 Yesu yaravuze ati: “Imana ni Umwuka, kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Kugira ngo dusenge Imana mu “mwuka” tugomba kugira umwuka wera wayo kandi tukayoborwa na wo. Nanone gahunda yo gusenga Yehova yagombye kuba ihuje n’ukuri hamwe n’ubumenyi dusanga mu Ijambo ry’Imana. Igihe cyose tumara duteraniye hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera, tuba dufite uburyo bwiza cyane bwo gusenga Yehova ‘mu mwuka no mu kuri’ (Abaheburayo 10:24, 25). Mu gihe turirimba indirimbo zo gusingiza Yehova, tugasengera hamwe, tugatega amatwi kandi tugatanga ibitekerezo bishingiye ku Ijambo rye, tuba tugaragaje ko tumukunda.

Amateraniro ya Gikristo ni igihe gishimishije cyo kwereka Yehova ko tumukunda kandi ko tumwubaha

16. Rimwe mu mategeko akomeye kurusha ayandi yose yahawe Abakristo b’ukuri ni irihe, kandi se kuki twagombye kuryumvira?

16 Nanone dusenga Yehova mu gihe tubwiriza kuko tuba tumusingiriza mu ruhame (Abaheburayo 13:15). Itegeko ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova ni rimwe mu mategeko akomeye cyane kurusha ayandi yose yahawe Abakristo b’ukuri (Matayo 24:14). Dukunda Yehova cyane akaba ari yo mpamvu twumvira iryo tegeko twishimye. Ese iyo utekereje ukuntu “imana y’iyi si” ari yo Satani, ‘yahumye ubwenge abatizera,’ binyuze ku binyoma bibi akwirakwiza avuga nabi Yehova, ntiwifuza kuba Umuhamya wa Yehova, kugira ngo ubwire abandi ukuri (2 Abakorinto 4:4; Yesaya 43:10-12)? None se, iyo utekereje ku mico myiza cyane Yehova afite, ntiwifuza kubwira abandi ibihereranye na we? Rwose nta wundi murimo ushimishije waruta uwo gufasha abandi kumenya Papa wacu wo mu ijuru no kumukunda!

17. Ni ibiki twakora ngo tugaragaze ko dukunda Yehova kandi ko tumwubaha? Kuki tugomba kumukorera mu budahemuka?

17 Gahunda yacu yo gusenga Yehova ikubiyemo byinshi kurushaho. Igira uruhare mu buzima bwacu bwose (Abakolosayi 3:23). Niba twemera by’ukuri ko Yehova ari we Mwami wacu akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga, tuzakora ibyo ashaka, mu muryango, ku kazi, mu byo dukorera abandi no mu gihe turi twenyine. Tuzashaka uburyo bwo gukorera Yehova n’“umutima wuzuye,” kandi turi indahemuka (1 Ngoma 28:9). Nukorera Yehova muri ubwo buryo bizatuma utagira imitima ibiri, ni ukuvuga ko uzamukorera by’ukuri aho kubivanga no gukora ibintu yanga mu ibanga. Rwose umuntu w’indahemuka ntashobora kuba indyarya bigeze aho! Urukundo dukunda Yehova rutuma tubona ko uburyarya ari ikintu kibi cyane. Kubaha Yehova na byo bizatuma tumukorera n’umutima wuzuye. Bibiliya igaragazako ko abantu bubaha Yehova cyane, ari bo bashobora kuba incuti ze magara.—Zaburi 25:14.

Kwigana Yehova

18, 19. Kuki twavuga ko abantu badatunganye bashobora kwigana Yehova Imana?

18 Buri mutwe w’iki gitabo wagiye usozwa n’igice kivuga ukuntu ‘twakwigana Imana, kuko turi abana bayo ikunda’ (Abefeso 5:1). Ni iby’ingenzi cyane kwibuka ko nubwo turi abantu badatunganye, dushobora kwigana uburyo butunganye Yehova akoresha agaragaza imbaraga ze, ubutabera, ubwenge, n’urukundo. Ese birashoboka ko umuntu yakwigana Imana Ishoborabyose? Wibuke ko ibisobanuro by’izina rya Yehova bivuga ko ashobora kuba icyo ashaka cyose kugira ngo asohoze ibyo ashaka. Twumva dutangajwe n’ubwo bushobozi. None se ibyo byaba bivuze ko tudashobora kumwigana? Oya rwose.

19 Twaremwe mu ishusho y’Imana (Intangiriro 1:26). Ubwo rero, abantu batandukanye cyane n’ibindi biremwa ibyo ari byo byose byo ku isi. Ntidukora ibintu nk’uko inyamaswa zibigenza, cyangwa ngo tuyoborwe na kamere twavukanye cyangwa ngo twigane abantu badukikije. Ahubwo Yehova yaduhaye impano y’agaciro cyane, ni ukuvuga uburenganzira bwo kwihitiramo gukora ibyo dushaka. Nubwo tudafite ubushobozi bwo gukora ibyo dushaka byose, kandi tukaba tudatunganye, dufite uburenganzira bwo kwihitiramo icyo tuzaba cyo. Ikindi kandi, ibuka ko izina ry’Imana risobanura ko ishobora gutuma abayisenga baba icyo ishaka ko baba cyo. None se, wifuza kuba umuntu ufite urukundo, ubwenge, gukiranuka kandi ukoresha neza ububasha bwe? Umwuka wera wa Yehova, ushobora kugufasha ukabigeraho. Ngaho tekereza ku bintu byiza uzageraho!

20. Ni ibihe bintu byiza tugeraho iyo twiganye Yehova?

20 Uzashimisha Papa wawe wo mu ijuru, kandi unezeze umutima we (Imigani 27:11). Nanone ushobora ‘kumushimisha mu buryo bwuzuye,’ kubera ko azi intege nke zawe (Abakolosayi 1:9, 10). Kandi nukomeza kwitoza kugira imico myiza, ukigana Papa wawe wo mu ijuru uzabona imigisha. Uzamera nk’umucyo muri iyi si yuzuye umwijima kandi yitandukanyije n’Imana (Matayo 5:1, 2, 14). Nanone bizatuma abandi babona ko ufite imico nk’iy’Imana. Ibyo bizabafasha kubona ko Yehova ari Imana nziza. Uwo ni umugisha rwose!

‘Egera Imana, na yo izakwegera’

Buri gihe ujye urushaho kwegera Yehova

21, 22. Ni iki abantu bose bakunda Yehova bazakomeza gukora kugeza iteka ryose?

21 Inama yoroheje iboneka muri Yakobo 4:8, si intego umuntu ahita ageraho ako kanya. Ni urugendo rurerure. Igihe cyose tuzakomeza kuba abizerwa, urwo rugendo ntiruzigera rurangira. Ntituzigera tureka kwegera Yehova. Mu by’ukuri, tuzahora dufite byinshi byo kwiga kuri Yehova. Iki gitabo nticyatwigishije ibintu byose dukeneye kumenya kuri we. Ntitwasuzumye ibintu byose Bibiliya ivuga ku byerekeye Imana. Ndetse na Bibiliya ubwayo ntitubwira ibintu byose dukeneye kumenya kuri Yehova! Intumwa Yohana yavuze ko iyo ibintu byose Yesu yakoze mu gihe cy’umurimo we wo ku isi byandikwa, ‘isi ubwayo itari gukwirwamo ibitabo byari kwandikwa’ (Yohana 21:25). Niba ibyo bivugwa ku Mwana, ubwo ibyavugwa kuri Papa we byaba byinshi kurushaho!

22 Ndetse n’ubuzima bw’iteka ntibuzatuma dushobora kwiga ibintu byose byerekeye Yehova (Umubwiriza 3:11). Tekereza noneho ku bintu duhishiwe mu gihe kiri imbere! Nyuma yo kubaho mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, ibihumbi, za miriyoni ndetse na za miriyari, tuzamenya byinshi birenze ibyo tuzi ubu kuri Yehova Imana. Ariko kandi, tuzakomeza kumva ko hakiriho ibintu byinshi kandi byiza byo kwiga. Tuzaba dufite amatsiko yo kwiga byinshi kurushaho kandi tuzahora twumva tumeze nk’umwanditsi wa Zaburi wanditse ati: “Kwegera Imana ni byo bimfitiye akamaro” (Zaburi 73:28). Tuvugishije ukuri, ubuzima bw’iteka buzaba burenze ibyo dutekereza! Icyiza kurushaho ni uko buri gihe tuzajya turushaho kugirana ubucuti na Yehova.

23. Ni iki wagombye gukora?

23 Jya wishimira ko Yehova agukunda. Ujye umukunda n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose (Mariko 12:29, 30). Nanone ujye ukunda Yehova urukundo rudahemuka kandi rukomeye. Mu myanzuro ufata buri munsi, yaba iyoroheje cyangwa ikomeye, ujye ureba ko ituma ukomeza kugirana ubucuti bukomeye na Papa wacu wo mu ijuru. Icyiza kurushaho ujye ukomeza kwegera Yehova, kandi na we azarushaho kukwegera iteka ryose.