Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 1

Impamvu Yesu yari umwigisha ukomeye

Impamvu Yesu yari umwigisha ukomeye

HASHIZE imyaka isaga ibihumbi bibiri havutse umwana wihariye. Uwo mwana amaze gukura, yabaye umugabo ukomeye kuruta abandi bose babayeho. Icyo gihe, nta ndege cyangwa imodoka byabagaho. Nta na televiziyo, radiyo cyangwa telefoni washoboraga kubona.

Uwo mwana bamwise Yesu. Yaje kuba umunyabwenge kuruta abantu bose babayeho mu bihe byose. Nanone Yesu yabaye umwigisha mwiza kuruta abandi bose. Iyo yabaga agiye gusobanura ibintu bikomeye, afite ukuntu yabisobanuraga, ku buryo abantu bose bahitaga babyumva bitabagoye.

Yesu yigishaga abantu aho babaga bari hose. Yabigishirizaga ku nkombe z’ibiyaga no mu mato. Hari abo yigishaga abasanze iwabo, abandi akabigishiriza mu nzira. Nta modoka Yesu yagiraga, nta nubwo yategaga bisi cyangwa tagisi. Yagendaga n’amaguru, akagenda yigisha abantu.

Hari ibintu byinshi abandi bashobora kutwigisha. Ariko Umwigisha Ukomeye, ari we Yesu, ni we ushobora kutwigisha ibintu bifite akamaro kuruta ibindi. Muri Bibiliya ni ho dusanga amagambo Yesu yavuze. Iyo twumvise ayo magambo yo muri Bibiliya, ni nk’aho tuba tuvugana na Yesu.

Kuki Yesu yari Umwigisha Ukomeye? Impamvu imwe ni uko Yesu ubwe yigishijwe, kandi akaba azi akamaro ko gutega amatwi. Ariko se, ni nde Yesu yateze amatwi? Ni nde wamwigishije?— Se ni we wamwigishije. Se wa Yesu ni Imana.

Mbere y’uko Yesu aza hano ku isi ari umuntu, yabanaga n’Imana mu ijuru. Ubwo rero, Yesu yari atandukanye n’abandi bantu kubera ko nta wundi muntu wigeze kuba mu ijuru mbere y’uko avukira hano ku isi. Yesu akiri mu ijuru, yari Umwana mwiza, wumviraga Se. Ni yo mpamvu Yesu yashoboye kwigisha abantu ibyo Imana yari yaramwigishije. Nawe ushobora kwigana Yesu, wumvira papa na mama.

Indi mpamvu yatumaga Yesu aba Umwigisha Ukomeye, ni uko yakundaga abantu. Yashakaga kwigisha abantu ibyerekeye Imana. Yesu yakundaga abantu bakuru, agakunda n’abana. Kandi abana na bo bakundaga kujya aho Yesu yabaga ari kubera ko yabaganirizaga kandi akabatega amatwi.

Kuki abana bishimiraga kujya aho Yesu yabaga ari?

Igihe kimwe, ababyeyi bazaniye Yesu abana babo bato. Ariko incuti ze zatekereje ko Umwigisha Ukomeye atashoboraga kubona umwanya wo kuganiriza abana bato. Byatumye rero izo ncuti za Yesu zirukana abo bana n’ababyeyi babo. Ariko se, waba uzi icyo Yesu yabwiye izo ncuti ze?— Yarazibwiye ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze.” Ni koko, Yesu yashakaga ko abana bato bamusanga. Ku bw’ibyo rero, nubwo Yesu yari umunyabwenge cyane kandi akaba umuntu ukomeye, yagiraga igihe cyo kwigisha abana bato.— Mariko 10:13, 14.

Waba uzi impamvu Yesu yigishaga abana bato kandi akabatega amatwi? Imwe muri izo mpamvu ni uko yashakaga kubashimisha ababwira ibyerekeye Imana, ari yo Se wo mu ijuru. None se, ni iki wakora kugira ngo ushimishe abandi?— Ushobora kubashimisha ubabwira ibintu umaze kumenya ku bihereranye n’Imana.

Igihe kimwe, Yesu yifashishije akana gato kugira ngo yigishe incuti ze isomo rikomeye. Yafashe ako kana, agashyira imbere y’abigishwa be. Hanyuma, Yesu yabwiye abo bantu bakuru ko bagombaga guhindura imyifatire yabo bakamera nk’ako kana gato.

Ni irihe somo abana bakuru hamwe n’abantu bakuru bashobora kwigira ku kana gato?

Ni iki Yesu yashakaga kuvuga aho ngaho? Waba uzi ukuntu umuntu mukuru, ndetse n’umwana mukuru, bashobora kuba nk’akana gato?— Umwana muto nta bwo aba azi ibintu byinshi nk’abantu bakuru, kandi aba yiteguye kwigishwa. Ubwo rero, Yesu yashakaga kuvuga ko abigishwa be bagomba kwicisha bugufi, nk’uko utwana duto tuba tumeze. Ni koko, hari ibintu byinshi abandi bashobora kutwigisha. Ariko, twese tugomba kuzirikana ko inyigisho za Yesu ari zo zifite akamaro kuruta ibitekerezo byacu bwite.—Matayo 18:1-5.

Indi mpamvu yatumaga Yesu aba Umwigisha Ukomeye ni uko yari azi kuvuga ibintu mu buryo bushishikaza abantu. Yasobanuraga ibintu mu buryo bworoheje, kandi bwumvikana. Kugira ngo afashe abantu gusobanukirwa bimwe mu bintu byerekeye Imana, yatanze urugero rw’inyoni, indabo hamwe n’ibindi bintu babaga bazi neza.

Umunsi umwe, Yesu yari ari ku musozi, maze abantu benshi bamusangayo. Yesu yaricaye, maze atangira kubigisha, nk’uko ubyibonera kuri iyo shusho. Icyo kiganiro bagiranye cyitwa Ikibwiriza cyo ku Musozi. Yarababwiye ati ‘murebe inyoni zo mu kirere. Ntizihinga cyangwa ngo zibibe. Ntizibika ibiryo mu bigega. Ariko Imana yo mu ijuru iziha ibyokurya. None se, ntimufite agaciro kuziruta?’

Ni irihe somo Yesu yashakaga kwigisha igihe yavugaga iby’inyoni hamwe n’indabo?

Nanone Yesu yarababwiye ati ‘muvane isomo ku ndabo zo mu murima. Nta bwo zikora, ariko zirakura. Ngaho, murebe ukuntu zifite amabara meza! Yewe, n’Umwami Salomo nta bwo yaberwaga nk’indabo zo mu murima. None se, ko Imana yita ku ndabo ikazikuza, mbese, mwebwe ntizabitaho?’—Matayo 6:25-33.

Waba uzi isomo Yesu yashakaga kutwigisha aho ngaho?— Yashakaga kutubwira ko tutagomba kwibaza cyane aho tuzakura ibyokurya cyangwa imyambaro. Burya rero, Imana izi ko dukeneye ibyo bintu byose. Nta bwo Yesu yatubujije kujya dukora kugira ngo tubone ibyokurya n’imyambaro. Ahubwo, yavuze ko tugomba gushyira Imana mu mwanya wa mbere. Nitubigenza dutyo, Imana izadufasha kubona ibyokurya n’imyambaro. Mbese, ibyo urabyizera?—

Ni iki abantu batekereje Yesu amaze kuvuga ayo magambo?— Bibiliya ivuga ko batangajwe n’ukuntu yigishaga neza. Kumutega amatwi byabaga bishimishije cyane. Ibyo yavugaga byatumaga abantu bakora ibintu byiza.—Matayo 7:28.

Urabona rero ko ari ngombwa ko tureka Yesu akatwigisha. Waba uzi icyo twakora kugira ngo atwigishe?— Hari igitabo dufite cyanditswemo amagambo ye. Icyo gitabo waba ukizi?— Ni Bibiliya Yera. Ni ukuvuga rero ko dushobora gutega amatwi Yesu twitondera ibyo dusoma muri Bibiliya. Burya rero, Bibiliya ikubiyemo inkuru ishimishije igaragaza ko Imana ubwayo yadusabye kujya twumvira Yesu. Reka turebe uko byagenze.

Umunsi umwe, Yesu yafashe abagabo batatu bari incuti ze, bajyana ku musozi. Umwe muri bo yitwaga Yakobo, undi akitwa Yohana naho undi akitwa Petero. Kubera ko abo bagabo uko ari batatu bari incuti magara za Yesu, hari ibintu byinshi tuzabigiraho. Ariko noneho mu gihe bari aho ku musozi, mu maso ha Yesu hatangiye kurabagirana cyane. Imyenda ye na yo yatangiye kumurika cyane, mbese nk’uko nawe ubyibonera kuri iyo shusho.

“Nguyu Umwana wanjye . . . , mumwumvire”

Hanyuma, Yesu hamwe n’incuti ze bumvise ijwi rivugira mu ijuru, rigira riti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire” (Matayo 17:1-5). Iryo jwi waba uzi nyiraryo?— Ryari ijwi ry’Imana! Koko rero, Imana ni yo yavuze ko tugomba kumvira Umwana wayo.

Bimeze bite se muri iki gihe? Mbese, natwe tugomba kumvira Imana kandi tugatega amatwi Umwana wayo, ari we Mwigisha Ukomeye?— Yego rwose, ibyo ni byo twese dusabwa gukora. Waba ucyibuka icyo twakora kugira ngo tubigereho?—

Dushobora gutega amatwi Umwana w’Imana dusoma inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’imibereho ye. Hari ibintu byinshi bihebuje Umwigisha Ukomeye ashaka kutubwira. Kwiga ibyo bintu byanditswe muri Bibiliya bizagushimisha rwose. Kandi nugenda ubwira incuti zawe ibintu byiza wiga, uzanezerwa.

Niba ushaka ibindi bitekerezo byiza bigaragaza imigisha tubona iyo duteze amatwi Yesu, rambura Bibiliya yawe, usome muri Yohana 3:16; 8:28-30; no mu Byakozwe 4:12.