Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

Ni nde waremye ibintu byose?

Ni nde waremye ibintu byose?

Ni nde waremye ibintu byose bifite ubuzima?

HARI ikintu nzi kiri buze kugushimisha. Waba ushaka kukimenya?— Ngaho itegereze ikiganza cyawe. Noneho unama, ugire akantu utoragura. Urabona ko hari ibintu byinshi ushobora gukoresha intoki zawe, kandi zikabikora neza. Waba uzi uwaremye ibiganza byacu?—

Yee, ni na We waremye umunwa wacu, izuru ryacu n’amaso yacu. Ni Imana, Se w’Umwigisha Ukomeye. Mbese, ntitwishimira ko Imana yaduhaye amaso?— Amaso yacu adufasha kureba ibintu byinshi. Dushobora kwitegereza indabo. Dushobora kureba utwatsi twiza n’ikirere cyiza gikeye. Dushobora no kureba utunyoni duto dushonje, nk’utu turi kuri iyi shusho. Ni koko, kuba dushobora kureba ibintu nk’ibyo, ni ibintu bishimishije cyane rwose. Wowe se si ko ubibona?—

Ariko se, ni nde waremye ibyo bintu? Mbese, yaba ari umuntu? Oya. Abantu bashobora kubaka amazu. Ariko nta muntu ushobora kurema ibyatsi. Abantu ntibashobora kurema akanyoni, akarabo cyangwa ikindi kintu cyose gifite ubuzima. Ibyo se wari ubizi?—

Imana ni yo yaremye ibyo bintu byose. Imana ni yo yaremye ijuru n’isi. Ni na yo yaremye abantu. Yabanje kurema umugabo n’umugore ba mbere. Yesu, we Mwigisha Ukomeye, yigishije ko ari uko byagenze.—Matayo 19:4-6.

Yesu yabwiwe n’iki ko Imana yaremye umugabo n’umugore? Mbese, Yesu yaba yari ahari ighe Imana yabaremaga?— Yego rwose. Yesu yari kumwe n’Imana igihe yaremaga umugabo n’umugore. Yesu ni we Imana yaremye mbere y’ibindi biremwa byose. Icyo gihe, Yesu yari umumarayika, kandi yabanaga na Se mu ijuru.

Bibiliya itubwira ko Imana yavuze iti “tureme umuntu” (Itangiriro 1:26). Waba uzi uwo Imana yabwiraga?— Yabwiraga Umwana wayo. Uwo yabwiraga, ni we waje kuza ku isi yitwa Yesu.

Mbese, ibyo ntibishishikaje? Ngaho nawe tekereza! Burya iyo duteze amatwi Yesu, tuba twigishwa n’umwarimu wari kumwe n’Imana igihe yaremaga isi n’ibindi bintu byose. Kubera ko Yesu yafashaga Se mu ijuru, byatumye amenya ibintu byinshi. Ntibitangaje rero kuba Yesu ari Umwigisha Ukomeye!

Mbese, utekereza ko Imana yari ifite irungu mbere y’uko irema Umwana wayo?— Oya, nta ryo yari ifite. None se niba itari ifite irungu, kuki yaremye ibindi bintu bifite ubuzima?— Yabiremye kubera ko ari Imana ifite urukundo. Yashakaga ko abandi na bo babaho, bakishimira ubuzima. Tugomba rero gushimira Imana kubera ko yaduhaye ubuzima.

Ibintu byose Imana yakoze bigaragaza urukundo ifite. Imana ni yo yaremye izuba. Izuba riduha urumuri kandi rituma tuticwa n’imbeho. Iyo izuba ritaza kubaho, ibintu byose byari gukonja, kandi nta kintu gifite ubuzima cyari gushobora kuba ku isi. Mbese, ntushimishwa no kuba Imana yararemye izuba?—

Imana ni yo ituma n’imvura igwa. Hari igihe wumva udashaka imvura kubera ko iyo iguye, ikubuza kujya kwikinira n’abandi bana. Icyakora, imvura ni yo ituma indabo zimera. None se, nitujya tubona uturabo twiza, tujye tubishimira nde?— Ni Imana. Kandi se, ni nde tugomba gushimira igihe cyose turiye imbuto cyangwa imboga ziryoshye?— Imana ni yo tugomba gushimira kubera ko izuba ryayo hamwe n’imvura yayo ari byo bituma ibimera bikura.

Reka noneho tuvuge ko hari umuntu ukubajije ati ‘ese Imana ni yo yaremye abantu, irema n’inyamaswa?’ Wamusubiza iki?— Uramutse umubwiye uti “ni byo rwose, Imana ni yo yaremye abantu n’inyamaswa,” waba umushubije neza. Ariko se, wabigenza ute aramutse akubwiye ko atemera ko Imana ari yo yaremye abantu? Naho se aramutse akubwiye ko abantu bakomotse ku nyamaswa, wabigenza ute? Mu by’ukuri, Bibiliya si ko yigisha. Ahubwo, ivuga ko Imana ari yo yaremye ibintu byose bifite ubuzima.—Itangiriro 1:26-31.

Ko tuzi ko buri nzu iba ifite uwayubatse, ni nde waremye indabo, ibiti n’inyamaswa?

Hari n’umuntu ushobora kukubwira ko atemera ko Imana ibaho. None se, umuntu nk’uwo wamubwira iki?— Kuki utamwereka inzu? Hanyuma ushobora kumubaza uti “ni nde wubatse iriya nzu?” Abantu bose bazi ko hari umuntu wayubatse. Nta gushidikanya ko iyo nzu itiyubatse!—Abaheburayo 3:4.

Hanyuma, jyana n’uwo muntu mu busitani, umwereke ururabo. Mubaze uti “ni nde waremye uru rurabo?” Nta bwo ari umuntu waruremye. Nk’uko rero iriya nzu itiyubatse, uru rurabo na rwo nta bwo rwiremye. Hari uwaruremye. Imana ni yo yaruremye.

Saba uwo muntu kuguma hamwe, atege amatwi akaririmbo k’inyoni. Hanyuma, mubaze uti “ni nde waremye inyoni, akazigisha no kuririmba?” Ni Imana. Imana ni yo yaremye ijuru n’isi, n’ibintu byose bifite ubuzima! Ni yo itanga ubuzima.

Icyakora, hari n’umuntu ushobora kukubwira ko yemera gusa ibintu abona. Ashobora kukubwira ati ‘ibyo ntareba sinshobora kubyemera.’ Ni yo mpamvu hari abantu bavuga ko batemera ko Imana ibaho kubera ko batajya bayibona.

Ntidushobora kureba Imana. Bibiliya igira iti ‘nta muntu ushobora kubona Imana.’ Nta mugabo, nta mugore cyangwa umwana ushobora kubona Imana. Ni yo mpamvu nta muntu ugomba kugerageza gushushanya Imana cyangwa ngo akore ishusho yayo. Ndetse Imana ubwayo itubuza gukora ishusho yayo. Ku bw’ibyo, kugira bene ibyo bintu by’amashusho mu nzu yacu ntibyashimisha Imana.—Kuva 20:4, 5; 33:20; Yohana 1:18.

Ariko se, niba udashobora kubona Imana, ubwirwa n’iki ko ibaho koko? Ngaho tekereza kuri ibi bikurikira. Mbese, ushobora kureba umuyaga?— Oya rwose. Nta n’undi wawureba. Ariko ushobora kubona ibintu umuyaga ukora. Iyo umuyaga uhushye mu mashami y’igiti, ibibabi biranyeganyega ukabibona. Ibyo bikwemeza ko umuyaga ubaho.

Ubwirwa n’iki ko umuyaga ubaho?

N’Imana na yo ni uko. Ushobora kubona ibintu yakoze. Iyo urebye ururabo rutoshye cyangwa akanyoni, burya uba ubonye bimwe mu bintu Imana yaremye. Ibyo bikwemeza ko Imana ibaho koko.

Hari umuntu ushobora kukubaza ati ‘ni nde waremye izuba n’isi?’ Bibiliya igira iti “Imana yaremye ijuru n’isi” (Itangiriro 1:1). Koko rero, Imana ni yo yaremye ibi bintu byose bihebuje tubona! Ubitekerezaho iki?

Mbese, ntushimishwa no kuba uriho? Kubera ko turiho, dushobora kumva uturirimbo twiza tw’inyoni. Dushobora kureba indabo n’ibindi bintu Imana yaremye. Dushobora no kurya ibiryo Imana yaduhaye.

Tugomba rero gushimira Imana ku bw’ibyo bintu byose. Uretse ibyo ariko, tugomba gushimira Imana cyane cyane kubera ko yaduhaye ubuzima. Niba koko dushimira Imana, hari ikintu tugomba gukora. Icyo kintu ni ikihe?— Tugomba kumvira Imana no gukora ibyo itubwira biri muri Bibiliya. Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko dukunda Iyaremye ibintu byose.

Tugomba gushimira Imana kubera ibintu byose yakoze. Mu buhe buryo? Soma ibyanditswe muri Zaburi ya 139:14; Yohana 4:23, 24; 1 Yohana 5:21; no mu Byahishuwe 4:11.