Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 4

Imana ifite izina

Imana ifite izina

IYO ushatse kumenyana n’umuntu muhuye bwa mbere, akenshi ni iki ubanza kumubaza?— Yee, ubanza kumubaza izina rye. Buri wese muri twe afite izina. Imana yahaye izina umugabo wa mbere wabayeho ku isi. Yamwise Adamu. Umugore wa Adamu yitwaga Eva.

Icyakora, abantu si bo bonyine bagira amazina. Ngaho tekereza, umbwire ibindi bintu bigira amazina. Hari imbwa n’inka usanga bifite amazina. Ni koko, kugira izina bifite akamaro rwose.

Uzajye hanze nijoro, wubure amaso urebe inyenyeri nyinshi cyane zo mu kirere. Mbese, utekereza ko zifite amazina?— Yego rwose, Imana yahaye buri nyenyeri yose yo mu kirere izina. Bibiliya igira iti ‘Imana ibara inyenyeri, ikazita amazina zose.’—Zaburi 147:4.

Mbese, wari uzi ko inyenyeri zose zifite amazina?

Utekereza ko ari nde ukomeye kuruta abandi bose mu ijuru no mu isi?— Ni byo rwose, ni Imana. Utekereza ko yaba ifite izina?— Yesu yavuze ko Imana ifite izina. Hari igihe Yesu yabwiye Imana mu isengesho ati ‘abigishwa banjye nabamenyesheje izina ryawe’ (Yohana 17:26). Waba uzi izina ry’Imana?— Imana ubwayo ni yo itubwira uko yitwa. Igira iti “bazamenya ko izina ryanjye ari Yehova.” Ubwo rero, izina ry’Imana ni YEHOVA.—Yeremiya 16:21.

Iyo uhuye n’abantu ugasanga bibuka izina ryawe, wumva umeze ute?— Mbese, ntibigushimisha?— Yehova na we ashaka ko abantu bamenya izina rye. Ni yo mpamvu mu gihe tuvuga ibyerekeye Imana, tugomba gukoresha izina Yehova. Iyo Umwigisha Ukomeye yabaga aganira n’abantu, yakoreshaga izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Igihe kimwe, Yesu yaravuze ati ‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose.’—Mariko 12:30.

Yesu yari azi ko izina “Yehova” ari izina rikomeye cyane. Ni yo mpamvu yigishije abigishwa be kujya bakoresha iryo zina ry’Imana. Ndetse yabigishije no kujya barivugaho mu gihe basenga. Yesu yari azi ko Imana ishaka ko abantu bose bamenya izina ryayo, ari ryo Yehova.

Kera cyane, Imana yafashe umugabo witwaga Mose, wari Umwisirayeli, imwereka akamaro k’izina ryayo. Icyo gihe, Abisirayeli babaga mu gihugu cyitwa Misiri. Abaturage bo mu Misiri, bitwaga Abanyamisiri. Bafashe Abisirayeli babagira abagaragu babo, maze bakajya babafata nabi cyane. Igihe Mose yari amaze kuba mukuru, yagerageje gutabara Umwisirayeli mugenzi we. Ibyo byarakaje Farawo, umwami wa Misiri. Yashatse uko yakwica Mose! Ibyo byatumye Mose ahunga, ava mu Misiri.

Mose yahungiye mu kindi gihugu. Icyo gihugu cyitwaga Midiyani. Mose amaze kugera muri icyo gihugu, yashatse umugore, maze abyara abana. Nanone kandi yari umushumba, akajya aragira intama. Umunsi umwe, Mose yari aragiye intama ze hafi y’umusozi, noneho akebutse, abona igitangaza. Yabonye umuriro waka mu gihuru, ariko icyo gihuru ntigishye! Mose yaracyegereye ashaka kucyitegereza neza.

Waba uzi uko byagenze nyuma y’aho?— Mose yagize atya, yumva ijwi muri cya gihuru cyakaga umuriro. Iryo jwi ryahamagaraga rigira riti “Mose, Mose”! Ni nde wavugaga ayo magambo?— Ni Imana ubwayo! Hari ibintu byinshi Imana yashakaga ko Mose azakora. Imana yaramubwiye iti ‘ngwino ngutume kuri Farawo, ukure muri Egiputa ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’ Hanyuma, Imana yasezeranyije Mose ko izamufasha.

Ni ikihe kintu gikomeye Mose yamenyeye ku gihuru cyakaga umuriro?

Ariko Mose yabwiye Imana ati ‘reka tuvuge ko ngeze ku Bisirayeli mu Misiri, nkababwira ko Imana yantumye. Nibambaza bati “yitwa nde?” Nzabasubiza iki?’ Imana yabwiye Mose iti ‘uzabwire Abisirayeli uti “Yehova yabantumyeho. Yehova ni ryo zina ryanjye iteka ryose”’ (Kuva 3:1-15). Ibyo bigaragaza ko Imana yateganyaga kuzakomeza kwitwa Yehova. Nta bwo yari kuzigera ihindura iryo zina. Imana yashakaga ko kuva ubwo ukageza iteka ryose, abantu bamenya izina ryayo, ari ryo Yehova.

Imana yamenyekanishije ite izina ryayo ku Nyanja Itukura?

Igihe Mose yasubiraga mu Misiri, Abanyamisiri batekereje ko Yehova yari imana isuzuguritse y’Abisirayeli. Nta bwo bigeze batekereza ko Yehova ari Imana y’isi yose. Ni yo mpamvu Yehova yabwiye umwami wa Misiri ati ‘ngiye kumenyesha isi yose izina ryanjye’ (Kuva 9:16). Kandi koko Yehova yamenyekanishije izina rye. Waba uzi uko yabigenje?—

Yehova yafashije Mose kuvana Abisirayeli mu Misiri. Bageze ku Nyanja Itukura, Yehova yagabanyije amazi y’inyanja mo kabiri, haboneka inzira yumutse. Abisirayeli bose bamaze kugera hakurya y’inyanja ari bazima, Farawo n’ingabo ze zose na bo bahise biroha muri ya nzira yumutse. Ariko ako kanya, amazi yari ahagaze hirya no hino y’iyo nzira yahise yisuka ku Banyamisiri, bose barapfa.

Bidatinze, abantu bo ku isi hose batangiye kumva inkuru y’ibyo Yehova yari yakoreye ku Nyanja Itukura. Ni iki kitwemeza ko abantu bose bumvise iyo nkuru?— Nyuma y’imyaka igera kuri 40, Abisirayeli baje kugera mu gihugu cy’i Kanaani, ari cyo Yehova yari yarabasezeranyije kuzabaha. Umugore wo muri icyo gihugu witwaga Rahabu yabwiye Abisirayeli babiri ati ‘twumvise uburyo Yehova yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva mu Misiri.’—Yosuwa 2:10.

Muri iki gihe, hari abantu benshi bameze nk’abo Banyamisiri. Ntibemera ko Yehova ari we Mana y’isi yose. Ni yo mpamvu Yehova ashaka ko abamusenga bajya babwira abandi ibye. Uko ni ko Yesu yabigenje. Igihe Yesu yari hafi yo gupfa, yabwiye Yehova mu isengesho ati “nabamenyesheje izina ryawe.”—Yohana 17:26.

Yesu yabwiye abantu izina ry’Imana. Mbese, nawe ushobora kwereka abandi aho izina ry’Imana riboneka muri Bibiliya?

Mbese, urashaka kwigana Yesu? Tangira rero ubwire bagenzi bawe ko izina ry’Imana ari Yehova. Ushobora gusanga abantu benshi batabizi. Ku bw’ibyo, ushobora wenda kubereka umurongo wa Bibiliya wo muri Yesaya 26:4. Ngaho, reka duhite dufata Bibiliya turebere hamwe uwo murongo. Ugira uti “mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose.”

Uwo murongo dusomye utwigishije iki?— Utwigishije ko Yehova ari ryo zina rikomeye kuruta ayandi yose abaho. Ni izina ry’Imana Ishoborabyose, ari yo Se wa Yesu, ikaba n’Umuremyi w’ibintu byose bibaho. Ibuka kandi ko Yesu yavuze ko tugomba gukundisha Yehova Imana umutima wacu wose. Mbese, ukunda Yehova?—

Ni iki twakora kugira ngo tugaragaze ko dukunda Yehova?— Kimwe mu bintu twakora, ni ukumugira Incuti. Ikindi kintu dushobora gukora ni ukubwira abandi izina rye. Dushobora gufata Bibiliya, tukabereka ko izina rye ari Yehova. Dushobora no kubabwira ibintu bitangaje Yehova yaremye hamwe n’ibintu byiza yakoze. Ibyo bishimisha Yehova cyane, kubera ko ashaka ko abantu bamumenya. Dushobora gufasha abandi kumumenya, si byo se?—

Iyo tuvuga ibihereranye na Yehova, abantu bose ntibishimira kudutega amatwi. Ndetse na Yesu ubwe, nubwo ari Umwigisha Ukomeye, abantu benshi nta bwo bamutegaga amatwi iyo yababwiraga ibihereranye na Yehova. Icyakora, ibyo ntibyigeze bimubuza kuvuga ibya Yehova.

Noneho rero reka twigane Yesu. Buri gihe, tujye tubwira abandi ibihereranye na Yehova. Nitubigenza dutyo, Yehova Imana azatwishimira, kubera ko tuzaba tugaragaza ko dukunda izina rye.

Reka dufate Bibiliya, dusome indi mirongo mike igaragaza akamaro k’izina ry’Imana. Dusome muri Yesaya 12:2; Matayo 6:9; Yohana 17:6 no muri Yoweli 3:5.