Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 7

Kumvira birakurinda

Kumvira birakurinda

MBESE, uwaguha uburenganzira bwo kujya ukora ibyo wishakiye byose, byagushimisha? Mbese, hari ubwo ujya utekereza uti ‘icyampa ntihazagire umuntu wongera kumbwira icyo nkora?’ Ngaho mbwiza ukuri, ibyo ubitekerezaho iki?—

Kuki ugomba kumvira abantu bakuru?

Ariko se, ibyakubera byiza ni ibihe? Mbese, byaba bihuje n’ubwenge koko ugiye ukora ibyo wishakiye byose? Cyangwa ahubwo birushaho kuba byiza iyo wumviye papa na mama?— Imana ivuga ko ugomba kumvira ababyeyi bawe. Kandi buriya hari impamvu. Reka tugerageze kuyitahura.

Ufite imyaka ingahe?— Waba uzi imyaka papa wawe afite?— Naho mama wawe cyangwa nyogokuru cyangwa sogokuru bo bafite imyaka ingahe?— Bafite imyaka myinshi kukurusha. Kandi iyo umuntu afite imyaka myinshi, aba azi n’ibintu byinshi. Buri mwaka, yumva ibintu byinshi, akabona ibintu byinshi kandi agakora ibintu byinshi. Kubera iyo mpamvu, hari ibintu byinshi abakiri bato bashobora kwigira ku bantu bakuru.

Mbese, hari umwana uzi urusha imyaka?— Waba se uzi ibintu byinshi kumurusha?— Kuki utekereza ko ubimurusha?— Yee, ni ukubera ko umurusha imyaka. Igihe umaze wiga ibintu ni kirekire kurusha icyo umwana uruta amaze.

None se, ni nde uturusha imyaka twese?— Ni Yehova Imana. Azi ibintu byinshi kukurusha, kandi nanjye ni uko, azi ibintu byinshi kundusha. Iyo hari ikintu adusabye gukora, tuba twizeye ko ari ikintu gikwiriye, nubwo hari igihe kugikora bishobora kuba bitoroshye. Mbese, wari uzi ko Umwigisha Ukomeye na we hari igihe kumvira bitari bimworoheye?—

Hari igihe Imana yasabye Yesu gukora ikintu gikomeye cyane. Yesu yarasenze, nk’uko bigaragara kuri iyo shusho. Yasenze agira ati ‘niba ubishaka, undenze iki gikombe.’ Kuba Yesu yarasenze atyo, yagaragaje ko hari igihe gukora ibyo Imana ishaka bitoroha. Ariko se, waba uzi icyo Yesu yavuze asoza isengesho rye?

Isengesho rya Yesu ritwigisha iki?

Yesu yashoje agira ati “ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:41, 42). Ni koko, Yesu yashakaga ko ibyo Imana ishaka byaba ari byo bikorwa, aho kuba ibyo we ashaka. Kandi koko Yesu yakoze ibyo Imana yashakaga, aho gukora ibyo we yumvaga ko ari byo byiza kurushaho.

Ibyo bitwigishije iki?— Bitweretse ko buri gihe biba byiza iyo dukoze ibyo Imana itubwira, nubwo hari igihe biba bitoroshye. Ariko hari n’ikindi kintu bitwigisha. Waba ukizi?— Tumenye ko burya Imana na Yesu batandukanye, kandi ko ari babiri. Ibyo binyuranye n’uko abantu bamwe na bamwe babivuga. Yehova Imana ni mukuru kuruta Umwana we, ari we Yesu, kandi azi ibintu byinshi kumurusha.

Iyo twumviye Imana, tuba tugaragaje ko tuyikunda. Bibiliya igira iti ‘gukunda Imana ni ugukunda amategeko yayo’ (1 Yohana 5:3). Urabona rero ko twese tugomba kumvira Imana. Nawe wifuza kuyumvira, si byo se?—

Ngaho reka dufate Bibiliya yacu, turebe icyo Imana isaba abana. Tugiye gusoma icyo Bibiliya ivuga mu Befeso, igice cya 6, umurongo wa 1 kugeza ku wa  3. Hagira hati “bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.”

Urabona rero ko Yehova Imana ubwe ari we ukubwira ko ugomba kumvira papa na mama. ‘Kubaha’ ababyeyi bisobanura iki? Bisobanura ko ugomba kubumvira. Kandi Imana isezeranya ko niwumvira ababyeyi bawe, ‘uzagira amahoro.’

Reka noneho nkubwire inkuru y’abantu bamwe barokoye ubuzima bwabo kubera ko bumviye. Abo bantu babayeho kera cyane, mu mujyi munini witwa Yerusalemu. Abenshi muri bo, nta bwo bumviraga Imana. Byatumye rero Yesu ababurira ko Imana yari igiye kurimbura uwo mujyi. Nanone Yesu yababwiye ko bashoboraga kuzarokoka baramutse bakunze gukora ibyiza. Yagize ati ‘nimubona abasirikare bagose Yerusalemu, muzamenye ko iri hafi kurimbuka. Icyo gihe, muzahungire mu misozi miremire.’—Luka 21:20-22.

Ni gute kumvira itegeko rya Yesu byatumye aba bantu barokoka?

Nk’uko Yesu yari yarabivuze, igihe cyarageze abasirikare batera umujyi wa Yerusalemu. Abasirikare b’Abaroma baraje barawugota. Icyakora, abo basirikare bagize batya, baba bisubiriyeyo. Abantu benshi batekereje ko nta cyo bari bakibaye. Bityo, bisigariye mu mujyi. Ariko se, waba wibuka icyo Yesu yari yarababwiye kuzakora?— Iyo uza kuba utuye muri Yerusalemu, uba warakoze iki?— Abantu bose bizeraga Yesu by’ukuri basize ingo zabo, bahungira mu misozi miremire, kure ya Yerusalemu.

Umwaka wa mbere wahise nta kibaye kuri Yerusalemu. Umwaka wa kabiri na wo warahise, ntihagira ikiba. Ndetse n’uwa gatatu na wo wahise nta kibaye. Hari abantu bashobora kuba baratekerezaga ko abahunze nta bwenge bari bafite. Ariko noneho mu mwaka wa kane, abasirikare b’Abaroma baragarutse, bongera kugota Yerusalemu. Icyo gihe noneho, nta muntu n’umwe wari ugishoboye guhunga. Abasirikare bahise barimbura umujyi. Abenshi mu bari bawurimo barapfuye, abasigaye bagirwa imfungwa.

Naho se abumviye Yesu bo, byabagendekeye bite?— Bararokotse. Icyo gihe bari kure ya Yerusalemu. Ni yo mpamvu nta cyo babaye. Kumvira byarabarinze.

Mbese, nawe niwumvira bizakurinda?— Ababyeyi bawe bashobora kuba barakubujije kujya ukinira mu muhanda. Waba uzi impamvu babikubujije?— Ni ukubera ko imodoka ishobora kukugonga. Ariko wenda hari igihe ujya utekereza uti ‘ubu ndabona nta modoka ihari. Nta cyo ndi bube. Abandi bana na bo bajya bakinira mu muhanda, kandi nta n’umwe ndabona yakomeretse.’

Kuki ugomba kumvira ndetse n’igihe nta kaga waba ubona?

Uko ni ko abantu benshi basigaye muri Yerusalemu batekerezaga. Igihe abasirikare b’Abaroma bari bamaze gusubirayo, abo bantu batekereje ko nta kaga kari kagihari. Wenda baribwiye bati ‘si twe twenyine dusigaye mu mujyi; dore turi kumwe n’abandi.’ Bari baraburiwe, ariko banga kumvira. Ibyo ni byo byatumye bapfa.

Reka dufate urundi rugero. Waba warigeze gukinisha imyambi y’ikibiriti?— Ushobora wenda gushimishwa no kurasa umwambi, hanyuma ukitegereza uko waka. Icyakora, gukina n’imyambi bishobora guteza akaga. Ushobora gutwika inzu yose, kandi wenda nawe ugapfiramo!

Ibuka ko kumvira rimwe na rimwe gusa bidahagije. Icyakora, nujya wumvira buri gihe bizakurinda rwose. Kandi se, waba wibuka uwavuze ngo “bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu”?— Ni Imana. Ibuka kandi ko ibyo yabivuze kubera ko igukunda.

Ngaho noneho soma imirongo ya Bibiliya ikurikira, igaragaza akamaro ko kumvira: Imigani 23:22; Umubwiriza 12:13; Yesaya 48:17, 18 n’Abakolosayi 3:20.