Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 14

Impamvu tugomba kubabarira abandi

Impamvu tugomba kubabarira abandi

MBESE, nta na rimwe mugenzi wawe arakugirira nabi?— Mbese, yaba yarakubabaje cyangwa akakubwira nabi?— Wagombye se kumwishyura ibyo yakugiriye?—

Ku bantu benshi, iyo umuntu abagiriye nabi na bo bamugirira nabi. Icyakora, Yesu we yatwigishije kujya tubabarira abatugirira nabi (Matayo 6:12). None se, niba mugenzi wacu akunda kutugirira nabi kenshi, tugomba kumubabarira incuro zingahe?—

Icyo ni cyo Petero na we yashakaga kumenya. Ku bw’ibyo, umunsi umwe yabajije Yesu ati ‘mbese, ngomba kubabarira kugeza ku ncuro zirindwi zose?’ Icyakora, incuro zirindwi ntizihagije. Yesu yavuze ko mugenzi wawe nagukosereza, ‘ugomba kuzamubabarira incuro mirongo irindwi gukuba karindwi.’

Igihe Petero yabazaga ibyo kubabarira, ni iki yashakaga kumenya?

Mbega ukuntu izo ari incuro nyinshi! Yewe, umuntu aramutse agukoshereje cyangwa akakugirira nabi incuro zingana zityo, nta nubwo washobora kuzibara rwose! Dore rero icyo Yesu yashakaga kutwigisha aho ngaho: ntitugomba kugerageza kubara incuro bagenzi bacu batugirira nabi. Niba badusabye imbabazi, tugomba kubababarira.

Yesu yashakaga kwereka abigishwa be akamaro ko kubabarira abandi. Ku bw’ibyo, Yesu amaze gusubiza Petero, yaciriye abigishwa be umugani. Urashaka kuwumva?—

Kera habayeho umwami wari umuntu mwiza cyane. Ndetse iyo abagaragu be babaga bakeneye amafaranga, yarabagurizaga. Ariko noneho umunsi abo bagaragu bagombaga kumwishyura amafaranga ye waje kugera. Haje rero kuza umugaragu umwe wari urimo umwami amafaranga miriyoni 60 zose. Mbega ukuntu ayo ari amafaranga menshi!

Byagenze bite igihe uyu mugaragu yingingaga umwami kugira ngo amwihanganire?

Icyakora, uwo mugaragu yari yarayariye yose ku buryo yananiwe kwishyura umwami amafaranga ye. Byatumye rero umwami ategeka ko uwo mugaragu yagurishwa, we n’umugore we hamwe n’abana be, n’ibintu byose yari atunze. Amafaranga bari kubagura yari guhabwa umwami. Utekereza ko uwo mugaragu yumvise ameze ate?—

Yahise apfukama imbere y’umwami aramwinginga ati ‘mwami, nyihanganira, nzakwishyura ideni ryawe ryose.’ Iyo uza kuba uwo mwami, wari kugenza ute uwo mugaragu?— Uwo mwami we yagiriye uwo mugaragu impuhwe, maze aramubabarira. Ndetse yamubwiye ko bitari bikiri ngombwa ko amwishyura iryo deni, habe n’igiceri na kimwe muri izo miriyoni zose! Mbega ukuntu uwo mugaragu agomba kuba yarishimye!

Ariko se, waba uzi icyo uwo mugaragu yaje gukora nyuma y’aho? Akimara kuva imbere y’umwami, yahuye n’undi mugaragu mugenzi we wari umufitiye ideni ry’amafaranga ijana gusa. Yahise afata uwo mugaragu mu muhogo atangira kumuniga, amubwira ati ‘nyishyura amafaranga yanjye ijana!’ Ngaho tekereza nawe! Mbese hari impamvu yari afite yo gukora ibintu nk’ibyo, cyane cyane ko umwami yari amaze kumubabarira ideni rikomeye cyane rityo?—

Ni iki uyu mugaragu yakoreye mugenzi we wananiwe kumwishyura ideni yari amurimo?

Uwo mugaragu wari ufite ideni ry’amafaranga ijana gusa, yari umukene. Nta bwo yashoboraga guhita ayishyura ako kanya. Yahise rero apfukamira uwo mugenzi we aramwinginga ati ‘nyihanganira, nzakwishyura ideni ryawe ryose.’ Mbese, utekereza ko uwo mugaragu yagombaga kwihanganira mugenzi we?— Wowe uba warabigenje ute?—

Uwo mugaragu ntiyari umuntu mwiza nk’uko umwami yari ameze. We yashakaga ko mugenzi we yahita amwishyura amafaranga ye ako kanya. Kandi kubera ko uwo mugenzi we yananiwe kumwishyura, yaramufashe ajya kumufungisha. Icyo gihe abandi bagaragu barababonaga, kandi ibyo nta bwo byabashimishije na gato. Bagiriye impuhwe uwo mugaragu wari ufunzwe, maze bajya kubwira umwami ibyabaye.

Umwami amaze kubyumva, na we byaramubabaje. Yarakariye cyane uwo mugaragu wanze kubabarira mugenzi we. Yaramuhamagaye, maze aramubwira ati ‘wa mugaragu mubi we, jye sinakubabariye ideni wari umfitiye? Wowe se ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe?’

Ni iki umwami yakoreye uyu mugaragu wanze kubabarira mugenzi we?

Uwo mugaragu wanze kubabarira mugenzi we yagombaga kuba yaravanye isomo ku byo umwami yamukoreye. Ariko nta cyo byamwigishije. Byatumye rero umwami afata wa mugaragu mubi aramufungisha, kugeza igihe yari kuzishyurira ya mafaranga miriyoni 60. Kandi nk’uko ubizi, muri gereza ntiyashoboraga kuzigera abona amafaranga yo kwishyura umwami. Ni ukuvuga rero ko yagombaga kuguma muri gereza kugeza apfuye.

Yesu amaze gucira abigishwa be uwo mugani, yarababwiye ati ‘na Data wo mu ijuru ni uko azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima.’—Matayo 18:21-35.

Ugomba kumenya ko burya twese dufitiye Imana ideni rikomeye cyane. Imana ni yo yaduhaye ubuzima. Bityo, ideni bagenzi bacu badufitiye ni ritoya ugereranyije n’iryo twe dufitiye Imana. Ideni bagenzi bacu badufitiye ni nka ya mafaranga ijana umugaragu umwe yari arimo mugenzi we. Naho ideni dufitiye Imana kubera ibintu bibi dukora, ni nka ya mafaranga miriyoni 60 undi mugaragu yari arimo umwami.

Imana igira neza cyane. Nubwo dukora ibintu bibi, Imana iratubabarira. Nta bwo itwishyuza ngo itwake ubuzima yaduhaye. Dore ariko ikintu tugomba kuzirikana: Imana itubabarira ari uko gusa natwe tubabariye bagenzi bacu batugirira nabi. Icyo ni ikintu tugomba gutekerezaho, si byo se?—

Mugenzi wawe nagusaba kumubabarira, uzabigenza ute?

None se, mugenzi wawe nagukorera ikintu kibi ariko akagusaba imbabazi, uzabigenza ute? Mbese, uzamubabarira?— Naho se nakugirira nabi kenshi? Mbese, na bwo uzamubabarira?—

Mbese, iyo ari twe dusaba imbabazi, ntituba twifuza ko bagenzi bacu batubabarira?— Natwe rero tugomba kuba twiteguye kubabarira abandi. Ntitugomba gusa kubwira bagenzi bacu ko tubababariye, ahubwo tugomba koko kubababarira tubikuye ku mutima. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko dushaka kuba abigishwa b’Umwigisha Ukomeye.

Kugira ngo twumve akamaro ko kubabarira bagenzi bacu, reka dusome no mu Migani 19:11; Matayo 6:14, 15 no muri Luka 17:3, 4.