Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 18

Mbese, ujya wibuka gushimira?

Mbese, ujya wibuka gushimira?

WABA wabonye ibyo urya uyu munsi?— Waba uzi uwabitetse?— Mama ashobora kuba ari we wabitetse, cyangwa bikaba byatetswe n’undi muntu. Ariko se, kuki Imana ari yo tugomba kubishimira?— Ni ukubera ko Imana ari yo ituma ibihingwa bimera bigakura. Ariko tugomba gushimira n’uwabitetse kimwe n’ubiduhaye.

Hari igihe tujya twibagirwa gushimira abantu batugiriye neza, si byo se? Igihe Umwigisha Ukomeye yari hano ku isi, hari ababembe bibagiwe kumushimira.

Waba uzi umubembe uwo ari we?— Umubembe ni umuntu uba arwaye indwara yitwa ibibembe. Iyo ndwara ishobora gutuma ingingo zimwe na zimwe z’umubiri zicika, zikamuvaho. Igihe Yesu yari hano ku isi, ababembe bagombaga kuba bonyine, kure y’abandi bantu. Kandi iyo umubembe yabaga agiye guhura n’umuntu, yagombaga kuvuga mu ijwi rirenga, akamusaba kumugendera kure. Ibyo byatumaga abandi bantu batabegera, kubera ko bashoboraga kwandura indwara y’ibibembe.

Yesu yagiriraga neza ababembe. Umunsi umwe, igihe Yesu yajyaga i Yerusalemu, yaje kunyura hafi y’umujyi muto wari ku nzira. Amaze kugera hafi y’uwo mujyi, haje kuza ababembe icumi, baza bamugana. Bari barumvise ko Yesu afite ububasha buva ku Mana bwo gukiza indwara z’ubwoko bwose.

Nta bwo abo babembe begereye Yesu. Bahagaze kure ye. Icyakora, bizeraga ko Yesu ashobora kubakiza indwara yabo. Bityo, igihe abo babembe babonaga Umwigisha Ukomeye, batangiye kumubwira mu ijwi rirenga, bati ‘Yesu, Mwigisha, tugirire impuhwe!’

Mbese, ujya ugirira impuhwe abantu barwaye?— Yesu na we yabagiriraga impuhwe. Yari azi agahinda umubembe aba afite. Ku bw’ibyo, yabashubije agira ati “nimugende mwiyereke umutambyi.”—Luka 17:11-14.

Yesu arimo arabwira aba babembe gukora iki?

Kuki Yesu yababwiye kubigenza batyo? Byatewe n’itegeko Yehova yari yarahaye ubwoko bwe ryarebanaga n’ababembe. Iryo tegeko ryavugaga ko umutambyi w’Imana yagombaga kwitegereza umubiri w’umubembe. Ni we wagombaga kubwira umubembe niba ibibembe byose byamuvuyeho. Iyo yabaga amaze gukira neza, yashoboraga noneho kubana n’abantu bazima.—Abalewi 13:16, 17.

Ariko noneho icyo gihe abo babembe bari bagifite ibibembe byabo. None se, baba baragiye kureba umutambyi nk’uko Yesu yari abibasabye? Yego rwose, bahise bagenda. Abo bagabo bagomba kuba barizeraga ko Yesu ashobora kubakiza indwara yabo. Byaje kugenda bite?

Igihe bari bakiri mu nzira bagiye kureba umutambyi, bagize batya babona barakize. Umubiri wabo wongeye kuba muzima. Barakize neza pe! Bakijijwe n’uko bizeraga ko Yesu ashobora kubakiza. Mbega ukuntu bishimye! Ariko se, ni iki bagombaga gukora kugira ngo bagaragaze ko bashimira? Wowe wari gukora iki?—

Ni iki uyu mubembe yibutse gukora?

Umwe muri abo bagabo bari bamaze gukizwa yagarutse kureba Yesu. Yatangiye gusingiza Yehova, amuvuga neza. Icyo cyari ikintu gikwiriye kubera ko ububasha bwakoreshejwe mu kumukiza, bwari buvuye ku Mana. Hanyuma, uwo mugabo yapfukamye imbere y’Umwigisha Ukomeye, maze aramushimira. Yashimiye Yesu cyane ibyo yari amaze kumukorera.

Naho se abandi bagabo icyenda, bo byabagendekeye bite? Yesu yarabajije ati ‘mbese, si ababembe icumi nakijije? Abandi icyenda bari he? Nta wundi wagarutse gusingiza Imana, uretse uyu?’

Uko ni ko byagenze rwose. Umwe gusa mu bantu icumi bakijijwe ni we wagarutse gusingiza Imana no gushimira Yesu. Ndetse uwo mugabo yari Umusamariya, umuntu wo mu kindi gihugu. Abandi icyenda bose, nta bwo bashimiye Imana, nta nubwo bashimiye Yesu.—Luka 17:15-19.

Wowe umeze nka nde muri abo bagabo? Twese twifuza kuba nk’uwo Musamariya, si byo se?— None se, niba umuntu atugiriye neza, ni iki tugomba kwibuka gukora?— Tugomba kumushimira. Akenshi, abantu bakunze kwibagirwa gushimira. Ariko burya, gushimira ni byiza. Iyo dushimiye abandi, Yehova Imana hamwe n’Umwana we Yesu, barishima.

Ni iki wakora kugira ngo wigane umubembe wagarutse gushimira Yesu?

Uramutse utekereje neza, wabona ko hari ibintu byinshi bagenzi bacu badukoreye. Reka dufate urugero. Mbese, nta na rimwe waba warigeze kurwara?— Wenda ushobora kuba utarigeze urwara indwara ikaze nk’ibibembe. Ariko wenda ushobora kuba waragize umuriro cyangwa ukaribwa mu nda. Mbese, hari umuntu waba yarakwitayeho?— Ashobora kuba yaraguhaye umuti, maze akagira n’ibindi bintu agukorera. Mbese, waba warishimiye ibyo yagukoreye byose agira ngo urusheho kumererwa neza?—

Umugabo w’Umusamariya yashimiye Yesu kubera ko yamukijije, kandi ibyo byatumye Yesu na we yishima. Mama cyangwa papa nibagukorera ikintu ukabashimira, mbese, utekereza ko bizabashimisha?— Yego rwose, bizabashimisha.

Kuki tugomba kujya twibuka gushimira?

Hari abantu bafite ibyo bajya bagukorera buri munsi cyangwa buri cyumweru. Bashobora kuba babigukorera kubera ko ari ko kazi kabo. Bashobora no kuba bashimishwa no kubigukorera. Icyakora, bene abo ushobora kwibagirwa kubashimira. Mwarimu wawe ashobora kuba ashyiraho imbaraga nyinshi kugira ngo agufashe kumenya ibintu. Ako ni ko kazi ke. Ariko numushimira ko agufasha kumenya ibintu, nta gushidikanya ko bizamushimisha.

Rimwe na rimwe, hari abantu bajya badukorera utuntu duto duto. Mbese, nta na rimwe mugenzi wawe aragufungurira umuryango, cyangwa ngo akwegereze ibiryo muri ku meza? Byaba byiza ugiye ushimira no mu tuntu duto duto nk’utwo.

Nitujya twibuka gushimira abantu, nta gushidikanya ko na Data wo mu ijuru na we tuzajya twibuka kumushimira. Kandi se, mbega ukuntu ibintu dukwiriye gushimira Yehova ari byinshi! Ni we waduhaye ubuzima n’ibintu byiza byose bituma twishimira kubaho. Bityo rero, dufite impamvu nyinshi zo gusingiza Imana, tuyivuga neza buri munsi.

Dore imirongo ivuga ibirebana no gushimira: Zaburi 92:2, Abefeso 5:20; Abakolosayi 3:17 na 1 Abatesalonike 5:18.