Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 19

Mbese, kurwana ni byiza?

Mbese, kurwana ni byiza?

NTA bahungu cyangwa abakobwa waba uzi baba bashaka kwishyira hejuru no kubonerana abandi?— None se, wumva wifuza kuba aho bari? Cyangwa ahubwo wumva wifuza kwibera ahari abana b’abagwaneza kandi bakunda amahoro?— Umwigisha Ukomeye yagize ati ‘hahirwa abanyamahoro, kuko ari bo bazitwa “abana b’Imana.”’—Matayo 5:9.

Icyakora, hari igihe bagenzi bacu bakora ibintu bikaturakaza. Ibyo ntibijya bibaho se?— Hari igihe rero twumva dushaka kubishyura. Hari igihe ibyo byigeze kuba ku bigishwa ba Yesu, igihe bari bamuherekeje bagiye i Yerusalemu. Dore uko byagenze.

Hashize umwanya bagenda, Yesu yatumye bamwe mu bigishwa be ngo babe bagiye gushaka icumbi mu mujyi muto w’Abasamariya bari bagiye kugeramo. Ariko abaturage b’aho banze kubacumbikira, kubera ko Abasamariya bari bifitiye idini ryabo, kandi ubusanzwe bakaba barangaga umuntu wese wajyaga gusengera mu mujyi wa Yerusalemu.

Ni iki Yakobo na Yohana bashatse gukora kugira ngo biture Abasamariya inabi bari babagiriye?

Iyo ibyo biza kuba ari wowe byabayeho, wari kubyifatamo ute? Mbese, byari kukurakaza? Wari gushaka se kubishyura iyo nabi?— Abigishwa Yakobo na Yohana bo bashatse kubishyura. Babwiye Yesu bati “urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure?” Yewe, ntibitangaje koko kubona Yesu yarabise Abana b’Inkuba! Ariko Yesu we yababwiye ko atari byiza kwishyura abandi inabi batugiriye.—Luka 9:51-56; Mariko 3:17.

Ni iby’ukuri ko hari igihe abantu bashobora kutugirira nabi. Abandi bana bashobora kwanga ko dukina na bo. Yewe, bashobora no kutubwira bati “nta nubwo tugushaka hano.” Iyo ibintu nk’ibyo bitubayeho, biratubabaza rwose, si byo se? Dushobora kumva dushaka kubishyura inabi batugiriye. Ariko se, byaba bikwiriye?—

Ngaho fata Bibiliya yawe, urambure mu Migani, igice cya 24, umurongo wa 29. Hagira hati ‘ntukavuge ngo “ibyo yankoreye nzabimwitura, mwiture ibihwanye n’ibyo yankoreye.”’

Utekereza ko uwo murongo usobanura iki?— Usobanura ko tutagomba kwishyura abandi ibibi batugiriye. Ntitugomba kugirira mugenzi wacu nabi ngo ni uko gusa na we yatugiriye nabi. Ariko se, wabigenza ute umuntu aramutse ashatse ko murwana? Ashobora kuguserereza ashaka kukurakaza. Ashobora no kugukoba avuga ko wamutinye. Tuvuge wenda ko anavuze ko uri umunyabwoba mubi. Icyo gihe wabigenza ute? Mbese, wakwemera mukarwana?—

Reka nanone turebe icyo Bibiliya ibivugaho. Rambura muri Matayo, igice cya 5, umurongo wa 39. Aho ngaho, Yesu yagize ati ‘ntukabuze umuntu mubi kukugirira nabi. Ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, muhindurire n’uw’ibumoso.’ Utekereza ko Yesu yashakaga kuvuga iki aho ngaho? Mbese, yaba yarashakaga kuvuga ko umuntu aramutse agukubise ikofe mu musaya umwe, ugomba kumureka akagukubita n’irindi mu wundi musaya?—

Oya, ibyo si byo Yesu yashakaga kuvuga rwose. Urushyi si kimwe n’ikofe. Ahubwo twarugereranya no gusunika umuntu umuhutaza. Umuntu ashobora kudusunika adusembura ngo turwane. Icyo aba ashaka ni ukuturakaza. Hanyuma se, iyo turakaye natwe tukamusunika, bigenda bite?— Tugera aho tukarwana.

Icyakora, Yesu ntiyigeze yemerera abigishwa be kujya barwana. Ni cyo cyatumye avuga ko niba umuntu adukubise urushyi, tutagomba kurumwishyura. Ntitugomba kurakara ngo turwane. Iyo tubikoze, tuba tugaragaje ko nta cyo turusha uwo wadushotoye.

Ariko se, umuntu aramutse ashatse ko murwana, utekereza ko ikintu cyiza ushobora gukora muri iyo mimerere ari ikihe?— Ni ukumureka ukigendera. Uwo muntu ashobora gukomeza kugenda agusunika cyangwa aguhutaza. Ariko amaherezo agera aho agacika intege. Iyo umuretse ukigendera, ntibiba bivuga ko ubwo nta mbaraga ugira. Ahubwo biba bigaragaza ko ukomeye mu gukora ibyiza.

Ni iki tugomba gukora mu gihe mugenzi wacu ashatse ko turwana?

Ariko se, byagenda bite uramutse wemeye ko murwana, maze ukamunesha? Nyuma y’aho byagenda bite?— Uwo muntu wakubise, ashobora kujya kuzana incuti ze, na bo bakagukubita. Ndetse bashobora no kugukubita ibibando cyangwa bakagutera icyuma bakagukomeretsa. Ubu se noneho, waba ubona impamvu Yesu yatubujije kujya turwana?—

Ni iki tugomba gukora mu gihe tubonye abantu barwana? Mbese, tugomba gushyigikira umwe muri bo?— Bibiliya itubwira icyo tugomba gukora. Ngaho rambura mu Migani, igice cya 26, umurongo wa 17. Hagira hati “umugenzi urakazwa n’intonganya zitamwerekeyeho, ameze nk’ufashe imbwa amatwi.”

Kuki kwivanga mu mirwano y’abandi bihwanye no gufata imbwa amatwi? Ushobora kuhagwa. Ku bw’ibyo rero, ntukabyivangemo!

Byagenda bite uramutse ufashe imbwa amatwi? Ushobora kuyibabaza, bityo ikaba yakuruma. Si byo se? Uko iyo mbwa yarushaho gushaka kukwishikuza, ni ko warushaho gufata amatwi yayo ukayakomeza, kandi ni na ko yarushaho kurakara. Uramutse uyirekuye noneho, nta gushidikanya ko yahita ikuruma cyane. Ariko se, hari ubwo ushobora gukomeza kuyifata amatwi iteka ryose?—

Izo rero ni zo ngorane twaba twishyizemo turamutse twinjiye mu mirwano y’abandi bantu. Ntituba tuzi uko byatangiye n’icyo bapfa. Ushobora gusanga umuntu akubita undi, ariko wenda amuhora ko hari icyo yamwibye. Turamutse tumutabaye, twaba dufashije umujura. Ibyo rero ntibyaba ari byiza, si byo se?

None se, wakora iki uramutse uhuye n’abantu barwana?— Niba ari ku ishuri, ushobora kwiruka ukajya kubwira umwarimu. Niba ari kure y’ishuri, ushobora guhamagara umuntu mukuru cyangwa umupolisi. Koko rero, no mu gihe abandi bashatse kurwana, tugomba gukomeza kurangwa n’amahoro.

Ni iki ugomba gukora mu gihe ubonye abantu barwana?

Abigishwa ba Yesu b’ukuri bakora uko bashoboye kose kugira ngo birinde kurwana n’abandi. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko dukomeye mu gukora ibyiza. Bibiliya ivuga ko umwigishwa wa Yesu ‘adakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo ko akwiriye kugirira neza abantu bose.’—2 Timoteyo 2:24.

Reka noneho turebe izindi nama nziza zizadufasha kwirinda kurwana n’abandi. Dusome mu Baroma 12:17-21 no muri 1 Petero 3:10, 11.