Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 23

Impamvu turwara

Impamvu turwara

HARI umuntu waba uzi urwaye?— Nta gushidikanya ko nawe hari igihe ujya urwara. Ushobora kurwara inkorora, cyangwa ukaribwa mu nda. Hari abantu barwara bakaremba. Hari n’igihe barwara bakananirwa kwigenza. Iyo abantu bamaze gusaza bakunda kurwaragurika.

Twese hari igihe tujya turwara. Waba uzi impamvu turwara, tugasaza kandi tugapfa?— Umunsi umwe, abantu bazaniye Yesu umugabo utarashoboraga kugenda, maze Yesu aboneraho kugaragaza impamvu abantu barwara kandi bagapfa. Reka nkubwire uko byagenze.

Igihe kimwe, ubwo Yesu yari acumbitse mu mujyi wari hafi y’Inyanja ya Galilaya, abantu benshi baje kumureba. Bari benshi cyane ku buryo umuntu atashoboraga kubona aho anyura yinjira mu nzu. Yewe, nta n’uwashoboraga kugera ku muryango. Kandi abantu bari bagikomeza kwiyongera! Haje rero kuza abantu bazanye umuntu wamugaye utarashoboraga kugenda. Byasabye abantu bane kugira ngo bamuheke mu ngobyi.

Waba uzi impamvu abo bantu bazaniye Yesu uwo murwayi?— Ni ukubera ko bizeraga ko Yesu ashobora kumufasha. Bizeraga ko Yesu ashobora kumukiza indwara ye. Waba uzi uko babigenje kugira ngo bageze uwo murwayi aho Yesu ari, muri ba bantu bose bari aho?—

Iyo shusho ubona aho ngaho, igaragaza uko babigenje. Babanje kujyana uwo murwayi hejuru y’inzu. Yari ifite igisenge gishashe. Hanyuma, bacukuye umwenge munini hejuru y’inzu. Noneho bafashe wa murwayi, bamucisha muri wa mwenge, bamumanurira mu cyumba cyo munsi. Mbega ukuntu bari bafite ukwizera gukomeye!

Ibyo bintu byatangaje abantu bose bari muri iyo nzu. Bagiye kubona, babona umuntu umugaye abamanukiye hagati. Ariko se, Yesu yaba yararakajwe n’ibyo abo bantu bakoze?— Ashwi da! Ahubwo yashimishijwe no kuba abo bantu bari bafite ukwizera. Yahise abwira uwo muntu wari umugaye ati ‘ibyaha byawe urabibabariwe.’

Yesu yabwiye uyu mugabo umugaye gukora iki?

Bamwe mu bantu bari aho batekereje ko bitari bikwiriye ko Yesu yamubwira atyo. Nta bwo batekerezaga ko ashobora kubabarira ibyaha. Kugira ngo rero Yesu agaragaze ko ashobora kubabarira ibyaha, yabwiye uwo mugabo ati “byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.”

Yesu akimara kuvuga atyo, uwo muntu yahise akira! Nta bwo yongeye kuba ikimuga uhereye ubwo. Yashoboraga noneho kujya yihagurutsa kandi akigenza. Abantu babonye icyo gitangaza, bose baratangaye. Bwari ubwa mbere mu mibereho yabo babona ikintu gihebuje gityo! Basingije Yehova bamushimira ko yabahaye Umwigisha Ukomeye, washoboraga no gukiza abantu indwara.—Mariko 2:1-12.

Iki gitangaza kitwigisha iki?

Icyo gitangaza kitwigishije iki?— Icyo gitangaza kitugaragarije ko Yesu afite ububasha bwo kubabarira abantu ibyaha no kubakiza indwara. Ariko hari n’ikindi kintu gifite akamaro cyane ibyo bitwigishije. Tumenye ko burya icyaha ari cyo gituma turwara.

None se, ko twese tujya turwara, byaba bisobanura ko twese turi abanyabyaha?— Yego rwose, Bibiliya ivuga ko twese tuvuka turi abanyabyaha. Waba uzi icyo kuvuka turi abanyabyaha bisobanura?— Bisobanura ko twese tuvuka tudatunganye. Twese tujya dukora ibintu bibi, kabone n’iyo twaba tutabishakaga. Waba uzi uko byagenze kugira ngo tuvuke turi abanyabyaha?—

Twavutse dutyo kubera ko umugabo wa mbere, ari we Adamu, yasuzuguye Imana. Yakoze icyaha yica itegeko ry’Imana. Icyaha Adamu yakoze, cyatumye twese tuba abanyabyaha. Waba uzi uko byagenze kugira ngo Adamu atume twese tuba abanyabyaha? Reka ngerageze kubigusobanurira mu buryo bworoshye ushobora kumva.

Byagenze bite kugira ngo twese tube abanyabyaha?

Ushobora wenda kuba warafashije umuntu guteka umugati ku ipanu, cyangwa kubumba itafari mwifashishije iforoma. Bigenda bite iyo iyo panu ihombanye, cyangwa iyo iyo foroma ihengamye? Waba uzi uko bigenda?— Imigati yose mukoze iza ihombanye, n’amatafari yose mubumbye aza ahengamye. Si byo se?—

Adamu twamugereranya n’ipanu cyangwa iforoma, naho twe tukigereranya n’imigati cyangwa amatafari. Adamu amaze kwica itegeko ry’Imana, ntiyari agitunganye. Mbega ni nk’aho yari ahombanye cyangwa se ahengamye. None se, abana bari kuzamukomokaho bari kuvuka bameze bate?— Abana be bose bari kuvuka bafite ubwo busembwa, cyangwa se mu yandi magambo, bari kuvuka badatunganye.

Ibimenyetso byo kudatungana abana benshi bavukana, ntibiba bigaragara cyane. Abenshi bavuka bafite amaboko yombi n’amaguru yombi. Icyakora, kuba badatunganye ubwabyo biba bihagije ku buryo bagera aho bakarwara, kandi amaherezo bagapfa.

Birumvikana ariko ko hari abantu bakunda kurwara kenshi kuruta abandi. Biterwa n’iki? Mbese, byaba biterwa n’uko bavutse ari abanyabyaha cyane kuruta abandi?— Oya, abantu bose bavuka ari abanyabyaha mu rugero rumwe. Twese tuvuka tudatunganye. Ku bw’ibyo, byatinda byatebuka, buri wese agera aho akarwara. Ndetse n’abantu bagerageza kumvira amategeko y’Imana yose, kandi ntibakore ibintu bibi, bashobora kurwara.

Nitumara gukizwa icyaha burundu, tuzagira ubuzima bumeze bute?

None se, kuki usanga bamwe bakunda kurwara kenshi kuruta abandi?— Hari impamvu nyinshi zibitera. Bishobora guterwa no kutabona ibyokurya bihagije. Cyangwa se bashobora kuba barya ibyokurya bidakwiriye, urugero nk’ibyokurya bifite intungamubiri zidahagije. Hari n’igihe baba batinda kuryama, ntibabone igihe gihagije cyo kuruhuka. Cyangwa iyo imvura iguye, bashobora kuba batifubika mu buryo bukwiriye kugira ngo badakonja. Hari n’abantu baba biyitaho cyane rwose, ariko bakaba bafite intege nke mu mubiri, ku buryo umubiri wabo unanirwa kurwanya indwara.

Mbese, hari igihe indwara zizavaho burundu? Mbese, hari igihe icyaha kizakurwaho burundu?— Waba ucyibuka icyo Yesu yakoreye wa muntu wari umugaye?— Yesu yamubabariye ibyaha bye, maze amukiza n’indwara ye. Muri ubwo buryo, Yesu yagaragaje ibintu ari hafi gukorera buri muntu wese wihatira gukora ibyiza.

Niba tugaragaza ko tudashaka kuzongera gukora icyaha, kandi ko twanga ibibi, natwe Yesu azadukiza. Mu gihe kiri imbere, Yesu azadukiza ukudatungana dufite ubu. Ibyo azabikora ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Nta bwo azahita adukiza icyaha ako kanya. Azagenda adukiza icyaha buhoro buhoro. Noneho igihe icyaha kizaba kimaze gukurwaho burundu, ntituzongera kurwara ukundi. Twese tuzagira ubuzima butunganye. Mbega ukuntu ibyo bizaba ari imigisha ishimishije!

Dore indi mirongo igaragaza ko icyaha kitugiraho ingaruka twese: Yobu 14:4; Zaburi 51:7; n’Abaroma 3:23; 5:12; 6:23..