Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 25

Mbese, abantu bakora ibibi bashobora guhinduka?

Mbese, abantu bakora ibibi bashobora guhinduka?

MBESE, abantu bose bagiye bakora ibyiza gusa, ntibyaba bishimishije?— Ikibabaje ariko, ni uko nta muntu uhora akora ibintu byiza gusa ubaho. Waba uzi impamvu twese dukora ibintu bibi rimwe na rimwe, ndetse n’iyo twaba twifuza guhora dukora ibyiza?— Ni ukubera ko twese tuvuka turi abanyabyaha. Icyakora, hari abantu usanga bakunda gukora ibintu bibi cyane. Usanga banga abandi kandi bakabagirira nabi babigambiriye. Mbese, utekereza ko bashobora guhinduka, bakajya bakora ibintu byiza?—

Itegereze uwo musore urinze imyenda y’abo bantu batera Sitefano amabuye. Izina ry’uwo musore ry’Igiheburayo ni Sawuli, naho izina rye ry’Iriroma rikaba Pawulo. Ashimishijwe no kubona Sitefano, umwe mu bigishwa b’Umwigisha Ukomeye, yicwa. Reka duse n’abareba icyatumye Sawuli akora ibintu bibi nk’ibyo.

Sawuli ni umwe mu bagize itsinda ry’abantu bo mu idini ry’Abayahudi bitwa Abafarisayo. Abafarisayo bafite Ijambo ry’Imana, ariko bita cyane ku nyigisho za bamwe mu bayobozi b’idini ryabo. Ibyo ni byo bituma Sawuli akora ibintu bibi.

Ubu noneho abantu baje i Yerusalemu gufata Sitefano, kandi Sawuli na we arahari. Bafashe Sitefano bamujyana mu rukiko. Bamwe mu bacamanza ni Abafarisayo. Nubwo abantu barega Sitefano ko yakoze ibintu bibi, we nta bwoba afite. Sitefano ahise afata ijambo, none atangiye kubwiriza abo bacamanza ibyerekeye Yehova Imana na Yesu.

Icyakora, abo bacamanza ntibishimiye ibyo Sitefano ababwiye. Basanzwe bazi byinshi kuri Yesu. Ndetse rwose hashize igihe gito bamwicishije! Icyakora, Yehova yaramuzuye, amusubiza mu ijuru. Ariko aho kugira ngo abo bacamanza bahindure imyifatire yabo, batangiye kurwanya abigishwa ba Yesu.

Abo bacamanza bafashe Sitefano, none bamujyanye hanze y’umujyi. Bakigerayo, baramufashe bamutura hasi, none batangiye kumutera amabuye. Kandi nk’uko ubibona kuri iyi shusho, Sawuli arahari, arashungera. Aratekereza ko kwica Sitefano nta cyo bitwaye.

Kuki Sawuli atekereza ko kwica Sitefano nta cyo bitwaye?

Waba uzi igituma Sawuli atekereza atyo?— Kuva akiri muto, Sawuli ni Umufarisayo, kandi yizera ko inyigisho z’Abafarisayo ari nziza. Abona ko Abafarisayo ari bo bantu agomba kwigana, kandi koko arabigana.—Ibyakozwe 7:54-60.

Noneho se ubu ko bamaze kwica Sitefano, Sawuli agiye gukora iki?—Sawuli ashatse uko yamaraho n’abandi bigishwa ba Yesu basigaye! Aragenda akinjira mu mazu yabo, agasohora abagabo n’abagore bose akajya kubafunga. Bibaye ngombwa ko abenshi mu bigishwa bahunga bakava i Yerusalemu. Ariko aho bajya hose, baragenda babwiriza ibya Yesu.—Ibyakozwe 8:1-4.

Ibyo rero bituma Sawuli arushaho kwanga abigishwa ba Yesu. Ahise ajya kureba Kayafa, Umutambyi Mukuru. Arashaka kumusaba uburenganzira bwo gufunga Abakristo bo mu mujyi wa Damasiko. Icyo Sawuli ashaka ni ukubaboha, akabazana i Yerusalemu kugira ngo bahanwe. Ariko mu gihe akiri mu nzira, habaye ikintu gitangaje.

Ni nde uvugisha Sawuli, kandi se atumye Sawuli gukora iki?

Sawuli agiye kubona, abona urumuri ruvuye mu ijuru. Yumvise n’ijwi rivugira mu ijuru riti ‘Sawuli, Sawuli, urandenganyiriza iki?’ Uwo ni Yesu uvugira mu ijuru! Urwo rumuri ni rwinshi cyane ku buryo rutumye Sawuli ahinduka impumyi. Abantu bari kumwe na we baramufashe, bamujyana i Damasiko.

Iminsi itatu nyuma y’aho, Yesu abonekeye umwigishwa we w’i Damasiko witwa Ananiya. Yesu asabye Ananiya kujya gusura Sawuli, akamuhumura kandi akavugana na we. Ananiya amaze kuganira na Sawuli, none Sawuli ahise yemera ukuri ku byerekeye Yesu. Ahise anahumuka. Ahinduye n’imyifatire ye yose. Guhera ubu, ahindutse umukozi w’Imana w’indahemuka.—Ibyakozwe 9:1-22.

Waba umaze gusobanukirwa impamvu yatumaga Sawuli akora ibintu bibi?— Ni ukubera ko yari yarigishijwe ibintu bibi. Yakurikizaga urugero rw’abantu batari indahemuka ku Mana. Ikindi kandi, yari umwe mu bari bagize itsinda ry’abantu bashyiraga imbere inyigisho z’abantu cyane kuruta Ijambo ry’Imana. Ariko se, kuki Sawuli yemeye guhindura imibereho ye, agatangira gukora ibyiza nubwo abandi Bafarisayo bo bikomereje kurwanya Imana?— Ni ukubera ko burya Sawuli yakundaga ukuri. Ku bw’ibyo, akimara kumenya ukuri yahise akwakira.

Waba uzi uko byaje kugendekera Sawuli nyuma y’aho?— Yee, ni we waje kuba intumwa Pawulo, imwe mu ntumwa za Yesu. Ibuka kandi ko Pawulo ari we wanditse ibitabo byinshi byo muri Bibiliya kuruta abandi bose.

Hari abantu benshi bameze nka Sawuli bashobora guhinduka. Icyakora, ntibiba byoroshye, kubera ko hari ikiremwa gikora uko gishoboye kose kugira ngo abantu bakore ibintu bibi. Waba uzi icyo kiremwa icyo ari cyo?— Yesu yakivuzeho igihe yabonekeraga Sawuli mu nzira ijya i Damasiko. Icyo gihe, Yesu yavugiye mu ijuru abwira Sawuli ati ‘ngutumye guhumura amaso y’abantu, kugira ngo bave mu mwijima bajye mu mucyo, bareke kuyoborwa na Satani bajye ku Mana.’—Ibyakozwe 26:17, 18.

Koko rero, Satani ni we ugerageza gutuma abantu bose bakora ibintu bibi. Mbese, hari igihe gukora ibintu byiza bijya bikugora?— Twese ni uko. Satani akora uko ashoboye kose kugira ngo bitatworohera. Icyakora, hari n’indi mpamvu ituma gukora ibyiza igihe cyose bitatworohera. Waba uzi iyo mpamvu?— Ni ukubera ko twavutse turi abanyabyaha.

Kuba turi abanyabyaha ni byo akenshi bituma gukora ibibi bitworohera kuruta gukora ibyiza. None se, ni iki tugomba gukora?— Tugomba gushyiraho imbaraga kugira ngo dukore ibyiza. Nta gushidikanya ko nidushyiraho imbaraga, Yesu, we udukunda, azadufasha gukora ibyiza.

Igihe Yesu yari hano ku isi, yakunze abantu bemeye guhinduka, bakajya bakora ibyiza kandi mbere barakoraga ibintu bibi. Yari azi neza ko bitari byoroshye guhinduka. Urugero, hari abagore bagiranaga imibonano mpuzabitsina n’abagabo benshi. Kandi nk’uko ubizi, ibyo ni bibi. Bene abo bagore Bibiliya ibita indaya.

Kuki Yesu yababariye uyu mugore wakoraga ibintu bibi?

Igihe kimwe, hari umugore nk’uwo wumvise ibya Yesu maze aza aho Yesu yari ari, mu nzu y’Umufarisayo. Yafashe amavuta ayasuka ku birenge bya Yesu, maze afata umusatsi we awuhanaguza amarira yari yaririye ku birenge bya Yesu. Yari ababajwe cyane n’ibyaha bye. Ibyo byatumye Yesu amubabarira. Ariko Abafarisayo bo batekerezaga ko atagombaga kubabarirwa.—Luka 7:36-50.

Wari uzi icyo Yesu yigeze kubwira Abafarisayo bamwe?— Yarababwiye ati ‘indaya zizabatanga kwinjira mu bwami bw’Imana’ (Matayo 21:31). Yesu yavuze atyo kubera ko indaya zemeye ibyo yavugaga maze zigahinduka, zikareka ibikorwa byazo bibi. Naho Abafarisayo bo bakomeje kugirira nabi abigishwa ba Yesu.

Ku bw’ibyo, niba Bibiliya igaragaje ko ikintu iki n’iki dukora ari kibi, tugomba kwiyemeza guhinduka, tukakireka. Kandi igihe cyose tumenye icyo Yehova ashaka ko dukora, tugomba kwihutira kugikora. Ni bwo Yehova azatwishimira, bityo azaduhe ubuzima bw’iteka.

Kugira ngo twirinde kujya dukora ibibi, reka dusomere hamwe imirongo ikurikira: Zaburi 119:9-11; n’Imigani 3:5-7; 12:15.