Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 27

Usenga iyihe Mana?

Usenga iyihe Mana?

KUKI ari ngombwa ko tumenya neza Imana dusenga iyo ari yo?— Ni ukubera ko hari imana nyinshi abantu basenga (1 Abakorinto 8:5). Igihe Yehova yahaga Pawulo ububasha bwo gukiza umuntu wari waravutse ari ikirema, adashobora kugenda, abaturage batangiye kuvuga mu ijwi rirenga bati ‘imana zitumanukiye zisa n’abantu’! Abo baturage bashatse gusenga Pawulo n’incuti ye Barinaba. Pawulo bamwise izina rya Herume, naho Barinaba we bamwita Zewu. Ayo yombi ni amazina y’imana z’ibinyoma.

Icyakora, Pawulo na Barinaba banze ko abantu babasenga. Bahise basimbukira mu baturage, batangira kuvuga bati “mureke ibyo bitagira icyo bibamarira muhindukirire Imana ihoraho” (Ibyakozwe 14:8-15). “Imana ihoraho,” yaremye ibintu byose ni iyihe?— Yee, ni Yehova, we “Usumbabyose utegeka isi yose.” Yesu yavuze ko Yehova ari we “Mana y’ukuri yonyine.” None se, ni nde tugomba gusenga?— Ni Yehova wenyine!—Yeremiya 16:21; Zaburi 83:19; Yohana 17:3; Ibyahishuwe 4:11.

Kuki Pawulo na Barinaba banze ko abantu babapfukamira?

Hari abantu benshi basenga izindi mana zitari ‘Imana y’ukuri yonyine.’ Akenshi, basenga ibintu bikozwe mu biti, mu mabuye cyangwa mu byuma (Kuva 32:3-7; Abalewi 26:1; Yesaya 44:14-17). Ndetse n’abantu b’ibirangirire na bo hari igihe bafatwa nk’imana. Mbese, gushyira hejuru bene abo bantu birakwiriye?—

Sawuli amaze guhinduka intumwa Pawulo, yaranditse ati ‘imana y’iki gihe yahumye imitima y’abatizera’ (2 Abakorinto 4:4). Iyo mana y’iki gihe ni iyihe?— Yee, ni Satani! Satani yashoboye gutuma abantu basenga abantu benshi n’ibintu byinshi binyuranye.

Ni iki Yesu yabwiye Satani igihe Satani yamushukaga, amusaba kumupfukamira ngo amusenge?— Yesu yaramubwiye ati ‘handitswe ngo “usenge Yehova Imana yawe, abe ari we ukorera wenyine”’ (Matayo 4:10). Bityo rero, Yesu yagaragaje neza ko Yehova ari we wenyine tugomba kujya dusenga. Reka turebe inkuru y’abasore batatu bari bazi ibyo. Abo basore bitwaga Saduraka, Meshaki na Abedenego.

Abo basore b’Abaheburayo bari bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana bwa Isirayeli bajyanywe ari imbohe mu gihugu cyitwa Babuloni. Umwami w’icyo gihugu witwaga Nebukadinezari yakoze igishushanyo kinini gikozwe muri zahabu. Umunsi umwe, yategetse ko igihe abantu bari kuba bumvise umuzika, bagombaga guhita bapfukamira icyo gishushanyo. Yagize ati ‘umuntu wese utari bupfukame ngo asenge icyo gishushanyo, arahita ajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana.’ Wowe wari kubigenza ute?—

Kuki aba bantu banze gupfukamira icyo gishushanyo?

Ubusanzwe, Saduraka, Meshaki na Abedenego bakoraga ibyo umwami yabaga ashaka byose. Ariko icyo gihe bwo, banze kumwumvira. Waba uzi icyabiteye?— Ni uko bari bazi itegeko ry’Imana rigira riti ‘ntukagire izindi mana uretse jye. Ntukiremere igishushanyo kibajwe, ngo ugipfukamire’ (Kuva 20:3-5). Bityo rero, Saduraka, Meshaki na Abedenego bumviye itegeko rya Yehova aho kumvira itegeko ry’umwami.

Byatumye umwami arakara cyane. Ako kanya, yategetse ko abo Bayahudi batatu bazanwa imbere ye. Yarababajije ati ‘ni ukuri ko mwanze gukorera imana zanjye? Reka mbe mbababariye. Icyakora nimwongera kumva umuzika, muze guhita mupfukama, musenge igishushanyo nakoze. Nimudapfukama ngo musenge, noneho murajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana. Mbese, imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?’

Abo basore babyifashemo bate? Wowe wari kubigenza ute?— Bo babwiye umwami bati ‘Imana yacu dukorera ishobora kudukiza. N’iyo kandi itadukiza, menya ko tutari bukorere imana zawe. Ntituri busenge igishushanyo cyawe cya zahabu.’

Umwami yararakaye cyane. Yahise ategeka ati ‘mucanire itanura ry’umuriro, rirusheho kwaka incuro zirindwi kuruta uko risanzwe ryaka’! Hanyuma, yategetse abagaragu be bafite imbaraga, abasaba kuboha Saduraka, Meshaki na Abedenego, ngo babajugunye muri rya tanura ry’umuriro! Iryo tanura ryari rishyushye cyane, ku buryo ibirimi by’umuriro byahise bitwika ba bagaragu b’umwami, bahita bapfa! Naho se ba Baheburayo batatu, bo byabagendekeye bite?

Saduraka, Meshaki na Abedenego baguye neza neza hagati muri rya tanura ry’umuriro. Bamaze kugeramo, barahagurutse! Nta cyo bigeze baba. Yewe, nta nubwo bari bakiboshywe. Byatewe n’iki?— Umwami yarungurutse muri rya tanura ry’umuriro. Ibyo yabonye byamukuye umutima. Yarabajije ati “harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?” Abagaragu be baramushubije bati “ni koko, nyagasani.”

Yehova yakijije ate abagaragu be bari bajugunywe mu itanura ry’umuriro ugurumana?

Umwami yagize ati ‘dore re, ndabonamo abantu bane bagenda, kandi nta cyo umuriro ubatwara.’ Waba uzi uwo wa kane uwo yari we?— Yari umumarayika wa Yehova. Ni we watumye abo Baheburayo batatu badashya.

Umwami amaze kubona ibyo, yahise ajya ku muryango w’itanura ry’umuriro, avuga mu ijwi rirenga ati “yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Bamaze kuva muri wa muriro, abantu bose barabitegereje, basanga ntibigeze bashya. Yewe, nta n’umwotsi wabanukagaho. Ako kanya, umwami yagize ati ‘Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, yo yohereje umumarayika wayo, agakiza abagaragu bayo kubera ko banze gusenga indi mana itari Imana yabo.’—Daniyeli, igice cya 3.

Ni ibihe bigirwamana abantu basenga muri iki gihe?

Hari isomo dushobora gukura kuri ibyo bintu byabaye kera. Muri iki gihe na bwo, abantu bagira ibishushanyo cyangwa amashusho basenga. Hari igitabo kigira kiti “nk’uko umusaraba ari uwera, ibendera na ryo ni iryera” (The Encyclopedia Americana). Hari ibishushanyo biba bikozwe mu biti, mu mabuye, mu byuma cyangwa mu mwenda. Abigishwa ba Yesu ba mbere bangaga gusenga Umwami w’Abaroma. Umuhanga mu by’amateka witwa Daniel P. Mannix yavuze ko ibyo byari nko “kwanga kuramutsa ibendera cyangwa kurahirira igihugu ko uzakibera indahemuka.”

None se, utekereza ko kuba igishushanyo gisengwa gikozwe mu mwenda, mu giti, mu ibuye cyangwa mu cyuma, hari icyo bihindura ku kuntu Imana ikibona?— Mbese, byaba bikwiriye ko umugaragu wa Yehova yapfukamira bene icyo gishushanyo cyangwa akagisenga?— Saduraka, Meshaki na Abedenego bo banze kubikora, kandi ibyo byashimishije Yehova. Wabigana ute?—

Abakorera Yehova ntibashobora kugira umuntu cyangwa ikintu basenga uretse Yehova wenyine. Dore icyo Bibiliya ibivugaho muri Yosuwa 24:14, 15, 19-22; Yesaya 42:8; 1 Yohana 5:21; no mu Byahishuwe 19:10.