Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 28

Wabwirwa n’iki abo ugomba kumvira?

Wabwirwa n’iki abo ugomba kumvira?

HARI igihe bigorana kumenya uwo tugomba kumvira. Ababyeyi bawe bashobora kugusaba gukora ikintu iki n’iki. Ariko mwarimu cyangwa umupolisi na we ashobora kugusaba gukora ikindi kintu kinyuranye na cyo. Ibyo biramutse bikubayeho, wakumvira nde ukareka nde?—

Mu Gice cya 7 cy’iki gitabo, twasomye umurongo wa Bibiliya wo mu Befeso 6:1-3. Uwo murongo uvuga ko abana bagomba kumvira ababyeyi babo. Hagira hati ‘bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri mu Mwami wacu.’ Waba uzi icyo ‘kuba mu Mwami’ bisobanura?— Ababyeyi bari mu Mwami ni abigisha abana babo kujya bumvira amategeko y’Imana.

Icyakora, hari abantu bakuru bamwe na bamwe batizera Yehova. None se, wabigenza ute nk’umuntu mukuru aramutse akubwiye ko gukopera mu kizamini ku ishuri cyangwa gufata ikintu mu iduka utishyuye nta cyo bitwaye? None se, gukopera cyangwa kwiba byaba ari byiza?—

Ibuka ko hari igihe Umwami Nebukadinezari yigeze gutegeka abantu bose gupfukamira igishushanyo cya zahabu yari yakoze. Nyamara Saduraka, Meshaki na Abedenego bo banze kugipfukamira. Waba wibuka icyabiteye?— Ni ukubera ko Bibiliya ivuga ko Yehova ari we wenyine tugomba gusenga.—Kuva 20:3; Matayo 4:10.

Ni iki Petero abwira Kayafa?

Yesu amaze gupfa, intumwa ze zajyanywe imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi. Kayafa, Umutambyi Mukuru, yabwiye intumwa ati ‘ntitwabihanangirije cyane kutigisha mu izina rya Yesu? None dore mwujuje i Yerusalemu inyigisho zanyu.’ Kuki intumwa zanze kumvira Urukiko Rukuru?— Mu izina ry’intumwa zose, Petero yashubije Kayafa agira ati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”—Ibyakozwe 5:27-29.

Kera, abayobozi b’idini ry’Abayahudi babaga bafite ububasha bwinshi. Icyakora, igihugu cyabo cyategekwaga n’Abaroma. Umutegetsi mukuru w’Abaroma yitwaga Kayisari. Nubwo Abayahudi batishimiraga ko Kayisari abategeka, hari ibintu byinshi byiza leta y’Abaroma yakoreraga Abayahudi. No muri iki gihe kandi, leta zikorera abaturage bazo ibintu byinshi byiza. Wambwira bimwe muri byo?—

Leta yubakisha imihanda tugenderamo kandi ihemba abasirikare baturinda. Hari na za leta zimwe na zimwe zishyurira abana amashuri, cyangwa zikavuza abageze mu za bukuru. Kugira ngo ibyo bikorwe, leta iba ikeneye amafaranga. Waba uzi aho leta ikura ayo mafaranga?— Iyakura mu baturage. Amafaranga abaturage baha leta, yitwa imisoro.

Igihe Umwigisha Ukomeye yari hano ku isi, Abayahudi benshi bangaga kwishyura leta y’Abaroma imisoro. Umunsi umwe rero, abatambyi batumye abagabo bamwe kujya kubaza Yesu ikibazo cy’umutego. Baramubajije bati “mbese, amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?” Icyo cyari ikibazo cy’umutego pe! Iyo Yesu asubiza ati ‘yego, mugomba kwishyura imisoro,’ abenshi mu Bayahudi bari kurakara. Icyakora, nta nubwo Yesu yashoboraga kuvuga ati ‘oya, si ngombwa ko mutanga imisoro.’ Icyo cyari kuba ari igisubizo kidakwiriye.

None se, Yesu yabigenje ate? Yarababwiye ati ‘munyereke igiceri.’ Bamaze kukimuzanira, Yesu yarababajije ati ‘ishusho n’izina bikiriho ni ibya nde?’ Abo bagabo baramushubije bati “ni ibya Kayisari.” Nuko Yesu na we arababwira ati “nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”—Luka 20:19-26.

Yesu yashubije ate ikibazo cy’umutego aba bagabo bamubajije?

Nta washoboraga kubona icyo anenga kuri icyo gisubizo. Kandi koko, niba hari ibintu Kayisari yakoreraga abaturage, byari bikwiriye rwose ko abaturage bakoresha amafaranga Kayisari yikoreye, bakishyura ibyo bintu yabakoreye. Ku bw’ibyo, Yesu yagaragaje ko dukwiriye kwishyura imisoro ya leta kubera ko hari ibintu idukorera.

Ushobora kuba utarakura bihagije ku buryo wakwishyura imisoro. Icyakora, hari ikintu usabwa gukorera leta. Waba uzi icyo ari cyo?— Ni ukumvira amategeko ya leta. Bibiliya igira iti ‘umuntu wese yumvire abatware bamutegeka.’ Abo batware bavugwa aho, ni abantu bafite ubutware bahawe na leta. Urabona rero ko Imana yivugiye ubwayo ko tugomba kumvira amategeko ya leta.—Abaroma 13:1, 2.

Leta ishobora kuba yarabujije abantu kujya bata impapuro cyangwa indi myanda ku muhanda. Mbese, ugomba kumvira iryo tegeko?— Yego rwose, Imana ishaka ko waryumvira. Mbese, ugomba no kumvira abapolisi n’abasirikare?— Leta ihemba abapolisi n’abasirikare kugira ngo barinde abantu. Iyo ubumviye, uba wumviye leta.

None se, uzakora iki umupolisi nakubwira ati “ba utegereje” mu gihe witeguraga kwambuka umuhanda?— Abandi bana se nibiruka bakambuka, nawe uzambuka?— Wowe ugomba gutegereza; kabone n’iyo wategereza uri wenyine. Imana idusaba kumvira.

Hari igihe aho mutuye hashobora kuba imvururu, hanyuma umupolisi akakubwira ati “we kujya ku muhanda. Ntuze no gusohoka.” Icyakora, ushobora kumva urusaku rw’abantu, maze ukagira amatsiko yo kumenya ibyo ari byo. Mbese, wasohoka ukajya kureba ibyo ari byo?— Icyo gihe se, waba wumviye ‘abatware bagutegeka’?—

Mu bihugu byinshi, leta yubaka amashuri, igahemba n’abarimu. None se, utekereza ko Imana ishaka ko twajya twumvira abarimu?— Ngaho bitekerezeho nawe. Leta ihemba abarimu kugira ngo batwigishe, mbega nk’uko ihemba abapolisi n’abasirikare kugira ngo barinde abaturage. Ku bw’ibyo, iyo umuntu yumviye umupolisi, umusirikare cyangwa umwarimu, aba yumviye leta.

Kuki tugomba kumvira abapolisi?

Ariko se, mwarimu aramutse agusabye gusenga igishushanyo, wabigenza ute?— Ba Bayahudi batatu banze gupfukamira igishushanyo, ndetse n’igihe Umwami Nebukadinezari ubwe yabibategekaga. Waba wibuka impamvu yabibateye?— Ni uko batashakaga gusuzugura Imana.

Umuhanga mu by’amateka witwa Will Durant yanditse ku Bakristo ba mbere, avuga ko ‘Kayisari atari we bumviraga mbere ya byose.’ Uwo bumviraga mbere ya byose ni Yehova! Zirikana rero ko Imana ari yo igomba kuza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.

Tugomba kumvira leta kubera ko Imana ishaka ko tuyumvira. Ariko se, leta iramutse idusabye gukora ikintu Imana itubuza gukora, tugomba kuvuga iki?— Tugomba kuvuga ibyo intumwa zabwiye umutambyi mukuru, tukagira tuti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”—Ibyakozwe 5:29.

Bibiliya itwigisha ko tugomba kumvira amategeko. Ngaho soma muri Matayo 5:41; muri Tito 3:1 no muri 1 Petero 2:12-14.