Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 29

Mbese, iminsi mikuru yose ishimisha Imana?

Mbese, iminsi mikuru yose ishimisha Imana?

Kuki Imana yishimiye uyu munsi mukuru?

MBESE, ujya wishimira kujya mu minsi mikuru?— Iminsi mikuru ijya ishimisha cyane. Mbese, utekereza ko Umwigisha Ukomeye yaba yishimira ko tujya mu minsi mikuru?—Na we ubwe yigeze kujya mu munsi mukuru, ajyanye na bamwe mu bigishwa be, bagiye mu bukwe bw’umuntu wari washyingiwe. Yehova ni ‘Imana ihimbarwa’ cyangwa se yishima. Ku bw’ibyo rero, Imana igomba kuba yishima iyo twishimisha, turi mu minsi mikuru myiza.—1 Timoteyo 1:11; Yohana 2:1-11.

Ku ipaji ya 29 y’iki gitabo, twabonye ko Yehova yatandukanyije amazi y’Inyanja Itukura, kugira ngo Abisirayeli babone uko bambuka. Waba wibuka iyo nkuru?— Abisirayeli bamaze kwambuka, batangiye kuririmbira Yehova no kumushimira. Byari bimeze nk’umunsi mukuru. Abantu bari bishimye cyane, kandi dushobora kwizera tudashidikanya ko Imana na yo yishimye.—Kuva 15:1, 20, 21.

Hashize imyaka igera kuri 40, Abisirayeli batumiwe mu wundi munsi mukuru ukomeye. Icyo gihe ariko, abantu batumiye Abisirayeli nta bwo basengaga Yehova. Yewe, ahubwo basengaga izindi mana kandi bakagirana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye. Mbese, utekereza ko byari bikwiriye kujya mu munsi mukuru nk’uwo?— Yehova ntiyabyishimiye. Ku bw’ibyo, yahannye Abisirayeli.—Kubara 25:1-9; 1 Abakorinto 10:8.

Nanone Bibiliya itubwira iby’iminsi mikuru ibiri y’ivuka. Mbese, umwe muri yo waba wari uwo kwizihiza umunsi w’ivuka ry’Umwigisha Ukomeye?— Ashwi da! Iyo minsi mikuru yombi y’ivuka yari iy’abantu batakoreraga Yehova. Umwe wari uwo kwizihiza ivuka ry’Umwami Herode Antipa. Igihe Yesu yari hano ku isi, Herode yategekaga akarere ka Galilaya.

Umwami Herode yakoze ibintu byinshi bibi. Yafashe umugore wa mukuru we amugira uwe. Uwo mugore yitwaga Herodiya. Yohana Umubatiza, wari umugaragu w’Imana, yabwiye Herode ko ibyo yakoze byari bibi. Ibyo byababaje Herode. Byatumye rero afata Yohana, ajya kumufunga.—Luka 3:19, 20.

Hagati aho, igihe Yohana yari agifunzwe, umunsi mukuru wo kwizihiza ivuka rya Herode waje kugera. Herode yakoresheje umunsi mukuru ukomeye. Yatumiye abantu benshi bari bakomeye. Bose barariye, baranywa kandi barishimisha. Hanyuma, umukobwa wa Herodiya yinjiye mu cyumba barimo, atangira kubabyinira. Abantu bose barishimye cyane, ku buryo Umwami Herode yifuje kugira ikintu cyihariye amuha. Yaramubwiye ati ‘icyo uri bunsabe cyose ndakiguha, yewe no kugeza ku gice cy’ubwami bwanjye.’

Ni iki uwo mukobwa yasabye? Yaba se yarasabye amafaranga, imyenda myiza se cyangwa se inzu nziza? Uwo mukobwa yabuze icyo asaba. Yahise ajya kureba nyina Herodiya, aramubaza ati ‘mama, nsabe iki?’

Ariko rero Herodiya yangaga Yohana Umubatiza cyane. Ku bw’ibyo, yabwiye umukobwa we ngo najye gusaba umutwe wa Yohana. Uwo mukobwa yagiye kureba umwami, maze aramubwira ati ‘ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku isahani.’

Umwami Herode ntiyashakaga kwica Yohana kubera ko yari azi ko Yohana ari umuntu mwiza. Icyakora, Herode yari yamaze gutanga isezerano, kandi yatinyaga ko abashyitsi be bamugaya aramutse yisubiyeho. Ako kanya, yahise atuma umuntu muri gereza guca Yohana umutwe. Bidatinze, uwo muntu yagarukanye umutwe wa Yohana ku isahani. Ahageze, yayihaye uwo mukobwa, uwo mukobwa na we ayiha nyina.—Mariko 6:17-29.

Undi munsi mukuru wo kwizihiza ivuka uvugwa muri Bibiliya, na wo ni uko wagenze. Wari uw’umwami wa Misiri. Muri uwo munsi mukuru, umwami yacishije umuntu umutwe, hanyuma amumanika ku giti kugira ngo ibisiga bimurye (Itangiriro 40:19-22)! Mbese, utekereza ko Imana yishimiye iyo minsi mikuru yombi?— Mbese, wari kwishimira kuyijyamo?—

Byagenze bite ku munsi mukuru wo kwizihiza ivuka rya Herode?

Tuzi neza ko ibintu byose byanditswe muri Bibiliya bifite icyo bigamije. Bibiliya ivuga gusa iminsi mikuru ibiri y’ivuka. Kandi muri iyo minsi mikuru yombi, hakozwe ibintu bibi. None se, ni iki Imana yashakaga kutubwira ku birebana no kwizihiza iminsi y’ivuka? Yaba se yifuza ko twajya twizihiza iminsi y’ivuka?—

Muri iki gihe, iyo abantu bizihiza iyo minsi nta bwo baca umuntu umutwe. Ariko icyo gitekerezo cyo kwizihiza umunsi w’ivuka ubwacyo, cyazanywe n’abantu batasengaga Imana y’ukuri. Hari igitabo kivuga ku minsi mikuru y’ivuka ivugwa muri Bibiliya kigira kiti “abanyabyaha bonyine ni bo bajya bishimira cyane umunsi bavukiyeho” (The Catholic Encyclopedia). Waba se wifuza kuba nka bo?—

Umwigisha Ukomeye se we, yaba yarigeze kwizihiza umunsi w’ivuka rye?— Oya, nta hantu na hamwe Bibiliya igaragaza ko hari abantu baba barigeze kwizihiza umunsi w’ivuka rya Yesu. Ndetse rwose abigishwa ba Yesu ba mbere ntibigeze bizihiza umunsi w’ivuka rye. Waba uzi impamvu abantu baje kujya bizihiza ivuka rya Yesu ku itariki ya 25 Ukuboza?—

Hari igitabo kigaragaza impamvu abantu batoranyije iyo tariki, kigira kiti “kuri iyo tariki, Abaroma bari basanzwe bizihiza Umunsi Mukuru wa Saturune, bizihiza kuvuka kw’izuba” (The World Book Encyclopedia). Muri ubwo buryo, bahisemo kujya bizihiza ivuka rya Yesu ku itariki abapagani bari basanzwe bafiteho umunsi mukuru!

Waba uzi impamvu bidashoboka ko Yesu yaba yaravutse mu kwezi k’Ukuboza?— Ni ukubera ko Bibiliya ivuga ko igihe Yesu yavukaga, abashumba bari hanze nijoro (Luka 2:8-12). Kandi kuko ubusanzwe mu gihugu Yesu yavukiyemo mu kwezi k’Ukuboza haba hari imbeho n’imvura nyinshi, birumvikana ko abo bashumba batashoboraga kurara hanze nijoro muri uko kwezi.

Ni iki kigaragaza ko Yesu atavutse ku itariki ya 25 Ukuboza?

Abantu benshi bazi ko Noheli atari umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu. Yewe, banazi ko Noheli ari umunsi abapagani bizihizagaho umunsi mukuru udashimisha Imana. Ariko ibyo ntibibuza abenshi kwizihiza Noheli. Usanga ikibashishikaza cyane ari ugukoresha umunsi mukuru, aho gushishikazwa no kumenya uko Imana iwubona. Twe ariko twifuza gushimisha Yehova, si byo se?—

Ku bw’ibyo, niba dushaka kujya mu munsi mukuru, tugomba kubanza kugenzura niba uwo munsi mukuru ushimisha Yehova. Dushobora gukoresha iminsi mikuru igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka. Si ngombwa ko dutegereza umunsi runaka wihariye. Dushobora kurya ibyokurya byihariye, tugakina n’udukino dushimishije. Waba wifuza kubikora?— Ushobora wenda nko kubivuganaho n’ababyeyi bawe, ukabasaba kugufasha gukoresha umunsi mukuru. Ibyo byaba ari byiza cyane rwose, si byo se?— Icyakora, mbere yo gukoresha umunsi mukuru, ugomba kubanza kugenzura niba uwo munsi mukuru wawe uzashimisha Imana.

Twabwirwa n’iki ko iminsi mikuru yacu ishimisha Imana?

Dore indi mirongo igaragaza akamaro ko guhora dukora ibintu bishimisha Imana: Imigani 12:2; Yohana 8:29; Abaroma 12:2; na 1 Yohana 3:22.