Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 31

Ni nde ushobora kuguhumuriza?

Ni nde ushobora kuguhumuriza?

MBESE, hari igihe ujya wumva ubabaye kandi ufite irungu?— Hari igihe se ujya wibaza niba hari umuntu ugukunda?— Hari abana ibyo bijya bibaho. Icyakora, Imana iduha isezerano rigira riti “jye sinzakwibagirwa” (Yesaya 49:15). Mbese, ibyo si ibintu bishimishije?— Koko rero, Yehova Imana aradukunda rwose.

Utekereza ko aka gatama kazimiye kumva kameze gate?

Hari umwanditsi wa Bibiliya wagize ati ‘data na mama nibandeka, Yehova azanyakira’ (Zaburi 27:10). Kumenya ibyo bishobora kuduhumuriza rwose, si byo se?— Ni koko, Yehova aratubwira ati ‘ntutinye kuko ndi kumwe nawe, . . . Nzajya ngutabara.’Yesaya 41:10.

Icyakora, hari igihe Yehova ajya areka Satani ngo aduteze ingorane. Yehova ajya anareka Satani akagerageza ndetse n’abakozi b’Imana. Hari igihe Satani yigeze kubabaza Yesu cyane, ku buryo Yesu yaririye Yehova agira ati ‘Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana’ (Matayo 27:46)? Icyakora, nubwo icyo gihe Yesu yababaraga cyane, yari azi ko Yehova akimukunda (Yohana 10:17). Nanone ariko, Yesu yari azi ko Imana ijya ireka Satani akagerageza abakozi b’Imana kandi akabababaza. Mu bice bikurikira, hari kimwe kizasobanura impamvu Imana ireka Satani agakora ibintu nk’ibyo.

Iyo umuntu akiri muto cyane, akunda kugira ubwoba rimwe na rimwe. Reka dufate urugero. Waba warigeze kuzimira?— Mbese, icyo gihe waba waragize ubwoba?— Abana benshi bashobora kugira ubwoba baramutse bazimiye. Umwigisha Ukomeye yigeze guca umugani uvuga ibyo kuzimira. Icyakora muri uwo mugani, si umwana wari wazimiye. Ahubwo ni intama yari yazimiye.

Hari ibintu byinshi uhuriyeho n’intama. Mu buhe buryo? Urebye, intama si amatungo manini cyane, kandi nta bwo zigira imbaraga nyinshi. Kandi ziba zikeneye umuntu wo kuzitaho no kuzirinda. Umuntu uragira intama bamwita umwungeri.

Muri uwo mugani, Yesu yavuze ko habayeho umwungeri wari ufite intama ijana. Umunsi umwe, yaje kubura imwe mu ntama ze. Iyo ntama ishobora kuba yaragize amatsiko yo kumenya ibyari inyuma y’agasozi yarishagaho. Ariko bidatinze, iyo ntama yari imaze kugera kure y’izindi ntama. Waba wiyumvisha uko iyo ntama yumvise imeze igihe yakebukaga igasanga iri yonyine?—

Uwo mwungeri amaze gutahura ko imwe mu ntama ze yazimiye, yabigenje ate? Mbese, yaba yaratekereje ati “n’ubundi ni ikosa ry’iyo ntama, ndumva nta cyo bimbwiye”? Cyangwa ahubwo yaba yarafashe za ntama 99 zisigaye, akazishyira ahantu heza, maze akajya gushaka iyo ntama imwe yari yazimiye? Mbese, byari ngombwa ko yirushya atyo kubera iyo ntama imwe gusa?— Iyo uza kuba uri iyo ntama yazimiye, mbese, ntiwari kwifuza ko uwo mwungeri yaza kugushaka?—

Ni nde ugereranywa n’uyu mwungeri waje gutabara agatama ke?

Uwo mwungeri yakundaga cyane intama ze zose, hakubiyemo na ya yindi yari yazimiye. Byatumye rero ajya kuyishaka. Ngaho nawe tekereza ukuntu iyo ntama igomba kuba yarishimye igihe yabonaga uwo mwungeri aje kuyishaka! Yesu yavuze ko uwo mwungeri na we yishimye cyane kuko yongeye kubona intama ye yari yazimiye. Yishimiye iyo ntama kuruta uko yishimiye za ntama 99 zitari zazimiye. None se, ni nde twagereranya n’uwo mwungeri Yesu yavuze mu mugani we? Ni nde se utwitaho cyane nk’uko wa mwungeri yitaga ku ntama ze?— Yesu yavuze ko Se wo mu ijuru atwitaho mu buryo nk’ubwo. Kandi Se wa Yesu ni Yehova Imana.

Yehova ni we Mwungeri Mukuru w’abagaragu be. Akunda abantu bose bamukorera, hakubiyemo n’abana bato nkawe. Ntashaka ko hagira n’umwe muri twe umererwa nabi cyangwa ngo arimbuke. Birashimishije cyane rwose kumenya ko Imana itwitaho cyane bene ako kageni!—Matayo 18:12-14.

Mbese, wumva Yehova abaho koko, nk’uko papa cyangwa undi muntu bariho?

Mbese, wizera Yehova Imana by’ukuri?— Waba wumva ko abaho koko?— Yego ntidushobora kureba Yehova, kuko adafite umubiri nk’uwacu. We ni Umwuka. Umubiri we ntugaragarira amaso yacu. Icyakora, Yehova abaho rwose, kandi ashobora kutureba. Iyo hari ikintu dukeneye, arabimenya. Dushobora no kuvugana na we mu isengesho, mbese nk’uko tuvugana n’undi muntu. Kandi Yehova yifuza ko twajya tuvugana na we.

None se, igihe cyose wumvise ufite agahinda cyangwa irungu, ni iki ugomba gukora?— Ugomba kubibwira Yehova. Mugire incuti yawe, na we azajya aguhumuriza kandi agufashe. Ibuka ko Yehova agukunda, ndetse n’iyo waba wumva ko abantu bose basa n’aho bagutereranye. Reka noneho dufate Bibiliya yacu. Dusome muri Zaburi ya 23, duhereye ku murongo wa 1. Hagira hati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma.”

Waba wabonye ko ku murongo wa 4, uwo mwanditsi yongeyeho ati “naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza”? Uko ni ko abantu Yehova abereye Imana bumva bameze. Iyo bageze mu ngorane, babona ihumure. Mbese, nawe ni uko wumva umeze?—

Nk’uko umwungeri mwiza yita ku ntama ze, ni ko na Yehova yita ku bagaragu be. Abereka inzira nziza bagomba kunyuramo, na bo bakamukurikira bishimye. Ndetse n’iyo bakikijwe n’ingorane ahantu hose, nta bwo batinya. Umwungeri akoresha inkoni ye akarinda intama ze kugira ngo inyamaswa zitazigirira nabi. Bibiliya itubwira inkuru y’umwungeri wari ukiri muto witwaga Dawidi, wigeze gukiza intama ze zari zigiye kuribwa n’intare. Ikindi gihe yazikijije idubu (1 Samweli 17:34-36). Abagaragu ba Yehova na bo bazi neza ko Yehova abarinda. Bumva bafite umutekano kuko Imana iba iri kumwe na bo.

Nk’uko umwungeri arinda intama ze, ni nde ushobora kudufasha mu gihe tugeze mu ngorane?

Yehova akunda intama ze by’ukuri, kandi azitaho abigiranye urukundo. Bibiliya igira iti ‘Imana izaragira intama zayo nk’umwungeri, izateranyiriza utwana tw’intama mu maboko, iduterurire mu gituza, kandi udutama duto izatugenza buhoro.’—Yesaya 40:11.

Mbese, ntushimishwa no kumenya ko ari uko Yehova ameze?— Waba wifuza kuba imwe mu ntama ze?— Intama zumvira ijwi ry’umwungeri wazo, kandi zikaguma hafi ye. Mbese, wumvira Yehova?— Waba se uguma hafi ye?— Niba ari uko bimeze, ntukigere na rimwe ugira ubwoba. Yehova ari kumwe nawe.

Yehova yita ku bagaragu be abigiranye urukundo. Reka dusomere hamwe imirongo ya Bibiliya ibigaragaza. Dusome muri Zaburi ya 37:25; 55:23; no muri Luka 12:29-31.