Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 38

Impamvu tugomba gukunda Yesu

Impamvu tugomba gukunda Yesu

NK’UBU uramutse uri mu bwato bwarohamye, mbese, ntiwakwifuza ko hagira umuntu uza kugutabara akagukiza?— Wakumva umeze ute aramutse ageze n’aho atanga ubuzima bwe kugira ngo agukize?— Ibyo ni byo Yesu Kristo yadukoreye. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 37, Yesu yatanze ubuzima bwe ho igitambo kugira ngo dukizwe.

Icyakora, nta bwo Yesu aturohora mu bwato bwarohamye. None se, waba wibuka icyo adukiza?— Yesu adukiza icyaha n’urupfu twakomoye kuri Adamu. Nubwo hari abantu bakoze ibintu bibi cyane, na bo Yesu yarabapfiriye. Mbese, wakwemera gushyira ubuzima bwawe mu kaga kugira ngo ukize bene abo bantu?—

Bibiliya igira iti “birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha.” Nyamara, igaragaza ko Yesu we “yapfiriye abanyabyaha.” Muri abo bantu, hakubiyemo ndetse n’abantu badakorera Imana! Nanone Bibiliya igira iti ‘Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha,’ cyangwa se tugikora ibintu bibi.—Abaroma 5:6-8.

Waba wibuka intumwa yari yarabanje kujya ikora ibintu bibi cyane?— Iyo ntumwa yanditse igira iti ‘Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha. Muri bo ni jye wa mbere.’ Intumwa yavuze ibyo yitwa Pawulo. Yavuze ko icyo gihe yari ‘umupfapfa’ kandi ko yahoraga ‘akora ibikorwa by’urugomo.’—1 Timoteyo 1:15; Tito 3:3.

Ngaho tekereza ukuntu Imana ikunda abantu urukundo rwinshi, rwatumye yohereza Umwana wayo ngo aze gupfira bene abo bantu! Ngaho fata Bibiliya yawe, dusome iby’urwo rukundo muri Yohana igice cya 3, umurongo wa 16. Hagira hati “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Ni ibihe bintu bibabaje byabaye kuri Yesu igihe yatangaga ubuzima bwe ku bwacu?

Yesu yagaragaje ko adukunda nk’uko Se adukunda. Ushobora kuba ucyibuka ko mu Gice cya 30 cy’iki gitabo, twabonye bimwe mu bintu bibabaje byabaye kuri Yesu igihe bazaga kumufata nijoro. Baramufashe bajya kumucira urubanza mu rugo rw’Umutambyi Mukuru witwaga Kayafa. Haje abantu babeshyera Yesu, kandi bamukubita n’inshyi. Aho ni cya gihe Petero yihakanye Yesu. Reka duse n’abari mu rugo rw’Umutambyi Mukuru, turebe ibindi bintu byahabereye.

Burakeye. Muri iri joro rikeye, Yesu ntiyigeze asinzira. Kubera ko urubanza abatambyi bamuciriye nijoro rutari rukurikije amategeko, bahise bahamagaza abagize Urukiko Rukuru rw’Abayahudi, none bagiye kumucira urundi rubanza. Bongeye kumurega ko ngo hari ibintu bibi yakoreye Imana.

Hanyuma, abatambyi bafashe Yesu baramuboha, bamujyana kwa Pilato, umutegetsi w’Umuroma. Babwiye Pilato bati ‘Yesu uyu arwanya ubutegetsi. Ku bw’ibyo, agomba kwicwa.’ Icyakora, Pilato arabona neza ko abo batambyi bamubeshyera. Pilato arababwiye ati ‘nta cyaha mbonye kuri uyu muntu. Ngiye kumurekura.’ Ariko abatambyi n’abandi bantu bateye hejuru bagira bati ‘mwice’!

Hashize umwanya, none Pilato yongeye kubwira abantu ko agiye kurekura Yesu. Ariko abatambyi boheje abaturage ngo batere hejuru bati ‘numurekura, nawe uraba urwanya ubutegetsi. Mwice’! Abantu bari aho bakomeje gusakuza cyane. Waba uzi icyo Pilato agiye gukora?—

Avuye ku izima. Mbere na mbere, abanje gutegeka ko bakubita Yesu ibiboko. Hanyuma, amuhaye abasirikare ngo bajye kumwica. Bamwambitse ikamba ry’amahwa ku mutwe. Batangiye no kumuseka bamupfukamira. Hanyuma, bahaye Yesu igiti kinini ngo nacyikorere. Baramushoreye bamujyanye inyuma y’umujyi, ahantu hitwa i Nyabihanga. Bakigerayo, bafashe Yesu, bamushyira kuri cya giti, bamutera imisumari mu biganza no mu birenge. Bashinze icyo giti Yesu amanitseho. Yesu aravirirana. Arababara cyane.

Yesu ntahise apfa ako kanya. Bamusize kuri cya giti amanitse. Abatambyi baramuseka. Abahisi n’abagenzi na bo baragenda bamubwira bati ‘niba uri umwana w’Imana, manuka uve kuri icyo giti cy’umubabaro’! Icyakora, Yesu we azi icyo Se yamutumye gukora. Azi neza ko agomba gutanga ubuzima bwe butunganye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Amaherezo, kuri uwo mugoroba hafi saa cyenda zuzuye, Yesu atakiye Se mu ijwi ryumvikana, hanyuma abona gupfa.—Matayo 26:36–27:50; Mariko 15:1; Luka 22:39–23:46; Yohana 18:1–19:30.

Mbega ukuntu Yesu yari atandukanye na Adamu! Adamu we ntiyigeze agaragaza ko akunda Imana. Yanze kumvira Imana. Yewe, nta nubwo Adamu yadukundaga, kubera ko yakoze icyaha bigatuma natwe tuvuka turi abanyabyaha. Naho Yesu we, yagaragaje ko akunda Imana kandi ko natwe adukunda. Igihe cyose, Yesu yumviraga Imana. Kandi yemeye gutanga ubuzima bwe kugira ngo adukize akaga Adamu yaduteje.

Ni iki twakora kugira ngo tugaragaze ko dukunda Yesu?

Mbese, wumva ushimishijwe n’icyo gikorwa cyiza Yesu yakoze?— None se, iyo usenga Imana waba wibuka kuyishimira kuba yaraduhaye Umwana wayo?— Intumwa Pawulo yagaragaje ko yashimiraga ibyo Kristo yamukoreye. Pawulo yanditse agira ati ‘Umwana w’Imana yarankunze aranyitangira’ (Abagalatiya 2:20). Yesu yaradupfiriye jye nawe. Yatanze ubuzima bwe butunganye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka! Koko rero, iyo ni impamvu igaragara ituma tugomba gukunda Yesu.

Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu mujyi wa Korinto ati ‘urukundo rwa Kristo rudusunikira kugira icyo dukora.’ Ariko se, urukundo rwa Kristo rudusunikira gukora iki? Ibyo ubitekerezaho iki?— Dore igisubizo Pawulo yatanze: ‘Kristo yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo.’2 Abakorinto 5:14, 15.

Wambwira uburyo bumwe na bumwe ushobora kugaragazamo ko uriho kugira ngo ushimishe Kristo?— Uburyo bumwe ni ukubwira abandi ibyo wamaze kumenya kuri Kristo. Cyangwa se, reka tuvuge ko uri wenyine, ku buryo mama cyangwa papa badashobora kureba ibyo ukora. Nta n’undi muntu uba ushobora kubireba. None se, icyo gihe uzareba ibiganiro bya televiziyo cyangwa ibindi bintu ibyo ari byo byose uzi bidashimisha Yesu?— Ibuka ko ubu Yesu ari muzima kandi ko ashobora kureba ibyo dukora byose!

Ni nde ushobora kubona ibintu byose dukora?

Indi mpamvu dukunda Yesu ni uko twifuza kwigana Yehova. Yesu yavuze ko ‘Se amukunda.’ Waba uzi impamvu Imana ikunda Yesu, n’impamvu natwe tugomba kumukunda?— Ni ukubera ko Yesu yemeye gupfa kugira ngo ibyo Imana ishaka bikorwe (Yohana 10:17). Reka twiyemeze kujya dukora ibyo Bibiliya itubwira, aho igira iti “mwigane Imana nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira.”—Abefeso 5:1, 2.

Kugira ngo usobanukirwe neza impamvu tugomba gushimira Yesu ibyo yadukoreye, soma muri Yohana 3:35; 15:9, 10 no muri 1 Yohana 5:11, 12.