Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 41

Abana bashimishije Imana

Abana bashimishije Imana

MU BANA bose babayeho hano ku isi, utekereza ko ari nde warushije abandi gushimisha Yehova?— Ni Umwana we, ari we Yesu. Reka tuvuge ku bintu Yesu yakoze byashimishije Se wo mu ijuru.

Kuva aho umuryango wa Yesu wari utuye kugera i Yerusalemu, aho urusengero rwiza rwa Yehova rwari ruri, hari urugendo rw’iminsi itatu. Yesu yitaga urusengero rw’i Yerusalemu ‘inzu ya Se.’ Buri mwaka, Yesu n’abagize umuryango wabo bajyaga i Yerusalemu kwizihiza Pasika.

Umunsi umwe, igihe Yesu yari afite imyaka 12, abo mu muryango wabo basubiye imuhira bavuye kwizihiza Pasika. Bageze aho baruhukiraga nijoro, ni bwo babonye ko Yesu yasigaye; bamushakiye muri bene wabo n’incuti, ariko baramubura. Ako kanya, Mariya na Yozefu bahise basubira i Yerusalemu bajya gushaka Yesu. Buriya utekereza ko Yesu yari ari he?—

Mariya na Yozefu basanze Yesu ari mu rusengero. Yari ateze amatwi abigisha, anababaza ibibazo. Kandi iyo bamubazaga ikibazo, yarabasubizaga. Batangazwaga n’ibisubizo byiza Yesu yabahaga. Waba se umaze gusobanukirwa impamvu Imana yishimiraga Umwana wayo?—

Nk’uko byumvikana ariko, Mariya na Yozefu bakimara kubona Yesu bumvise bahumurijwe. Icyakora Yesu we nta bwoba yari afite. Yari azi ko mu rusengero ari ahantu heza ho kuba. Ni yo mpamvu yababajije ati ‘ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data?’ Yesu yari azi ko urusengero ari inzu y’Imana, kandi yakundaga kuhibera.

Nyuma y’aho, Mariya na Yozefu bafashe Yesu wari ufite imyaka 12 icyo gihe, basubira iwabo i Nazareti. Waba uzi uko Yesu yafataga ababyeyi be?— Bibiliya ivuga ko ‘yahoraga abumvira.’ Wowe utekereza ko ibyo bisobanura iki?— Bisobanura ko yakoraga ibyo bamutegekaga byose. Koko rero, Yesu yakoraga ibyo ababyeyi be bamusabaga gukora byose, ndetse n’iyo byabaga ari nko kujya kuvoma amazi ku iriba.—Luka 2:41-52.

Yesu yashimishije ate Imana igihe yari akiri muto?

Ngaho nawe tekereza: nubwo Yesu yari atunganye, yumviraga ababyeyi be batari batunganye. Mbese, ibyo byashimishaga Imana?— Nta wabishidikanyaho rwose, kuko Ijambo ry’Imana ubwaryo ribwira abana riti “mujye mwumvira ababyeyi banyu” (Abefeso 6:1). Nawe ushobora gushimisha Imana wumvira ababyeyi bawe nk’uko Yesu yabigenje.

Ushobora nanone gushimisha Imana ubwira abandi ibyo uyiziho. Icyakora, hari abantu bashobora kukubwira ko abana bato batagomba kuvuga iby’Imana. Zirikana ariko ko igihe abantu babuzaga abana bato kuvuga iby’Imana, Yesu yababwiye ati ‘mbese, ntimurasoma mu Byanditswe ahagira hati “mu kanwa k’abana bato Imana izavanamo ishimwe”’ (Matayo 21:16)? Ku bw’ibyo, niba tubishaka koko, twese dushobora kubwira abandi ibya Yehova tukababwira n’ukuntu ari Imana ihebuje. Nitubikora, Imana izatwishimira.

Ni hehe twigira ibintu dushobora kubwira abandi ku birebana n’Imana?— Tubyigira mu cyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Icyakora, hari ibindi byinshi twigira aho abagaragu b’Imana bateranira kugira ngo bige. Ariko se, wabwirwa n’iki abagaragu b’Imana abo ari bo?—

Ugomba kubanza kugenzura ibyo abo bantu bakora iyo bateraniye hamwe. Mbese, bigisha koko ibikubiye muri Bibiliya? Mbese, baba bayisoma kandi bakayiganiraho? Uko ni ko dutega Imana amatwi, si byo se?— Kandi se iyo tugiye mu materaniro ya Gikristo, ntituba tujyanywe no kumva ibyo Imana itubwira?— Ariko se, byagenda bite niba hari abantu bavuga ko atari ngombwa gukurikiza ibyo Bibiliya ivuga? Mbese, bene abo wavuga ko ari abagaragu b’Imana?—

Dore ikindi kintu ugomba gutekerezaho. Bibiliya ivuga ko abagaragu b’Imana bagomba kuba ari ‘abantu bubaha izina ryayo’ (Ibyakozwe 15:14). Kubera ko tuzi ko izina ry’Imana ari Yehova, dushobora no kubaza abo bantu niba Yehova ari we Mana yabo. Niba atari ko bimeze, twahita tumenya ko abo atari abagaragu be. Nanone abagaragu b’Imana bagomba kubwira abandi iby’Ubwami bw’Imana. Ikindi kandi, bagomba kugaragaza ko bakunda Imana bumvira amategeko yayo.—1 Yohana 5:3.

Niba uzi abantu bujuje ibyo bintu byose, abo ni bo ugomba kwifatanya na bo mu gusenga Imana. Ugomba gutega amatwi witonze mu materaniro yabo, kandi ukajya usubiza ibibazo bibazwa. Uko ni ko Yesu yabigenzaga iyo yabaga ari mu nzu y’Imana. Nubigenza utyo, uzaba ushimisha Imana nk’uko Yesu yayishimishaga.

Mbese, hari abandi bana uzi bashimishije Imana bavugwa muri Bibiliya?— Twavuga nka Timoteyo, we watanze urugero rwiza cyane. Se ntiyasengaga Yehova. Ariko nyina witwaga Unike na nyirakuru witwaga Loyisi, bo basengaga Yehova. Timoteyo yarabumviraga, bituma amenya Yehova.

Nubwo se wa Timoteyo atasengaga Yehova, ni iki Timoteyo yifuje gukora?

Timoteyo amaze gukura, intumwa Pawulo yasuye umujyi Timoteyo yari atuyemo. Yabonye ko Timoteyo yifuzaga cyane gukorera Yehova. Bityo yamusabye kujyana na we kugira ngo bajye gukorera Imana mu buryo bwagutse kurushaho. Aho bajyaga hose, bagendaga babwira abantu iby’Ubwami bw’Imana n’ibya Yesu.—Ibyakozwe 16:1-5; 2 Timoteyo 1:5; 3:14, 15.

Ariko se, ingero z’abana bashimishije Imana ziboneka muri Bibiliya zaba ari iz’abana b’abahungu gusa?— Reka da! Dore urugero rw’akana gato k’agakobwa na ko kashimishije Imana. Ako gakobwa kabayeho mu gihe Abasiriya banganaga n’Abisirayeli. Umunsi umwe, Abasiriya barwanye n’Abisirayeli maze bafata ako gakobwa bakagira imfungwa. Bakajyanye mu nzu y’umusirikare mukuru wo mu ngabo z’Abasiriya witwaga Namani, kakajya gakorera umugore we.

Namani yari arwaye indwara y’ibibembe. Abavuzi bose bari barananiwe kumuvura. Ako gakobwa k’Akisirayelikazi kizeraga ko hari umugaragu w’Imana udasanzwe, wari umuhanuzi, washoboraga gukiza Namani. Icyakora, nta bwo Namani n’umugore we basengaga Yehova. Mbese, ako gakobwa kagombaga kubabwira ibyo kari kazi? Wowe se wari kubigenza ute?—

Aka gakobwa k’Akisirayelikazi kashimishije gate Imana?

Ako kana k’agakobwa karavuze kati ‘Namani aramutse agiye kureba umuhanuzi wa Yehova uri muri Isirayeli, ashobora gukira ibibembe bye.’ Namani yumviye ako gakobwa, maze ajya kureba umuhanuzi wa Yehova. Namani amaze gukora ibyo uwo muhanuzi yamubwiye byose, yahise akira. Ibyo byatumye Namani atangira gusenga Imana y’ukuri.—2 Abami 5:1-15.

Mbese, wumva wifuza kugira umuntu ufasha kumenya Yehova no kumenya icyo asabwa gukora nk’uko ako kana k’agakobwa kabigenje?— Urumva wafasha nka nde?— Hari abantu mu mizo ya mbere bashobora gutekereza ko nta bufasha bakeneye. Ariko bene abo ushobora nko kubabwira ibintu byiza Yehova adukorera. Kandi hari igihe bashobora kugutega amatwi. Nta gushidikanya ko ibyo bizashimisha Imana.

Dore indi mirongo itera abakiri bato inkunga yo kwishimira gukorera Imana: Zaburi 122:1; 148:12, 13; Umubwiriza 12:1; 1 Timoteyo 4:12; n’Abaheburayo 10:23-25.