Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 44

Tugomba kugira incuti zikunda Imana

Tugomba kugira incuti zikunda Imana

INCUTI zacu ni ba bantu dukunda kuganira na bo, kandi tukumva dushaka kuba aho bari igihe cyose. Icyakora, ni ngombwa ko izo ncuti zacu zaba ari incuti nziza. Ni iyihe ncuti iruta izindi zose dushobora kugira?— Yee, ni Yehova Imana.

Mbese, birashoboka koko ko twaba incuti z’Imana?— Bibiliya ivuga ko umugabo wabayeho kera cyane witwaga Aburahamu, yari “incuti y’Imana” (Yakobo 2:23). Waba uzi impamvu yari incuti y’Imana?— Bibiliya iduha igisubizo, ivuga ko ari ukubera ko Aburahamu yumviraga Imana. Aburahamu yarumviraga ndetse no mu gihe yabaga yasabwe gukora ibintu bigoye. Ku bw’ibyo, niba twifuza kuba incuti za Yehova, tugomba gukora ibimushimisha, mbega nk’uko Aburahamu n’Umwigisha Ukomeye babigenje.—Itangiriro 22:1-14; Yohana 8:28, 29; Abaheburayo 11:8, 17-19.

Ni iki cyatumye Aburahamu aba “incuti y’Imana”?

Yesu yabwiye intumwa ze ati ‘muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka’ (Yohana 15:14). Kubera ko ibintu byose Yesu yabwiraga abantu byabaga bivuye kuri Yehova, Yesu yashakaga kuvuga ko incuti ze ari abantu bakora ibyo Imana ibasaba. Koko rero, incuti za Yesu zose zakundaga Imana.

Mu ncuti magara z’Umwigisha Ukomeye, harimo n’intumwa ze. Ushobora kubona amashusho yazo ku ipaji ya 75 y’iki gitabo. Izo ntumwa ze zajyanaga na we ahantu hose kandi zikamufasha kubwiriza. Yesu yamaranaga igihe kirekire n’abo bagabo. Barasangiraga kandi bakavugana ibyerekeye Imana. Bakoranaga n’ibindi bintu byinshi. Icyakora, Yesu yari afite izindi ncuti nyinshi bamaranaga igihe bishimisha.

Bamwe mu bantu Yesu yakundaga gusura, ni umuryango w’abantu bari batuye mu mujyi muto witwa Betaniya, wari hirya y’umujyi munini wa Yerusalemu. Waba wibuka abo ari bo?— Abo ni Mariya, Marita na musaza wabo Lazaro. Yesu yitaga Lazaro incuti ye (Yohana 11:1, 5, 11). Icyatumaga Yesu akunda abo bantu kandi akishimira kumarana na bo igihe, ni ukubera ko bakundaga Yehova kandi bakamukorera.

Kuki Yesu yakundaga gusura aba bantu iyo yabaga yagiye i Yerusalemu? Waba uzi amazina yabo?

Ibyo ntibivuga ko Yesu yangaga abantu batakoreraga Imana. Abo na bo Yesu yabagiriraga neza. Yewe, yaranabasuraga, bagasangira. Ibyo byatumaga bamwe bavuga ko Yesu ari “incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha” (Matayo 11:19). Icyakora, kuba Yesu yarajyaga gusura abantu nk’abo nta bwo byagaragazaga ko akunda imibereho yabo. Ahubwo yabasuraga ashaka kubabwira ibihereranye na Yehova. Yageragezaga kubafasha kureka imibereho yabo mibi kugira ngo bakorere Imana.

Kuki Zakayo yuriye iki giti?

Hari igihe yasuye umuntu wo mu mujyi wa Yeriko. Yesu yari ahanyuze agiye i Yerusalemu. Akigera i Yeriko, yasanganiwe n’abantu benshi. Muri bo, harimo n’uwitwa Zakayo. Zakayo yifuzaga kureba Yesu, ariko akaba yari mugufi cyane ku buryo abantu bose bamukingirizaga. Ku bw’ibyo yarirutse, ajya kurira igiti cyari hafi y’umuhanda kugira ngo noneho aze kureba Yesu nahita.

Yesu ageze kuri icyo giti yarebye hejuru, nuko abwira Zakayo ati ‘ururuka vuba, kuko uyu munsi ndi burare iwawe.’ Zakayo yari umukire, ariko wakoraga ibintu bibi. Kuki Yesu yifuje kujya gusura umuntu nk’uwo?—

Nta bwo ari ukubera ko Yesu yari yishimiye imibereho mibi uwo mugabo yari afite. Ahubwo yagiye gusura Zakayo ashaka kumubwira ibyerekeye Imana. Yesu yari yabonye imbaraga Zakayo yari yakoresheje kugira ngo amurebe. Ku bw’ibyo, Yesu yabonaga ko Zakayo ashobora rwose kumutega amatwi. Yesu yari abonye uburyo bwiza bwo kumumenyesha icyo Imana ivuga ku mibereho abantu bagomba kugira.

Kuki Yesu yagiye gusura Zakayo, kandi se Zakayo arasezeranya Yesu ko agiye gukora iki?

None se, ukurikije iyo shusho, byaje kugenda bite?— Zakayo yishimiye inyigisho za Yesu. Yumvise ababajwe cyane no kuba yaribaga abantu. Yahise asezeranya Yesu ko azasubiza abantu amafaranga yabatse abahohotera. Zakayo yahise ahinduka umwigishwa wa Yesu. Icyo gihe ni bwo Yesu na Zakayo noneho babaye incuti.—Luka 19:1-10.

Mbese, niba twigana Umwigisha Ukomeye, tuzajya dusura abantu batari incuti zacu?— Yego rwose. Icyakora, ntituzajya tubasura ngo ni uko twishimira imibereho yabo. Nta nubwo tuzafatanya na bo mu bikorwa byabo bibi. Ahubwo tuzajya tubasura tugamije kubabwira ibyerekeye Imana.

Icyakora, incuti zacu magara ni ba bantu dukunda kumarana igihe. Kugira ngo abo bantu babe ari incuti nziza, ni uko Imana yaba ibakunda. Bamwe mu ncuti zacu bashobora no kuba batazi Yehova. Icyakora, niba bifuza kumumenya, dushobora kubafasha. Nibatangira gukunda Yehova nk’uko tumukunda, ni bwo noneho dushobora kuzabagira incuti zacu magara.

Hari ubundi buryo bushobora kudufasha kumenya niba umuntu uyu n’uyu ashobora kuba incuti nziza. Dushobora kugenzura ibintu akora. Mbese, yaba agirira nabi abandi hanyuma akisekera? Ibyo ni bibi, si byo se?— Mbese, igihe cyose aba afitanye ibibazo na bagenzi be? Bene uwo ntitwakwifuza kugirana na we ibibazo, si byo se?— Yaba se agirira abandi nabi ku bwende, hanyuma agatekereza ko ari umunyabwenge ngo ni uko abantu batamenye ko ari we wabikoze? Ariko se, n’iyo nta muntu waba yamufashe abikora, Imana ntiba yamubonye?— Mbese, utekereza ko abantu bakora ibintu nk’ibyo bashobora kutubera incuti nziza?—

Ngaho fata Bibiliya yawe, turebe uburyo igaragaza ukuntu incuti zacu zishobora kugira ingaruka ku mibereho yacu. Dusome mu 1 Abakorinto, igice cya 15, umurongo wa 33. Waba wahageze?— Hagira hati “ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” Ubwo rero tugiye twifatanya n’abantu babi, natwe dushobora kuba abantu babi. Naho kwifatanya n’incuti nziza byo, bishobora kudufasha kugira imico myiza.

Ntitukigere na rimwe twibagirwa ko Yehova ari we ugomba kugira umwanya wa mbere mu mibereho yacu. Ntitwifuza ko ubucuti dufitanye na we bwazamo agatotsi, si byo se?— Ku bw’ibyo rero, tugomba kwitonda kugira ngo incuti zacu zose zibe ari abantu bakunda Imana gusa.

Dore indi mirongo igaragaza ko kugira incuti nziza bigira akamaro: Zaburi 119:115; Imigani 13:20; 2 Timoteyo 2:22 na 1 Yohana 2:15.