Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 45

Ubwami bw’Imana ni iki? Wagaragaza ute ko ubwifuza?

Ubwami bw’Imana ni iki? Wagaragaza ute ko ubwifuza?

WABA uzi isengesho Yesu yigishije abigishwa be?— Niba utarizi, reka turisomere hamwe muri Bibiliya, muri Matayo 6:9-13. Iryo sengesho, abantu benshi baryita Isengesho rya Data wa twese uri mu ijuru. Rikubiyemo amagambo agira ati “ubwami bwawe buze.” Waba uzi Ubwami bw’Imana icyo ari cyo?—

Ubundi umwami ni umuntu utegeka igihugu cyangwa akarere. Ubutegetsi bwe bwitwa ubwami. Mu bihugu bimwe na bimwe, umutegetsi w’igihugu bamwita perezida. None se, Umutegetsi w’ubwami bw’Imana we bamwita nde?— Bamwita Umwami. Ni yo mpamvu ubutegetsi bw’Imana bwitwa Ubwami.

Waba uzi uwo Yehova Imana yatoranyije ngo abe Umwami w’ubwami Bwe?— Yatoranyije Umwana we, ari we Yesu Kristo. Kuki Yesu ari umutegetsi mwiza kuruta undi mutegetsi uwo ari we wese abantu bashoboraga kwitoranyiriza?— Ni ukubera ko Yesu akunda Se Yehova by’ukuri. Ni cyo gituma Yesu ahora akora ibintu byiza.

Kera cyane Yesu ataravukira i Betelehemu, Bibiliya yari yarahanuye iby’ivuka rye, ivuga ko yari kuzaba Umutegetsi watoranyijwe n’Imana. Reka tubirebe muri Yesaya 9:5, 6. Hagira hati ‘nuko umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa . . . Umwami w’amahoro. Gutegeka kwe n’amahoro bizagwira.’

Aho ngaho, Yesu yitwa “Umwami” kubera ko ari we Mutegetsi w’Ubwami bw’Imana. Icyakora, Yesu na we ni Umwana w’Umwami Mukuru, ari we Yehova. Ariko kandi, Yehova yafashe Yesu amugira Umwami w’ubutegetsi bwe buzategeka isi mu gihe cy’imyaka igihumbi (Ibyahishuwe 20:6). Yesu amaze kubatizwa, yatangiye “kwigisha avuga ati ‘mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’”—Matayo 4:17.

Waba uzi impamvu Yesu yavugaga ko Ubwami buri hafi?— Ni ukubera ko Umwami wabwo, ni ukuvuga wa wundi wagombaga kuzategekera mu ijuru, yari kumwe na bo icyo gihe. Ni na yo mpamvu Yesu yabwiraga abantu ati “ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe” (Luka 17:21). Mbese, ntiwari kwishima iyo uza kuba uri hafi y’Umwami watoranyijwe na Yehova, ku buryo ushobora no kumukoraho?—

Ngaho noneho mbwira. Ni uwuhe murimo w’ingenzi Yesu yaje gukora hano ku isi?— Yesu yashubije icyo kibazo agira ati ‘nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana no mu yindi midugudu, kuko ari byo natumwe gukora’ (Luka 4:43). Icyakora, Yesu yari azi ko adashobora kurangiza umurimo wo kubwiriza wenyine. None utekereza ko yabigenje ate?—

Yesu yazanywe no gukora iki hano ku isi?

Yesu yafashe abantu bake, abereka uko umurimo wo kubwiriza ukorwa. Abantu ba mbere yabanje gutoza kubwiriza ni intumwa ze 12 yitoranyirije (Matayo 10:5, 7). Ariko se Yesu yaba yaratoje intumwa ze zonyine? Oya, Bibiliya ivuga ko hari n’abandi bantu benshi Yesu yatoje kubwiriza. Nyuma y’igihe, Yesu yafashe abigishwa 70 abohereza kubwiriza ari babiri babiri. Ni iki bagendaga babwira abantu?— Yesu yarababwiye ati ‘mugende mubabwira muti “ubwami bw’Imana burabegereye”’ (Luka 10:9). Ibyo byatumye abantu bamenya icyo ubutegetsi bw’Imana ari cyo.

Kera cyane muri Isirayeli, iyo umuntu yabaga umwami, yagombaga kwinjira mu mujyi yicaye ku cyana cy’indogobe kugira ngo yiyereke abaturage. None Yesu na we agiye i Yerusalemu ku ncuro ya nyuma ari ku cyana cy’indogobe. Ubu Yesu agiye kuba Umutegetsi w’Ubwami bw’Imana. Mbese, abaturage baba bashaka ko ababera Umwami?—

Mu gihe Yesu aje agendera kuri cya cyana cy’indogobe, abenshi mu baturage batangiye gusasa imyenda yabo imbere ye. Abandi baraca amashami y’ibiti bakayarambika mu nzira. Mu kubigenza batyo, baragaragaza ko bashaka ko Yesu yababera Umwami. Baragenda bavuga mu ijwi rirenga bati “hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka”! Icyakora, abantu bose ntibishimye. Yewe, ndetse bamwe mu bayobozi b’idini ry’Abayahudi batangiye kubwira Yesu bati ‘bwira abigishwa bawe baceceke.’—Luka 19:28-40.

Kuki abaturage bisubiyeho bakanga ko Yesu yababera Umwami?

Ubu noneho hashize iminsi itanu ibyo bibaye, none abantu baje gufunga Yesu. Bamujyanye mu nzu y’umutegetsi witwa Ponsiyo Pilato. Abanzi ba Yesu batangiye kumurega ko ngo yigize umwami kandi ko arwanya ubutegetsi bw’Abaroma. Pilato abajije Yesu icyo abitekerezaho. Yesu agaragaje ko adashaka guhirika ubutegetsi bw’Abaroma. Abwiye Pilato ati “ubwami bwanjye si ubw’ino.”—Yohana 18:36.

Pilato agiye hanze, abwira abaturage ko asanze nta cyaha na kimwe Yesu afite. Ubu noneho abaturage ntibagishaka ko Yesu ababera Umwami. Yewe, nta nubwo bashaka ko Pilato amurekura (Yohana 18:37-40). Pilato yongeye kuvugana na Yesu, none asanze nta kintu kibi na kimwe yakoze. Pilato yongeye gusohora Yesu ku ncuro ya nyuma. Pilato abwiye abaturage ati “nguyu umwami wanyu”! Abaturage bateye hejuru bagira bati ‘mukureho! Mukureho umumanike apfe’!

Pilato yongeye kubabaza ati ‘mbese manike umwami wanyu?’ Abatambyi bashubije bagira bati “nta mwami dufite keretse Kayisari.” Ngaho tekereza nawe! Abo batambyi babi batumye abaturage banga Yesu!—Yohana 19:1-16.

Urebye, ni uko ibintu bimeze no muri iki gihe. Abantu benshi ntibashaka ko Yesu ababera Umwami. Bashobora kuba bavuga ko bizera Imana, ariko ugasanga badashaka ko Imana cyangwa Kristo bababwira icyo bagomba gukora. Bishakira gutegekwa n’ubutegetsi bwa hano ku isi.

Bite se kuri twe? Twumva tumeze dute iyo tumenye Ubwami bw’Imana icyo ari cyo n’ibintu bihebuje buzadukorera?— Mbese, ntitwumva turushijeho gukunda Imana?— None se, twagaragaza dute ko dukunda Imana kandi ko twifuza kuyoborwa n’Ubwami bwayo?—

Kuki Yesu yabatijwe, kandi se Imana yagaragaje ite ko ibyishimiye?

Twabigaragaza dukurikiza urugero Yesu yadusigiye. Ariko se, Yesu yagaragaje ate ko akunda Yehova?— Yesu yagize ati “mpora nkora ibyo ashima” (Yohana 8:29). Ni koko, Yesu yaje hano ku isi ‘azanywe no gukora ibyo Imana ishaka’ no ‘kurangiza umurimo wayo’ (Abaheburayo 10:7; Yohana 4:34). Dore ibintu Yesu yakoze mbere y’uko atangira umurimo wo kubwiriza.

Yesu yabanje kujya kureba Yohana Umubatiza ku Ruzi rwa Yorodani. Amaze kuhagera bajyanye mu mazi, Yohana afata Yesu amwibiza mu mazi wese uko yakabaye, hanyuma amukuramo. Waba uzi icyatumye Yohana abatiza Yesu?—

Ni ryari dushobora kubwira abandi iby’Ubwami bw’Imana?

Yesu ni we wamusabye kumubatiza. Ariko se, tubwirwa n’iki ko Imana yashakaga ko Yesu abatizwa?— Tubibwirwa n’uko igihe Yesu yavaga mu mazi, yumvise ijwi ry’Imana rivugira mu ijuru riti “ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.” Ndetse icyo gihe Imana yohereje umwuka wayo wera mu ishusho y’inuma, umanukira kuri Yesu. Bityo rero, Yesu yabatijwe agaragaza ko ashaka gukorera Yehova ubuzima bwe bwose, akamukorera ubuziraherezo.—Mariko 1:9-11.

Wowe uracyari muto. Ariko se, uteganya kuzakora iki mu gihe kiri imbere?— Mbese, uzigana Yesu, bityo ubatizwe?— Wagombye kumwigana kuko Bibiliya ivuga ko Yesu ‘yatubereye icyitegererezo, kugira ngo tumwigane’ (1 Petero 2:21). Nubatizwa, uzaba ugaragaje ko ushaka koko kuyoborwa n’Ubwami bw’Imana. Icyakora, kubatizwa ubwabyo ntibihagije.

Tugomba no kumvira Yesu dukurikiza ibintu byose yigishije. Yesu yavuze ko tutagomba kuba “ab’isi.” None se, turamutse twifatanyije mu bikorwa by’iyi si, utekereza ko twaba twumviye Yesu? Yesu hamwe n’intumwa ze bo birinze kwivanga mu bikorwa by’iyi si (Yohana 17:14). Bakoze iki mu mwanya wabyo?— Babwiraga abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Uwo ni wo murimo bibanzeho mu mibereho yabo yose. Mbese, dushobora kubigana?— Yego rwose. Kandi kugira ngo tubigereho, tugomba kujya dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana bwaza, ariko tugasenga dukomeje.

Dore indi mirongo y’Ibyanditswe itubwira icyo dushobora gukora kugira ngo tugaragaze ko twifuza ko Ubwami bw’Imana buza: Matayo 6:24-33; 24:14 na 1 Yohana 2:15-17; 5:3.