Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 46

Mbese, iyi si izongera kurimburwa n’amazi?

Mbese, iyi si izongera kurimburwa n’amazi?

MBESE, nta muntu urumva avuga iby’imperuka y’isi?— Muri iki gihe, abantu benshi barabivuga. Hari abantu batekereza ko iyi si izarimburwa n’intambara y’abantu bazarwana bakoresheje ibitwaro bya kirimbuzi. Mbese, utekereza ko Imana izareka ngo abantu barimbure iyi si yacu nziza, n’ijuru ryiza riyikikije hamwe n’inyenyeri ziyimurikira?—

Nk’uko twabibonye, Bibiliya itubwira ko isi izagera ku mperuka, kuko ivuga ko ‘isi ishira’ (1 Yohana 2:17). Mbese, utekereza ko imperuka y’isi isobanura kurimbuka kw’isi?— Oya, Bibiliya ivuga ko Imana yaremye isi kugira ngo ‘iturwemo.’ Yayiremeye kugira ngo abantu bayitureho bishimye (Yesaya 45:18). Muri Zaburi ya 37:29, hagira hati “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.” Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko isi izahoraho iteka.—Zaburi 104:5; Umubwiriza 1:4.

None se, niba imperuka y’isi idasobanura ukurimbuka kw’isi, ubwo noneho isobanura iki?— Gusuzuma ibyabaye mu gihe cya Nowa bishobora kudufasha kubona igisubizo. Bibiliya isobanura ko ‘isi ya kera yarenzweho n’amazi ikarimbuka.’2 Petero 3:6.

Mbese, hari umuntu n’umwe warokotse imperuka y’iyo si igihe yarimburwaga n’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa?— Bibiliya ivuga ko Imana ‘yarokoranye Nowa, umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure.’—2 Petero 2:5.

Isi yarimbutse mu gihe cya Nowa ni iyihe?

None se, iyo si yarimbutse ni iyihe? Mbese, yaba ari isi y’ubutaka, cyangwa ahubwo ni abantu babi?— Bibiliya ivuga ko isi yarimbutse ari ‘isi y’abatubaha Imana.’ Waba wabonye ko Nowa yari “umubwiriza”?— Utekereza ko yabwirizaga iki?— Nowa yaburiraga abantu, ababwira ko ‘isi ya kera,’ ni ukuvuga isi yo muri icyo gihe, yari iri hafi kurimbuka.

Igihe Yesu yavugaga iby’Umwuzure, yabwiye abigishwa be ibintu abantu b’icyo gihe bakoraga mbere y’uko iyo mperuka y’isi iza. Reka turebe ibyo yababwiye. ‘Nk’uko [abantu] bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose.’ Hanyuma Yesu yakomeje avuga ko mbere y’uko iyi si ya none irimbuka, na bwo abantu bari kuba bakora ibintu nk’ibyo.—Matayo 24:37-39.

Ayo magambo ya Yesu atwereka ko hari isomo dushobora gukura ku bintu abantu bakoraga mbere y’Umwuzure. Mbese, waba ucyibuka ibyo abo bantu bakoraga ibyo ari byo ukurikije ibyo twabonye mu Gice cya 10 cy’iki gitabo?— Abantu bamwe na bamwe bajyaga bahutaza abandi kandi bakagira urugomo. Yesu yavuze ko abandi benshi banze kumvira igihe Imana yabatumagaho Nowa ngo ababwirize.

Umunsi umwe, Yehova yabwiye Nowa ko yari agiye kurimbuza abo bantu babi umwuzure. Isi yose ndetse n’imisozi yose byari kurengerwa n’amazi. Yehova yategetse Nowa kubaka inkuge. Inkuge yari imeze nk’igisanduku kinini cyane, nk’uko nawe ubyibonera kuri iyo shusho yo ku ipaji ya 238.

Imana yategetse Nowa kubaka inkuge nini cyane, ku buryo we n’abagize umuryango we bashoboraga kuyihungiramo bari kumwe n’inyamaswa nyinshi. Uwo murimo wasabye Nowa n’umuryango we imbaraga nyinshi. Batemye ibiti binini, hanyuma batangira kubaka inkuge. Kubera ko iyo nkuge yari nini cyane, kuyuzuza byabafashe igihe cy’imyaka myinshi cyane.

Waba wibuka undi murimo Nowa yakoraga muri iyo myaka yose yamaze yubaka inkuge?— Yee, yubakaga anabwiriza, aburira abantu iby’uwo Mwuzure wari hafi kuza. Mbese, hari umuntu n’umwe witaye kuri uwo muburo? Nta n’umwe, keretse abagize umuryango wa Nowa bonyine. Abandi bose bari bahugiye mu bindi bintu. Waba wibuka ibyo bakoraga?— Bararyaga, bakanywa kandi bagashyingirana. Batekerezaga ko batari babi bikabije, bityo banga gutega amatwi Nowa. Reka noneho turebe uko byabagendekeye.

Igihe Nowa n’umuryango we bari bamaze kwinjira mu nkuge, Yehova yakinze urugi. Kugeza ubwo, abari hanze y’inkuge bari bataremera ko Umwuzure uzaza. Ariko mu buryo butunguranye imvura yagize itya iba itangiye kugwa! Ntutekereze ko yari imvura isanzwe! Yari imvura ikaze cyane! Bidatinze imivu y’imvura yari imaze kungana n’uruzi runini, isuma cyane. Yatembanaga ibiti binini, igahirika n’ibibuye binini nk’aho ari udusarabwayi. Naho se abari hanze y’inkuge, bo byabagendekeye bite?— Yesu yavuze ko ‘umwuzure waje ukabatwara bose.’ Abantu bose batinjiye mu nkuge barapfuye. Bazize iki?— Nk’uko Yesu yabivuze, bazize ‘kutamenya,’ cyangwa se kutita ku magambo ya Nowa!—Matayo 24:39; Itangiriro 6:5-7.

Kuki tutagomba kujya twitekerereza gusa ku bintu byo kwinezeza?

Ibuka ariko ko Yesu yavuze ko ibyabaye kuri abo bantu bigomba kutubera isomo muri iki gihe. Ni irihe somo twabikuraho?— Icyatumye abo bantu barimbuka si uko gusa bari babi, ahubwo ni no kubera ko bari bahuze cyane ku buryo babuze akanya ko kwiga ibyerekeye Imana n’icyo yateganyaga gukora. Tugomba rero kwirinda kuba nka bo, si byo se?—

Mbese, utekereza ko Imana izongera kurimbuza isi umwuzure?— Oya, Imana yadusezeranyije ko itazongera. Yagize iti “nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso.” Yehova yavuze ko umukororombya uzaba ikimenyetso cy’uko ‘amazi atazongera kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose.’—Itangiriro 9:11-17.

Ku bw’ibyo, dushobora kwizera tudashidikanya ko Imana itazongera na rimwe kurimbuza isi umwuzure. Icyakora nk’uko twabibonye, Bibiliya ivuga iby’indi mperuka y’isi. None se, Imana nirimbura iyi si, izarokora bande?— Mbese, ni abantu bashishikajwe cyane n’ibindi bintu, ku buryo banga burundu kumenya ibyerekeye Imana? Baba se ari abantu bahora bahuze ku buryo babura n’umwanya wo kwiga Bibiliya? Wowe ubitekerezaho iki?—

Twifuza kuba bamwe mu bo Imana izarokora, si byo se?— Mbese, ntibyaba bishimishije abagize umuryango wacu bose babaye nk’abari bagize umuryango wa Nowa, bityo twese Imana ikazaturokorera hamwe?— Kugira ngo tuzarokoke imperuka y’iyi si, tugomba kubanza gusobanukirwa uko Imana izayirimbura, kugira ngo iyisimbuze isi nshya ikiranuka. Reka noneho turebe uko izabigenza.

Muri Daniyeli igice cya 2, umurongo wa 44, Bibiliya itubwira uko bizagenda. Uwo murongo werekeza kuri iki gihe turimo ugira uti ‘nuko ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami [cyangwa se ubutegetsi] butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bubutsembeho kandi buzahoraho iteka ryose.’

Mbese, waba wumva icyo ibyo bisobanura?— Bibiliya igaragaza ko ubutegetsi bw’Imana bugiye kuzarimbura ubutegetsi bw’abantu bwose. Imana izabuhora iki?— Izabuhora ko butumvira Umwami yishyiriyeho. Uwo Mwami ni nde?— Yee, ni Yesu Kristo.

Yesu Kristo, we Mwami watoranyijwe n’Imana, azarimbura iyi si kuri Harimagedoni

Yehova Imana ni we ufite uburenganzira bwo gushyiraho ubutegetsi, kandi yatoranyije Umwana we, ari we Yesu, kugira ngo abe Umwami wabwo. Vuba aha, Umwami watoranyijwe n’Imana, ari we Yesu Kristo, agiye kuzarimbura ubutegetsi bwose bw’iyi si. Mu Byahishuwe igice cya 19, kuva ku murongo wa 11 kugeza ku wa 16, Bibiliya igaragaza uko Yesu azarimbura ubwo butegetsi. Ni na byo iyo shusho igaragaza. Muri Bibiliya, intambara y’Imana igamije kurimbura ubutegetsi bwose bw’iyi si yitwa Harimagedoni.

Imana ivuga ko Ubwami bwayo buzarimbura ubutegetsi bwose bw’abantu. Ariko se, ni twe Imana isaba kuburimbura?— Oya. Dukurikije Bibiliya, Harimagedoni ni ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ (Ibyahishuwe 16:14, 16). Koko rero, Harimagedoni ni intambara y’Imana, kandi izifashisha Yesu Kristo kugira ngo abe ari we uyobora ingabo zo mu ijuru ku rugamba. Mbese, intambara ya Harimagedoni yaba iri hafi? Ibyo tuzabireba mu gice gikurikira.

Reka dusomere hamwe imirongo igaragaza ukuntu Imana izarimbura ababi bose, ikarokora abayikorera. Dusome mu Migani 2:21, 22; muri Yesaya 26:20, 21; muri Yeremiya 25:31-33 no muri Matayo 24:21, 22.