Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 47

Tubwirwa n’iki ko Harimagedoni iri hafi?

Tubwirwa n’iki ko Harimagedoni iri hafi?

NTA gushidikanya ko uzi ikimenyetso icyo ari cyo, si byo se?— Mu Gice cya 46, twabonye ikimenyetso Imana yaduhaye cy’uko itazigera yongera kurimbuza isi umwuzure. Intumwa na zo zasabye Yesu ikimenyetso cyari kuzimenyesha ko yagarutse kandi ko imperuka y’iyi si iri hafi.—Matayo 24:3.

Kubera ko Yesu yari kuba ari mu ijuru atagaragara, abantu bari gukenera ikimenyetso kigaragara cyari kubamenyesha ko yatangiye gutegeka. Ku bw’ibyo, Yesu yabwiye abigishwa be ibintu bari kwitegereza bari hano ku isi. Igihe cyose bari kubona ibyo bintu bibaye, byari kuba bigaragaza ko Yesu yatangiye gutegeka ari Umwami mu ijuru.

Kugira ngo Yesu yumvishe abigishwa be agaciro ko gukomeza kwitegereza ibimenyetso, yarababwiye ati ‘nimwitegereze umutini n’ibindi biti byose. Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenya ubwanyu ko igihe cy’impeshyi [cy’isarura] kiri bugufi.’ Ngira ngo ujya umenya ko igihe cy’isarura cyegereje. Mu buryo nk’ubwo, ushobora kumenya ko Harimagedoni iri hafi iyo ubona ibintu Yesu yavuze bisohora.—Luka 21:29, 30.

Ni irihe somo Yesu yigishije yifashishije igiti cy’umutini?

Kuri iyi paji no ku ikurikiraho, tugiye gusuzumira hamwe amashusho agaragaza ibintu Yesu yavuze ko bizaba bigize ikimenyetso cy’uko Ubwami bw’Imana buri hafi kuza. Ibyo bintu byose nibimara gusohora, Ubwami bw’Imana, buyobowe na Kristo Umwami wabwo, buzamenagura ubundi butegetsi bwose, nk’uko twabibonye mu Gice cya 46.

Ngaho itegereze neza ayo mashusho aboneka ku mapaji abiri abanziriza iyi ngiyi, maze tugire icyo tuyavugaho. Muri Matayo 24:6-14 no muri Luka 21:9-11, ushobora kuhasoma ibintu ubona kuri aya mashusho. Waba wabonye ko buri shusho ifite umubare uyiranga?— Uwo mubare ukwerekeza kuri paragarafu na yo ifite uwo mubare, ikaba ari yo isobanura ibirebana n’iyo shusho. Reka noneho tugenzure niba ibintu bigize ikimenyetso Yesu yatanze bisohora muri iki gihe.

(1) Yesu yagize ati “muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara . . . Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami.” Mbese, hari abantu waba warumvise bavuga iby’intambara?— Intambara ya mbere y’isi yose yatangiye mu mwaka wa 1914 igeza mu mwaka wa 1918, hanyuma ikurikirwa n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, yahereye mu mwaka wa 1939 irangira mu mwaka wa 1945. Mbere y’aho, nta ntambara y’isi yose yari yarigeze kubaho! Muri iki gihe, hirya no hino ku isi hari intambara. Ni nk’aho nta munsi tutumva cyangwa ngo dusome inkuru zivuga iby’intambara, haba kuri televiziyo, kuri radiyo cyangwa mu binyamakuru.

(2) Nanone Yesu yagize ati “hazabaho inzara . . . hamwe na hamwe.” Nk’uko ushobora kuba ubizi, abantu bose si ko babona ibyokurya bihagije. Buri munsi hapfa abantu babarirwa mu bihumbi, bazira kutabona ibyokurya bihagije.

(3) Yesu yongeyeho ati “hamwe na hamwe hazaba . . . n’ibyorezo by’indwara.” Waba uzi icyorezo cy’indwara icyo ari cyo?— Ni indwara itera, ikica abantu benshi. Imwe mu ndwara z’ibyorezo zigeze kubaho yitwaga grippe espagnole, yahitanye abantu bagera kuri miriyoni 20 mu gihe kingana hafi n’umwaka umwe gusa. Muri iki gihe, abantu barenze miriyoni 20 bategereje kuzicwa n’indwara ya sida. Uretse sida, hari abantu benshi cyane bapfa buri mwaka bazize izindi ndwara, urugero nka kanseri, malariya, indwara y’umutima n’izindi nk’izo.

(4) Yesu yavuze ikindi kintu kigize icyo kimenyetso agira ati ‘hirya no hino hazatera . . . imitingito y’isi’. Waba uzi umutingito w’isi icyo ari cyo?— Imitingito y’isi ni ya yindi ituma isi itigita. Iyo habaye umutingito, amazu aragwa, kandi akenshi hapfa abantu benshi. Kuva mu mwaka wa 1914, buri mwaka habaho imitingito y’isi myinshi. Waba warigeze kumva iby’imitingito?—

(5) Ikindi kintu kigize ikimenyetso Yesu yavuze ni ‘ubugome.’ Ubugome ni bwo butuma muri iki gihe haba ubujura bwinshi n’ubundi bugizi bwa nabi. Ahantu hose, abantu baba batinya ko hagira umuntu uza iwabo kubiba. Nta kindi gihe higeze kubaho ubwicanyi bwinshi n’ubundi bugizi bwa nabi mu duce twose tw’isi nk’uko bimeze muri iki gihe.

(6) Hari ikindi kintu gikomeye Yesu yavuze kigize icyo kimenyetso. Yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Niba wemera “ubu butumwa bwiza,” ugomba kubugeza no ku bandi. Muri ubwo buryo, nawe waba ugize uruhare mu gusohoza icyo kintu cy’ingenzi kigize ikimenyetso cy’imperuka.

Hari abantu bavuga ko ibyo bintu Yesu yahanuye byabagaho na kera hose. Icyakora ariko, nta bwo byose hamwe byigeze bibera icyarimwe mu duce twinshi tw’isi nk’uko bimeze muri iki gihe. None se, ubu waba usobanukiwe neza icyo kimenyetso?— Ubwo rero, kubera ko ibyo bintu bigize ikimenyetso byose tubyibonera n’amaso yacu, ni ukuvuga ko vuba aha iyi si mbi igiye gusimburwa n’isi nshya y’Imana.

Mu kimenyetso Yesu yatanze, hari hakubiyemo n’igihe runaka cyihariye cy’umwaka. Yagize ati ‘musenge kugira ngo guhunga kwanyu kutazaba mu mezi y’imbeho’ (Matayo 24:20). Utekereza ko yaba yarashakaga kuvuga iki aho ngaho?—

Byagenda bite umuntu aramutse asabwe guhunga icyago mu gihe cy’imbeho, aho ubukonje bushobora gutuma bimugora cyane, ndetse wenda bikaba byanamuteza akaga?— Aramutse anashoboye kurokoka, byaba ari hamana. Mbese, ntibyaba bibabaje umuntu aramutse apfuye mu gihe cy’imbeho, bitewe gusa n’uko yari ahuze cyane, bigatuma adahunga hakiri kare?—

Igihe Yesu yavugaga ibyo guhunga mu gihe cy’imbeho, ni irihe somo yashakaga kwigisha?

Waba umaze gusobanukirwa icyatumye Yesu avuga ibyo kudategereza igihe cy’imbeho ngo umuntu abone guhunga?— Burya yashakaga kutubwira ko kubera ko tuzi ko Harimagedoni iri hafi, tutagomba gutinda kugira icyo dukora kugira ngo dukorere Imana, tuyigaragariza ko tuyikunda. Nidutinda ho gato, hari igihe gukorera Yehova bizaba bitakidushobokeye. Bityo, twaba tubaye nka ba bantu bo mu gihe cy’Umwuzure bumvise ibyo Nowa yavugaga, ariko ntibinjire mu nkuge.

Reka mu gice gikurikira tuzarebe uko bizagenda intambara ikomeye ya Harimagedoni nirangira. Tuzamenya icyo Imana iduhishiye, twe twese abayikunda kandi bakayikorera duhereye muri iki gihe.

Imirongo ikurikira igaragaza ko Harimagedoni iri hafi: 2 Timoteyo 3:1-5 na 2 Petero 3:3, 4.