Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA MBERE

Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?

Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?
  • Mbese Imana ikwitaho koko?

  • Imana iteye ite? Ese ifite izina?

  • Ese dushobora kuba incuti z’Imana?

1, 2. Kuki kubaza ibibazo biba byiza?

WABA warabonye ukuntu abana babaza ibibazo byinshi? Abenshi batangira kubaza bagitangira kwiga kuvuga. Ugerageza kubasubiza, ariko akenshi bakomeza kukubaza bati “kuki?” Niyo ubahaye igisubizo cyiza, bashobora kongera bakakubaza bati “ariko se kuki?”

2 Abana si bo bonyine babaza ibibazo. Niyo tumaze kuba bakuru, dukomeza kubaza ibibazo. Tubaza dushaka kuyoboza, kumenya ibintu twakwirinda bishobora kuduteza akaga, cyangwa dushaka kwimara amatsiko gusa. Hari n’igihe twibaza ibibazo by’ingenzi ku birebana n’ubuzima n’igihe kizaza. Ariko abantu benshi iyo batabonye ibisubizo by’ibyo bibazo, baterera iyo ntibakomeze kubishakira ibisubizo.

3. Kuki abantu benshi batekereza ko badashobora kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi bibaza?

3 Tekereza ikibazo kiri ku gifubiko cy’iki gitabo, cyangwa ibibazo byabajijwe mu iriburiro, cyangwa ibiri ku ntangiriro y’iki gice. Ibyo ni bimwe mu bibazo by’ingenzi cyane ushobora kwibaza. Nyamara hari benshi baretse gushaka ibisubizo byabyo. Kubera iki? Ese Bibiliya isubiza ibyo bibazo? Hari abatekereza ko ibisubiza, ariko bakumva ko ibisubizo itanga kubisobanukirwa bigoye. Hari n’abumva ko ibyo bibazo bireba abayobozi b’amadini. Abandi bo batinya kubaza kugira ngo batabaseka. Wowe se ubibona ute?

4, 5. Ni ibihe bibazo by’ingenzi dushobora kwibaza, kandi se kuki twagombye kubishakira ibisubizo?

4 Ushobora kuba wifuza kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi nk’ibi ngo “kuki turiho?” “Bigenda bite iyo umuntu apfuye?” “Imana iteye ite?” Ni byiza kwibaza ibibazo nk’ibyo, kandi wagombye gukomeza kubishakira ibisubizo kugeza igihe uboneye ibisubizo bikunyuze kandi byiringirwa. Umwigisha ukomeye, ari we Yesu Kristo, yaravuze ati “mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.”​—Matayo 7:7.

5 ‘Nukomeza gushaka,’ uzabona ibisubizo by’ibyo bibazo (Imigani 2:1-5). Uko abandi baba barabikubwiye kose, ibyo bibazo bifite ibisubizo kandi ushobora kubibona muri Bibiliya. Gusobanukirwa ibyo bisubizo ntibigoye, kandi bishobora gutuma ugira ibyiringiro n’ibyishimo. Bishobora no kugufasha kugira imibereho ishimishije muri iki gihe. Nimucyo tubanze dusuzume ikibazo cyabereye abantu benshi urujijo.

MBESE IMANA YABA ITAGIRA IMPUHWE KANDI NTIYITE KU BANTU?

6. Kuki hari abatekereza ko Imana itatwitaho?

6 Abantu benshi batekereza ko Imana itatwitaho. Bumva ko iramutse itwitaho by’ukuri, isi yarushaho kuba nziza. Ariko ubu isi yuzuye intambara, inzangano n’imibabaro. Nanone turarwara, tukababara kandi tugapfusha abacu twakundaga. Ni yo mpamvu hari benshi bavuga bati “Imana iramutse itwitaho ikita no ku bibazo byacu, yabuza ibyo byose kutugeraho.”

7. (a) Ni mu buhe buryo abayobozi b’amadini batuma abantu benshi batekereza ko Imana itagira impuhwe? (b) Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku bihereranye n’ibigeragezo duhura na byo?

7 Ikibabaje kurushaho, ni uko hari igihe abayobozi b’amadini batuma abantu batekereza ko Imana itagira impuhwe. Mu buhe buryo? Iyo habayeho ibyago bavuga ko ari Imana yabishatse. Bityo, baba bashinje Imana ko ari yo yatumye ibyo byago bigera ku bantu. Ariko se ibyo bashinja Imana ni ukuri? Bibiliya ibivugaho iki? Muri Yakobo 1:13 hagira hati “igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo ntakavuge ati ‘Imana ni yo irimo ingerageza.’ Kuko Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi.” Bityo rero, nta na rimwe Imana iteza ibintu bibi bigera ku bantu. (Soma muri Yobu 34:10-12). Yego irareka ibintu bibi bikabaho, ariko wibuke ko hari itandukaniro rinini hagati yo kureka ikintu kikaba no kugiteza.

8, 9. (a) Ni uruhe rugero rugaragaza itandukaniro riri hagati yo kureka ibibi bikabaho no kubiteza? (b) Kuki bidakwiriye kunenga Imana tuyiziza ko itabujije abantu kwigomeka?

8 Urugero, tekereza umusore ukibana n’ababyeyi be mu rugo. Se aramukunda cyane kandi yamutoje gufata imyanzuro myiza. Nuko uwo musore agize atya yigomeka kuri se, ava mu rugo. Aragiye yishora mu bikorwa bibi bimuteza ibibazo. Ubwo se, wavuga ko uwo mubyeyi ari we wateje umwana we ibibazo kuko yamuretse akava mu rugo? Oya (Luka 15:11-13). Mu buryo nk’ubwo, igihe abantu bihitiragamo kwigomeka ku Mana bagakora ibibi, Imana ntiyababujije. Ariko si yo yabateje ibibazo bahuye na byo. Ubwo rero, ntibikwiriye gushinja Imana ko ari yo iteza abantu ibibazo.

9 Imana ifite impamvu zumvikana zatumye ireka abantu bagakora ibibi. Kubera ko ari Umuremyi wacu ufite ubwenge n’imbaraga, ntibyari ngombwa ko adusobanurira impamvu zabimuteye. Nyamara kubera urukundo adukunda, yarazidusobanuriye. Uzazisobanukirwa neza mu gice cya 11. Ariko icyo ukwiriye kumenya udashidikanya ni uko Imana atari yo iduteza ibibazo duhura na byo. Ahubwo itwizeza ko ibyo bibazo bizakemuka.​—Yesaya 33:2.

10. Kuki dushobora kwiringira ko Imana izavanaho ingaruka zose z’ibikorwa bibi?

10 Ikindi kandi, Imana ni iyera (Yesaya 6:3). Ibyo bisobanura ko ibyo ikora byose bitunganye, bikwiriye kandi ari byiza. Bityo rero, dushobora kuyiringira. Abantu bo ntitwabiringira kubera ko hari igihe bahinduka bakaba babi. Ndetse n’umutegetsi w’inyangamugayo kuruta abandi bose, akenshi usanga adafite ubushobozi bwo kuvanaho ingaruka z’ibikorwa by’abantu babi. Ariko Imana yo ishobora byose. Ishobora kuvanaho ingaruka zose z’ibikorwa bibi byageze ku bantu, kandi rwose izabikora. Kandi Imana nikuraho ibibi, ntibizongera kubaho ukundi.​—Soma muri Zaburi ya 37:9-​11.

IMANA YUMVA IMEZE ITE IYO IREBYE AKARENGANE DUHURA NA KO?

11. (a) Imana yumva imeze ite iyo irebye akarengane duhura na ko? (b) Imana yumva imeze ite iyo ibona imibabaro yawe?

11 Hagati aho se, Imana yumva imeze ite iyo ibona ibintu bibera mu isi n’ibikugeraho wowe ku giti cyawe? Mbere na mbere, Bibiliya yigisha ko Imana ‘ikunda ubutabera’ (Zaburi 37:28). Bityo rero, ibona ibikorwa byiza n’ibikorwa bibi. Yanga akarengane ako ari ko kose. Bibiliya ivuga ko igihe Imana yabonaga ukuntu isi yo mu gihe cya kera yari yuzuye ibibi, ‘byayishenguye umutima’ (Intangiriro 6:5, 6). Imana ntiyigeze ihinduka (Malaki 3:6). Na n’ubu ibabazwa no kubona imibabaro igera ku bantu bo ku isi hose. Imana ntiyishimira kubona abantu bababara. Bibiliya ivuga ko Imana ‘ikwitaho.’​—Soma muri 1 Petero 5:7.

Bibiliya yigisha ko Yehova ari Umuremyi wuje urukundo w’ijuru n’isi

12, 13. (a) Kuki dufite imico myiza, urugero nk’urukundo, kandi se urukundo rutuma tubona dute ibibera mu isi? (b) Kuki ushobora kwiringira udashidikanya ko Imana izagira icyo ikora ku bibazo biri muri iyi si?

12 Ariko se twakwemezwa n’iki ko Imana itishimira kubona abantu bababara? Dore ikindi kintu kibigaragaza. Bibiliya yigisha ko twaremwe mu ishusho y’Imana (Intangiriro 1:26). Bityo rero, tugira imico myiza bitewe n’uko Imana na yo iyigira. Urugero, ese ujya ubabazwa no kubona abantu b’inzirakarengane bababara? Niba ubabazwa n’akarengane nk’ako, menya ko Imana na yo kayibabaza ndetse cyane kukurusha.

13 Kimwe mu bintu bihebuje abantu bafite ni ubushobozi bwo kugaragaza urukundo. Ibyo na byo tubikomora ku Mana. Bibiliya yigisha ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Tugira urukundo kuko Imana na yo irugira. Uramutse ufite ubushobozi bwo kuvanaho imibabaro n’akarengane ubona mu isi, wabikora kubera ko ufite urukundo. Ushobora kwiringira udashidikanya ko Imana na yo izavanaho burundu imibabaro n’akarengane kubera ko ifite urukundo rwinshi kukurusha. Amasezerano avugwa mu ntangiriro y’iki gitabo si inzozi cyangwa ibyiringiro bidafite ishingiro. Amasezerano y’Imana azasohora nta kabuza! Icyakora kugira ngo wizere ko azasohora, ugomba kumenya neza Imana yayatanze.

IMANA ISHAKA KO UYIMENYA

Iyo ushaka kumenyana n’umuntu ubanza kumubwira izina ryawe. Imana na yo yatumenyesheje izina ryayo muri Bibiliya

14. Izina ry’Imana ni irihe, kandi se kuki twagombye kurikoresha?

14 Iyo ushaka kumenyana n’umuntu ubanza kumubwira izina ryawe. Ese Imana yo ifite izina? Amadini menshi avuga ko izina ryayo ari “Imana” cyangwa “Nyagasani,” ariko ayo si amazina bwite. Ni amazina y’icyubahiro, kimwe n’ “umwami” na “perezida.” Bibiliya yigisha ko Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro. “Imana” na “Nyagasani” ni amwe muri yo. Ariko nanone Bibiliya yigisha ko Imana ifite izina bwite, ari ryo Yehova. Muri Zaburi ya 83:18 hagira hati ‘wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’ Niba iryo zina ritaboneka muri Bibiliya yawe, ushobora kureba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura” kugira ngo umenye impamvu ritabonekamo. Mu by’ukuri, izina ry’Imana riboneka incuro zibarirwa mu bihumbi mu nyandiko za kera za Bibiliya zandikishijwe intoki. Ubwo rero, Yehova ashaka ko umenya izina rye kandi ukarikoresha. Ni nk’aho akwibwira akoresheje Bibiliya.

15. Izina Yehova risobanura iki?

15 Imana yiyise izina risobanura byinshi. Izina ryayo, ari ryo Yehova, risobanura ko Imana ishobora gusohoza ibyo isezeranya byose, kandi ko ishobora gusohoza imigambi yayo yose. * Izina ry’Imana ririhariye rwose. Ni yo yonyine yitwa iryo zina. Yehova arihariye mu buryo bwinshi. Mu buhe buryo?

16, 17. Amazina y’icyubahiro akurikira atwigisha iki ku byerekeye Yehova: (a) “Ishoborabyose”? (b) ‘Umwami w’iteka’? (c) “Umuremyi”?

16 Twabonye ko muri Zaburi ya 83:18 havuga ko Yehova ‘ari we wenyine Usumbabyose.’ Nanone Yehova yitwa “Ishoborabyose.” Mu Byahishuwe 15:3 hagira hati “Yehova, Mana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mwami w’iteka, inzira zawe ni izo gukiranuka kandi ni iz’ukuri.” Izina ry’icyubahiro “Ishoborabyose,” ritwigisha ko Yehova afite imbaraga ziruta izindi zose. Imbaraga ze ntizigereranywa. Naho izina ‘Umwami w’iteka,’ ritwibutsa ko Yehova yihariye mu bundi buryo. Ni we wenyine wahozeho kuva kera kose. Muri Zaburi ya 90:2 hagira hati “uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, uri Imana.” Ayo magambo aratangaje rwose!

17 Nanone Yehova arihariye kuko ari we Muremyi wenyine. Mu Byahishuwe 4:11 hagira hati “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.” Buri kintu cyose ushobora gutekerezaho, byaba ibiremwa by’umwuka byo mu ijuru, zaba inyenyeri ziba zitamirije ikirere nijoro, rwaba urubuto rwera ku biti, cyangwa amafi yo mu nyanja no mu nzuzi, byose biriho kuko Yehova yabiremye.

ESE USHOBORA KWEGERA YEHOVA?

18. Kuki hari abumva ko badashobora kwegera Imana, ariko se ni iki Bibiliya yigisha?

18 Hari abantu basoma inkuru zivuga imico itangaje ya Yehova bakumva bamutinye. Bumva ko Imana iri mu mwanya wo hejuru cyane ku buryo badashobora kuyegera, cyangwa ngo bagire agaciro imbere yayo. Ariko se iyo mitekerereze irakwiriye? Ntikwiriye duhuje n’ibyo Bibiliya yigisha. Ivuga ko Yehova ‘atari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). Nanone Bibiliya iratubwira iti “mwegere Imana na yo izabegera.”​—Yakobo 4:8.

19. (a) Twahera he twegera Imana, kandi se bizatumarira iki? (b) Ni iyihe mico y’Imana igushishikaza cyane?

19 Wakwegera Imana ute? Mbere na mbere, wagombye gukomeza kwiga ibyerekeye Imana, nk’uko ubikora ubu. Yesu yaravuze ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Bibiliya yigisha ko kumenya Yehova na Yesu bihesha ‘ubuzima bw’iteka.’ Nk’uko twigeze kubivuga, “Imana ni urukundo” (1 Yohana 4:16). Yehova afite n’indi mico myinshi ihebuje kandi ishimishije. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yehova ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri” (Kuva 34:6). Ni ‘mwiza kandi yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Imana irihangana (2 Petero 3:9). Ni indahemuka (Ibyahishuwe 15:4). Uko uzagenda usoma Bibiliya, uzabona ukuntu Yehova yagaragaje ko afite iyo mico hamwe n’iyindi myinshi ishimishije cyane.

20-22. (a) Ese kuba tudashobora kubona Imana byatubuza kuyegera? Sobanura. (b) Ni iyihe nama abantu bashobora kuzakugira babigiranye umutima mwiza, ariko se wagombye gukora iki?

20 Ni iby’ukuri ko udashobora kubona Imana kuko ari umwuka (Yohana 1:18; 4:24; 1 Timoteyo 1:17). Ariko iyo wize Bibiliya, ushobora kumenya kamere yayo. Nk’uko umwanditsi wa zaburi yabivuze, ushobora ‘kureba ubwiza bwa Yehova’ (Zaburi 27:4; Abaroma 1:20). Uko uzagenda urushaho kumenya Yehova, ni na ko uzarushaho kumva ko ariho koko, wumve ari hafi yawe kandi wumve ufite impamvu zo kumukunda.

Urukundo umubyeyi mwiza akunda abana be rugaragaza urukundo rukomeye Data wo mu ijuru adukunda

21 Uzasobanukirwa impamvu Bibiliya itwigisha ko tugomba kumva ko Yehova ari Data (Matayo 6:9). Uretse kuba yaraduhaye ubuzima, anifuza ko twagira ubuzima bwiza, nk’uko undi mubyeyi wese wuje urukundo abyifuriza abana be (Zaburi 36:9). Nanone Bibiliya yigisha ko abantu bashobora kuba incuti za Yehova (Yakobo 2:23). Bitekerezeho nawe: ushobora kuba incuti y’Umuremyi w’ijuru n’isi!

22 Hari abashobora kuzakugira inama yo kudakomeza kwiga Bibiliya, kandi wenda bakabikorana umutima mwiza. Bashobora kumva bahangayikishijwe n’uko wahindura imyizerere yawe. Ariko ntukemere ko hagira umuntu uwo ari we wese ukubuza kugira incuti ikurutira izindi zose.

23, 24. (a) Kuki wagombye gukomeza kubaza ibibazo ku bihereranye n’ibyo wiga? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

23 Birumvikana ko hari ibintu utazahita usobanukirwa. Ariko ntukagire isoni zo gusobanuza. Yesu yavuze ko twagombye kwicisha bugufi nk’umwana muto (Matayo 18:2-4). Nk’uko tubizi, abana bakunda kubaza ibibazo. Imana ishaka ko ubona ibisubizo by’ibibazo wibaza. Hari abantu Bibiliya yashimye kuko bashishikazwaga no kwiga ibyerekeye Imana. Basuzumanaga ubwitonzi Ibyanditswe kugira ngo bamenye niba ibyo bigaga byari ukuri koko.​—Soma mu Byakozwe 17:11.

24 Uburyo bwiza buruta ubundi bwose bwo kumenya Yehova ni ukwiga Bibiliya. Itandukanye n’ikindi gitabo icyo ari cyo cyose. Bitandukaniye he? Igice gikurikira kizasuzuma iyo ngingo.

^ par. 15 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’icyo izina ry’Imana risobanura n’uko rivugwa, reba ingingo iri mu Mugereka ivuga ngo “Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura.”