Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA MUNANI

Ubwami bw’Imana ni iki?

Ubwami bw’Imana ni iki?
  • Bibiliya itubwira ko Ubwami bw’Imana ari iki?

  • Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

  • Ni ryari Ubwami buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi?

1. Ni irihe sengesho rizwi cyane tugiye gusuzuma?

ABANTU benshi bazi isengesho rya Data wa Twese cyangwa Dawe uri mu ijuru. Iryo ni isengesho Yesu Kristo yavuze yigisha abigishwa be gusenga. Nidusuzuma ibintu Yesu yahereyeho muri iryo sengesho, turarushaho gusobanukirwa neza ibyo Bibiliya yigisha.

2. Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba iki?

2 Yesu yatangiye iryo sengesho abwira abari bamuteze amatwi ati “mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru’ ” (Matayo 6:9-13). Ibyo bintu bisabwa muri iryo sengesho bisobanura iki?

3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Twamaze gusobanukirwa izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Nanone twasuzumye mu rugero runaka ibyo Imana ishaka, ni ukuvuga ibyo yakoreye abantu n’ibyo izabakorera. None se, Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yatubwiraga ngo tujye dusenga dusaba ngo “Ubwami bwawe nibuze”? Ubwami bw’Imana ni iki? Nibuza buzeza bute izina ry’Imana? Kandi se, kuza k’ubwo Bwami bihuriye he n’isohozwa ry’ibyo Imana ishaka?

UBWAMI BW’IMANA NI IKI?

4. Ubwami bw’Imana ni iki, kandi se Umwami wabwo ni nde?

4 Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwashyizweho na Yehova Imana, butegekwa n’Umwami yitoranyirije. Umwami w’Ubwami bw’Imana ni nde? Ni Yesu Kristo. Yesu ni Umwami uruta abategetsi b’isi bose kandi yitwa ‘Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware’ (1 Timoteyo 6:15). Afite ubushobozi bwo gukora ibyiza kurusha undi mutegetsi w’isi uwo ari we wese.

5. Ubwami bw’Imana buzategekera he, kandi se buzategeka iki?

5 Ubwami bw’Imana buzategekera he? None se ubu Yesu ari he? Uribuka ko twabonye ko yishwe, hanyuma akazuka. Nyuma yaho gato, yarazamutse ajya mu ijuru (Ibyakozwe 2:33). Ubwo rero, icyicaro cy’Ubwami bw’Imana kiri mu ijuru. Ni yo mpamvu Bibiliya ibwita ‘ubwami bwo mu ijuru’ (2 Timoteyo 4:18). Nubwo Ubwami bw’Imana buri mu ijuru, buzategeka isi.​—Soma mu Byahishuwe 11:15.

6, 7. Ni iki gituma Yesu aba Umwami utandukanye n’abandi?

6 Ni iki gituma Yesu aba Umwami utandukanye n’abandi? Yesu ntazigera apfa. Bibiliya yagereranyije Yesu n’abandi bami b’isi, maze ivuga ko ari we “wenyine ufite kudapfa, uba mu mucyo utegerwa” (1 Timoteyo 6:16). Ibyo bisobanura ko ibintu byose Yesu azakorera abantu bizahoraho iteka, kandi bizaba ari ibintu bihambaye.

7 Tekereza ibyavuzwe kuri Yesu muri ubu buhanuzi bwa Bibiliya bugira buti “umwuka wa Yehova uzaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’ubuhanga, umwuka w’inama n’umwuka w’imbaraga, umwuka wo kumenya no gutinya Yehova; kandi azanezezwa no gutinya Yehova. Ntazaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise. Azacira aboroheje urubanza rukiranuka, kandi atange igihano kiboneye ku bw’abicisha bugufi bo mu isi” (Yesaya 11:2-4). Ayo magambo agaragaza ko Yesu yari kuzaba Umwami ukiranuka kandi ugira impuhwe, uzategeka abantu bose bo ku isi. Ese wifuza umutegetsi nk’uwo?

8. Ni ba nde bazategekana na Yesu?

8 Icyakora Yesu ntazategeka wenyine. Intumwa Pawulo yabwiye Timoteyo ati “nidukomeza kwihangana, nanone tuzategekana na we turi abami” (2 Timoteyo 2:12). Koko rero, Pawulo, Timoteyo hamwe n’abandi bantu bizerwa batoranyijwe n’Imana, bazategekana na Yesu mu Bwami bwo mu ijuru.

9. Abantu bazategekana na Yesu ni bangahe, kandi se Imana yatangiye kubatoranya ryari?

9 Ariko se abazategekana na Yesu ni bangahe? Nk’uko twabibonye mu gice cya 7 cy’iki gitabo, intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa “Umwana w’intama [Yesu Kristo] ahagaze ku musozi wa Siyoni [umwanya we wa cyami wo mu ijuru], ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.” Abo bantu 144.000 ni ba nde? Yohana yaravuze ati “abo ni bo bakomeza gukurikira Umwana w’intama aho ajya hose. Abo ni bo bacunguwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’intama” (Ibyahishuwe 14:1, 4). Abo ni abigishwa bizerwa ba Yesu Kristo batoranyijwe ngo bazategekane na we mu ijuru. Nibamara kuzurirwa kujya mu ijuru, bazafatanya na Yesu gutegeka isi (Ibyahishuwe 5:10). Uhereye mu gihe cy’intumwa, Imana yakomeje gutoranya Abakristo bizerwa kugira ngo buzuze 144.000.

10. Kuki kuba Imana yarateganyije ko abantu bategekwa na Yesu afatanyije n’abantu 144.000 bigaragaza urukundo?

10 Kuba Imana yarateganyije ko abantu bategekwa na Yesu afatanyije n’abantu 144.000, bigaragaza urukundo rwinshi. Yesu azi icyo kuba umuntu no kubabara bisobanura. Pawulo yavuze ko Yesu atari ‘umutambyi mukuru udashobora kwiyumvisha intege nke zacu, ahubwo ko yageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe, uretse ko we atigeze akora icyaha’ (Abaheburayo 4:15; 5:8). Abazategekana na we na bo ni abantu bahuye n’imibabaro kandi barihangana. Byongeye kandi, barwanye na kamere yo kudatungana kandi bihanganiye uburwayi bw’uburyo bwinshi. Nta gushidikanya ko bazumva ibibazo by’abantu.

NI IKI UBWAMI BW’IMANA BUZAKORA?

11. Kuki Ubwami bw’Imana bwari bukenewe kugira ngo ibyo Imana ishaka bikorwe mu ijuru mu buryo bwuzuye?

11 Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza, ibyo Imana ishaka bigakorwa ‘mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.’ Imana iba mu ijuru, kandi kuva na mbere hose, abamarayika bizerwa bakoraga ibyo ishaka mu ijuru. Ariko mu gice cya 3 cy’iki gitabo, twabonye ko hari umumarayika mubi waretse gukora ibyo Imana ishaka maze atuma Adamu na Eva bakora icyaha. Mu gice cya 10, tuzarushaho gusobanukirwa iby’uwo mumarayika mubi witwa Satani. Satani n’abamarayika bemeye kumukurikira bitwa abadayimoni, bemerewe kuguma mu ijuru mu gihe runaka. Ku bw’ibyo rero, ababaga mu ijuru icyo gihe si ko bose bakoraga ibyo Imana ishaka. Ibintu byari guhinduka ari uko Ubwami bw’Imana butangiye gutegeka. Umwami mushya wimitswe ari we Yesu Kristo yari kurwanya Satani.​—Soma mu Byahishuwe 12:7-9.

12. Ni ibihe bintu bibiri by’ingenzi bivugwa mu Byahishuwe 12:10?

12 Reka dusuzume ubu buhanuzi busobanura uko byari kugenda bugira buti “numva ijwi riranguruye rivugira mu ijuru riti ‘ubu noneho habonetse agakiza n’imbaraga n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko umurezi w’abavandimwe bacu [Satani], ubarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu, ajugunywe hasi’ ” (Ibyahishuwe 12:10). Ese wabonye ibintu by’ingenzi bivugwa muri uwo murongo? Icya mbere, Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo bwatangiye gutegeka. Icya kabiri, Satani yirukanywe mu ijuru aza ku isi.

13. Kuba Satani yarirukanywe mu ijuru byagize izihe ngaruka?

13 Bibiliya ikomeza isobanura ingaruka ibyo bintu byombi byagize ku babaga mu ijuru, igira iti “ku bw’ibyo rero, wa juru we namwe abaririmo, nimwishime” (Ibyahishuwe 12:12)! Abamarayika bizerwa bo mu ijuru barishimye kuko Satani n’abadayimoni be bari batakiriyo. Hari hasigayeyo gusa abamarayika babereye Yehova Imana indahemuka. Ubu mu ijuru hariyo amahoro asesuye, abariyo bose bunze ubumwe, kandi ibyo Imana ishaka birakorwa.

Satani n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru bituma isi igusha ishyano. Akaga bateje kagiye kurangira

14. Byagenze bite Satani amaze kujugunywa ku isi?

14 Ku isi ho se byagenze bite? Bibiliya igira iti “naho wowe wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Satani yarakajwe n’uko yirukanywe mu ijuru kandi akaba asigaranye igihe gito. Ubwo burakari ni bwo butuma ateza isi amakuba. Ibyo tuzabisobanukirwa neza mu gice gikurikira. Hagati aho ariko, dushobora kwibaza tuti “ni mu buhe buryo Ubwami buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi?”

15. Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

15 Ibuka umugambi Imana ifitiye isi twasuzumye mu gice cya 3. Igihe Imana yatuzaga Adamu na Eva muri Edeni, yagaragaje ko yari ifite umugambi w’uko iyi si yose yaba paradizo ituwe n’abantu bakiranuka kandi badapfa. Satani yatumye bakora icyaha, kandi ibyo byakomye mu nkokora uwo mugambi, ariko ntiwahindutse. Yehova aracyafite umugambi w’uko ‘abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bakayituraho iteka ryose’ (Zaburi 37:29). Ubwami bw’Imana buzasohoza uwo mugambi. Ariko se buzawusohoza bute?

16, 17. Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:44 butumenyesha iki ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana?

16 Reka noneho turebe ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:44. Hagira hati “ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.” Ubwo buhanuzi butumenyesha iki ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana?

17 Mbere na mbere, ubwo buhanuzi butumenyesha ko Ubwami bw’Imana bwagombaga kwimikwa mu gihe ubundi bwami bwari kuba bugitegeka. Icya kabiri, butugaragariza ko ubwo Bwami buzahoraho iteka ryose. Nta bundi butegetsi buzabunesha cyangwa ngo bubusimbure. Icya gatatu, tubona ko Ubwami bw’Imana buzarwana n’ubwami bw’iyi si. Ubwami bw’Imana buzatsinda. Amaherezo, ni bwo butegetsi bwonyine buzasigara butegeka abantu. Icyo gihe abantu bazaba bayobowe neza cyane kuruta ikindi gihe cyose mu mateka yabo.

18. Intambara ya nyuma izaba hagati y’Ubwami bw’Imana n’ubutegetsi bw’iyi si yitwa ngo iki?

18 Bibiliya idusobanurira iby’intambara ya nyuma izaba hagati y’Ubwami bw’Imana n’ubutegetsi bw’iyi si. Urugero, yigisha ko igihe imperuka izaba yegereje, abadayimoni bazakwirakwiza ibinyoma bagamije kuyobya “abami bo mu isi yose ituwe kugira ngo abakoranyirize hamwe mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” Abami bo mu isi bazakoranyirizwa “ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayo” (Ibyahishuwe 16:14, 16). Ibyavuzwe muri iyo mirongo yombi, ni byo bituma intambara ya nyuma izaba hagati y’ubutegetsi bw’abantu n’Ubwami bw’Imana yitwa intambara ya Harimagedoni.

19, 20. Ni iki gituma ibyo Imana ishaka bidakorwa ku isi muri iki gihe?

19 Ubwami bw’Imana buzakora iki kuri Harimagedoni? Ongera utekereze ku mugambi Imana ifitiye isi. Yehova Imana yashakaga ko isi iba paradizo ituwe n’abantu bakiranuka, batunganye kandi bamukorera. None se kuki ubu atari paradizo? Ni ukubera ko twarazwe icyaha, bigatuma turwara kandi tugapfa. Ariko kandi, mu gice cya 5 twize ko Yesu yadupfiriye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Ushobora kuba wibuka amagambo yanditswe mu Ivanjiri ya Yohana agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”​—Yohana 3:16.

20 Indi mpamvu ituma isi atari paradizo, ni uko hari abantu benshi bakora ibibi. Barabeshya, bakariganya kandi bakishora mu bwiyandarike. Ntibashaka gukora ibyo Imana ishaka. Abantu bakora ibibi bazarimburirwa mu ntambara y’Imana ya Harimagedoni. (Soma muri Zaburi ya 37:10.) Nanone ubutegetsi bwo muri iyi si ntibushishikariza abantu gukora ibyo Imana ishaka. Usanga ubutegetsi bwinshi bwaramunzwe na ruswa, bugaragaza intege nke kandi bukarangwa n’ubugome. Bibiliya ivuga yeruye ko “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”​—Umubwiriza 8:9.

21. Ni mu buhe buryo Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi?

21 Nyuma ya Harimagedoni, abantu bazategekwa n’ubutegetsi bumwe rukumbi, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana. Ubwo Bwami buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi kandi buzazanira abantu imigisha ihebuje. Urugero, buzakuraho Satani n’abadayimoni be (Ibyahishuwe 20:1-3). Igitambo cya Yesu kizatuma abantu bizerwa batongera kurwara no gupfa, ahubwo bazabaho iteka. (Soma mu Byahishuwe 22:1-3.) Isi izahinduka paradizo. Nguko uko Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi, kandi bukeza izina ry’Imana. Ibyo bisobanura ko abantu bose bazaba bubaha izina rya Yehova.

NI RYARI UBWAMI BW’IMANA BUZATUMA IBYO IMANA ISHAKA BIKORWA KU ISI?

22. Tuzi dute ko Ubwami bw’Imana butaje igihe Yesu yari hano ku isi, cyangwa akimara kuzuka?

22 Igihe Yesu yigishaga abigishwa be gusenga basaba ngo “ubwami bwawe nibuze,” byagaragazaga ko ubwo Bwami bwari butaraza. Ese bwaba bwaraje igihe Yesu yajyaga mu ijuru? Oya, kubera ko Petero na Pawulo bavuze ko ubuhanuzi buvugwa muri Zaburi ya 110:1 bwasohoreye kuri Yesu ubwo yari amaze kuzuka. Ubwo buhanuzi bugira buti “Yehova yabwiye Umwami wanjye ati ‘icara iburyo bwanjye ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge’ ” (Ibyakozwe 2:32-35; Abaheburayo 10:12, 13). Yagombaga kumara igihe runaka ategereje.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, ibyo Imana ishaka bizakorwa ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru

23. (a) Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

23 Yagombaga kumara igihe kingana iki ategereje? Mu kinyejana cya 19 n’icya 20, abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya bagiye basobanukirwa buhoro buhoro ko icyo gihe cyo gutegereza cyari kurangira mu mwaka wa 1914. (Ku birebana n’uwo mwaka, ushobora kureba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Umwaka wa 1914 ni uw’ingenzi cyane mu buhanuzi bwa Bibiliya.”) Ibintu bibera mu isi guhera mu mwaka wa 1914 byemeza ko ubumenyi abo bigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya bari bafite bwari ukuri. Ubuhanuzi bwa Bibiliya bwasohoye bugaragaza ko mu mwaka wa 1914 Kristo yabaye Umwami, kandi ko icyo gihe Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bwatangiye gutegeka. Ku bw’ibyo, turi muri cya ‘gihe gito’ Satani asigaranye (Ibyahishuwe 12:12; Zaburi 110:2). Nanone dushobora kuvuga tudashidikanya ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi. Ese wumva iyo ari inkuru nziza? Waba se wemera ko ibyo ari ukuri? Igice gikurikira kizagufasha kubona ko mu by’ukuri ibyo ari byo Bibiliya yigisha.