Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA CUMI

Abamarayika bagira uruhare mu mibereho y’abantu

Abamarayika bagira uruhare mu mibereho y’abantu
  • Ese abamarayika bafasha abantu?

  • Ni mu buhe buryo abamarayika babi bagiye bagira ingaruka ku bantu?

  • Ese dukwiriye gutinya abamarayika babi?

1. Kuki twagombye kumenya abamarayika?

UBUSANZWE, kumenya umuntu bikubiyemo no kumenya umuryango we. Kumenya Yehova na byo bikubiyemo no kumenya neza umuryango we w’abamarayika. Bibiliya ivuga ko abamarayika ari “abana b’Imana” (Yobu 38:7). None se, ni uruhe ruhare bagira mu isohozwa ry’umugambi w’Imana? Baba se baragize uruhare mu bintu byagiye biba mu mateka y’abantu? Ese abamarayika bagira uruhare mu mibereho yawe? Niba ari ko biri se, barugira mu buhe buryo?

2. Abamarayika bakomotse he, kandi se ni bangahe?

2 Bibiliya ivuga iby’abamarayika incuro zibarirwa mu magana. Reka dusuzume imwe mu mirongo y’Ibyanditswe igira icyo ibavugaho kugira ngo turusheho kubamenya. Mu Bakolosayi 1:16 havuga ko Yesu Kristo “yakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi.” Ubwo rero, abamarayika bose baremwe na Yehova akoresheje Umwana we w’imfura. Hariho abamarayika bangahe? Bibiliya ivuga ko haremwe abamarayika benshi cyane kandi ko bose bafite imbaraga nyinshi.​—Zaburi 103:20. *

3. Muri Yobu 38:4-7 hatubwira iki ku bihereranye n’abamarayika?

3 Bibiliya itubwira ko igihe isi yaremwaga, ‘abana b’Imana bose baranguruye amajwi bayisingiza’ (Yobu 38:4-7). Ibyo rero bigaragaza ko abamarayika babayeho kera cyane mbere y’uko abantu baremwa, ndetse na mbere y’uko isi iremwa. Nanone uwo murongo ugaragaza ko abamarayika bagira ibyiyumvo, kuko ‘barangururiye hamwe amajwi y’ibyishimo.’ Uzirikane kandi ko “abana b’Imana bose” bishimanye. Icyo gihe, abamarayika bose bakoreraga Yehova bunze ubumwe.

ABAMARAYIKA BARADUFASHA BAKANATURINDA

4. Ni mu buhe buryo Bibiliya igaragaza ko abamarayika b’indahemuka bashishikazwa cyane n’ibyo abantu bakora?

4 Abamarayika b’indahemuka bararebaga igihe abantu ba mbere baremwaga, kandi kuva icyo gihe bakomeje gushishikazwa cyane n’ukuntu abantu bagendaga bororoka, bakanashishikazwa n’isohozwa ry’umugambi w’Imana (Imigani 8:30, 31; 1 Petero 1:11, 12). Ariko uko igihe cyagiye gihita, abamarayika babonye ko abantu benshi bagiye bareka gukorera Umuremyi wabo wuje urukundo. Nta gushidikanya ko ibyo byababaje abamarayika b’indahemuka. Ku rundi ruhande ariko, iyo hagize umuntu ugarukira Yehova, naho yaba umwe, ‘abamarayika barishima’ (Luka 15:10). Abamarayika bashishikazwa cyane n’icyatuma abakorera Imana bamererwa neza. Ntibitangaje rero kuba Yehova yaragiye abakoresha kenshi kugira ngo bakomeze abagaragu be b’indahemuka bo ku isi kandi babarinde. (Soma mu Baheburayo 1:7, 14.) Reka turebe ingero zimwe na zimwe zibigaragaza.

“Imana yanjye yohereje umumarayika wayo abumba iminwa y’intare.”​—Daniyeli 6:22.

5. Ni izihe ngero dusanga muri Bibliya z’abantu bafashijwe n’abamarayika?

5 Igihe Imana yarimburaga imigi ya Sodomu na Gomora, abamarayika babiri bafashije umugabo w’umukiranutsi witwaga Loti n’abakobwa be babiri, babakura muri ako karere (Intangiriro 19:15, 16). Nyuma yaho, umuhanuzi Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare, ariko nta cyo yabaye. Yaravuze ati “Imana yanjye yohereje umumarayika wayo abumba iminwa y’intare” (Daniyeli 6:22). Mu kinyejana cya mbere, umumarayika yabohoye Petero amuvana mu nzu y’imbohe (Ibyakozwe 12:6-11). Abamarayika bashyigikiye Yesu igihe yatangiraga umurimo we hano ku isi (Mariko 1:13). Nanone mbere gato y’uko Yesu apfa, umumarayika yaramubonekeye “aramukomeza” (Luka 22:43). Ibyo rwose bigomba kuba byarahumurije Yesu cyane muri ibyo bihe bitari byoroshye.

6. (a) Ni mu buhe buryo abamarayika barinda ubwoko bw’Imana muri iki gihe? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

6 Muri iki gihe abamarayika ntibakibonekera abagize ubwoko bw’Imana bo ku isi. Icyakora abamarayika ba Yehova b’abanyambaraga baracyarinda ubwoko bwe, cyane cyane bakaburinda ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya imishyikirano bafitanye na we. Bibiliya igira iti “umumarayika wa Yehova akambika agose abamutinya, kandi arabakiza” (Zaburi 34:7). Ayo magambo araduhumuriza cyane, kubera ko hari abamarayika babi cyane, bitwa abadayimoni, bashaka kuturimbura. Abo badayimoni bakomotse he? Ni mu buhe buryo bagerageza kutugirira nabi? Kugira ngo tubone igisubizo, reka tubanze turebe muri make ibyabaye mu ntangiriro z’amateka y’abantu.

ABADAYIMONI BARATWANGA

7. Abantu bohejwe na Satani bagatera Imana umugongo bangana iki?

7 Nk’uko twabibonye mu gice cya 3 cy’iki gitabo, umwe mu bamarayika yagize icyifuzo cyo gutegeka abandi maze atera Imana umugongo. Nyuma yaho uwo mumarayika yaje kwitwa Satani Usebanya (Ibyahishuwe 12:9). Mu myaka igera ku 1.600 uhereye igihe Satani yashukaga Eva, Satani yoheje abantu hafi ya bose batera Imana umugongo, uretse abantu bake gusa bari indahemuka, urugero nka Abeli, Enoki na Nowa.​—Abaheburayo 11:4, 5, 7.

8. (a) Byagenze bite ngo bamwe mu bamarayika babe abadayimoni? (b) Ni iki abadayimoni bakoze kugira ngo barokoke Umwuzure wo mu gihe cya Nowa?

8 Mu gihe cya Nowa, hari abandi bamarayika bigometse kuri Yehova. Bavuye mu myanya barimo mu muryango w’abana b’Imana bo mu ijuru, baza hano ku isi maze biyambika imibiri y’abantu. Bari bagamije iki? Mu Ntangiriro 6:2 hagira hati “abana b’Imana y’ukuri babona ko abakobwa b’abantu ari beza, maze bafata abo batoranyije bose babagira abagore babo.” Ariko Yehova Imana ntiyemeye ko ibikorwa bibi by’abo bamarayika bikomeza. Yarimbuje abantu babi bose umwuzure, arokora abagaragu be b’indahemuka bonyine (Intangiriro 7:17, 23). Abo bamarayika bigometse, ari na bo baje kwitwa abadayimoni, biyambuye imibiri y’abantu bari bariyambitse maze basubira mu ijuru. Bagaragaje ko bashyigikiye Satani waje kuba “umutware w’abadayimoni.”​—Matayo 9:34.

9. (a) Byagendekeye bite abadayimoni igihe basubiraga mu ijuru? (b) Ni iki turi busuzume ku bihereranye n’imikorere y’abadayimoni?

9 Igihe abamarayika bigometse basubiraga mu ijuru, babaye ibicibwa kimwe n’umutware wabo Satani (2 Petero 2:4). Nubwo ubu batagifite ubushobozi bwo kwambara imibiri y’abantu, baracyatuma abantu bakora ibibi. Satani afatanya n’abo badayimoni ‘akayobya isi yose ituwe’ (Ibyahishuwe 12:9; 1 Yohana 5:19). Ayiyobya ate? Abadayimoni bafite amayeri menshi bakoresha bayobya abantu. (Soma mu 2 Abakorinto 2:11.) Reka dusuzume amwe muri yo.

UKO ABADAYIMONI BAYOBYA ABANTU

10. Ubupfumu ni iki?

10 Abadayimoni bakoresha ubupfumu kugira ngo bayobye abantu. Ubupfumu ni uburyo bwo gushyikirana n’abadayimoni imbonankubone cyangwa binyuze ku mupfumu. Bibiliya iciraho iteka ubupfumu kandi idusaba kwirinda ikintu cyose gifitanye isano na bwo (Abagalatiya 5:19-21). Nk’uko umurobyi akoresha ibyambo bitandukanye kugira ngo afate amafi y’amoko atandukanye, abadayimoni na bo bakoresha uburyo butandukanye bw’ubupfumu kugira ngo bifatire abantu b’ingeri zose.

11. Kuraguza ni iki, kandi se kuki twagombye kubyirinda?

11 Kimwe mu byambo abadayimoni bakoresha ni ukuraguza. Kuraguza ni ugushaka kumenya iby’igihe kizaza cyangwa kumenya ikintu utari usanzwe uzi. Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuragura ni ukuragurisha inyenyeri, gutera inzuzi, kuraguza urugimbu, kuraguza inkoko, kuragurisha umutwe, kuraguza intama n’ibindi. Nubwo abantu benshi batekereza ko kuraguza nta cyo bitwaye, Bibiliya igaragaza ko abapfumu bakorana n’abadayimoni. Urugero, mu Byakozwe 16:16-18 havugwamo umukobwa wakoraga “ibikorwa byo kuragura” abifashijwemo n’ “umudayimoni uragura.” Ariko uwo mudayimoni amaze kumuvamo, ntiyongeye kuragura.

Abadayimoni bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo bayobye abantu

12. Kuki kugerageza kuvugana n’abapfuye bishobora guteza akaga?

12 Ubundi buryo abadayimoni bakoresha kugira ngo bayobye abantu, ni ukubabeshya ko bashobora kuvugana n’abapfuye. Abantu bafite agahinda batewe no gupfusha, bakunze gushukwa n’ibinyoma abantu bavuga ku bapfuye. Umushitsi ashobora kubwira uwapfushije ubutumwa busa naho buvuye ku wapfuye, cyangwa se akaba yanavuga mu ijwi rimeze nk’irye. Ibyo bituma abantu benshi bemera ko abapfuye baba bakiriho kandi ko kuvugana na bo bifasha abasigaye kwihanganira intimba. Ariko rero, iryo ngirwa humure riba rishingiye ku binyoma kandi rishobora guteza akaga gakomeye. Kubera iki? Kubera ko abadayimoni bashobora kwigana ijwi ry’uwapfuye no guha umushitsi amakuru yerekeranye n’uwo muntu wapfuye (1 Samweli 28:3-19). Ikindi nanone, nk’uko twabibonye mu gice cya 6, abapfuye baba batakiriho (Zaburi 115:17). Ku bw’ibyo rero, umuntu wese ugerageza kuvugana n’abapfuye aba yarayobejwe n’abadayimoni kandi aba akora ibinyuranye n’ibyo Imana ishaka. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10, 11; Yesaya 8:19.) Bityo rero, urabe maso kugira ngo wirinde icyo cyambo gikoreshwa n’abadayimoni gishobora kuguteza akaga.

13. Byagendekeye bite abantu benshi bahoze batinya abadayimoni?

13 Abadayimoni ntibayobya abantu gusa ahubwo baranabahahamura. Ubu Satani n’abadayimoni be bafite ubukana bwinshi kurusha mbere hose, kuko bazi ko ‘bashigaje igihe gito’ bakabohwa (Ibyahishuwe 12:12, 17). Nubwo bimeze bityo ariko, abantu babarirwa mu bihumbi bahoze batinya abadayimoni ubu ntibakibatinya. Babigezeho bate? Umuntu yakora iki ngo yigobotore abadayimoni, nubwo yaba asanzwe akora ibikorwa bifitanye isano n’ubupfumu?

UKO WARWANYA ABADAYIMONI

14. Kimwe n’Abakristo bo muri Efeso, twakora iki kugira ngo duce ukubiri n’abadayimoni?

14 Bibiliya itubwira uko twarwanya abadayimoni kandi tugaca ukubiri na bo. Reka dufate urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo mu mugi wa Efeso. Bamwe muri bo bakoraga ibikorwa by’ubupfumu mbere y’uko baba Abakristo. Ariko se igihe bafataga umwanzuro wo kureka ubupfumu bakoze iki? Bibiliya igira iti “abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose” (Ibyakozwe 19:19). Igihe abo Bakristo bari bakiri bashya batwikaga ibitabo byabo by’ubumaji, bari basigiye urugero abantu bose bashaka kwirinda abadayimoni muri iki gihe. Abantu bashaka gukorera Yehova bagomba kwikuraho ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’ubupfumu. Ibyo bikubiyemo ibitabo, ibinyamakuru, filimi, amashusho ndetse n’imizika bishyigikira ubupfumu, bigatuma abantu babona ko nta cyo butwaye ko ahubwo ari bwiza. Nanone ibyo bikubiyemo impigi cyangwa ibindi bintu byose abantu bambara kugira ngo bibarinde.​—1 Abakorinto 10:21.

15. Twakora iki ngo turwanye abadayimoni?

15 Hashize imyaka runaka Abakristo bo muri Efeso batwitse ibitabo byabo by’ubumaji, intumwa Pawulo yarabandikiye ati ‘dukirana n’ingabo z’imyuka mibi’ (Abefeso 6:12). Abadayimoni ntibari baracitse intege, ahubwo bari bakigerageza kubifatira. None se, ni iki kindi abo Bakristo bagombaga gukora? Pawulo yaravuze ati “ikirenze byose, mwitwaze ingabo nini yo kwizera, kuko ari yo muzashobora kuzimisha imyambi y’umubi yaka umuriro” (Abefeso 6:16). Iyo dufite ukwizera gukomeye, turushaho kugira imbaraga zo kurwanya abadayimoni.​—Matayo 17:20.

16. Twakora iki ngo tugire ukwizera gukomeye?

16 None se twakora iki kugira ngo ukwizera kwacu gukomere? Twakomeza kwiga Bibiliya. Nk’uko urukuta rukomera bitewe ahanini n’uko rwubatswe kuri fondasiyo ikomeye, ukwizera kwacu na ko gukomera iyo gufite urufatiro rukomeye, ni ukuvuga ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya. Nidusoma Bibiliya buri munsi kandi tukayitekerezaho, tuzagira ukwizera gukomeye. Uko kwizera kuzaturinda kuyobywa n’abadayimoni.​—1 Yohana 5:5.

17. Ni iyihe ntambwe umuntu agomba gutera kugira ngo arwanye abadayimoni?

17 Nanone hari ikindi kintu abo Bakristo bo muri Efeso bari bakeneye kugira ngo barindwe, kubera ko bari batuye mu mugi wari warigaruriwe n’abadayimoni. Pawulo yarababwiye ati ‘mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga mukomeze gusenga mu mwuka igihe cyose’ (Abefeso 6:18). Natwe turi mu isi yigaruriwe n’abadayimoni. Bityo tugomba gusengana umwete dusaba ko Yehova yaturinda kugira ngo tubashe kubarwanya. Birumvikana ariko ko tugomba gukoresha izina rya Yehova mu masengesho yacu. (Soma mu Migani 18:10.) Ku bw’ibyo, twagombye gukomeza gusenga Imana tuyisaba ‘kudukiza Umubi,’ ari we Satani Usebanya (Matayo 6:13). Yehova azasubiza amasengesho nk’ayo avuganywe umwete.​—Zaburi 145:19.

18, 19. (a) Ni iki kizadufasha kunesha abadayimoni? (b) Ni ikihe kibazo kizasubizwa mu gice gikurikira?

18 Abadayimoni bashobora kutugirira nabi, ariko niba turwanya Satani kandi tukegera Imana dukora ibyo ishaka, ntitwagombye kubatinya. (Soma muri Yakobo 4:7, 8.) Ubushobozi bw’abadayimoni bufite aho bugarukira. Mu gihe cya Nowa barahanwe kandi mu gihe kizaza bazasohorezwaho urubanza rwa nyuma baciriwe (Yuda 6). Nanone wibuke ko abamarayika ba Yehova b’abanyambaraga baturinda (2 Abami 6:15-17). Twavuga ko abo bamarayika b’indahemuka badutera ingabo mu bitugu kubera ko bifuza cyane ko twatsinda abadayimoni. Nimucyo rero dukomeze kwegera Yehova n’umuryango we ugizwe n’abamarayika b’indahemuka. Nimucyo kandi twirinde uburyo bwose bw’ubupfumu kandi buri gihe tujye dushyira mu bikorwa inama zo mu Ijambo ry’Imana (1 Petero 5:6, 7; 2 Petero 2:9). Ibyo ni byo bizatuma tunesha abadayimoni.

19 Ariko se kuki Imana yemeye ko abadayimoni babaho kandi ikemera ko abantu bagerwaho n’imibabaro myinshi? Icyo kibazo kizasubizwa mu gice gikurikira.

^ par. 2 Mu Byahishuwe 5:11, havuga iby’abamarayika b’indahemuka, hagira hati “umubare wabo wari ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi.” Bityo rero, Bibiliya igaragaza ko haremwe abamarayika babarirwa muri za miriyoni amagana n’amagana.