Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA CUMI NA GATATU

Jya ubona ubuzima nk’uko Imana ibubona

Jya ubona ubuzima nk’uko Imana ibubona
  • Imana ibona ite ubuzima?

  • Imana ibona ite ibyo gukuramo inda?

  • Twagaragaza dute ko twubaha ubuzima?

1. Ni nde waremye ibintu byose?

UMUHANUZI Yeremiya yaravuze ati “Yehova ni we Mana. Ni Imana nzima” (Yeremiya 10:10). Yehova Imana ni na we Muremyi w’ibifite ubuzima byose. Abamarayika baramubwiye bati ‘ni wowe waremye byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse’ (Ibyahishuwe 4:11). Umwami Dawidi yasingije Imana ati “aho uri ni ho hari isoko y’ubuzima” (Zaburi 36:9). Bityo, ubuzima ni impano twahawe n’Imana.

2. Ni iki Imana ikora kugira ngo ibungabunge ubuzima bwacu?

2 Nanone, Yehova ni we ubungabunga ubuzima bwacu (Ibyakozwe 17:28). Aduha ibyokurya, amazi yo kunywa, umwuka duhumeka, kandi n’ubutaka dutuyeho ni we wabuduhaye. (Soma mu Byakozwe 14:15-17.) Ibyo byose Yehova yabiremye mu buryo butuma ubuzima burushaho kudushimisha. Ariko kugira ngo twishimire ubuzima mu buryo bwuzuye, tugomba kumenya amategeko y’Imana kandi tukayakurikiza.​—Yesaya 48:17, 18.

TWUBAHE UBUZIMA

3. Ni iki Imana yakoze igihe Abeli yicwaga?

3 Imana ishaka ko twubaha ubuzima bwacu n’ubw’abandi. Urugero, mu gihe cya Adamu na Eva, umuhungu wabo Kayini yarakariye cyane murumuna we Abeli. Yehova yaburiye Kayini ko umujinya we washoboraga gutuma akora icyaha gikomeye. Kayini yanze kumvira uwo muburo. ‘Yadukiriye murumuna we Abeli aramwica’ (Intangiriro 4:3-8). Yehova yahannye Kayini kubera ko yishe murumuna we.​—Intangiriro 4:9-11.

4. Mu Mategeko ya Mose, Imana yagaragaje ite uko abantu bakwiriye kubona ubuzima?

4 Hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi nyuma y’aho, Yehova yahaye Abisirayeli amategeko yari kubafasha kumukorera mu buryo yemera. Nanone ayo mategeko yitwa Amategeko ya Mose kubera ko bayahawe binyuze ku muhanuzi Mose. Rimwe muri ayo Mategeko ya Mose ryagiraga riti “ntukice” (Gutegeka kwa Kabiri 5:17). Ibyo byagaragarizaga Abisirayeli ko Imana yahaga agaciro ubuzima bw’umuntu kandi ko abantu na bo bagombaga guha agaciro ubuzima bwa bagenzi babo.

5. Twagombye kubona dute ibyo gukuramo inda?

5 Bite se ku bihereranye n’ubuzima bw’umwana utaravuka? Dukurikije ibivugwa mu Mategeko ya Mose, kwica umwana ukiri mu nda ya nyina ni bibi. Mu by’ukuri, ubwo buzima na bwo ni ubw’agaciro mu maso ya Yehova. (Soma mu Kuva 21:22, 23; Zaburi ya 127:3.) Ibyo bigaragaza ko gukuramo inda ku bushake ari bibi.

6. Kuki tutagomba kwanga bagenzi bacu?

6 Kubaha ubuzima bikubiyemo no kubona bagenzi bacu mu buryo bukwiriye. Bibiliya igira iti “umuntu wese wanga umuvandimwe we ni umwicanyi, kandi muzi ko nta mwicanyi ufite ubuzima bw’iteka muri we” (1 Yohana 3:15). Niba dushaka kuzabona ubuzima bw’iteka, tugomba kurandura mu mitima yacu urwango urwo ari rwo rwose twaba dufitiye bagenzi bacu, kubera ko urwango ari rwo rutuma habaho ibikorwa by’urugomo (1 Yohana 3:11, 12). Ni iby’ingenzi ko twitoza gukundana.

7. Ni ibihe bikorwa bimwe na bimwe bigaragaza ko umuntu atubaha ubuzima?

7 Bite se ku bihereranye no kubaha ubuzima bwacu? Ubusanzwe, abantu ntibifuza gupfa, ariko hari abashyira ubuzima bwabo mu kaga bashaka gusa kwishimisha. Urugero, hari abantu benshi banywa itabi, bagahekenya mayirungi cyangwa bakanywa ibiyobyabwenge. Ibyo bintu byonona umubiri kandi akenshi byica ababikoresha. Umuntu ukoresha ibintu nk’ibyo ntaba abona ko ubuzima ari ubwera. Imana ibona ko ibyo ari ibikorwa by’umwanda. (Soma mu Baroma 6:19; 12:1; 2 Abakorinto 7:1.) Tugomba kureka ibyo bikorwa niba dushaka gukorera Imana mu buryo yemera. Nubwo kubireka bishobora kutugora cyane, Yehova ashobora kuduha ubufasha dukeneye. Kandi yishimira imihati dushyiraho kugira ngo dufate neza ubuzima bwacu tuzirikana ko ari impano y’agaciro kenshi yaduhaye.

8. Kuki twagombye kwirinda ibintu byose bishobora guteza impanuka?

8 Niba twubaha ubuzima, tuzirinda ibintu byose bishobora guteza impanuka. Tuzirinda kuba abantu batagira icyo bitaho, kandi ntituzashyira ubuzima bwacu mu kaga dushaka kwishimisha gusa. Tuzirinda kurangara no kugendera ku muvuduko mwinshi mu gihe dutwaye imodoka, kandi twirinde n’imikino irangwa n’urugomo cyangwa ishobora guteza akaga (Zaburi 11:5). Imana yabwiye Abisirayeli iti “niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo, kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa, bigatuma inzu yawe igibwaho n’urubanza rw’amaraso” (Gutegeka kwa Kabiri 22:8). Ihame rikubiye muri iryo tegeko, rigaragaza ko ugomba kwita ku bintu byo mu nzu yawe, urugero nk’ingazi, kugira ngo zitagira uwo zinyereza agahanuka maze agakomereka. Niba ufite imodoka, ugomba kureba ko nta mpanuka ishobora guteza. Ntukareke ngo inzu yawe cyangwa imodoka yawe bibe byaguteza impanuka cyangwa ngo biyiteze abandi.

9. Niba twubaha ubuzima tuzafata dute inyamaswa?

9 Bite se ku bihereranye n’ubuzima bw’inyamaswa? Na bwo Umuremyi abona ko ari ubwera. Imana yemerera umuntu kwica inyamaswa ashaka ibyokurya n’imyambaro cyangwa ashaka kurinda abandi akaga (Intangiriro 3:21; 9:3; Kuva 21:28). Icyakora kugirira nabi inyamaswa cyangwa kuzica ushaka kwishimisha gusa ni bibi kandi ibyo biba bigaragaza ko umuntu atabona ko ubuzima ari ubwera.​—Imigani 12:10.

KUBAHA AMARASO

10. Imana yagaragaje ite ko ubuzima bufitanye isano ya bugufi n’amaraso?

10 Kayini amaze kwica murumuna we Abeli, Yehova yaramubwiye ati “amaraso ya murumuna wawe arantakira ari ku butaka” (Intangiriro 4:10). Igihe Imana yavugaga amaraso ya Abeli, yashakaga kuvuga ubuzima bwe. Kayini yari yavukije Abeli ubuzima bwe, bityo akaba yaragombaga kubihanirwa. Ni nk’aho amaraso ya Abeli, cyangwa ubuzima bwe, yatakiraga Yehova kugira ngo ayahorere. Isano iri hagati y’ubuzima n’amaraso yongeye kugaragazwa nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Mbere y’Umwuzure, abantu baryaga imbuto, imboga n’ibinyampeke gusa. Nyuma y’Umwuzure, Yehova yabwiye Nowa n’abahungu be ati “ibiremwa byose bifite ubuzima bigenda ku butaka bizaba ibyokurya byanyu. Mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.” Ariko kandi, Imana yarababwiye iti “gusa muramenye ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo [cyangwa ubuzima bwayo], ni ukuvuga amaraso yayo” (Intangiriro 1:29; 9:3, 4). Biragaragara rwose ko Yehova abona ko ubuzima bufitanye isano ya bugufi n’amaraso.

11. Ni iyihe mikoreshereze y’amaraso yabuzanyijwe n’Imana kuva mu gihe cya Nowa?

11 Tugaragaza ko twubaha amaraso twirinda kuyarya. Mu Mategeko Yehova yahaye Abisirayeli, yarababwiye ati ‘umuntu wese uzajya guhiga agafata inyamaswa cyangwa ikiguruka kiribwa, azavushe amaraso yacyo ayatwikirize umukungugu. Nabwiye Abisirayeli nti “ntimukarye amaraso y’ikiremwa cyose gifite ubuzima” ’ (Abalewi 17:13, 14). Itegeko ry’Imana ryabuzanyaga kurya amaraso y’amatungo ryari ryarahawe mbere na mbere Nowa imyaka igera kuri 800 mbere yaho, ryari rikiri rya rindi. Icyo Yehova yashakaga kuvuga cyarumvikanaga neza: abagaragu be bashoboraga kurya inyama z’amatungo, ariko ntibagombaga kurya amaraso. Bagombaga kuyasuka hasi mu mukungugu, bagasubiza Imana ubuzima bw’iryo tungo.

12. Ni irihe tegeko rihereranye n’amaraso umwuka wera watanze mu kinyejana cya mbere ritureba no muri iki gihe?

12 Abakristo na bo bahawe itegeko nk’iryo. Mu kinyejana cya mbere, intumwa n’abandi bagabo bari bafite inshingano z’ubuyobozi mu bigishwa ba Yesu bahuriye hamwe kugira ngo bemeze amategeko abantu bose bari bagize itorero rya gikristo bagombaga kubahiriza. Bafashe umwanzuro ugira uti “umwuka wera hamwe natwe ubwacu twashimye kutabongerera undi mutwaro, keretse ibi bintu bya ngombwa: gukomeza kwirinda ibyatambiwe ibigirwamana, kwirinda amaraso n’ibinizwe [bitavushijwe] no gusambana” (Ibyakozwe 15:28, 29; 21:25). Bityo rero, tugomba “kwirinda amaraso.” Imana ibona ko ibyo ari iby’ingenzi cyane kimwe no kwirinda gusenga ibishushanyo n’ubusambanyi.

Muganga aramutse akubwiye ko wirinda inzoga, ese wakwemera ko bazigutera mu mitsi?

13. Tanga urugero rugaragaza impamvu itegeko ridusaba kwirinda amaraso rikubiyemo no kutayaterwa.

13 Mbese itegeko ridusaba kwirinda amaraso rikubiyemo no kutayaterwa? Yego rwose. Reka dufate urugero: tuvuge ko muganga akubwiye ko ugomba kwirinda inzoga. Ibyo se byaba bivuga ko ugomba kwirinda kuzinywa, ariko ko ushobora kuziteza mu mitsi? Oya rwose! Mu buryo nk’ubwo, kwirinda amaraso bisobanura ko tutagomba kuyinjiza mu mubiri wacu mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ku bw’ibyo rero, itegeko ridusaba kwirinda amaraso ryumvikanisha ko tutagomba kugira umuntu n’umwe twemerera ko ayadutera mu mitsi.

14, 15. Umukristo yabyifatamo ate abaganga baramutse bamubwiye ko agomba guterwa amaraso, kandi kuki?

14 Bite se mu gihe Umukristo yaba yakomeretse bikomeye cyangwa se akaba akeneye kubagwa? Tuvuge wenda ko abaganga bamubwiye ko nadaterwa amaraso ari bupfe. Birumvikana ko nta Mukristo wifuza gupfa. Kubera ko aba ashaka kubungabunga impano y’agaciro kenshi y’ubuzima yahawe n’Imana, azemera kuvurwa mu bundi buryo hadakoreshejwe amaraso. Ni yo mpamvu ashakisha uburyo bwo kuvurwa bushobora kuboneka, kandi yemera indi miti isimbura amaraso.

15 Mbese Umukristo yarenga ku itegeko ry’Imana ngo aha arashaka gusunika iminsi muri iyi si? Yesu yagize ati “ushaka kurokora ubugingo [cyangwa ubuzima] bwe azabubura, ariko umuntu wese uhara ubugingo bwe kubera jye azabubona” (Matayo 16:25). Ntitwifuza gupfa. Ariko turamutse turenze ku itegeko ry’Imana kugira ngo turengere ubuzima bwacu bwa none, twaba turi mu kaga ko kuzabura ubuzima bw’iteka. Twaba tugaragaje ubwenge twemeye ko amategeko y’Imana aboneye, kandi tukiringira tudashidikanya ko niyo twapfa bitewe n’impamvu iyo ari yo yose, uwaduhaye ubuzima azatwibuka mu gihe cy’umuzuko, akadusubiza impano y’agaciro kenshi y’ubuzima.​—Yohana 5:28, 29; Abaheburayo 11:6.

16. Ni ikihe cyemezo kidakuka abagaragu b’Imana bafashe ku bihereranye n’amaraso?

16 Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bizerwa bafashe icyemezo kidakuka cyo gukurikiza ubuyobozi bwayo mu birebana n’amaraso. Banga kurya amaraso mu buryo ubwo ari bwo bwose. Nta nubwo bemera gukoresha amaraso mu gihe bivuza. * Bazi neza ko uwaremye amaraso azi icyababera cyiza. Mbese nawe ni uko ubyemera?

UBURYO BUMWE RUKUMBI BUKWIRIYE BWO GUKORESHA AMARASO

17. Muri Isirayeli ya kera, ni ubuhe buryo bumwe rukumbi bwo gukoresha amaraso bwari bwemewe na Yehova Imana?

17 Amategeko ya Mose yatsindagirizaga uburyo bumwe rukumbi bukwiriye bwo gukoresha amaraso. Yehova yabwiye Abisirayeli ati “ubugingo [cyangwa ubuzima] bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima buba mu maraso, kandi nayabashyiriye ku gicaniro ngo ababere impongano. Amaraso ni yo ababera impongano” (Abalewi 17:11). Iyo Abisirayeli babaga bakoze icyaha, bashoboraga kubabarirwa batanze itungo ho igitambo maze bagafata ku maraso yaryo bakayaminjagira ku gicaniro cyo mu ihema ry’ibonaniro cyangwa cyo mu rusengero rw’Imana rwaje kubakwa nyuma yaho. Amaraso yari yemewe gukoreshwa gusa mu gutamba ibitambo.

18. Ni iyihe migisha dushobora kubona tubikesheje amaraso ya Yesu yamenwe?

18 Abakristo b’ukuri ntibayoborwa n’Amategeko ya Mose. Ni yo mpamvu badatamba ibitambo by’amatungo ngo baminjagire amaraso ku gicaniro (Abaheburayo 10:1). Ariko kandi, amaraso yaminjagirwaga ku gicaniro muri Isirayeli ya kera yashushanyaga igitambo cy’agaciro kenshi cy’Umwana w’Imana ari we Yesu Kristo. Nk’uko twabibonye mu gice cya 5 cy’iki gitabo, Yesu yatanze ubuzima bwe ku bwacu, yemera ko amaraso ye ameneka kugira ngo abe igitambo. Hanyuma yazamutse mu ijuru, amurikira Imana agaciro k’amaraso ye rimwe na rizima (Abaheburayo 9:11, 12). Ibyo byadushyiriyeho urufatiro rwo kubabarirwa ibyaha kandi biduha uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Mbega ukuntu ayo maraso yagize akamaro cyane (1 Petero 1:18, 19)! Tuzabona agakiza ari uko gusa twizeye amaraso ya Yesu yamenwe.

Wagaragaza ute ko wubaha ubuzima n’amaraso?

19. Twakora iki kugira ngo tutagibwaho n’umwenda w’“amaraso y’abantu bose”?

19 Dukwiriye gushimira cyane Yehova Imana ku bw’impano y’ubuzima yaduhaye abigiranye urukundo. None se ibyo ntibyagombye kudushishikariza kubwira abandi ko nibizera igitambo cya Yesu na bo bazabona ubuzima bw’iteka? Niba duhangayikishwa n’ubuzima bwa bagenzi bacu nk’uko Imana ibigenza, tuzababwiriza tubigiranye ishyaka n’umwete. (Soma muri Ezekiyeli 3:17-21.) Nidusohoza iyo nshingano tutizigamye, tuzashobora kunga mu ry’intumwa Pawulo yavuze iti ‘amaraso y’abantu bose ntandiho, kuko ntigeze nifata ngo ndeke kubabwira imigambi yose y’Imana’ (Ibyakozwe 20:26, 27). Kubwira abantu ibihereranye n’Imana n’imigambi yayo ni uburyo buhebuje bwo kugaragaza ko twubaha cyane ubuzima n’amaraso.

^ par. 16 Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’uburyo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso, reba agatabo kavuga iby’iyo ngingo kanditswe n’Abahamya ba Yehova (Comment le sang peut-il vous sauver la vie?).