Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA CUMI NA KANE

Icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo

Icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo
  • Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu abe umugabo mwiza?

  • Umugore yasohoza ate inshingano ze?

  • Kuba umubyeyi mwiza bikubiyemo iki?

  • Abana bakora iki kugira ngo umuryango ugire ibyishimo?

1. Ni irihe banga ryo kugira ibyishimo mu muryango?

YEHOVA IMANA yifuza ko wagira umuryango wishimye. Ijambo rye Bibiliya riha buri wese mu bagize umuryango ubuyobozi, rikamwereka inshingano Imana ishaka ko asohoza. Iyo abagize umuryango bose bashohoje inshingano zabo bakurikije inama zatanzwe n’Imana, bagera ku bintu bishimishije cyane. Yesu yaravuze ati “hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.”​—Luka 11:28.

2. Ni iki tugomba kwemera kugira ngo tugire ibyishimo mu muryango?

2 Kugira ngo tugire ibyishimo mu muryango, tugomba mbere na mbere kwemera ko umuryango wakomotse kuri Yehova, uwo Yesu yise “Data” (Matayo 6:9). Buri muryango wose wo ku isi uriho bitewe na Data wo mu ijuru, kandi azi neza icyatuma umuryango ugira ibyishimo (Abefeso 3:14, 15). None se, ni iyihe nshingano Bibiliya iha buri wese mu bagize umuryango?

IMANA NI YO YATANGIJE UMURYANGO

3. Bibiliya ivuga ko umuryango watangiye ute, kandi se tuzi dute ko ibyo ivuga ari ukuri?

3 Yehova yaremye abantu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, maze arabahuza baba umugabo n’umugore. Yabatuje muri paradizo nziza cyane hano ku isi, ni ukuvuga mu busitani bwa Edeni maze abategeka kubyara abana. Yehova yarababwiye ati “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke” (Intangiriro 1:26-28; 2:18, 21-24). Ibyo si imigani y’imihimbano kuko na Yesu yahamije ko ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro ari ukuri (Matayo 19:4, 5). Nubwo duhura n’ibibazo byinshi kandi ubuzima bukaba butameze nk’uko Imana yari yarabiteganyije, imiryango ishobora kugira ibyishimo.

4. (a) Buri wese mu bagize umuryango yakora iki kugira ngo umuryango ugire ibyishimo? (b) Kuki gusuzuma imibereho ya Yesu ari ngombwa cyane kugira ngo umuryango ugire ibyishimo?

4 Buri wese mu bagize umuryango aramutse yiganye Imana mu kugaragaza urukundo ashobora gutuma umuryango ugira ibyishimo (Abefeso 5:1, 2). Ariko se ko tudashobora kubona Imana twayigana dute? Dushobora kumenya imikorere ya Yehova kuko yohereje Umwana we w’imfura, ari we Yesu Kristo, akava mu ijuru akaza ku isi (Yohana 1:14, 18). Igihe uwo Mwana yari hano ku isi, yiganye Se wo mu ijuru neza cyane ku buryo kubona Yesu no kumutega amatwi byari kimwe no kuba uri kumwe na Yehova ari we uteze amatwi (Yohana 14:9). Ku bw’ibyo rero, buri wese muri twe aramutse asuzumye uko Yesu yagaragazaga urukundo kandi akamwigana, yatuma umuryango urushaho kugira ibyishimo.

URUGERO YASIGIYE ABAGABO

5, 6. (a) Ni mu buhe buryo uko Yesu afata itorero ari urugero rwiza ku bagabo? (b) Ni iki umuntu agomba gukora kugira ngo ababarirwe ibyaha?

5 Bibiliya ivuga ko abagabo bagombye gufata abagore babo nk’uko Yesu afata abigishwa be. Zirikana ko Bibiliya ibabwira iti “bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira . . . Muri ubwo buryo, abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira itorero.”​Abefeso 5:23, 25-29.

6 Urukundo Yesu yakunze itorero ry’abigishwa be ni urugero ruhebuje yasigiye abagabo. Yesu “yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo,” atanga ubuzima bwe ku bwabo nubwo bari abantu badatunganye (Yohana 13:1; 15:13). Mu buryo nk’ubwo abagabo na bo bashishikarizwa ‘gukomeza gukunda abagore babo ntibabasharirire’ (Abakolosayi 3:19). Ni iki kizafasha umugabo gushyira mu bikorwa iyo nama, cyane cyane niba umugore we ajya atandukira? Yagombye kwibuka ko na we ajya akora amakosa kandi akibuka icyo agomba gukora kugira ngo Imana imubabarire. Agomba gukora iki? Agomba kubabarira abamukosereza kandi muri bo hakubiyemo n’umugore we. Birumvikana ariko ko n’umugore na we ari uko agomba kubigenza. (Soma muri Matayo 6:12, 14, 15.) Ese urumva impamvu abantu bamwe bavuze ko ishyingiranwa ryiza ari irihuza abantu babiri bazi kubabarira?

7. Ni iki Yesu yazirikanaga, kandi se ni uruhe rugero yasigiye abagabo?

7 Nanone abagabo bagomba kuzirikana ko buri gihe Yesu yitaga ku bigishwa be. Yazirikanaga aho ubushobozi bwabo bugarukira kandi akamenya ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri. Urugero, igihe bari bananiwe yarababwiye ati “nimuze mwenyine tujye ahantu hiherereye turuhuke ho gato” (Mariko 6:30-32). Abagore na bo bakwiriye kwitabwaho cyane. Bibiliya ivuga ko abagore ari “inzabya zoroshye kurushaho,” abagabo bakaba basabwa ‘kububaha.’ Kubera iki? Kubera ko abagabo n’abagore bose bazaraganwa “impano itagereranywa y’ubuzima” (1 Petero 3:7). Abagabo bagombye kwibuka ko ubudahemuka ari bwo butuma umuntu agira agaciro mu maso y’Imana, bidaterwa n’uko ari umugabo cyangwa umugore.​—Zaburi 101:6.

8. (a) Ni mu buhe buryo umugabo “ukunda umugore we aba yikunda”? (b) Kuba “umubiri umwe” bisobanura iki ku mugabo n’umugore we?

8 Bibiliya ivuga ko umugabo “ukunda umugore we aba yikunda.” Ibyo biterwa n’uko umugabo n’umugore baba ‘batakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe’ nk’uko Yesu yabivuze (Matayo 19:6). Bityo, ntibagomba kugirana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo bashakanye (Imigani 5:15-21; Abaheburayo 13:4). Ibyo babigeraho ari uko buri wese yitaye mu buryo buzira ubwikunde ku byo mugenzi we akeneye (1 Abakorinto 7:3-5). Birashishikaje cyane kuba bibutswa ko “nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya.” Abagabo bagomba gukunda abagore babo nk’uko bikunda, bibuka ko bafite icyo bazabazwa n’umutware wabo Yesu Kristo.​—Abefeso 5:29; 1 Abakorinto 11:3.

9. Ni uwuhe muco wa Yesu uvugwa mu Bafilipi 1:8, kandi se kuki abagabo bagombye kuwugaragariza abagore babo?

9 Intumwa Pawulo yavuze ibihereranye n’ “urukundo rurangwa n’ubwuzu nk’urwo Kristo Yesu afite” (Abafilipi 1:8). Umuco wa Yesu w’ubwuzu wagaruriraga abantu ubuyanja, wakoze ku mutima abagore babaye abigishwa be (Yohana 20:1, 11-13, 16). Burya kandi, abagore bifuza cyane ko abagabo babo babagaragariza urukundo rurangwa n’ubwuzu.

URUGERO YASIGIYE ABAGORE

10. Ni mu buhe buryo Yesu abera abagore icyitegererezo?

10 Umuryango ugomba kugira umutware kugira ngo ugire icyo ugeraho. Na Yesu afite Umutware agandukira. ‘Umutware wa Kristo ni Imana,’ nk’uko “umutware w’umugore ari umugabo” (1 Abakorinto 11:3). Kuba Yesu agandukira ubutware bw’Imana ni urugero rwiza cyane kubera ko twese dufite umutware tugomba kugandukira.

11. Ni iyihe myifatire umugore agomba kugaragariza umugabo we, kandi se ibyo bishobora kugira akahe kamaro?

11 Abagabo badatunganye bakora amakosa kandi akenshi bananirwa kuzuza neza ibisabwa umutware w’umuryango. None se umugore yakora iki? Ntagomba gupfobya ibyo umugabo we akora cyangwa ngo ashake kwigarurira ubutware bwe. Byaba byiza umugore yibutse ko umwuka wo gutuza no kugwa neza ari wo ufite agaciro kenshi mu maso y’Imana (1 Petero 3:4). Iyo agaragaje iyo mico, kuganduka nk’uko Imana ibimusaba birushaho kumworohera, no mu gihe byaba bisa n’aho bitoroshye. Nanone Bibiliya ivuga ko “umugore agomba kubaha cyane umugabo we” (Abefeso 5:33). Ariko se, yabyifatamo ate mu gihe umugabo yaba atemera Ubutware bwa Kristo? Bibiliya ibwira abagore iti “mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu nta jambo muvuze, kuko bazaba bibonera imyifatire yanyu izira amakemwa, kandi irangwa no kubaha cyane.”​1 Petero 3:1, 2.

12. Kuki umugore ataba akosheje aramutse agaragaje icyo atekereza mu buryo burangwa no kubaha?

12 Umugabo yaba yizera cyangwa atizera, umugore we ntiyaba amusuzuguye aramutse amugejejeho igitekerezo gitandukanye n’icye abigiranye amakenga. Igitekerezo atanze gishobora kuba ari cyo, kandi umugabo amuteze amatwi bishobora kugirira umuryango wose akamaro. Nubwo Aburahamu atemeraga igitekerezo umugore we Sara yamugejejeho cy’uko bakemura ikibazo bari bafite mu muryango, Imana yaramubwiye iti “ibyo akubwira umwumvire.” (Soma mu Ntangiriro 21:9-12.) Birumvikana ko iyo umugabo afashe umwanzuro utanyuranyije n’itegeko ry’Imana, umugore we agaragaza ko amugandukira ashyigikira uwo mwanzuro.​—Ibyakozwe 5:29; Abefeso 5:24.

Ni uruhe rugero rwiza Sara yasigiye abagore?

13. (a) Ibivugwa muri Tito 2:4, 5 bitera abagore inkunga yo gukora iki? (b) Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye no kwahukana no gutana?

13 Umugore ashobora gusohoza inshingano ye yo kwita ku muryango mu buryo bwinshi butandukanye. Urugero, Bibiliya igaragaza ko abagore bagomba ‘gukunda abagabo babo n’abana babo, bakaba abantu batekereza neza, b’indakemwa mu mico, bazi gukorera ingo zabo kandi bakaba abagore beza, bagandukira abagabo babo’ (Tito 2:4, 5). Umugore ubigenza atyo azakundwa kandi yubahwe n’umuryango we. (Soma mu Migani 31:10, 28.) Ariko kubera ko ishyingiranwa rihuza abantu badatunganye, hashobora kuvuka ibibazo bikomeye cyane bigatuma umwe mu bashakanye yahukana cyangwa bagatana. Bibiliya yemera ko mu mimerere imwe n’imwe umwe mu bashakanye ashobora kwahukana. Ariko kandi, kwahukana si umwanzuro umuntu apfa gufata atabitekerejeho kuko Bibiliya itanga inama igira iti ‘umugore ntagomba kuva ku mugabo we. Kandi umugabo na we ntagomba gusiga umugore we’ (1 Abakorinto 7:10, 11). Gusambana ni yo mpamvu yonyine yemewe n’Ibyanditswe ishobora gutuma abashakanye batana.​—Matayo 19:9.

URUGERO RUTUNGANYE YASIGIYE ABABYEYI

14. Yesu yafataga ate abana, kandi se abana bakeneye ko ababyeyi babo babakorera iki?

14 Yesu yahaye ababyeyi urugero rutunganye binyuze ku kuntu yafataga abana. Igihe abantu bashakaga kubuza abana gusanga Yesu, yaravuze ati “nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza.” Bibiliya ivuga ko ‘yateruye abo bana akabaha umugisha, akabarambikaho ibiganza’ (Mariko 10:13-16). None se niba Yesu yarafashe igihe cyo kwita ku bana, wowe si ko wagombye kubigenzereza abana bawe? Ntibakeneye ko umarana na bo akanya gato gusa, ahubwo bakeneye ko mumarana igihe kinini. Ugomba gufata igihe ukabigisha kubera ko ibyo ari byo Yehova asaba ababyeyi.​—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4-9.

15. Ni iki ababyeyi bashobora gukora kugira ngo barinde abana babo?

15 Uko iyi si igenda irushaho kuba mbi, ni na ko abana barushaho gukenera ababyeyi bazabarinda abantu bashaka kubagirira nabi, urugero nk’abashaka kubonona. Reka turebe uko Yesu yarinze abigishwa be yakundaga cyane akabita ‘abana bato.’ Igihe Yesu yafatwaga ari hafi kwicwa, yakoze ibishoboka byose arinda abigishwa be (Yohana 13:33; 18:7-9). Wowe mubyeyi ugomba gutahura amayeri Satani akoresha agamije kugirira nabi abana bawe. Ugomba kubaburira mbere y’igihe (1 Petero 5:8). * Nta kindi gihe bigeze bugarizwa n’akaga haba mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka no mu rwego rw’umuco nk’uko bimeze muri iki gihe.

Uko Yesu yafataga abana byakwigisha iki ababyeyi?

16. Uko Yesu yakosoraga abigishwa be byakwigisha iki ababyeyi?

16 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, abigishwa be bagiye impaka bashaka kumenya uwari mukuru muri bo. Aho kugira ngo Yesu abarakarire, yakomeje kubigisha abigiranye urukundo, binyuze mu magambo no mu bikorwa (Luka 22:24-27; Yohana 13:3-8). Niba uri umubyeyi se, urabona uko wakurikiza urugero rwa Yesu mu gihe uhana abana bawe? Ni iby’ukuri ko baba bakeneye guhanwa, ariko wagombye kubahana “mu rugero rukwiriye” kandi ntiwigere na rimwe ubahana ufite umujinya. Ntiwagombye guhubuka ngo ubabwire “amagambo akomeretsa nk’inkota” (Yeremiya 30:11; Imigani 12:18). Umwana yagombye guhanwa mu buryo butuma yumva ko byari bikwiriye ko ahanwa.​—Abefeso 6:4; Abaheburayo 12:9-11.

URUGERO YASIGIYE ABANA

17. Ni mu buhe buryo Yesu yasigiye abana urugero rutunganye?

17 Ese hari icyo urugero rwa Yesu rwakwigisha abana? Yego rwose! Yesu yagaragaje uko abana bagombye kumvira ababyeyi babo. Yaravuze ati “ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije.” Yongeyeho ati “buri gihe nkora ibimushimisha” (Yohana 8:28, 29). Yesu yumviraga Se wo mu ijuru, kandi Bibiliya isaba abana kumvira ababyeyi babo. (Soma mu Befeso 6:1-3.) Nubwo Yesu yari umwana utunganye, yumviraga ababyeyi be Mariya na Yozefu, bari abantu badatunganye. Nta gushidikanya ko ibyo byatumaga buri wese mu bari bagize umuryango wa Yesu agira ibyishimo.​—Luka 2:4, 5, 51, 52.

18. Ni iki cyatumaga buri gihe Yesu yumvira Se wo mu ijuru, kandi se muri iki gihe ni nde wishima iyo abana bumviye ababyeyi babo?

18 Ese hari icyo abana bakora kugira ngo barusheho kugira imico nk’iya Yesu kandi bashimishe ababyeyi babo? Ni iby’ukuri ko rimwe na rimwe abakiri bato bashobora kumva ko kubaha ababyeyi babo ari ibintu bigoranye, ariko ni byo Imana ibategeka (Imigani 1:8; 6:20). Buri gihe Yesu yumviraga Se wo mu ijuru, ndetse no mu mimerere igoranye. Igihe kimwe, ubwo Imana yashakaga ko Yesu akora ikintu kitari cyoroshye na busa, Yesu yaravuze ati “undenze iki gikombe [ni ukuvuga ikintu runaka yasabwaga gukora].” Icyakora Yesu yakoze ibyo Imana yari yamusabye kuko yari azi ko Se ari we wari uzi igikwiriye kurusha ibindi (Luka 22:42). Iyo abana bitoje kumvira, bishimisha ababyeyi babo na Se wo mu ijuru. *​—Imigani 23:22-25.

Ni iki abakiri bato bagomba gutekerezaho mu gihe bahuye n’ibigeragezo?

19. (a) Satani agerageza abana ate? (b) Iyo abana biyandaritse bishobora kugira izihe ngaruka ku babyeyi babo?

19 Satani yagerageje Yesu kandi nta gushidikanya ko azagerageza abakiri bato kugira ngo bakore ibibi (Matayo 4:1-10). Satani akoresha amoshya y’urungano, kandi kuyanesha bishobora kugorana. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko abana birinda kwifatanya n’abantu bakora ibibi (1 Abakorinto 15:33)! Umukobwa wa Yakobo witwaga Dina yari afitanye ubucuti n’abantu batasengaga Yehova, kandi byateje akaga kenshi (Intangiriro 34:1, 2). Tekereza ukuntu umuryango wose wagira agahinda umwe mu bawugize aramutse aguye mu cyaha cy’ubusambanyi!​—Imigani 17:21, 25.

IBANGA RYO KUGIRA IBYISHIMO MU MURYANGO

20. Ni iki buri wese mu bagize umuryango agomba gukora kugira ngo umuryango ugire ibyishimo?

20 Iyo abagize umuryango bashyize mu bikorwa inama zo muri Bibiliya, ibibazo bahura na byo bishobora gukemuka mu buryo bworoshye. Mu by’ukuri, gushyira mu bikorwa izo nama ni ryo banga ryo kugira ibyishimo mu muryango. Ku bw’ibyo rero, bagabo mukunde abagore banyu, kandi mujye mubafata nk’uko Yesu afata itorero rye. Namwe bagore, mugandukire abagabo banyu, kandi mukurikize urugero rw’umugore w’imico myiza uvugwa mu Migani 31:10-31. Babyeyi, muhe uburere abana banyu (Imigani 22:6). Namwe ba se, ‘muyobore neza abo mu ngo zanyu’ (1 Timoteyo 3:4, 5; 5:8). Namwe bana, mwumvire ababyeyi banyu (Abakolosayi 3:20). Nta n’umwe mu bagize umuryango utunganye, kuko bose bakora amakosa. Ku bw’ibyo, mujye mwicisha bugufi musabane imbabazi.

21. Ni ibihe bintu byiza duhishiwe, kandi se twakora iki kugira ngo no muri iki gihe tugire imibereho irangwa n’ibyishimo mu muryango?

21 Mu by’ukuri, Bibiliya irimo inama nyinshi z’ingirakamaro n’amabwiriza avuga ibihereranye n’imibereho y’umuryango. Ikindi kandi, itwigisha ibihereranye n’isi nshya Imana yasezeranyije, na paradizo nziza izaba ituwe n’abantu bishimye basenga Yehova (Ibyahishuwe 21:3, 4). Mbega ibintu byiza duhishiwe! No muri iki gihe dushobora kugira imibereho irangwa n’ibyishimo mu muryango turamutse dukurikije amabwiriza Imana iduha mu Ijambo ryayo Bibiliya.

^ par. 15 Ubufasha mu bihereranye n’uko warinda abana bawe buboneka mu gice cya 32 cy’igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 18 Umwana ashobora kutumvira umubyeyi ari uko gusa amusabye kurenga ku itegeko ry’Imana.​—Ibyakozwe 5:29.