Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA CUMI NA GATANDATU

Shyigikira ugusenga k’ukuri

Shyigikira ugusenga k’ukuri
  • Bibiliya yigisha iki ku birebana no gukoresha amashusho mu gusenga no kwambaza abakurambere?

  • Abakristo babona bate iminsi mikuru yo mu rwego rw’idini?

  • Wasobanurira ute abandi ibyo wizera utabakomerekeje?

1, 2. Ni ikihe kibazo ugomba kwibaza nyuma yo kuva mu idini ry’ikinyoma, kandi se kuki utekereza ko ari ngombwa kucyibaza?

REKA tuvuge ko umenye ko akarere utuyemo kose kahumanyijwe. Hari umuntu wajyaga aza rwihishwa akahajugunya imyanda y’uburozi, none ubuzima bw’abantu buri mu kaga. Wakora iki? Nta gushidikanya ko wakwimuka uramutse ubishoboye. Ariko na nyuma yo kwimuka ushobora guhangayikishwa cyane no kumenya niba utarahumanyijwe.

2 Ibyo ni na ko bimeze ku idini ry’ikinyoma. Bibiliya yigisha ko ryahumanyijwe n’inyigisho n’imihango byanduye (2 Abakorinto 6:17). Ni yo mpamvu ugomba gusohoka muri “Babuloni Ikomeye,” ni ukuvuga amadini yose y’ikinyoma (Ibyahishuwe 18:2, 4). Ese wamaze kuyisohokamo? Niba warayisohotsemo, uri uwo gushimirwa. Ariko kandi, kuyisohokamo bikubiyemo ibirenze kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma. Wagombye no kwibaza uti “ese naba ngifite ibisigisigi by’ugusenga kw’ikinyoma?” Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

GUSENGA AMASHUSHO N’ABAKURAMBERE

3. (a) Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no gukoresha amashusho, kandi se kuki bishobora kugora bamwe kuyabona nk’uko Imana iyabona? (b) Wagombye kugenza ute ikintu icyo ari cyo cyose utunze gifitanye isano no gusenga kw’ikinyoma?

3 Hari abantu bamaze imyaka myinshi bafite amashusho mu ngo zabo. Ese nawe ni uko? Niba ari ko biri, ushobora kuba wumva ko gusenga Imana udafite ikintu gifatika wifashishije bidashoboka, cyangwa se rwose ko ari ikosa. Ushobora no kumva ukunze cyane amwe muri ayo mashusho. Ariko Imana ni yo itubwira uko tugomba kuyisenga kandi Bibiliya itwigisha ko idashaka ko dukoresha amashusho. (Soma mu Kuva 20:4, 5; Zaburi 115:4-8; Yesaya 42:8; 1 Yohana 5:21). Ku bw’ibyo rero, ushobora gushyigikira ugusenga k’ukuri wivanaho ibintu byose uzi ko bifitanye isano no gusenga kw’ikinyoma. Jya ubibona nk’uko Yehova abibona, ubone ko ari ibintu ‘byangwa urunuka.’​—Gutegeka kwa Kabiri 27:15.

4. (a) Tuzi dute ko gusenga abakurambere nta cyo bimaze? (b) Kuki Yehova yabujije ubwoko bwe kwifatanya mu bikorwa ibyo ari byo byose by’ubupfumu?

4 Gusenga abakurambere na byo birogeye mu madini menshi y’ikinyoma. Mbere y’uko abantu bamwe biga ukuri ko muri Bibiliya, bemeraga ko abapfuye bakomeza kubaho bari mu buturo butagaragara kandi ko bashobora gufasha abazima cyangwa kubagirira nabi. Wenda ushobora kuba warakoraga uko ushoboye kose kugira ngo ugushe neza abakurambere bawe. Ariko nk’uko wabyize mu gice cya 6 cy’iki gitabo, abapfuye ntibakomeza kubaho. Ku bw’ibyo rero, kugerageza kuvugana na bo nta cyo byakumarira. Ubutumwa bwose ushobora kubona bwitwa ko buturutse ku muntu wakundaga wapfuye, mu by’ukuri buba buturutse ku badayimoni. Ni yo mpamvu Yehova yabujije Abisirayeli kugerageza kuvugana n’abapfuye cyangwa se gukora ibindi bikorwa ibyo ari byo byose by’ubupfumu.​—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12.

5. Wakora iki niba wari usanzwe ukoresha amashusho mu gusenga cyangwa ukambaza abakurambere?

5 None se, wakora iki niba wari usanzwe ukoresha amashusho mu gusenga cyangwa ukambaza abakurambere? Jya usoma imirongo yo muri Bibiliya ikwereka uko Imana ibona ibyo bintu kandi uyitekerezeho. Jya usenga Yehova buri munsi umubwira ko wifuza gushyigikira ugusenga k’ukuri, kandi umusabe kugufasha kubona ibintu nk’uko abibona.​—Yesaya 55:9.

ABAKRISTO BA MBERE NTIBIZIHIZAGA NOHELI

6, 7. (a) Noheli yitwa ko ari umunsi wo kwizihiza iki, kandi se abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere baba barayizihizaga? (b) Mu gihe cy’abigishwa ba mbere ba Yesu, kwizihiza iminsi mikuru y’ivuka byari bifitanye isano n’iki?

6 Imisengere y’umuntu ishobora kwanduzwa n’idini ry’ikinyoma mu birebana n’iminsi mikuru yizihizwa n’abantu benshi. Reka dufate urugero rw’umunsi mukuru wa Noheli. Noheli yitwa ko ari umunsi wo kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo, kandi amadini hafi ya yose yiyita aya gikristo arayizihiza. Nyamara, nta kintu na kimwe kigaragaza ko abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bizihizaga uwo munsi. Hari igitabo kivuga ko “mu binyejana bibiri byakurikiye ivuka rya Kristo, nta muntu n’umwe wari uzi neza igihe Yesu yavukiye kandi abantu benshi nta cyo byari bibabwiye.”

7 N’iyo abigishwa ba Yesu baza kuba bazi neza itariki yari yaravukiyeho, ntibari kuyizihiza. Kubera iki? Kubera ko nk’uko igitabo kimwe kibivuga, Abakristo ba mbere “babonaga ko kwizihiza ivuka ry’umuntu ari umuhango wa gipagani.” Iminsi mikuru y’ivuka yijihijwe n’abategetsi babiri batasengaga Yehova ni yo yonyine ivugwa muri Bibiliya (Intangiriro 40:20; Mariko 6:21). Nanone abantu bizihizaga iminsi mikuru y’ivuka ry’imana z’abapagani. Urugero, ku ya 24 Gicurasi Abaroma bizihizaga umunsi w’ivuka ry’imanakazi yitwaga Diyane. Ku munsi wakurikiragaho bizihizaga umunsi w’ivuka ry’imana y’izuba yitwaga Apolo. Ku bw’ibyo, kwizihiza iminsi mikuru y’ivuka byari bifitanye isano n’imihango ya gipagani, si iya gikristo.

8. Sobanura isano iri hagati yo kwizihiza iminsi y’ivuka n’imiziririzo.

8 Hari indi mpamvu yatumaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batizihiza ivuka rya Yesu. Abigishwa bagomba kuba bari bazi ko kwizihiza iminsi y’ivuka byari bifitanye isano n’imiziririzo. Urugero, Abagiriki n’Abaroma benshi bo mu gihe cya kera bari bazi ko iyo umuntu yavukaga hari ikiremwa cy’umwuka cyabaga gihari kandi ko cyamurindaga mu buzima bwe bwose. Hari igitabo kivuga ko “icyo kiremwa cy’umwuka cyabaga gifitanye imishyikirano y’amayobera n’imana yabaga yaravutse ku itariki uwo muntu yavutseho.” Birumvikana ko Yehova atashoboraga gushimishwa n’umunsi mukuru uwo ari wo wose wari gushyira isano hagati ya Yesu n’imiziririzo (Yesaya 65:11, 12). None se, byagenze bite ngo Noheli yizihizwe n’abantu benshi?

INKOMOKO YA NOHELI

9. Itariki ya 25 Ukuboza yaje guhinduka ite umunsi wo kwizihiza ivuka rya Yesu?

9 Hashize ibinyejana runaka Yesu avuye ku isi ni bwo abantu batangiye kwizihiza ivuka rye ku ya 25 Ukuboza. Ariko iyo si yo tariki Yesu yavukiyeho, kubera ko ashobora kuba yaravutse mu kwezi k’Ukwakira. * None se kuki bahisemo itariki ya 25 Ukuboza? Abantu baje kwiyita Abakristo nyuma yaho, bashobora kuba “barashakaga ko iyo tariki ihuza n’umunsi mukuru wa gipagani Abaroma bizihirizagaho ‘ivuka ry’izuba ritaneshwa.’ ” Mu mezi y’imbeho, igihe izuba ryabaga risa naho ridafite imbaraga, abapagani bagiraga iminsi mikuru yo kugarura iryo zuba ryabahaga ubushyuhe n’urumuri, bibwiraga ko ryabaga ryaragiye mu rugendo rwa kure. Batekerezaga ko ryatangiraga kugaruka ku itariki ya 25 Ukuboza. Abayobozi b’amadini bashatse guhindura abapagani maze bafata uwo munsi mukuru bagerageza kuwuhindura umunsi mukuru wa “gikristo.” *

10. Kuki mu bihe byahise hari abantu batizihizaga Noheli?

10 Hashize igihe kinini abantu bemera rwose ko Noheli ikomoka mu bapagani. Mu kinyejana cya 17, umunsi mukuru wa Noheli wari waraciwe mu gihugu cy’u Bwongereza no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Amerika byari byarakoronijwe n’u Bwongereza, kubera ko udashingiye ku Byanditswe. Ndetse n’umuntu wibeshyaga agasiba akazi kuri Noheli yacibwaga amande. Bidatinze ariko, imihango ya kera yaragarutse, haduka n’indi mishya. Nguko uko Noheli yaje kongera kuba umunsi mukuru ukomeye, kandi uko ni na ko bikimeze mu bihugu byinshi. Ariko rero, bitewe n’ukuntu Noheli ifitanye isano n’idini ry’ikinyoma, abantu bifuza gushimisha Imana ntibayizihiza cyangwa ngo bizihize undi munsi mukuru uwo ari wo wose ufite inkomoko ya gipagani. *

ESE INKOMOKO Y’IMINSI MIKURU HARI ICYO IVUZE?

11. Ni iki gituma abantu bamwe na bamwe bizihiza iminsi mikuru, ariko se ni iki cyagombye kuza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu?

11 Abantu bamwe bemera ko iminsi mikuru imwe n’imwe, urugero nka Noheli, ifite inkomoko ya gipagani ariko bakumva ko kuyizihiza atari bibi. Mu by’ukuri, abantu benshi ntibizihiza iminsi mikuru bagamije gushyigikira ugusenga kw’ikinyoma. Nanone iyo minsi mikuru ihuza abagize umuryango. Ese nawe ni uko ubibona? Niba ari ko ubibona, birashoboka ko igituma ubona ko gushyigikira ugusenga k’ukuri bisa n’ibigoranye ari uko ukunda umuryango wawe, bidaterwa n’uko ukunda idini ry’ikinyoma. Wiringire rwose ko Yehova, we watangije umuryango, yifuza ko wagirana imishyikirano myiza na bene wanyu (Abefeso 3:14, 15). Ariko rero, ushobora gushimangira iyo mishyikirano mu buryo Imana yemera. Intumwa Pawulo yavuze ikintu cyagombye kuza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, agira ati “mukomeze mugenzure mumenye neza icyo Umwami yemera.”​—Abefeso 5:10.

Mbese warya bombo utoraguye mu muferege w’amazi?

12. Tanga urugero rugaragaza impamvu twagombye kwirinda imigenzo n’iminsi mikuru bifite inkomoko mbi.

12 Ushobora kuba wumva ko inkomoko y’iminsi mikuru nta ho ihuriye n’igituma yizihizwa muri iki gihe. Mbese koko, inkomoko yayo hari icyo ivuze? Yego rwose! Urugero: tuvuge ko ubonye bombo bataye mu muferege w’amazi. Ese wayitoragura ukayirya? Birumvikana ko utayitoragura! Iyo bombo iba yanduye. Kimwe n’iyo bombo, iminsi mikuru na yo ishobora gusa n’aho ari myiza rwose, ariko ikomoka ahantu handuye. Kugira ngo dushyigikire ugusenga k’ukuri, tugomba kubona ibintu nk’uko umuhanuzi Yesaya yabibonaga, we wabwiye abasenga by’ukuri ati “ntimukore ku kintu gihumanye.”​—Yesaya 52:11.

GIRA UBUSHISHOZI MU MISHYIKIRANO UGIRANA N’ABANDI

13. Ni ibihe bibazo bishobora kuvuka mu gihe utizihiza iminsi mikuru?

13 Hashobora kuvuka ibibazo bitoroshye mu gihe uhisemo kutizihiza iminsi mikuru runaka. Urugero, abakozi mukorana bashobora kwibaza impamvu utifatanya mu minsi mikuru imwe n’imwe yizihizwa ku kazi. Wakora iki se umuntu aguhaye impano kuri Noheli? Ese kuyemera byaba ari bibi? Bite se niba udahuje ukwizera n’uwo mwashakanye? Ni iki se wakora kugira ngo abana bawe batumva ko hari icyo bahombye kubera ko batizihiza iyo minsi mikuru?

14, 15. Wakora iki mu gihe umuntu akwifurije umunsi mukuru mwiza cyangwa ashatse kuguha impano kuri uwo munsi?

14 Ugomba kugira ubushishozi kugira ngo umenye uko wabigenza muri iyo mimerere. Niba umuntu agushuhuje akakwifuriza kugira umunsi mukuru mwiza ariko atabitsimbarayeho, ushobora gusa kumushimira ukigendera. Reka noneho tuvuge ko ari umuntu muhorana. Icyo gihe ushobora guhitamo kumusobanurira byinshi kurushaho. Uko byaba bimeze kose ariko, ujye ugira amakenga. Bibiliya itugira inama igira iti “amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese” (Abakolosayi 4:6). Ujye witonda kugira ngo utagaragariza abandi ko ubasuzuguye. Ahubwo, ujye usobanura uko ubona ibintu ubigiranye amakenga. Sobanura neza ko utanga guhana impano no gutaramana n’abandi, ariko ko uhitamo kubikora mu kindi gihe kitari icyo.

15 Bite se niba umuntu ashaka kuguha impano? Ibyo ahanini bizaterwa n’imimerere. Ugiye kuyiguha ashobora kuvuga ati “ndabizi rwose ko utizihiza uyu munsi mukuru, ariko ndashaka kuguha iyi mpano.” Ushobora kubona ko kwemera iyo mpano ari nta ho bihuriye no kwizihiza uwo munsi mukuru. Ariko kandi niba uyiguhaye ari nta cyo azi ku birebana n’ibyo wizera, birumvikana ko wagombye kumumenyesha ko wowe utizihiza uwo munsi. Ibyo bishobora gutuma ubona uko umusobanurira impamvu wemeye iyo mpano ariko wowe ukaba udashobora kuyitanga kuri uwo munsi. Ku rundi ruhande, byaba byiza wanze kwemera impano umuntu aguhaye agamije kugaragaza ko udakomeye ku byo wizera cyangwa ko wakwemera ukanabirengaho ariko ukibonera impano.

BITE SE KU BIREBANA N’ABAGIZE UMURYANGO WAWE?

16. Wagaragaza ute amakenga mu gihe ukemura ibibazo bijyanirana n’iminsi mikuru?

16 Bite se niba udahuje ukwizera n’abagize umuryango wawe? Aho na ho ugomba kugira amakenga. Nta mpamvu yo kujya na bo impaka kuri buri muhango n’umunsi mukuru bizihiza. Ahubwo ujye wubaha amahitamo yabo nk’uko nawe wifuza ko bubaha ayawe. (Soma muri Matayo 7:12.) Ujye wirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma wifatanya muri uwo munsi mukuru. Ariko nanone, ujye ushyira mu gaciro ku birebana n’ibintu bidafite aho bihuriye no kwizihiza uwo munsi mukuru. Birumvikana ariko ko buri gihe ugomba gukora ibintu bidatuma umutimanama ugucira urubanza.​—Soma muri 1 Timoteyo 1:18, 19.

17. Wakora iki kugira ngo abana bawe batumva ko hari icyo bahombye mu gihe babona abandi bizihiza iminsi mikuru?

17 None se wakora iki kugira ngo abana bawe batumva ko hari icyo bahombye kubera ko batijihije iminsi mikuru idahuje n’Ibyanditswe? Ibyo bizaterwa ahanini n’ibyo ujya ubakorera mu kindi gihe. Hari ababyeyi bateganya igihe cyo guha abana babo impano. Imwe mu mpano nziza cyane kurusha izindi zose ushobora guha abana bawe ni ukumarana na bo igihe no kubitaho mu buryo burangwa n’urukundo.

YOBOKA UGUSENGA K’UKURI

Kuyoboka ugusenga k’ukuri bihesha ibyishimo nyakuri

18. Ni mu buhe buryo kujya mu materaniro ya gikristo biguha uburyo bwiza bwo gushyigikira ugusenga k’ukuri?

18 Kugira ngo ushimishe Imana, ugomba kureka ugusenga kw’ikinyoma maze ugashyigikira ugusenga k’ukuri. Ibyo bikubiyemo iki? Bibiliya igira iti “nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza” (Abaheburayo 10:24, 25). Kujya mu materaniro ya gikristo biguha uburyo bwiza cyane bwo gusenga Imana mu buryo yemera (Zaburi 22:22; 122:1). Muri ayo materaniro, Abakristo b’indahemuka babona uburyo bwo “guterana inkunga.”​—Abaroma 1:12.

19. Kuki ari ngombwa ko ubwira abantu ibyo wize muri Bibiliya?

19 Ubundi buryo ushobora gushyigikiramo ugusenga k’ukuri ni ukubwira abandi ibyo wamenye mu gihe wiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Abantu benshi mu by’ukuri batakishwa n’ibibi bibera muri iyi si bikabanihisha. Ushobora kuba uzi abantu nk’abo. Kuki se utababwira ibyiringiro byawe bishingiye kuri Bibiliya bihereranye n’igihe kizaza? Niwifatanya n’Abakristo b’ukuri kandi ukabwira abantu inyigisho z’ukuri nziza cyane zo muri Bibiliya wamaze kumenya, uzibonera ko icyifuzo gishobora kuba cyarasigaye mu mutima wawe cyo kwifatanya mu mihango ifitanye isano n’ugusenga kw’ikinyoma kizagenda kiyoyoka. Wiringire rwose ko nushyigikira ugusenga k’ukuri uzagira ibyishimo byinshi kandi ukabona imigisha myinshi.​—Malaki 3:10.

^ par. 9 Reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Mbese Yesu yavutse mu kwezi k’Ukuboza?

^ par. 9 Umunsi mukuru witwaga Saturunaliya na wo wagize uruhare rukomeye mu gutuma bahitamo itariki ya 25 Ukuboza. Uwo ni umunsi mukuru bizihirizaga imana y’ubuhinzi y’Abaroma, kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 24 Ukuboza. Kuri uwo munsi mukuru wa Saturunaliya abantu bararyaga, bakishima kandi bagahana impano.

^ par. 10 Niba ushaka kumenya uko Abakristo b’ukuri babona indi minsi mikuru ikunze kwizihizwa n’abantu benshi, reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Ese twagombye kwizihiza iminsi mikuru?