Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA CUMI NA KARINDWI

Egera Imana mu isengesho

Egera Imana mu isengesho
  • Kuki tugomba gusenga Imana?

  • Ni iki tugomba gukora kugira ngo Imana itwumve?

  • Imana isubiza amasengesho yacu ite?

“Umuremyi w’ijuru n’isi” yiteguye kumva amasengesho yacu

1, 2. Kuki twagombye kubona ko Imana yadutonesheje ikaduha uburyo bwo kuyisenga, kandi se kuki dukeneye kumenya icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’isengesho?

ISI ni nto cyane uyigereranyije n’isanzure ry’ikirere. N’ubundi kandi, Yehova “Umuremyi w’ijuru n’isi” abona ko amahanga yose ameze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndobo (Zaburi 115:15; Yesaya 40:15). Nyamara, Bibiliya igira iti “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose; aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose. Azahaza ibyifuzo by’abamutinya, kandi azumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze abakize” (Zaburi 145:18, 19). Tekereza nawe icyo ibyo bisobanura! Umuremyi ushobora byose aturi hafi kandi ‘nitumwambaza mu kuri’ azatwumva. Rwose Imana yaradutonesheje iduha uburyo bwo kuvugana na yo mu isengesho.

2 Icyakora niba dushaka ko Yehova yumva amasengesho yacu, tugomba kumusenga mu buryo yemera. Ibyo twabigeraho ari uko gusa tubanje gusobanukirwa icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’isengesho. Tugomba kumenya icyo Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’isengesho kubera ko ridufasha kurushaho kwegera Yehova.

KUKI TUGOMBA GUSENGA YEHOVA?

3. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi yagombye gutuma dusenga Yehova?

3 Impamvu y’ingenzi yagombye gutuma dusenga Yehova ni uko abidusaba. Ijambo rye ridutera inkunga igira iti “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Rwose ntitwifuza kwirengagiza iyo gahunda irangwa n’ineza Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi yaduteganyirije.

4. Ni mu buhe buryo gusenga Yehova buri gihe bishimangira imishyikirano dufitanye na we?

4 Indi mpamvu ituma dusenga Yehova ni uko kumusenga buri gihe ari uburyo bwo gushimangira imishyikirano dufitanye na we. Incuti nyancuti ntizivugana iyo zikeneranye gusa. Ahubwo incuti nyazo zitanaho, kandi uko zibwirana ibyo zitekereza, ibizihangayikishije n’ibyiyumvo byazo zitishishanya, ni na ko ubucuti bwazo burushaho gukomera. Mu buryo runaka, ni na ko bimeze ku birebana n’ubucuti tugirana na Yehova Imana. Iki gitabo cyagufashije kumenya byinshi ku bihereranye n’icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye Yehova, kamere ye n’imigambi ye. Wamaze kumenya ko ariho koko. Isengesho riguha uburyo bwo kubwira So wo mu ijuru ibyo utekereza n’ibikuri ku mutima. Ibyo bituma urushaho kwegera Yehova.​—Yakobo 4:8.

NI IBIHE BINTU DUSABWA?

5. Ni iki kigaragaza ko Yehova atumva amasengesho yose?

5 Ese Yehova yumva amasengesho yose? Zirikana ibyo yabwiye Abisirayeli bo mu gihe cy’umuhanuzi Yesaya bari barigometse. Yarababwiye ati “nubwo muvuga amasengesho menshi sinyumva, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso” (Yesaya 1:15). Ku bw’ibyo rero, hari ibikorwa bishobora gutuma Imana itumva amasengesho yacu. Kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu, hari ibintu by’ibanze dusabwa.

6. Ni ikihe kintu cy’ibanze dusabwa kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu, kandi se gikubiyemo iki?

6 Ikintu cy’ibanze dusabwa ni ukugira ukwizera. (Soma muri Mariko 11:24.) Intumwa Pawulo yaranditse ati “udafite ukwizera ntashobora kuyishimisha, kuko uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete” (Abaheburayo 11:6). Kugira ukwizera nyakuri bikubiyemo ibirenze kumenya ko Imana iriho kandi ko yumva amasengesho ikanayasubiza. Ukwizera kugaragazwa n’ibyo dukora. Imibereho yacu ya buri munsi igomba kugaragaza ko dufite ukwizera.​—Yakobo 2:26.

7. (a) Kuki twagombye kugaragaza ko twubaha Yehova mu gihe tuvugana na we mu isengesho? (b) Twagaragaza dute umuco wo kwicisha bugufi n’umutima utaryarya mu gihe dusenga Imana?

7 Nanone, Yehova asaba ko abantu bamusenga bicishije bugufi kandi babikuye ku mutima. Ese ntidufite impamvu zo kwicisha bugufi mu gihe tuvugana na Yehova? Iyo abantu babonye uburyo bwo kuvugana n’umwami cyangwa perezida, ubusanzwe bamuvugisha bamwubashye bazirikana ko uwo ari umutegetsi ukomeye. None se twe ntitwagombye kurushaho kugaragaza ko twubaha Yehova mu gihe tuvugana na we (Zaburi 138:6)? Ni “Imana Ishoborabyose” (Intangiriro 17:1). Mu gihe dusenga Imana, uburyo tuyisengamo bwagombye kugaragaza ko twemera twicishije bugufi ko iri mu mwanya wo hejuru cyane. Nanone, uwo muco wo kwicisha bugufi uzatuma tuyisenga tubikuye ku mutima, twirinda guhora dusubiramo amagambo amwe twafashe mu mutwe.​—Matayo 6:7, 8.

8. Ni mu buhe buryo twakora ibihuje n’ibyo dusaba mu isengesho?

8 Ikindi kintu dusabwa kugira ngo Imana itwumve, ni ugukora ibihuje n’amasengesho yacu. Yehova aba yiteze ko dukora ibishoboka byose kugira ngo tubone ibyo twamusabye mu isengesho. Urugero, niba dusenze tuti “uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi,” tugomba gukorana umwete akazi ako ari ko kose dushoboye gukora (Matayo 6:11; 2 Abatesalonike 3:10). Niba dusenze dusaba ko Imana idufasha gutsinda intege nke z’umubiri, tugomba kwirinda ikintu cyose cyangwa imimerere iyo ari yo yose ishobora gutuma tugwa mu bishuko (Abakolosayi 3:5). Uretse ibyo bintu by’ibanze bisabwa, hari ibibazo bihereranye n’isengesho dukeneye kubonera ibisubizo.

IBISUBIZO BY’IBIBAZO BIMWE NA BIMWE BIREBANA N’ISENGESHO

9. Ni nde twagombye gusenga, kandi se amasengesho yacu tugomba kuyanyuza kuri nde?

9 Ni nde twagombye gusenga? Yesu yigishije abigishwa be gusenga “Data uri mu ijuru” (Matayo 6:9). Ku bw’ibyo rero, amasengesho yacu tugomba kuyatura Yehova Imana wenyine. Icyakora Yehova adusaba kumenya umwanya Umwana we w’ikinege Yesu Kristo afite. Nk’uko twabibonye mu gice cya 5, Yesu yoherejwe hano ku isi kugira ngo abe igitambo cyo kudukiza icyaha n’urupfu (Yohana 3:16; Abaroma 5:12). Ni Umutambyi Mukuru n’Umucamanza washyizweho (Yohana 5:22; Abaheburayo 6:20). Ni yo mpamvu Ibyanditswe bidusaba kunyuza amasengesho yacu kuri Yesu. Na we ubwe yarivugiye ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Kugira ngo amasengesho yacu yumvwe, tugomba gusenga Yehova wenyine tubinyujije ku Mwana we.

10. Kuki ari nta buryo bwihariye dusabwa kwifatamo mu gihe dusenga?

10 Ese hari uburyo bwihariye tugomba kwifatamo mu gihe dusenga? Oya. Yehova ntasaba ko abantu bifata mu buryo runaka bwihariye. Bibiliya yigisha ko hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kwifatamo mu gihe asenga. Bumwe muri bwo ni ukwicara, kubika umutwe, gupfukama no guhagarara (1 Ngoma 17:16; Nehemiya 8:6; Daniyeli 6:10; Mariko 11:25). Icy’ingenzi si uko umuntu yifata imbere y’abantu ahubwo ni ibiri mu mutima we. Mu bikorwa byacu bya buri munsi cyangwa se duhuye n’ikibazo cyihutirwa, dushobora gusengera mu mutima aho twaba turi hose. Yehova yumva amasengesho nk’ayo nubwo abo turi kumwe bashobora kutamenya icyo turimo dukora.​—Nehemiya 2:1-6.

11. Ni ibihe bibazo bya bwite umuntu ashobora kuvuga mu isengesho?

11 Ni iki dushobora gusaba mu isengesho? Bibiliya igira iti ‘[Yehova] aratwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ashaka’ (1 Yohana 5:14). Ku bw’ibyo rero, dushobora gusenga dusaba ikintu icyo ari cyo cyose gihuje n’ibyo Imana ishaka. Ese gusenga Imana tuyibwira ibibazo byacu bwite bihuje n’ibyo ishaka? Cyane rwose! Gusenga Yehova bishobora kugereranywa no kuvugana n’incuti magara. Dushobora kuvugana n’Imana nta cyo twishisha, ‘tugasuka imbere yayo ibiri mu mitima yacu’ (Zaburi 62:8). Birakwiye rwose ko dusaba umwuka wera, kuko uzadufasha gukora ibikwiriye (Luka 11:13). Dushobora no gusaba ubuyobozi kugira ngo tubashe gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge, kandi dushobora no gusaba imbaraga zo guhangana n’ingorane (Yakobo 1:5). Mu gihe dukoze icyaha, tugomba gusaba imbabazi dushingiye ku gitambo cya Kristo (Abefeso 1:3, 7). Birumvikana ariko ko ibibazo byacu bwite atari byo byonyine twagombye kuvuga mu masengesho yacu. Nanone twagombye gusenga dusabira abandi, urugero nk’abagize umuryango wacu hamwe n’abandi duhuje ukwizera.​—Ibyakozwe 12:5; Abakolosayi 4:12.

12. Ni mu buhe buryo mu masengesho yacu twashyira mu mwanya wa mbere ibyo Data wo mu ijuru ashaka?

12 Ibintu byerekeye Yehova Imana ni byo byagombye kuza mbere y’ibindi byose mu masengesho yacu. Nta gushidikanya rwose ko dufite impamvu zo kumusingiza tubivanye ku mutima no kumushimira ku bw’ibyiza byose atugirira (1 Ngoma 29:10-13). Mu isengesho ntangarugero rya Yesu riri muri Matayo 6:9-13, yatwigishije gusenga dusaba ko izina ry’Imana ryezwa, ko Ubwami bwayo bwaza, ibyo ishaka bigakorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru. (Hasome.) Yesu amaze kuvuga ibyo bintu by’ingenzi cyane bihereranye na Yehova, ni bwo yavuze ko noneho umuntu yasaba ibyo akeneye ku giti cye. Natwe rero, iyo duhaye Imana umwanya wa mbere mu masengesho yacu, tuba tugaragaje ko tudashishikazwa gusa n’ibibazo byacu bwite.

13. Bibiliya ivuga ko amasengesho Imana yemera yagombye kuba areshya ate?

13 Amasengesho yacu yagombye kuba areshya ate? Bibiliya ntishyiraho imipaka mu birebana n’uko amasengesho yacu ya bwite cyangwa se ayo tuvugira mu ruhame yagombye kuba areshya. Ashobora kuba magufi, urugero nk’ayo tuvuga tugiye kurya, cyangwa akaba maremare, urugero nk’ayo tuvuga twiherereye tubwira Yehova ibituri ku mutima (1 Samweli 1:12, 15). Ariko rero, Yesu yaciriyeho iteka abantu bigiraga abakiranutsi basengaga bavuga amasengesho maremare bashaka kwibonekeza (Luka 20:46, 47). Bene ayo masengesho nta cyo aba abwiye Yehova. Icy’ingenzi ni uko dusenga tubikuye ku mutima. Ku bw’ibyo rero, amasengesho Imana yemera ashobora kuba magufi cyangwa akaba maremare bitewe n’ibyo dukeneye ndetse n’imimerere turimo.

Imana ishobora kumva amasengesho yawe igihe icyo ari cyo cyose

14. Bibiliya iba ishaka kuvuga iki iyo idutera inkunga yo ‘gusenga ubudacogora,’ kandi se kuki ibyo biduhumuriza?

14 Wagombye gusenga kangahe? Bibiliya idutera inkunga yo ‘gusenga ubudacogora’ (Matayo 26:41; Abaroma 12:12; 1 Abatesalonike 5:17). Birumvikana ariko ko ayo magambo adasobanura ko tugomba gusenga Yehova buri kanya. Ahubwo Bibiliya idutera inkunga yo gusenga buri gihe, tugakomeza gushimira Yehova ibyiza yatugiriye kandi tukamusaba ubuyobozi, ihumure n’imbaraga. Ese ntiduhumurizwa no kumenya ko Yehova atagena igihe tugomba kumusengera cyangwa uko amasengesho yacu agomba kuba areshya? Niba koko dushimira Data wo mu ijuru ko yadutonesheje akaduha uburyo bwo kumusenga, tuzajya dushaka uburyo bwo kumusenga kenshi.

15. Kuki tugomba kuvuga ngo “Amen” nyuma y’isengesho rya bwite cyangwa ryo mu ruhame?

15 Kuki twagombye kuvuga ngo “Amen” nyuma y’isengesho? Ijambo “Amen” risobanura ngo “yego rwose,” cyangwa ngo “bibe bityo.” Ingero zo mu Byanditswe zigaragaza ko bikwiriye ko tuvuga ngo “Amen” nyuma y’isengesho rya bwite cyangwa ryo mu ruhame (1 Ngoma 16:36; Zaburi 41:13). Kuvuga ngo “Amen” nyuma y’isengesho twivugiye ku giti cyacu biba byemeza ko ibyo twavuze twari tubikuye ku mutima. Iyo tuvuze ngo “Amen,” haba bucece cyangwa mu ijwi riranguruye mu gihe umuntu arangije gusenga mu ruhame, tuba tugaragaje ko twemera ibyo yavuze.​—1 Abakorinto 14:16.

UKO IMANA ISUBIZA AMASENGESHO YACU

16. Ni iki dushobora kwiringira ku bihereranye n’isengesho?

16 Ese koko Yehova asubiza amasengesho? Yego rwose! Dufite impamvu idakuka dushingiraho twiringira ko ‘Uwumva amasengesho’ asubiza amasengesho abantu babarirwa muri za miriyoni bamutura babikuye ku mutima (Zaburi 65:2). Yehova ashobora gusubiza amasengesho yacu mu buryo bwinshi butandukanye.

17. Kuki dushobora kuvuga ko Imana ikoresha abamarayika n’abagaragu bayo bo ku isi mu gusubiza amasengesho yacu?

17 Yehova akoresha abamarayika be ndetse n’abagaragu be bo ku isi mu gihe asubiza amasengesho (Abaheburayo 1:13, 14). Ni kenshi abantu bagiye basenga Imana ngo ibafashe gusobanukirwa Bibiliya maze bidatinze bakabona umugaragu wa Yehova aje kubasura. Ibintu nk’ibyo bigaragaza ko abamarayika bayobora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana (Ibyahishuwe 14:6). Mu gihe dukeneye ubufasha, Yehova ashobora gusubiza amasengesho yacu akoresheje Umukristo mugenzi wacu.​—Imigani 12:25; Yakobo 2:16.

Yehova ashobora gusubiza amasengesho yacu akoresheje Umukristo mugenzi wacu

18. Ni mu buhe buryo Yehova akoresha umwuka wera n’Ijambo rye asubiza amasengesho y’abagaragu be?

18 Nanone Yehova Imana akoresha umwuka wera n’Ijambo rye, Bibiliya kugira ngo asubize amasengesho y’abagaragu be. Ashobora gusubiza amasengesho tumutura tumusaba ko adufasha guhangana n’ibigeragezo aduha ubuyobozi n’imbaraga binyuze ku mwuka wera we (2 Abakorinto 4:7). Akenshi igisubizo cy’amasengesho tumutura tumusaba ubuyobozi gishobora guturuka muri Bibiliya, ari yo Yehova akoresha atwereka uko twafata imyanzuro irangwa n’ubwenge. Mu gihe twiyigisha Bibiliya, cyangwa se mu gihe dusoma ibitabo bya gikristo urugero nk’iki ngiki, dushobora kubona imirongo y’Ibyanditswe ishobora kudufasha. Dushobora kujya mu materaniro ya gikristo tukahumvira ingingo z’Ibyanditswe dukeneye gutekerezaho, cyangwa se tukazumvira mu magambo avuzwe n’umusaza w’itorero uhangayikishijwe n’icyatuma tumererwa neza.​—Abagalatiya 6:1.

19. Twagombye kwibuka iki niba amasengesho yacu asa naho atashubijwe?

19 Niba tubona ko Yehova asa naho atinze gusubiza amasengesho yacu, si uko aba adashoboye kuyasubiza. Ahubwo tugomba kwibuka ko Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo buhuje n’ibyo ashaka kandi akayasubiza igihe yagennye kigeze. Azi ibyo dukeneye kandi azi n’uko ashobora kubyitaho kurusha uko twe tubizi. Akenshi aratureka ngo ‘dukomeze gusaba, gushaka no gukomanga’ (Luka 11:5-10). Iyo tudacogoye bigaragariza Imana ko ibyo dusaba tubikeneye koko kandi ko dufite ukwizera nyakuri. Ikindi nanone, Yehova ashobora gusubiza amasengesho yacu ariko wenda twe ntiduhite tubibona. Urugero, ashobora gusubiza isengesho tumutura tumubwira ikigeragezo runaka duhanganye na cyo, ntakidukurireho ahubwo akaduha imbaraga dukeneye kugira ngo tubashe kucyihanganira.​—Soma mu Bafilipi 4:13.

20. Kuki twagombye gusenga buri gihe?

20 Mbega ukuntu dukwiriye gushimira kuba Umuremyi w’iri sanzure rinini cyane ashobora kwegera buri muntu wese umusenze mu buryo yemera! (Soma muri Zaburi ya 145:18.) Nimucyo tujye dusenga buri gihe, kuko Yehova yadutonesheje akaduha uburyo bwo kumusenga. Nitubigenza dutyo, tuzishimira kurushaho kwegera Yehova, we wumva amasengesho.