Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura

Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura

MURI Bibiliya yawe, amagambo yo muri Zaburi ya 83:18 yahinduwe ate? Muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya uwo murongo ugira uti “kugira ngo abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.” Hari izindi Bibiliya zahinduye uwo murongo zityo. Icyakora hari ubuhinduzi bwinshi bwa Bibiliya budakoresha izina Yehova bukarisimbuza amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Umwami” cyangwa “Uwiteka.” Ariko se ni irihe zina ryagombye gukoreshwa muri uwo murongo? Ni izina ry’icyubahiro cyangwa ni izina Yehova?

Izina ry’Imana mu nyuguti z’igiheburayo

Uwo murongo uvuga ibirebana n’izina. Mu mwandiko w’umwimerere w’igiheburayo, ari na rwo rurimi igice kinini cya Bibiliya cyanditswemo, muri uwo murongo havugwamo izina bwite ryihariye. Mu nyuguti z’igiheburayo ryandikwa ritya: יהוה (YHWH). Mu Kinyarwanda iryo zina rihindurwamo “Yehova.” Ese iryo zina riboneka mu murongo umwe gusa wa Bibiliya? Oya. Riboneka incuro zigera hafi ku 7.000 mu mwandiko w’umwimerere w’Ibyanditswe by’igiheburayo.

Izina ry’Imana ni iry’ingenzi mu rugero rungana iki? Reka dusuzume isengesho ntangarugero rya Yesu Kristo. Ritangira rivuga riti “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Matayo 6:9). Nyuma yaho, Yesu yasenze Imana agira ati “Data, ubahisha izina ryawe.” Imana yamushubije ivugira mu ijuru iti “nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe” (Yohana 12:28). Biragaragara rero ko izina ry’Imana ari iry’ingenzi cyane. None se, kuki abahinduzi bamwe na bamwe barivanye mu buhinduzi bwabo bakarisimbuza amazina y’icyubahiro?

Urebye babitewe n’impamvu ebyiri z’ibanze. Iya mbere, abenshi bavuga ko izina ry’Imana ridakwiriye gukoreshwa kubera ko uko ryavugwaga kera bitazwi neza muri iki gihe. Igiheburayo cya kera cyandikwaga nta nyajwi. Ku bw’ibyo, muri iki gihe nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ko azi neza uko abantu bo mu bihe bya kera basomaga inyuguti YHWH. Ariko se, ibyo byagombye kutubuza gukoresha izina ry’Imana? Nubwo ari nta wubizi neza, kera izina Yesu rishobora kuba ryaravugwaga ngo Yeshuwa cyangwa se wenda ngo Yehoshuwa. Ariko ubu mu isi yose abantu bakoresha izina rya Yesu mu buryo butandukanye, bakurikije uburyo bumenyerewe mu rurimi rwabo. Ntibanga gukoresha iryo zina bitewe n’uko gusa batazi uko ryavugwaga mu kinyejana cya mbere. Ikindi nanone, uramutse ugiye mu kindi gihugu, birashoboka cyane ko wasanga mu rundi rurimi izina ryawe rivugwa ukundi. Ku bw’ibyo rero, kuba abantu batazi neza uko izina ry’Imana ryavugwaga kera si byo byababuza kurikoresha.

Impamvu ya kabiri ikunze gutangwa ituma bavana izina ry’Imana muri Bibiliya, ifitanye isano n’imihango Abayahudi bari bamaranye igihe kirekire. Abenshi muri bo bavugaga ko nta wugomba kuvuga Imana mu izina. Uko bigaragara, ibyo byaterwaga no kudasobanukirwa neza itegeko ryo muri Bibiliya rigira riti “ntugakoreshe izina rya Yehova Imana yawe mu buryo budakwiriye, kuko Yehova atazabura guhana umuntu wese ukoresha izina rye mu buryo budakwiriye.”​—⁠Kuva 20:7.

Iryo tegeko ryabuzaga abantu gukoresha izina ry’Imana mu buryo budakwiriye. Ariko se hari ubwo ryabuzanyaga gukoresha izina ryayo mu buryo bwiyubashye? Oya rwose. Abanditsi ba Bibiliya y’igiheburayo (“Isezerano rya Kera”) bose bari abantu b’indahemuka babagaho mu buryo buhuje n’Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli bo mu gihe cya kera. Nyamara bakundaga gukoresha izina ry’Imana. Urugero, barikoresheje muri za zaburi nyinshi zaririmbwaga mu ijwi riranguruye n’abasengaga Yehova. Yehova Imana yanasabye abamusenga kujya bambaza izina rye, kandi abari indahemuka barabikoze (Yoweli 2:32; Ibyakozwe 2:21). Ku bw’ibyo, Abakristo muri iki gihe bakoresha izina ry’Imana mu buryo bwiyubashye, nk’uko Yesu yabigenje.​—⁠Yohana 17:26.

Abahinduzi ba Bibiliya basimbuza izina ry’Imana amazina y’icyubahiro baba bakoze ikosa rikomeye cyane. Batuma Imana isa n’aho iri kure cyane y’abantu, bakumva ko itagira kamere, mu gihe Bibiliya yo idushishikariza kuba ‘inkoramutima za Yehova’ (Zaburi 25:14). Tekereza ku ncuti yawe magara! Mu by’ukuri se mwari kugirana ubucuti mute utazi izina ryayo? Mu buryo nk’ubwo se, abantu bagirana n’Imana imishyikirano myiza bate batazi izina ryayo? Nanone iyo abantu badakoresha izina ry’Imana bituma batanamenya icyo risobanura. None se izina ry’Imana risobanura iki?

Imana ubwayo yasobanuriye umugaragu wayo w’indahemuka Mose icyo izina ryayo risobanura. Igihe Mose yabazaga Imana izina ryayo, yaramushubije iti “nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose” (Kuva 3:14). Ubuhinduzi bwa Rotherham na bwo bwahinduye butyo ayo magambo. Ku bw’ibyo rero, Yehova ashobora guhinduka icyo ari cyo cyose gikenewe kugira ngo asohoze imigambi ye, kandi ashobora gutuma habaho ikintu cyose gikenewe gifitanye isano n’ibyo yaremye n’isohozwa ry’umugambi we.

Tekereza uramutse ufite ubushobozi bwo kuba icyo ushaka kuba cyo cyose! Wakorera iki incuti zawe? Mu gihe umwe muri bo yaba arwaye cyane, wahita uhinduka umuganga w’umuhanga maze ukamuvura. Undi aramutse ahuye n’ubukene, wahita uba umugiraneza w’umutunzi maze ukamugoboka. Mu by’ukuri ariko, ntushobora kuba icyo ushaka kuba cyo cyose. Kandi twese ni uko. Uko uzakomeza kwiga Bibiliya, ni na ko uzagenda wibonera ukuntu Yehova ahinduka icyo ashaka kuba cyo cyose gikenewe kugira ngo asohoze amasezerano ye. Ikindi kandi, yishimira gukoresha imbaraga ze kugira ngo arengere abamukunda (2 Ngoma 16:9). Abantu batazi izina rya Yehova ntibashobora kumenya ibyo bintu byiza cyane bigize kamere ye.

Birumvikana rero ko izina Yehova ryagombye gukoreshwa muri Bibiliya. Kumenya icyo risobanura no kurikoresha kenshi mu gusenga kwacu bishobora kudufasha kurushaho kwegera Data wo mu ijuru, Yehova. *

^ par. 3 Niba ushaka ibindi bisobanuro ku bihereranye n’izina ry’Imana, icyo risobanura n’impamvu wagombye kurikoresha mu gihe usenga, reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Izina ry’Imana rizahoraho iteka n’akandi kitwa Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana, twanditswe n’Abahamya ba Yehova.