Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ni umuhango wubahisha Imana

Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ni umuhango wubahisha Imana

ABAKRISTO bategekwa kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Uwo muhango nanone witwa “Ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba” (1 Abakorinto 11:20). Kuki ari uw’ingenzi cyane? Wagombye kwizihizwa ryari kandi mu buhe buryo?

Yesu Kristo yatangije uwo muhango mu ijoro ryo kuri Pasika y’Abayahudi yo mu mwaka wa 33 N.Y. Pasika yizihizwaga rimwe mu mwaka, ku munsi wa 14 w’ukwezi kw’Abayahudi kwitwa Nisani. Uko bigaragara Abayahudi bategerezaga umunsi wo mu gihe cy’urugaryi, aho amanywa n’ijoro byabaga bireshya kugira ngo bamenye iyo tariki. Umunsi w’imboneko z’ukwezi kwakurikiragaho wabaga ari umunsi wa mbere w’ukwezi kwa Nisani. Pasika yatangiraga nyuma y’iminsi 13 izuba rirenze.

Yesu yijihije Pasika ari kumwe n’intumwa ze, abanza gusohora Yuda Isikariyota abona gutangiza umuhango w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Kubera ko iryo funguro ryasimbuye Pasika y’Abayahudi, ryagombye kwizihizwa incuro imwe gusa mu mwaka.

Ivanjiri ya Matayo igira iti “Yesu afata umugati, amaze gushimira arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati ‘nimwakire murye. Uyu ugereranya umubiri wanjye.’ Nanone afata igikombe, amaze gushimira arakibahereza, maze arababwira ati ‘nimunyweho mwese, kuko iki kigereranya “amaraso yanjye y’isezerano,” agomba kumenwa ku bwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.”​—⁠Matayo 26:26-28.

Hari abatekereza ko Yesu yafashe umugati akawuhindura umubiri we na divayi akayihindura amaraso ye. Icyakora, igihe Yesu yahaga abigishwa be uwo mugati, yari agifite umubiri we wose. None se, intumwa za Yesu zaba mu by’ukuri zarariye umubiri we, zikanywa n’amaraso ye? Oya, kuko ibyo byari kuba ari ukurya inyama y’umuntu no kunywa amaraso ye, kandi byari binyuranyije n’amategeko y’Imana (Intangiriro 9:3, 4; Abalewi 17:10). Dukurikije uko bivugwa muri Luka 22:20, Yesu yagize ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye agomba kumenwa ku bwanyu.” Ese icyo gikombe cyahise gihinduka “isezerano rishya”? Ibyo ntibyari gushoboka kubera ko isezerano atari ikintu gifatika, ahubwo ari nka kontaro abantu bagirana.

Ku bw’ibyo rero, umugati na divayi biba ari ibigereranyo gusa. Umugati ugereranya umubiri utunganye wa Kristo. Yesu yakoresheje umugati wari wasigaye mu gihe cy’ifunguro rya Pasika. Nta musemburo wari muri uwo mugati (Kuva 12:8). Akenshi Bibiliya ikoresha ijambo umusemburo mu buryo bw’ikigereranyo, ishaka kuvuga icyaha cyangwa ikintu cyanduye. Bityo, umugati ugereranya umubiri utunganye Yesu yatanzeho igitambo. Uwo mubiri ntiwarangwaga n’icyaha.​—⁠Matayo 16:11, 12; 1 Abakorinto 5:6, 7; 1 Petero 2:22; 1 Yohana 2:1, 2.

Divayi itukura igereranya amaraso ya Yesu. Ayo maraso ni yo atuma iryo sezerano rishya rigira agaciro. Yesu yavuze ko amaraso ye yamenwe kugira ngo abantu “bababarirwe ibyaha.” Ibyo byatumye abantu bashobora kuba abera mu maso y’Imana kandi bagirana na Yehova isezerano rishya (Abaheburayo 9:14; 10:16, 17). Iryo sezerano ryatumye Abakristo bizerwa 144.000 bazajya kuba mu ijuru. Bazaba abami n’abatambyi, baheshe abantu bose imigisha.​—⁠Intangiriro 22:18; Yeremiya 31:31-33; 1 Petero 2:9; Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1-3.

Ni ba nde bagombye kurya ku mugati bakanywa no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso? Birumvikana ko abari mu isezerano rishya, ni ukuvuga abafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, ari bo bonyine bagomba kurya ku mugati bakanywa no kuri divayi. Umwuka wera w’Imana ubemeza ko batoranyirijwe kuzajya kuba abami mu ijuru (Abaroma 8:16). Nanone, bagiranye na Yesu isezerano ry’Ubwami.​—⁠Luka 22:29.

Bite se ku bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi izahinduka paradizo? Na bo bumvira itegeko rya Yesu bakaza kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ari indorerezi gusa, ariko ntibarya ku mugati cyangwa ngo banywe kuri divayi. Abahamya ba Yehova bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba rimwe mu mwaka ku itariki ya 14 Nisani izuba rirenze. Nubwo abantu babarirwa mu bihumbi bike gusa ari bo bagaragaza ko bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, uwo muhango ni uw’agaciro cyane ku Bakristo bose. Utuma bose batekereza ku rukundo ruhebuje Yehova Imana na Yesu Kristo batugaragarije.​—⁠Yohana 3:16.