Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Mu by’ukuri amagambo “ubugingo” n’“umwuka” asobanura iki?

Mu by’ukuri amagambo “ubugingo” n’“umwuka” asobanura iki?

NI IKI utekereza iyo wumvise amagambo “ubugingo” n’“umwuka”? Abantu benshi batekereza ko ayo magambo yerekeza ku kintu kitagaragara kandi kidapfa kiba imbere mu muntu. Batekereza ko iyo umuntu apfuye, icyo gice cy’umuntu kitagaragara kiva mu mubiri maze kigakomeza kubaho. Kubera ko icyo gitekerezo cyemerwa n’abantu benshi, abenshi batangazwa no kumenya ko nta ho gihuriye n’ibyo Bibiliya yigisha. None se dukurikije Ijambo ry’Imana, ubugingo ni iki, kandi se umwuka wo ni iki?

UKO IJAMBO “UBUGINGO” RIKORESHWA MURI BIBILIYA

Reka tubanze dusobanukirwe icyo ubugingo ari cyo. Ushobora kuba wibuka ko mbere na mbere Bibiliya hafi ya yose yanditswe mu giheburayo no mu kigiriki. Igihe abanditsi ba Bibiliya bandikaga ku bihereranye n’ubugingo, bakoresheje ijambo ry’igiheburayo neʹphesh cyangwa iry’ikigiriki psy·kheʹ. Ayo magambo yombi aboneka mu Byanditswe incuro zisaga 800, kandi muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ahindurwamo “ubugingo,” uretse aho amagambo ayakikije asaba ko ahindurwamo “umuntu,” “ubuzima” cyangwa “umutima.” Iyo ugenzuye ukuntu ijambo “ubugingo” rikoreshwa muri Bibiliya, usanga mu buryo bw’ibanze ryerekeza (1) ku bantu, (2) ku nyamaswa, cyangwa (3) ku buzima bw’umuntu cyangwa ubw’inyamaswa. Reka dusuzume imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe igaragaza ubwo buryo butatu iryo jambo rikoreshwamo.

Abantu. ‘Mu minsi ya Nowa, abantu bake gusa bararokotse, ni ukuvuga abantu umunani bakijijwe binyuze mu mazi’ (1 Petero 3:20). Aha ngaha, iryo jambo ryerekeza ku bantu, ni ukuvuga Nowa, umugore we, abahungu be batatu n’abagore babo. Mu Kuva 16:16 havugwamo amabwiriza Abisirayeli bahawe ku bihereranye no gutoragura manu. Bahawe amabwiriza agira ati “nimutoragureho . . . mukurikije umubare w’abantu buri wese afite mu ihema rye.” Ku bw’ibyo rero, bagombaga gutoragura manu bakurikije umubare w’abantu bagize umuryango. Izindi ngero zo muri Bibiliya z’ahantu ayo magambo yakoreshejwe yerekeza ku bantu tuzisanga mu Ntangiriro 46:18; Yosuwa 11:11; Ibyakozwe 27:37 no mu Baroma 13:1.

Inyamaswa. Inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema igira iti “Imana iravuga iti ‘amazi yuzuremo ibifite ubugingo kandi ibiguruka biguruke hejuru y’isi mu isanzure ry’ijuru.’ Imana iravuga iti ‘isi izane ibifite ubugingo nk’uko amoko yabyo ari, amatungo n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka, n’inyamaswa zo mu gasozi nk’uko amoko yazo ari.’ Nuko biba bityo” (Intangiriro 1:20, 24). Muri iyo mirongo, amafi, amatungo ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi byose byavuzweho kuba bifite “ubugingo.” Mu Ntangiriro 9:10 no mu Balewi 11:46 havuga ko inyoni ndetse n’izindi nyamaswa ari ubugingo.

Ubuzima bw’umuntu. Rimwe na rimwe ijambo “ubugingo” risobanura ubuzima bw’umuntu. Yehova yabwiye Mose ati ‘abahigaga ubugingo bwawe bose barapfuye’ (Kuva 4:19). Abanzi ba Mose bahigaga iki? Bashakaga ubuzima bwe. Mbere yaho, igihe Rasheli yabyaraga umuhungu we Benyamini, ‘ubugingo bwe bwamuvuyemo (kuko yapfuye)’ (Itangiriro 35:16-19). Icyo gihe, Rasheli yatakaje ubuzima bwe. Nanone reba amagambo ya Yesu agira ati “ni jye mwungeri mwiza; umwungeri mwiza ahara ubugingo bwe ku bw’intama” (Yohana 10:11). Yesu yatanze ubugingo bwe cyangwa se ubuzima bwe ku bw’abantu. Muri iyo mirongo ya Bibiliya, biragaragara neza ko ijambo “ubugingo” ryerekeza ku buzima bw’umuntu. Uri bubone izindi ngero z’ukuntu iryo jambo “ubugingo” rijya rikoreshwa rityo mu 1 Abami 17:17-23; Matayo 10:39; Yohana 15:13 no mu Byakozwe 20:10.

Nukomeza kwiga Ijambo ry’Imana, uzabona ko nta hantu na hamwe muri Bibiliya wasanga ijambo “kudapfa” cyangwa “guhoraho” iteka yaba yarakoreshejwe yerekeza ku “bugingo.” Ahubwo, Ibyanditswe bivuga ko ubugingo bupfa.​—⁠Ezekiyeli 18:4, 20.

ICYO “UMWUKA” ARI CYO

Reka noneho turebe uko Bibiliya ikoresha ijambo “umwuka.” Hari abatekereza ko ijambo “umwuka” na ryo risobanura “ubugingo.” Ariko rero, si ko bimeze. Bibiliya igaragaza neza ko “umwuka” n’“ubugingo” ari amagambo yerekeza ku bintu bibiri bitandukanye. Ayo magambo atandukaniye he?

Abanditsi ba Bibiliya bagiye bakoresha ijambo ry’igiheburayo ruʹach cyangwa iry’ikigiriki pneuʹma mu gihe babaga bashaka kuvuga “umwuka.” Ibyanditswe bigaragaza icyo ayo magambo asobanura. Urugero, muri Zaburi ya 104:29 havuga ko Yehova ‘abikuyemo umwuka [ruʹach] byapfa, bigasubira mu mukungugu wabyo.’ Naho muri Yakobo 2:26 ho hakagira hati “umubiri udafite umwuka [ pneuʹma] uba upfuye.” Muri iyo mirongo yombi, “umwuka” werekeza ku kintu gituma umubiri uba muzima. Umubiri udafite umwuka uba upfuye. Ku bw’ibyo, muri Bibiliya ijambo ruʹach ntirihindurwamo “umwuka” gusa, ahubwo nanone rihindurwamo “imbaraga y’ubuzima.” Urugero, Imana yavuze iby’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, iti “ngiye guteza isi umwuzure w’amazi, uzatsembeho ibifite umubiri byose bifite imbaraga y’ubuzima [ruʹach] biri munsi y’ijuru” (Intangiriro 6:17; 7:15, 22). Bityo rero, ijambo “umwuka” ryerekeza ku mbaraga itagaragara ikoresha ibyaremwe byose.

Ubugingo n’umwuka biratandukanye. Umubiri ukenera umwuka nk’uko iradiyo ikenera ingufu z’amashanyarazi kugira ngo ivuge. Kugira ngo turusheho kubyumva, tekereza ku iradiyo. Iyo ushyizemo amabuye ukayifungura, umuriro uba uri mu mabuye utuma mu buryo bw’ikigereranyo igira ubuzima. Ariko iyo itarimo amabuye iba imeze nk’iyapfuye. Ni na ko bimeze ku iradiyo ikoreshwa n’amashanyarazi iyo idacometse. Mu buryo nk’ubwo, umwuka ni imbaraga ituma umubiri wacu ugira ubuzima. Nanone, kimwe n’ingufu z’amashanyarazi, umwuka nta byiyumvo ugira kandi ntushobora gutekereza. Ni imbaraga itagira kamere. Ariko nk’uko umwanditsi wa zaburi yabivuze, iyo imibiri yacu idafite uwo mwuka cyangwa imbaraga y’ubuzima ‘irapfa, igasubira mu mukungugu.’

Mu Mubwiriza 12:7 havuga uko bigenda iyo umuntu apfuye hagira hati ‘umukungugu [umubiri we] usubira mu butaka aho wahoze, n’umwuka ugasubira ku Mana y’ukuri yawutanze.’ Iyo umwuka cyangwa imbaraga y’ubuzima ivuye mu mubiri, umubiri urapfa maze ugasubira aho waturutse, ni ukuvuga mu butaka. Imbaraga y’ubuzima na yo isubira aho yaturutse, ni ukuvuga ku Mana (Yobu 34:14, 15; Zaburi 36:9). Ibyo ntibishatse kuvuga ko imbaraga y’ubuzima yogoga ikirere ikajya mu ijuru. Ahubwo bishaka kuvuga ko iyo umuntu apfuye, kugira ngo azongere kubaho bizaterwa na Yehova Imana. Umuntu yavuga ko kongera kubaho kwe biri mu maboko y’Imana. Imbaraga z’Imana ni zo zonyine zishobora gutuma uwo muntu yongera gusubirana umwuka cyangwa imbaraga y’ubuzima maze akongera kubaho.

Kumenya ko ibyo ari byo Imana izakorera abantu bose bari mu “mva” biraduhumuriza cyane (Yohana 5:28, 29). Mu gihe cy’umuzuko, Yehova azaha uwari usinziriye mu rupfu umubiri mushya maze awushyiremo umwuka cyangwa imbaraga y’ubuzima kugira ngo awugire muzima. Mbega ukuntu uwo uzaba ari umunsi w’ibyishimo!

Niba wifuza kumenya byinshi ku bihereranye n’uko amagambo “ubugingo” n’“umwuka” akoreshwa muri Bibiliya, uzabona ibisobanuro bishishikaje mu gatabo Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?, no mu gitabo gifasha abantu gutekereza ku Byanditswe (Comment raisonner à partir des Écritures, ku paji ya 27-32, 135-140), byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova.