Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Shewoli na Hadesi bisobanura iki?

Shewoli na Hadesi bisobanura iki?

MU NDIMI z’umwimerere za Bibiliya ijambo sheʼohlʹ mu giheburayo na haiʹdes mu kigiriki yakoreshejwe incuro zisaga 70 kandi asobanura kimwe. Ayo magambo yombi afitanye isano n’urupfu. Hari ubuhinduzi bwa Bibiliya buhindura ayo magambo ngo “imva,” “ikuzimu” cyangwa “urwobo.” Ariko kandi, indimi nyinshi ntizifite amagambo asobanura neza neza iryo jambo ry’igiheburayo n’iry’ikigiriki. Mu by’ukuri se, ni iki ayo magambo yombi asobanura? Reka dusuzume uko yakoreshejwe mu mirongo itandukanye ya Bibiliya.

Mu Mubwiriza 9:10 hagira hati “mu mva [Shewoli] aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.” Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko ijambo Shewoli risobanura ahantu runaka hihariye, cyangwa imva dushobora kuba twarahambyemo umuntu wacu twakundaga wapfuye? Oya. Iyo Bibiliya ivuga aho bahamba abantu, cyangwa imva, ikoresha irindi jambo ry’igiheburayo n’iry’ikigiriki, aho gukoresha ijambo sheʼohlʹ na haiʹdes (Intangiriro 23:7-9; Matayo 28:1). Nanone, Bibiliya ntikoresha ijambo “Shewoli” ishaka kuvuga aho bahamba abantu bo mu muryango runaka cyangwa se abandi bantu benshi.​—⁠Intangiriro 49:30, 31.

None se, ijambo “Shewoli” ryerekeza ku ki? Ijambo ry’Imana rigaragaza ko amagambo “Shewoli” cyangwa “Hadesi” asobanura ahantu hanini cyane kurusha ndetse n’ahantu bahamba abantu benshi cyane. Urugero, muri Yesaya 5:14 havuga ko Shewoli cyangwa imva “yaguye ubugingo bwayo, ikasamura akanwa kayo ikarenza imipaka.” Nubwo mu buryo runaka Shewoli yamize abantu batabarika bapfuye, isa n’aho ihora yasamye ishaka abandi yamira (Imigani 30:15, 16). Shewoli itandukanye n’irimbi risanzwe rishobora guhambwamo umubare runaka w’abantu kuko yo ari ‘imva idahaga’ (Imigani 27:20). Shewoli ntiyigera na rimwe yuzura. Ntigira imipaka. Ku bw’ibyo rero, Shewoli, cyangwa Hadesi, si ahantu hagaragara. Ni ahantu h’ikigereranyo hari abantu benshi basinziriye mu rupfu.

Inyigisho ya Bibiliya y’umuzuko ituma turushaho gusobanukirwa icyo “Shewoli” na “Hadesi” bisobanura. Ijambo ry’Imana rikoresha amagambo Shewoli na Hadesi rishaka kuvuga urupfu umuntu apfa akaba ashobora kuzazuka (Yobu 14:13; Ibyakozwe 2:31; Ibyahishuwe 20:13). * Nanone Ijambo ry’Imana rigaragaza ko abantu bari muri Shewoli cyangwa muri Hadesi atari abakoreye Yehova bonyine, ahubwo ko harimo n’abandi benshi batamukoreye (Intangiriro 37:35; Zaburi 55:15). Ni yo mpamvu Bibiliya yigisha ko hazabaho “umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”​—⁠Ibyakozwe 24:15.

^ par. 1 Abapfuye batazazuka bo ntibavugwaho ko bari muri Shewoli cyangwa Hadesi, ahubwo bavugwaho ko bari “muri Gehinomu” (Matayo 5:30; 10:28; 23:33). Nk’uko Shewoli na Hadesi atari ahantu nyakuri, na Gehinomu na ho si ahantu nyakuri.