Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Umunsi w’urubanza ni iki?

Umunsi w’urubanza ni iki?

UTEKEREZA ko umunsi w’urubanza uzaba umeze ute? Abantu benshi batekereza ko buri wese mu bantu babarirwa muri za miriyari azaza imbere y’intebe y’Imana. Batekereza ko aho ari ho buri wese azacirirwa urubanza. Bamwe bakagororerwa kujya kwishima mu ijuru abandi bakababarizwa mu muriro w’iteka. Icyakora Bibiliya ivuga ibintu bitandukanye cyane n’ibyo ku bihereranye n’uwo munsi. Ijambo ry’Imana rigaragaza ko uwo munsi utazaba ari umunsi uteye ubwoba, ahubwo ko uzaba ari umunsi w’ibyiringiro no kongera gusubiza ibintu mu buryo.

Intumwa Yohana yavuze ibihereranye n’uwo Munsi w’urubanza mu Byahishuwe 20:11, 12, agira ati “mbona intebe y’ubwami nini y’umweru, mbona n’uyicayeho. Ijuru n’isi birahunga biva imbere ye, kandi umwanya wabyo ntiwongera kuboneka. Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze imizingo iraramburwa. Ariko haramburwa n’undi muzingo, ari wo muzingo w’ubuzima. Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri iyo mizingo hakurikijwe ibyo bakoze.” Umucamanza uvugwa aha ni nde?

Yehova ni we Mucamanza w’ikirenga w’abantu. Ariko inshingano yo guca urubanza yayihaye undi muntu. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 17:31, intumwa Pawulo avuga ko Imana “yashyizeho umunsi iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho.” Uwo Mucamanza yashyizeho ni Yesu Kristo wazutse (Yohana 5:22). Ariko se, uwo Munsi w’urubanza uzatangira ryari? Uzamara igihe kingana iki?

Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ko umunsi w’urubanza uzatangira nyuma y’intambara ya Harimagedoni, igihe isi ya Satani izaba imaze kurimburwa (Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:19–20:3). * Nyuma ya Harimagedoni, Satani n’abadayimoni be bazafungirwa ikuzimu mu gihe cy’imyaka igihumbi. Muri icyo gihe, ba bantu 144.000 bazaragwa ubwami bwo mu ijuru bazaba abacamanza, kandi ‘bazategekana na Kristo ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi’ (Ibyahishuwe 14:1-3; 20:1-4; Abaroma 8:17). Umunsi w’urubanza si umunsi ushira vuba w’amasaha 24. Uzamara imyaka igihumbi.

Muri icyo gihe cy’imyaka igihumbi, Yesu Kristo ‘azacira urubanza abazima n’abapfuye’ (2 Timoteyo 4:1). “Abazima” ni abagize “imbaga y’abantu benshi” bazarokoka Harimagedoni (Ibyahishuwe 7:9-17). Nanone intumwa Yohana yabonye “abapfuye . . . bahagaze imbere y’iyo ntebe” y’urubanza. Yesu yasezeranyije ko ‘abari mu mva bose bazumva ijwi rye bakavamo’ binyuze ku muzuko (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Ariko se bazacirwa urubanza hakurikijwe iki?

Dukurikije ibyo intumwa Yohana yeretswe, ‘imizingo izabumburwa’ maze ‘abapfuye bacirwe imanza zishingiye ku byanditswe muri iyo mizingo hakurikijwe ibyo bakoze’ (Ibyahishuwe 20:12). Ese iyo mizingo izaba yanditsemo ibyo abantu bakoze mbere y’uko bapfa? Oya, urwo rubanza ntiruzaba rushingiye ku byo abantu bakoze mbere y’uko bapfa. Ibyo se tubizi dute? Bibiliya ivuga ko “upfuye aba ahanaguweho icyaha cye” (Abaroma 6:7). Ku bw’ibyo, umuntu yavuga ko abazaba bazutse bazaba ari abere. Bityo, imizingo igomba kuba ishushanya ibindi bintu Imana izasaba ko abantu bubahiriza. Kugira ngo abarokotse Harimagedoni n’abazutse bazabeho iteka, bagomba kubaha amategeko y’Imana, hakubiyemo n’ibintu ibyo ari byo byose bishya Yehova azasaba abantu kubahiriza bizamenyekana mu gihe cy’imyaka igihumbi. Bityo, abantu bazacirwa imanza zishingiye ku byo bazakora mu gihe cy’umunsi w’urubanza.

Umunsi w’urubanza uzatuma abantu babarirwa muri za miriyari babona uburyo bwo kumenya ku ncuro ya mbere ibyo Imana ishaka no gukora ibihuje na byo. Ibyo byumvikanisha ko hazakorwa umurimo wo kwigisha abantu mu rugero rwagutse cyane. Koko rero, ‘abatuye mu isi baziga gukiranuka’ (Yesaya 26:9). Icyakora, abantu bose si ko bazishimira gukora ibihuje n’ibyo Imana ishaka. Muri Yesaya 26:10 hagira hati “nubwo umuntu mubi yagaragarizwa ineza, ntazigera yiga gukiranuka. Azakorera ibyo gukiranirwa mu gihugu cyo gukiranuka, kandi ntazabona gukomera kwa Yehova.” Abo banyabyaha bazarimburwa mu gihe cy’umunsi w’urubanza.​—⁠Yesaya 65:20.

Umunsi w’urubanza uzarangira abarokotse barabaye ‘bazima’ mu buryo bwuzuye, ari abantu batunganye (Ibyahishuwe 20:5). Bityo rero, umunsi w’urubanza uzasiga abantu barongeye gutungana, nk’uko byari bimeze mbere (1 Abakorinto 15:24-28). Hanyuma hazabaho igeragezwa rya nyuma. Satani azabohorwa aho yari afungiye maze yemererwe kugerageza kuyobya abantu bwa nyuma (Ibyahishuwe 20:3, 7-10). Abazakomeza gushikama bazasohorerwaho mu buryo bwuzuye n’isezerano ryo muri Bibiliya rigira riti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zaburi 37:29). Koko rero, umunsi w’urubanza uzahesha imigisha abantu bose b’indahemuka!

^ par. 1 Ku birebana na Harimagedoni, ushobora kureba mu gitabo gisobanura Ibyanditswe (Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa 2 ku ipaji ya 63-64, n’umubumbe wa 1 ku ipaji ya 1073-1074), n’igice cya 20 cy’igitabo Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine, byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova.