Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Umwaka wa 1914 ni uw’ingenzi cyane mu buhanuzi bwa Bibiliya

Umwaka wa 1914 ni uw’ingenzi cyane mu buhanuzi bwa Bibiliya

ABIGISHWA ba Bibiliya batangaje ko mu mwaka wa 1914 hari kuzaba ibintu bikomeye, babitangaza hasigaye imyaka ibarirwa muri za mirongo. Ibyo bintu ni ibihe kandi se ni iki kigaragaza ko umwaka wa 1914 ari umwaka w’ingenzi cyane?

Muri Luka 21:24, Yesu yaravuze ati “i Yerusalemu hazasiribangwa n’amahanga kugeza aho ibihe byagenwe by’amahanga bizuzurira.” Yerusalemu yari umurwa mukuru w’ishyanga ry’Abayahudi, n’icyicaro gikuru cy’ubutegetsi bw’abami bakomokaga mu muryango w’umwami Dawidi (Zaburi 48:1, 2). Ariko kandi, abo bami nta ho bari bahuriye n’abandi bategetsi b’amahanga. ‘Bicaraga ku ntebe y’ubwami ya Yehova’ bahagarariye Imana ubwayo (1 Ngoma 29:23). Ku bw’ibyo rero, Yerusalemu yagereranyaga ubutegetsi bwa Yehova.

None se ni ryari ubutegetsi bw’Imana bwatangiye ‘gusiribangwa n’amahanga’ kandi bwasiribanzwe bute? Ibyo byabaye mu mwaka wa 607 M.Y., igihe Yerusalemu yigarurirwaga n’Abanyababuloni. ‘Intebe y’ubwami ya Yehova’ yabuze uyicaraho, kandi abami bakomokaga kuri Dawidi ntibari bagitegeka (2 Abami 25:1-26). Ese yari gukomeza ‘gusiribangwa’ ubuziraherezo? Oya, kuko ubuhanuzi bwa Ezekiyeli bwerekeje ku mwami wa nyuma wategekeye i Yerusalemu witwaga Sedekiya, bugira buti “iyambure igitambaro uzingira ku mutwe, wiyambure n’ikamba. . . . Rizakomeza kubera aho ridafite nyiraryo, kugeza igihe urifitiye uburenganzira azazira, nkarimuha” (Ezekiyeli 21:26, 27). Uwari ‘ufite uburenganzira’ bwo kuragwa intebe y’ubwami ya Dawidi ni Yesu Kristo (Luka 1:32, 33). Bityo rero, ‘gusiribangwa’ byari kurangira Yesu abaye Umwami.

Ikintu nk’icyo gikomeye cyari kubaho ryari? Yesu yagaragaje ko hari igihe cyari cyaragenwe Amahanga yari kumara ategeka. Inkuru yo muri Daniyeli igice cya 4 ikubiyemo ibintu byadufasha kumenya uko icyo gihe cyari kuba kireshya. Ivuga iby’inzozi z’ubuhanuzi umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yarose. Yabonye igiti kinini, kiratemwa maze igishyitsi cyacyo gihambirizwa icyuma n’umuringa kugira ngo kidashibuka. Umumarayika yararanguruye ati “kimare ibihe birindwi kimeze gityo.”​—Daniyeli 4:10-16.

Rimwe na rimwe, Bibiliya ikoresha ijambo ibiti ishaka kuvuga ubutegetsi (Ezekiyeli 17:22-24; 31:2-5). Ku bw’ibyo rero, kuba cya giti cy’ikigereranyo cyaratemwe byashushanyaga ukuntu ubutegetsi bw’Imana, bwari buhagarariwe n’abami bategekeraga i Yerusalemu, bwari kuvanwaho. Icyakora, iryo yerekwa ryagaragaje ko ‘i Yerusalemu hari kuzasiribangwa’ mu gihe kingana n’ “ibihe birindwi.” Icyo gihe cyari kuba kireshya gite?

Mu Byahishuwe 12:6, 14 hagaragaza ko ibihe bitatu n’igice bingana n’ “iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.” Ubwo rero, “ibihe birindwi” byari kuba bingana n’iyo minsi uyikubye kabiri, ni ukuvuga iminsi 2.520. Ariko kandi, hashize iminsi 2.520 Yerusalemu iguye, Amahanga ntiyaretse ‘gusiribanga’ ubutegetsi bw’Imana. Uko bigaragara rero, ubwo buhanuzi bwamaze igihe kirekire kurushaho. Dukurikije ibivugwa mu Kubara 14:34 no muri Ezekiyeli 4:6 havuga ko ‘umunsi uzahwana n’umwaka,’ “ibihe birindwi” byagombaga kumara imyaka 2.520.

Imyaka 2.520 yatangiye mu kwezi k’Ukwakira 607 M.Y. igihe Yerusalemu yigarurirwaga n’Abanyababuloni maze abami bakomokaga kuri Dawidi bakavanwa ku ntebe ye y’ubwami. Yarangiye mu kwezi k’Ukwakira 1914. Icyo gihe ni bwo “ibihe byagenwe by’amahanga” byarangiye, maze Yesu Kristo aba Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. *​—Zaburi 2:1-6; Daniyeli 7:13, 14.

Nk’uko Yesu yari yarabihanuye, “kuhaba” kwe ari Umwami mu ijuru byaranzwe n’ibintu biteye ubwoba byabaye mu isi, urugero nk’intambara, inzara, imitingito y’isi n’ibyorezo by’indwara. (Matayo 24:3-8; Luka 21:11.) Ibyo byose bigaragaza ko mu by’ukuri Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bwimitswe mu mwaka wa 1914 kandi ko icyo gihe ari bwo ‘iminsi y’imperuka’ y’iyi si mbi yatangiye.​—2 Timoteyo 3:1-5.

^ par. 4 Kuva mu kwezi k’Ukwakira 607 M.Y. kugeza mu kwezi k’Ukwakira 1 M.Y. ni imyaka 606. Kubera ko nta mwaka wa zeru wabayeho, kuva mu kwezi k’Ukwakira 1 M.Y. kugeza mu kwezi k’Ukwakira 1914 N.Y. ni imyaka 1.914. Dufashe imyaka 606 tukayongeraho 1.914, tubona imyaka 2.520. Niba ushaka ibindi bisobanuro ku bihereranye no kugwa kwa Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.Y., reba ingingo isobanura ikurikiranyabihe mu gitabo gisobanura Ibyanditswe (Étude perspicace des Écritures), cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.