Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Ese twagombye kwizihiza iminsi mikuru?

Ese twagombye kwizihiza iminsi mikuru?

IMINSI mikuru yo mu rwego rw’idini n’indi yizihizwa mu bice byinshi by’isi ntikomoka muri Bibiliya. None se ikomoka he? Niba ushobora gukora ubushakashatsi, uzatangazwa no kumenya icyo ibitabo bitandukanye bivuga kuri iyo iminsi mikuru yizihizwa mu gace k’iwanyu. Reka dufate ingero nke.

Pasika. Hari igitabo cyavuze kiti “nta kintu na kimwe kivugwa mu Isezerano Rishya kigaragaza ko Pasika yigeze kwizihizwa” (The Encyclopædia Britannica). None se Pasika yaje ite? Ifite inkomoko ya gipagani. Nubwo uwo munsi witwa ko ari uwo kwizihiza izuka rya Yesu, imihango ijyanirana na wo si iya gikristo. Urugero, hari igitabo cyavuze ibirebana n’“urukwavu rwa Pasika” rumenyerewe mu bihugu byinshi kigira kiti “urukwavu ni ikimenyetso cy’abapagani kandi kuva kera rwagereranyaga uburumbuke.”​—⁠The Catholic Encyclopedia.

Ubunani. Itariki Ubunani bwizihirizwaho hamwe n’imihango ijyanirana na yo bigenda bitandukana bitewe n’ibihugu. Ku birebana n’inkomoko y’uwo munsi mukuru, hari igitabo kigira kiti “mu mwaka wa 46 M.Y. ni bwo umutegetsi w’Umuroma witwaga Yuliyo Kayisari yashyizeho itariki ya 1 Mutarama ngo ibe umunsi wo kwizihirizaho Ubunani” (The World Book Encyclopedia). Abaroma bari bareguriye uwo munsi imana y’amarembo, inzugi n’intangiriro, yitwaga Yanusi. Ukwezi kwa Mutarama (nanone kwitwa Yanwari) kwitiriwe iyo mana Yanusi yari ifite mu maso habiri, hamwe hareba imbere, ahandi hareba inyuma.” Ku bw’ibyo, kwizihiza Ubunani bikomoka mu migenzo y’abapagani.

Halloween. Hari igitabo kivuga ko ‘imwe mu mu migenzo ifitanye isano n’umunsi mukuru bita Halloween ikomoka mu birori byizihizwaga by’Abaduruwide mbere y’Ubukristo [Abaduruwide ni abatambyi bo mu bwoko bw’Abaselite babaga mu Burayi bwa kera]. Abaselite bizihizaga iminsi mikuru y’imana ebyiri zikomeye, ni ukuvuga imana y’izuba n’imana y’abapfuye . . . , ku itariki ya 1 Ugushyingo, ari na yo yatangiraga umwaka mushya w’Abaselite. Umunsi mukuru w’abapfuye waje kwinjizwa mu minsi mikuru y’Abakristo.’​—⁠The Encyclopedia Americana.

Indi minsi mikuru. Ntidushobora gusuzuma iminsi mikuru yose yizihizwa mu isi. Ariko Yehova ntiyemera iminsi mikuru yose yogeza abantu, cyangwa imiryango yashinzwe n’abantu (Yeremiya 17:5-7; Ibyakozwe 10:25, 26). Wibuke nanone ko iminsi mikuru yo mu rwego rw’idini ishimisha Imana cyangwa ntiyishimishe bitewe n’inkomoko yayo (Yesaya 52:11; Ibyahishuwe 18:4). Amahame yo muri Bibiliya yavuzwe mu gice cya 16 cy’iki gitabo azagufasha kumenya uko Imana ibona ibihereranye no kwizihiza indi minsi mikuru itari iyo mu rwego rw’idini.