Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 1

“Gukunda Imana ni uku”

“Gukunda Imana ni uku”

“Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”​—1 YOHANA 5:3.

1, 2. Ni iki gituma ukunda Yehova Imana?

MBESE ukunda Imana? Niba wariyeguriye Yehova, nta gushidikanya ko igisubizo cyawe ari “yego!” kandi ni mu gihe. Birakwiriye rwose ko dukunda Yehova. Mu by’ukuri, dukunda Imana kuko na yo idukunda. Bibiliya ibivuga muri aya magambo ngo “dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda.”​—1 Yohana 4:19.

2 Yehova yafashe iya mbere atugaragariza urukundo. Yaduhaye isi nziza cyane dutuyeho. Atwitaho akaduha ibidutunga (Matayo 5:43-48). Icy’ingenzi kurushaho, aduha ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka. Yaduhaye Ijambo rye Bibiliya. Ikindi kandi, atwizeza ko nitumusenga azatwumva kandi akaduha umwuka wera kugira ngo udufashe (Zaburi 65:2; Luka 11:13). Ikirenze ibyo byose, yatwoherereje Umwana we akunda cyane atubera Umucunguzi, kugira ngo tuvanwe mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Mbega urukundo rukomeye cyane Yehova yatugaragarije!​—Soma muri Yohana 3:16; Abaroma 5:8.

3. (a) Dusabwa iki kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana? (b) Ni ikihe kibazo cy’ingenzi dukwiriye kwibaza, kandi se igisubizo cyacyo kiboneka he?

3 Yehova yifuza ko urukundo rwe rwatugirira akamaro iteka ryose. Ariko mu by’ukuri, ni twe tugomba guhitamo ko rutugirira akamaro. Ijambo ry’Imana ritugira inama igira iti “mugume mu rukundo rw’Imana . . . mwiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka” (Yuda 21). Ijambo “mugume” ryumvikanisha ko tugomba kugira icyo dukora kugira ngo dukomeze kuba mu rukundo rw’Imana. Tugomba kwitabira urukundo rw’Imana mu buryo bugaragara. Ubwo rero ikibazo cy’ingenzi twakwibaza ni iki: “nagaragaza nte ko nkunda Imana?” Igisubizo cy’icyo kibazo kiboneka mu magambo yahumetswe intumwa Yohana yavuze agira ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro” (1 Yohana 5:3). Twagombye gusuzuma twitonze icyo ayo magambo asobanura, kuko twifuza kugaragariza Imana yacu ko tuyikunda cyane.

“GUKUNDA IMANA NI UKU”

4, 5. Sobanura uko byagenze ngo utangire gukunda Yehova.

4 Igihe intumwa Yohana yandikaga ati “gukunda Imana ni uku,” yashakaga kuvuga iki? Ese uribuka uko byagenze kugira ngo utangire gukunda Yehova?

Kwitanga no kubatizwa ni intangiriro y’ubuzima burangwa no kumvira Yehova tubikunze

5 Tekereza igihe wamenyaga bwa mbere ukuri ku byerekeye Yehova n’imigambi ye, maze ugatangira kumwizera. Wasobanukiwe ko nubwo wavutse uri umunyabyaha watandukanyijwe n’Imana, Yehova yakoresheje Kristo aguha uburyo bwo kuzagera ku butungane Adamu yatakaje kandi ugahabwa ubuzima bw’iteka (Matayo 20:28; Abaroma 5:12, 18). Watangiye gusobanukirwa ukuntu Yehova yigomwe cyane igihe yoherezaga Umwana we akunda cyane ngo agupfire. Byagukoze ku mutima, utangira kumva ukunze Imana yakugaragarije urwo rukundo rutagereranywa.​—Soma muri 1 Yohana 4:9, 10.

6. Urukundo nyakuri rugaragazwa n’iki, kandi se urukundo ukunda Imana rwatumye ukora iki?

6 Ariko kandi, ibyo byiyumvo wagize byari intangiriro y’urukundo rukomeye ukunda Yehova. Urukundo ntirugaragazwa n’ibyiyumvo gusa cyangwa amagambo. Gukunda Imana by’ukuri bikubiyemo ibirenze kuvuga gusa uti “nkunda Yehova.” Kimwe n’ukwizera, urukundo nyakuri rugaragarira mu bikorwa (Yakobo 2:26). Mu by’ukuri, tugaragaza urukundo dukora ibintu bishimisha uwo dukunda. Bityo, igihe urukundo ukunda Yehova rwatangiraga gushinga imizi mu mutima wawe, watangiye kwifuza kubaho mu buryo bushimisha So wo mu ijuru. Ese uri Umuhamya wabatijwe? Niba warabatijwe, urwo rukundo rwimbitse wakunze Yehova no kuba warashatse kumubera indahemuka byatumye ufata umwanzuro ukomeye cyane kurusha indi yose mu buzima bwawe. Wiyeguriye Yehova kugira ngo ukore ibyo ashaka, ubigaragaza ubatizwa. (Soma mu Baroma 14:7, 8.) Gusohoza iryo sezerano rikomeye wasezeranyije Yehova bikubiyemo gukora ibyo intumwa Yohana yakomeje avuga.

“TWITONDERA AMATEGEKO YAYO”

7. Amwe mu mategeko y’Imana ni ayahe, kandi se kuyumvira bikubiyemo iki?

7 Yohana yagaragaje icyo gukunda Imana bisobanura agira ati “ni uko twitondera amategeko yayo.” Amategeko y’Imana ni ayahe? Yehova aduha amategeko menshi asobanutse neza binyuze ku Ijambo rye Bibiliya. Urugero, atubuza ingeso mbi nk’ubusinzi, ubusambanyi, gusenga ibigirwamana, kwiba no kubeshya (1 Abakorinto 5:11; 6:18; 10:14; Abefeso 4:28; Abakolosayi 3:9). Kumvira amategeko y’Imana bikubiyemo kubaho mu buryo buhuje n’amahame mbwirizamuco asobanutse neza yo muri Bibiliya.

8, 9. Twabwirwa n’iki ibishimisha Yehova mu gihe tugeze mu mimerere idafite itegeko rya Bibiliya riyivugaho mu buryo bweruye? Tanga urugero.

8 Icyakora kugira ngo dushimishe Yehova, tugomba gukora ibirenze kumvira amategeko asobanutse neza gusa. Yehova ntadushyiriraho amategeko agenga buri kantu kose mu buzima bwacu bwa buri munsi. Bityo rero, buri munsi dushobora kugera mu mimerere itandukanye, ariko tugasanga nta tegeko ryo muri Bibiliya risobanutse neza rigira icyo riyivugaho. Mu mimerere nk’iyo twabwirwa n’iki icyashimisha Yehova? Bibiliya irimo ibintu byinshi bigaragaza neza uko Imana ibona ibintu. Uko tugenda twiga Bibiliya, ni ko tugenda tumenya ibyo Yehova akunda n’ibyo yanga. (Soma muri Zaburi ya 97:10; Imigani 6:16-19.) Dusobanukirwa imyifatire n’ibikorwa yishimira. Uko turushaho kumenya kamere ya Yehova n’inzira ze, ni ko turushaho kwemera ko ibitekerezo bye bigena imyanzuro dufata n’ibyo dukora. Bityo, no mu mimerere usanga nta tegeko rya Bibiliya risobanutse neza rigira icyo riyivugaho, incuro nyinshi dushobora kumenya neza “ibyo Yehova ashaka.”​—Abefeso 5:17.

9 Urugero, nta tegeko rya Bibiliya rivuga mu buryo bweruye ko tutagomba kureba filimi cyangwa ibiganiro byo kuri televiziyo bigaragaramo urugomo cyangwa ubwiyandarike. Ariko se koko ni ngombwa ko duhabwa itegeko ryeruye ritubuza kureba ibyo bintu? Tuzi uko Yehova abona ibintu nk’ibyo. Ijambo rye ritubwira ryeruye ko ‘Yehova yanga umuntu wese ukunda urugomo’ (Zaburi 11:5). Nanone rivuga ko “Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi” (Abaheburayo 13:4). Iyo dutekereje kuri ayo magambo yahumetswe, dushobora gusobanukirwa neza icyo Yehova ashaka. Ku bw’ibyo, duhitamo kutareba filimi zigaragaza ibikorwa Imana yacu yanga. Tuzi ko Yehova yishima iyo twirinze ibikorwa by’ubwiyandarike iyi si igerageza kwita imyidagaduro idafite icyo itwaye. *

10, 11. Kuki duhitamo kumvira Yehova, kandi se tumwumvira mu buhe buryo?

10 Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma twumvira amategeko y’Imana? Kuki twifuza kubaho buri munsi duhuje n’uko Imana ibona ibintu? Ntiduhitamo kubaho muri ubwo buryo bitewe n’uko dutinya guhanwa cyangwa kugerwaho n’ingaruka zibabaje zigera ku birengagiza ibyo Imana ishaka (Abagalatiya 6:7). Ahubwo tubona ko kumvira Yehova ari uburyo bwiza cyane tuba tubonye bwo kugaragaza ko tumukunda. Kimwe n’uko umwana aba yifuza kwemerwa na se, natwe twifuza ko Yehova atwemera (Zaburi 5:12). Ni Data kandi turamukunda. Nta kintu kidutera ibyishimo byinshi cyangwa kunyurwa kiruta kumenya ko tubaho mu buryo “Yehova yemera.”​—Imigani 12:2.

11 Bityo rero, ntitwumvira Imana tugononwa. Nta n’ubwo duhitamo itegeko tuzumvira n’iryo tutazumvira, cyangwa ngo usange dushyiraho amananiza mbere yo kumvira. * Ntitwumvira Imana mu gihe twumva bitunogeye, mu gihe tubona bitatugoye cyane cyangwa bitanatugoye rwose. Ahubwo ‘twumvira tubikuye ku mutima’ (Abaroma 6:17). Twumva tumeze nk’umwanditsi wa zaburi wanditse ati “amategeko yawe narayakunze, kandi nzakomeza kuyakunda cyane” (Zaburi 119:47). Koko rero, twumvira Yehova tubikunze. Twemera ko bikwiriye ko tumwumvira mu buryo bwuzuye nta yandi mananiza, kandi ni byo adusaba (Gutegeka kwa Kabiri 12:32). Twifuza ko Yehova yatuvugaho nk’ibyo Ijambo rye rivuga kuri Nowa. Ku birebana n’uwo mukurambere w’indahemuka wagaragaje ko akunda Imana akomeza kumvira mu gihe cy’imyaka myinshi, Bibiliya igira iti “Nowa abigenza atyo, akora ibihuje n’ibyo Imana yari yamutegetse byose.”​—Intangiriro 6:22.

12. Ni ryari twumvira Yehova bikamushimisha?

12 Iyo twumviye Yehova tubikunze abyakira ate? Ijambo rye rivuga ko ‘dushimisha umutima we’ (Imigani 27:11). Ese koko iyo twubashye Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi dushimisha umutima we? Yego rwose, kandi ni mu gihe. Yehova yaturemanye ubushobozi bwo kwihitiramo. Ni ukuvuga ko dufite uburenganzira bwo guhitamo kumvira Imana cyangwa kuyisuzugura (Gutegeka kwa Kabiri 30:15, 16, 19, 20). Iyo duhisemo kumvira Yehova tubikuye ku mutima kandi uwo mwanzuro tukawufata tubitewe n’uko tumukunda, dutuma Data wo mu ijuru agira ibyishimo byinshi (Imigani 11:20). Ikindi kandi, tuba duhisemo uburyo bwo kubaho burusha ubundi bwose kuba bwiza.

“AMATEGEKO YAYO SI UMUTWARO”

13, 14. Kuki dushobora kuvuga ko ‘amategeko y’Imana atari umutwaro,’ kandi se ni uruhe rugero rwabyumvikanisha?

13 Intumwa Yohana yatubwiye ikintu gihumuriza cyane ku birebana n’ibyo Yehova adusaba. Yagize ati ‘amategeko ye si umutwaro.’ Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “umutwaro” muri 1 Yohana 5:3, rifashwe uko ryakabaye risobanura “ikintu kiremereye.” * Mu yindi Bibiliya, uwo murongo wahinduwe ngo “amategeko yayo ntarushya” (Bibiliya Yera). Ibyo Yehova adusaba bishyize mu gaciro kandi ntibigoye. Abantu badatunganye bashobora kumvira amategeko ye.

14 Reka dufate urugero. Tuvuge ko incuti yawe magara igusabye kuyifasha kwimukira mu yindi nzu. Hari amakarito menshi agomba guterurwa. Amakarito amwe ntaremereye ku buryo umuntu yayatwara wenyine nta kibazo, ariko andi yo araremereye ku buryo kuyaterura bisaba abantu babiri. Incuti yawe iguhitiyemo amakarito ishaka ko uterura. Ese yagusaba guterura amakarito aremereye izi neza ko utayashobora? Oya. Ntiyakwifuza ko ugira icyo uba urimo ugerageza kwiteruza ayo makarito aremereye. Mu buryo nk’ubwo, amategeko Imana yacu idukunda kandi igira neza idusaba kumvira, ntagoye cyane (Gutegeka kwa Kabiri 30:11-14). Nta na rimwe yadusaba kwikorera umutwaro nk’uwo uremereye. Yehova azi aho imbaraga zacu zigarukira, kandi “azi neza uko turemwe, akibuka ko turi umukungugu.”​—Zaburi 103:14.

15. Kuki dushobora kwiringira ko amategeko ya Yehova atugirira akamaro cyane?

15 Amategeko ya Yehova si umutwaro rwose, ahubwo adufitiye akamaro cyane. (Soma muri Yesaya 48:17.) Ni yo mpamvu Mose yabwiye Abisirayeli ba kera ati “Yehova yadutegetse kubahiriza ayo mabwiriza yose no gutinya Yehova Imana yacu, kugira ngo duhore tuguwe neza kandi dukomeze kubaho nk’uko bimeze uyu munsi” (Gutegeka kwa Kabiri 6:24). Natwe dushobora kwiringira ko igihe Yehova yaduhaga amategeko ye, yatwifurizaga ibyiza kurusha ibindi, yifuza ko twamererwa neza iteka. Ubundi se ni iki kindi yari gukora kitari icyo? Yehova ni Imana ifite ubwenge butarondoreka (Abaroma 11:33). Kubera iyo mpamvu, azi ibyatubera byiza kurusha ibindi. Nanone, Yehova ubwe ni urukundo (1 Yohana 4:8). Kubera ko kamere ye ari urukundo, ni rwo rugenga ibyo avuga byose n’ibyo akora. Amategeko yose Yehova aha abagaragu be ashingiye ku rukundo.

16. Nubwo duhanganye n’amoshya y’iyi si mbi hamwe na kamere yacu idatunganye, kuki dushobora gukomeza kumvira?

16 Ibyo ntibivuga ko kumvira Imana byoroshye. Tugomba kurwanya amoshya y’iyi si yahenebereye mu by’umuco kandi “iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Nanone, tugomba kurwana na kamere yacu idatunganye, idutera gutandukira amategeko y’Imana (Abaroma 7:21-25). Ariko urukundo dukunda Imana rwabidufashamo. Yehova aha imigisha abantu bose bagaragaza ko bamukunda, bakabigaragaza bamwumvira. Aha umwuka wera ‘abamwumvira, bemera ko ari we mutegetsi wabo’ (Ibyakozwe 5:32). Uwo mwuka utuma twera imbuto nziza, ni ukuvuga imico y’agaciro ishobora kudufasha gukomeza kumvira.​—Abagalatiya 5:22, 23.

17, 18. (a) Ni iki tuzasuzuma muri iki gitabo, kandi se ni iki dukwiriye kuzirikana mu gihe tugisuzuma? (b) Igice gikurikira kizibanda ku ki?

17 Muri iki gitabo, tuzasuzuma amahame mbwirizamuco ya Yehova n’ibindi bintu bigaragaza ibyo ashaka. Mu gihe tuyagenzura, hari ibintu by’ingenzi dukwiriye kuzirikana. Twibuke ko Yehova ataduhatira kumvira amategeko ye n’amahame ye, ahubwo ko ashaka ko tumwumvira tubivanye ku mutima. Ntitukibagirwe ko Yehova adusaba kubaho mu buryo buduhesha imigisha muri iki gihe, bukazanaduhesha ubuzima bw’iteka. Nimucyo tujye tubona ko kumvira tubivanye ku mutima ari uburyo bwiza cyane tuba tubonye bwo kugaragariza Yehova urukundo rwinshi tumukunda.

18 Kugira ngo Yehova adufashe gutandukanya icyiza n’ikibi, yatugaragarije urukundo aduha umutimanama. Ariko kugira ngo twiringire ko umutimanama wacu ukora neza, tugomba kuwutoza. Ibyo ni byo igice gikurikira kizibandaho.

^ par. 9 Niba wifuza kumenya uko watoranya imyidagaduro myiza, reba Igice cya 6 cy’iki gitabo kivuga ngo Uko twahitamo imyidagaduro myiza.

^ par. 11 Imyuka mibi na yo ishobora kumvira igononwa. Igihe Yesu yategekaga abadayimoni kuva mu bantu bari barigaruriye, abo badayimoni bahatiwe kwemera ubutware bwe kandi baramwumvira, nubwo babikoze bagononwa.​—Mariko 1:27; 5:7-13.

^ par. 13 Muri Matayo 23:4, iryo jambo rikoreshwa bavuga “imitwaro iremereye,” cyangwa amategeko y’urudaca n’imigenzo yashyizweho n’abantu, abanditsi n’Abafarisayo bahatiraga rubanda kumvira. Iryo jambo ni na ryo rihindurwamo “inkazi” mu Byakozwe 20:29, 30, kandi ryerekeza ku bahakanyi batwazaga igitugu bari ‘kuzagoreka ukuri’ kandi bakagerageza kuyobya abandi.