Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

Kunda abo Imana ikunda

Kunda abo Imana ikunda

“Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.”​—IMIGANI 13:20.

1-3. (a) Ni ayahe magambo y’ukuri kudashidikanywaho Bibiliya ivuga? (b) Twahitamo dute incuti zizatuma dukora ibyiza?

MU BURYO runaka, abantu bameze nk’ipamba. Babangukirwa no kwigana ibintu byose ababakikije bakora. Kwigana imyifatire, amahame ndetse na kamere z’abantu dufitanye ubucuti, biratworohera cyane, kabone n’iyo twaba tutabigambiriye.

2 Bibiliya ivuga ukuri kudashidikanywaho iyo igira iti “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi” (Imigani 13:20). Uwo mugani uvuga ibirenze ibyo kugirana n’umuntu imishyikirano isanzwe. Ijambo ‘kugendana’ ryumvikanisha imishyikirano ihoraho. * Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyasobanuye uwo murongo kigira kiti “kugendana n’umuntu byumvikanisha kugirana na we ubucuti.” Ese ntiwemera ko dukunze kwigana abo dukunda? Bashobora gutuma dukora ibintu bibi cyangwa byiza, kubera ko tuba twumva tudashaka kubahemukira.

3 Niba dushaka kuguma mu rukundo rw’Imana, tugomba gushaka incuti zizadushishikariza gukora ibyiza. Ibyo twabigeraho dute? Mu magambo make, twabigeraho dukunda abo Imana ikunda, incuti zayo akaba ari zo tugira incuti zacu. Bitekerezeho nawe. Nta ncuti nziza wabona ziruta izifite imico Yehova ashaka ko incuti ze zigira. Reka noneho turebe abantu Imana ikunda abo ari bo. Nituzirikana uko Yehova abona ibintu, tuzaba dufite ibikenewe byose kugira ngo duhitemo incuti nziza.

ABO IMANA IKUNDA

4. Kuki Yehova afite uburenganzira bwo guhitamo incuti ze abyitondeye, kandi se kuki yise Aburahamu ‘incuti ye’?

4 Yehova atoranya incuti ze abyitondeye cyane. None se ntabifitiye uburenganzira? Ni Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi kandi kugirana ubucuti na we ni imigisha itagereranywa. None se ni ba nde agira incuti ze? Yehova agirana ubucuti n’abantu bamwiringira kandi bakamwizera mu buryo bwuzuye. Reka dufate urugero rw’umukurambere Aburahamu, umugabo wari uzwiho kugira ukwizera gukomeye. Nta kindi kigeragezo cy’ukwizera gikomeye umubyeyi ashobora guhura na cyo kirenze kumusaba gutanga umwana we ho igitambo. * Nyamara, Aburahamu ‘yabaye nk’aho rwose yatambye Isaka,’ yizeye adashidikanya “ko Imana yashoboraga ndetse no kumuzura mu bapfuye” (Abaheburayo 11:17-19). Yehova yise Aburahamu ‘incuti ye,’ bitewe n’uko Aburahamu yamwizeye kandi akamwumvira.​—Yesaya 41:8; Yakobo 2:21-23.

5. Yehova abona ate abamwumvira mu budahemuka?

5 Yehova abona ko kumwumvira mu budahemuka ari iby’ingenzi cyane. Akunda abifuza mbere na mbere kumubera indahemuka. (Soma muri 2 Samweli 22:26.) Nk’uko twabibonye mu Gice cya 1 cy’iki gitabo, Yehova yishimira cyane abantu bahitamo kumwumvira babitewe n’uko bamukunda. Mu Migani 3:32 hagira hati “abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.” Abakora ibyo Yehova ashaka mu budahemuka, abatumira mu bugwaneza ngo baze mu “ihema” rye kugira ngo bamuyoboke kandi bamusenge igihe cyose babishakiye.​—Zaburi 15:1-5.

6. Twagaragaza dute ko dukunda Yesu, kandi se Yehova abona ate abakunda Umwana we?

6 Yehova akunda abakunda Yesu, Umwana we w’ikinege. Yesu yaravuze ati “niba umuntu ankunda, azubahiriza ijambo ryanjye kandi Data azamukunda, kandi tuzaza aho ari tubane na we” (Yohana 14:23). Twagaragaza dute ko dukunda Yesu? Birumvikana ko twabigaragaza twumvira amategeko ye, hakubiyemo n’iryo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19, 20; Yohana 14:15, 21). Tugaragaza nanone ko dukunda Yesu iyo ‘tugera ikirenge mu cye,’ tumwigana uko dushoboye kose mu byo tuvuga no mu byo dukora, nubwo tudatunganye (1 Petero 2:21). Yehova ashimishwa n’imihati abakunda Umwana we bashyiraho bihatira kubaho nk’uko Kristo yabagaho.

7. Kuki ari byiza kugirana ubucuti n’incuti za Yehova?

7 Imwe mu mico Yehova yifuza ko incuti ze zigira ni iyi: kwizera Yesu, kumubera indahemuka, kumwumvira, kumukunda no gukunda amahame ye. Byaba byiza buri wese yibajije ati “ese incuti zanjye zifite iyo mico? Ese incuti za Yehova ni zo ncuti zanjye?” Ni byiza kwibaza ibyo bibazo. Abantu bihatira kugaragaza imico ishimwa n’Imana kandi bakabwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami babigiranye umwete, bashobora gutuma dukora ibyiza, tukabaho mu buryo buhuje n’umwanzuro twafashe wo gushimisha Imana.​—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Incuti nziza ni imeze ite?

TUVANE ISOMO KU RUGERO RWO MURI BIBILIYA

8. Ni iki kigutangaza iyo utekereje ubucuti bwari hagati ya: (a) Nawomi na Rusi? (b) Abasore batatu b’Abaheburayo? (c) Pawulo na Timoteyo?

8 Ibyanditswe birimo ingero nyinshi z’abantu babonye imigisha bitewe n’uko bahisemo incuti nziza. Ushobora gusoma inkuru ivuga iby’imishyikirano yari hagati ya Nawomi n’umukazana we Rusi, ivuga iby’abasore batatu b’Abaheburayo bagiranye ubucuti bukomeye igihe bari i Babuloni n’ivuga ibya Pawulo na Timoteyo (Rusi 1:16; Daniyeli 3:17, 18; 1 Abakorinto 4:17; Abafilipi 2:20-22). Ariko, nimucyo twite ku rundi rugero rwihariye ruvuga iby’ubucuti bwa Dawidi na Yonatani.

9, 10. Ubucuti bwa Dawidi na Yonatani bwari bushingiye ku ki?

9 Bibiliya ivuga ko Dawidi amaze kwica Goliyati, ‘ubugingo bwa Yonatani bwabaye agati gakubiranye n’ubwa Dawidi, akunda Dawidi nk’uko yikunda’ (1 Samweli 18:1). Nguko uko babaye incuti magara; kandi nubwo barutanwaga cyane mu myaka, ubucuti bwabo bwarakomeje kugeza aho Yonatani yapfiriye aguye ku rugamba (2 Samweli 1:26). * None se ubucuti bwabo bwari bushingiye ku ki?

10 Dawidi na Yonatani babaye incuti magara biturutse ku rukundo bakundaga Imana, hamwe n’icyifuzo gikomeye bari bafite cyo gukomeza kuyibera indahemuka. Abo bagabo bombi bahujwe n’icyifuzo cyabo cyo gushimisha Imana. Buri wese yari afite imico yatumaga undi amukunda cyane. Nta washidikanya ko Yonatani yakozwe ku mutima n’ubutwari hamwe n’umwete by’uwo musore warwaniriraga izina rya Yehova adatinya. Nta n’uwashidikanya ko Dawidi yubahaga uwo mugabo wari ukuze, washyigikiraga mu budahemuka gahunda za Yehova kandi agashyira imbere inyungu za Dawidi nta bwikunde. Reka dufate urugero rw’ibyabaye igihe Dawidi yari yihebye, ahora yihishahisha mu butayu kugira ngo ahunge umujinya w’umwami mubi Sawuli, se wa Yonatani. Yonatani yagaragarije Dawidi ubudahemuka bukomeye igihe yamusangaga “kugira ngo amufashe gukomeza kwiringira Imana” (1 Samweli 23:16). Tekereza ukuntu Dawidi agomba kuba yarumvise ameze igihe incuti ye magara yazaga kumutera inkunga! *

11. Urugero rwa Dawidi na Yonatani rutwigisha iki ku birebana n’ubucuti?

11 Urugero rwa Dawidi na Yonatani rutwigisha iki? Isomo ry’ingenzi dukuramo ni uko ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi incuti zihuriraho ari imishyikirano zifitanye n’Imana. Iyo tugiranye ubucuti n’abantu duhuje imyizerere n’amahame mbwirizamuco kandi tukaba duhuje icyifuzo cyo gukomeza kubera Imana indahemuka, dushobora kungurana ibitekerezo, tukabwirana uko twumva tumeze, tukabwirana inkuru z’ibyabaye zidutera inkunga kandi zikadukomeza. (Soma mu Baroma 1:11, 12.) Bene izo ncuti zishishikazwa n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka tuzibona muri bagenzi bacu duhuje ukwizera. Ariko se ibyo byaba byumvikanisha ko umuntu wese uza mu materaniro mu Nzu y’Ubwami ari incuti nziza? Oya. Nta wabihamya.

UKO TWAHITAMO INCUTI

12, 13. (a) Kuki tugomba guhitamo incuti twitonze, ndetse no muri bagenzi bacu b’Abakristo? (b) Ni ikihe kibazo amatorero yo mu kinyejana cya mbere yahuye na cyo, kandi se Pawulo yatanze uwuhe muburo?

12 Niba dushaka incuti zadutera inkunga mu buryo bw’umwuka, tugomba kuzitoranya twitonze niyo haba mu bagize itorero. Ibyo se byagombye kudutangaza? Oya da! Nk’uko ku giti habaho imbuto zishobora kwera bitinze, no mu itorero Abakristo bamwe bashobora gutinda gukura mu buryo bw’umwuka. Bityo, muri buri torero usanga Abakristo badakuze kimwe mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 5:12–6:3). Ubwo rero, birumvikana ko twihanganira abashya n’abafite intege nke kandi tukabakunda, kubera ko twifuza kubafasha gukura mu buryo bw’umwuka.​—Abaroma 14:1; 15:1.

13 Rimwe na rimwe, mu itorero hashobora kubaho imimerere idusaba kugenzura neza abo twifatanya na bo. Hari abashobora kwadukana imyifatire ikemangwa. Abandi bashobora kwadukwaho n’umwuka wo kwitotomba. Amatorero yo mu kinyejana cya mbere yahuye n’ikibazo nk’icyo. Nubwo abenshi mu bari bayagize bari indahemuka, harimo n’abitwaraga nabi. Kubera ko mu itorero ry’i Korinto harimo abantu batari bashyigikiye inyigisho zimwe na zimwe za gikristo, intumwa Pawulo yaburiye iryo torero agira ati “ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Abakorinto 15:12, 33). Pawulo yaburiye Timoteyo ko no mu Bakristo bagenzi be hashoboraga kubamo abakora ibidakwiriye. Timoteyo yasabwe kwirinda bene abo bantu, ntagirane na bo ubucuti bukomeye.​—Soma muri 2 Timoteyo 2:20-22.

14. Twakurikiza dute ihame riri mu miburo Pawulo yatanze ku birebana n’incuti?

14 Twakurikiza dute ihame riri mu muburo Pawulo yatanze? Twabikora twirinda kugirana ubucuti n’umuntu uwo ari we wese, yaba uwo mu itorero cyangwa utaririmo, ushobora kudushora mu bintu bibi (2 Abatesalonike 3:6, 7, 14). Tugomba kubumbatira imishyikirano dufitanye na Yehova. Wibuke ko tubangukirwa no kwigana imyifatire n’ibikorwa by’incuti zacu, nk’uko ipamba rinywa amazi. Nk’uko utakwinika ipamba mu mazi y’ibiziba ngo witege ko ryuzuramo umutobe, ni ko natwe tudashobora kugirana ubucuti n’abantu badushora mu bibi ngo twitege ko hari ibyiza tuzabigiraho.​—1 Abakorinto 5:6.

Ushobora kubona incuti nziza muri bagenzi bawe muhuje ukwizera

15. Wakora iki kugira ngo ubone incuti zishishikazwa n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu itorero?

15 Igishimishije ni uko kubona incuti nziza muri bagenzi bacu duhuje ukwizera bishoboka cyane (Zaburi 133:1). Wakora iki ngo ubone incuti zishishikazwa n’ibintu by’umwuka mu itorero? Niwitoza kugira imico n’imyitwarire ishimisha Imana, abandi bafite imitekerereze nk’iyawe bazagukunda. Bishobora no gusaba ko ufata iya mbere ukagira icyo ukora kugira ngo wunguke incuti nshya. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Uko twungutse incuti nziza.”) Jya ushaka incuti zifite imico wifuza kugira. Jya wumvira inama Bibiliya itugira yo ‘kwaguka’ ugirana ubucuti na bagenzi bawe muhuje ukwizera, utitaye ku bwoko bwabo, igihugu bakomokamo cyangwa umuco wabo. (2 Abakorinto 6:13; soma muri 1 Petero 2:17.) Ntugashakire incuti mu rungano rwawe gusa. Ibuka ko Yonatani yarutaga cyane Dawidi. Kugirana ubucuti n’abantu bakuze bishobora gutuma uba inararibonye kandi ukunguka ubwenge.

MU GIHE HAVUTSE IBIBAZO

16, 17. Kuki tutagombye kuva mu itorero mu gihe mugenzi wacu duhuje ukwizera aduhemukiye?

16 Hari igihe mu itorero hashobora kuvuka ibibazo bitewe n’uko abarigize bafite kamere zitandukanye, kandi bakaba barakuriye mu mimerere itandukanye. Umukristo mugenzi wacu ashobora kuvuga cyangwa agakora ikintu kikatubabaza (Imigani 12:18). Rimwe na rimwe, ibibazo bikomezwa n’uko abantu bafite kamere zitandukanye, ibyo bikaba byatuma bumva ibintu nabi cyangwa bakagira ibyo batumvikanaho. Ese tuzava mu itorero ngo ni uko duhuye n’ibibazo nk’ibyo? Niba koko dukunda Yehova n’abo akunda, ntituzarivamo.

17 Birakwiriye rwose ko dukunda Yehova kandi tukamubera indahemuka mu buryo bwuzuye, kubera ko ari Umuremyi wacu akaba ari na we utubeshaho (Ibyahishuwe 4:11). Byongeye kandi, birakwiriye ko dushyigikira mu budahemuka itorero yishimira gukoresha (Abaheburayo 13:17). Ubwo rero, niba mugenzi wacu duhuje ukwizera atubabaje cyangwa akadutenguha, ntituzava mu itorero ngo ni ukugira ngo tugaragaze akababaro kacu. Ariko se ubundi twabihera he? Yehova si we uba waduhemukiye. Nta na rimwe urukundo dukunda Yehova rushobora kutwemerera kumwanga we n’ubwoko bwe.​—Soma muri Zaburi ya 119:165.

18. (a) Twakora iki kugira ngo twimakaze amahoro mu itorero? (b) Guhitamo kubabarira mu gihe hari impamvu zumvikana bihesha iyihe migisha?

18 Urukundo dukunda bagenzi bacu duhuje ukwizera rutuma twimakaza amahoro mu itorero. Yehova ntiyitega ubutungane ku bo akunda, kandi natwe ntitwagombye kububitegaho. Urukundo rudufasha kwirengagiza udukosa duto duto, twibuka ko twese tudatunganye kandi ko dukora amakosa (Imigani 17:9; 1 Petero 4:8). Urukundo rudufasha gukomeza “kubabarirana rwose” (Abakolosayi 3:13). Gukurikiza iyo nama si ko buri gihe byoroha. Turamutse turetse ibitekerezo bibi bikatuganza, dushobora kubika inzika, twibwira wenda ko kurakara ari uburyo bwo guhana uwadukoshereje. Ariko kandi, kubika inzika ni twe mu by’ukuri bigiraho ingaruka mbi. Guhitamo kubabarira mu gihe hari impamvu zumvikana bihesha imigisha myinshi (Luka 17:3, 4). Bituma tugira amahoro yo mu mutima, tukimakaza amahoro mu itorero, kandi icy’ingenzi kurushaho, tugakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova.​—Matayo 6:14, 15; Abaroma 14:19.

IGIHE BIBAYE NGOMBWA KO UBUCUTI BUHAGARARA

19. Ni iyihe mimerere ishobora gutuma biba ngombwa ko duhagarika ubucuti twari dufitanye n’umuntu?

19 Hari igihe dusabwa guhagarika ubucuti twari dufitanye n’uwari umwe muri bagenzi bacu bagize itorero. Ibyo bibaho igihe umuntu aciwe mu itorero bitewe n’uko akomeza kurenga ku mategeko y’Imana kandi akanga kwihana, cyangwa igihe yanze ukuri akigisha ibinyoma cyangwa se akitandukanya n’itorero. Ijambo ry’Imana ritubwira ryeruye riti ‘mureke kwifatanya’ n’abameze batyo. * (Soma mu 1 Abakorinto 5:11-13; 2 Yohana 9-11). Guhagarika imishyikirano twari dufitanye n’umuntu wari incuti yacu cyangwa uwo dufitanye isano bishobora kugorana cyane. Ese tuzashikama, bityo tugaragaze ko kubera Yehova indahemuka no kumvira amategeko ye akiranuka ari byo dushyira mu mwanya wa mbere? Ibuka ko Yehova abona ko ubudahemuka no kumvira ari iby’ingenzi cyane.

20, 21. (a) Kuki guca abanyabyaha batihana ari gahunda yuje urukundo? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko duhitamo neza incuti zacu?

20 Guca mu itorero abanyabyaha batihana ni gahunda yuje urukundo yashyizweho na Yehova. Kubera iki? Guca umunyabyaha utihana bigaragaza ko dukunda Yehova, izina rye ryera n’amahame ye (1 Petero 1:15, 16). Guca abanyabyaha batihana birinda itorero. Abantu b’indahemuka barigize barindwa ingaruka mbi zaterwa n’abakora ibyaha nkana, kandi bashobora gukomeza kuyoboka Yehova biringiye ko itorero ari ubwihisho twikingamo muri iyi si mbi (1 Abakorinto 5:7; Abaheburayo 12:15, 16). Icyo gihano gikomeye kigaragaza urukundo dukunda umunyabyaha. Gishobora kuba ari ko kanyafu ko kumuhwitura yari akeneye kugira ngo agarure agatima, maze atere intambwe zikwiriye kugira ngo agarukire Yehova.​—Abaheburayo 12:11.

21 Incuti zacu zishobora gutuma dukora ibyiza cyangwa ibibi. Bityo rero, tugomba kugaragaza ubwenge mu gihe duhitamo incuti. Nidukunda incuti za Yehova, tugakunda abo Imana ikunda, tuzaba dufite incuti nziza cyane zishoboka. Ibintu tubigiraho bizadufasha kubaho mu buryo buhuje n’icyemezo twafashe cyo gushimisha Yehova.

^ par. 2 Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “ugirana imishyikirano,” mu yindi mirongo rihindurwamo ‘kuba hamwe na’ cyangwa ‘kugirana ubucuti na.’​—Abacamanza 14:20; Imigani 22:24.

^ par. 4 Kuba Yehova yarasabye Aburahamu gutamba umwana we byari umusogongero w’ukuntu na we yari kuzigomwa agatanga Umwana we w’ikinege ho igitambo (Yohana 3:16). Yehova yagobotse Aburahamu, amuha imfizi y’intama yo gutamba mu cyimbo cya Isaka.​—Intangiriro 22:1, 2, 9-13.

^ par. 9 Dawidi yari ‘akiri muto’ igihe yicaga Goliyati, kandi Yonatani yapfuye Dawidi afite imyaka nka 30 (1 Samweli 17:33; 31:2; 2 Samweli 5:4). Yonatani yapfuye afite imyaka nka 60, akaba ashobora kuba yararushaga Dawidi imyaka nka 30.

^ par. 10 Nk’uko bivugwa muri 1 Samweli 23:17, hari ibintu bitanu Yonatani yavuze atera Dawidi inkunga: (1) yashishikarije Dawidi kudatinya. (2) Yijeje Dawidi ko nta cyo Sawuli yari kuzageraho. (3) Yibukije Dawidi ko yari kuzahabwa ubwami nk’uko Imana yari yarabisezeranyije. (4) Yasezeranyije Dawidi ko yari kuzamubera indahemuka. (5) Yabwiye Dawidi ko na Sawuli yari azi ko Yonatani ari indahemuka kuri Dawidi.

^ par. 19 Niba ushaka ibisobanuro by’inyongera ku birebana n’uko wafata abantu baciwe cyangwa bitandukanyije n’itorero, reba Umugereka, ingingo ivuga ngo “Uko dukwiriye gufata umuntu waciwe.”