Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 6

Uko twahitamo imyidagaduro myiza

Uko twahitamo imyidagaduro myiza

“Mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo.”​—1 ABAKORINTO 10:31.

1, 2. Ku birebana n’imyidagaduro, dufite ayahe mahitamo?

TEKEREZA ugiye nko kwirira urubuto ruryoshye cyane, ariko warwitegereza ugasanga rwaraboze uruhande rumwe. Wabigenza ute? Ushobora kururya rwose, ndetse na hahandi haboze; ushobora kurujugunya rwose; ushobora no gukuraho igice cyaboze ukarya igice kizima gisigaye. Wahitamo iki?

2 Mu buryo runaka, imyidagaduro twayigereranya n’urwo rubuto. Hari igihe uba ushaka kwidagadura mu buryo runaka, ariko ugasanga imyinshi mu myidagaduro iriho muri iki gihe itandukira amahame mbwirizamuco, mbese imeze nk’urubuto rwaboze. None se ubwo uzabyifatamo ute? Bamwe bashobora kumva ibibi nta cyo bibatwaye, bigatuma bapfa kwemera imyidagaduro yose yo mu isi. Abandi bashobora kwirinda imyidagaduro yose aho iva ikagera, kugira ngo bizere neza ko nta ho bazahurira n’ibintu bishobora kubangiza. Hari n’abandi bakora uko bashoboye bakirinda imyidagaduro mibi, ariko bakajya bafata akanya ko kwidagadura mu buryo bwiza. Ese wowe wahitamo iki kugira ngo ugume mu rukundo rw’Imana?

3. Ni iki tugiye gusuzuma?

3 Abenshi muri twe twahitamo ubwo buryo bwa gatatu. Twemera ko dukenera kwidagadura mu rugero runaka, ariko tugahitamo gusa imyidagaduro myiza. Ni yo mpamvu tugomba gusuzuma uko twatandukanya imyidagaduro myiza n’imibi. Mbere na mbere ariko, reka dusuzume uko imyidagaduro duhitamo ifitanye isano na gahunda yacu yo kuyoboka Yehova.

“MUJYE MUKORA IBINTU BYOSE MUGAMIJE GUHESHA IMANA IKUZO”

4. Kuki kuba twariyeguriye Imana byagombye kugena uko duhitamo imyidagaduro?

4 Mu gihe gishize, hari Umuhamya ugeze mu za bukuru wabatijwe mu mwaka wa 1946 wavuze ati “nishyiriyeho intego yo kujya numva buri disikuru yose y’umubatizo, ngatega amatwi nitonze nk’aho ari jye ugiye kubatizwa.” Kubera iki? Yabisobanuye agira ati “guhora nzirikana ko niyeguriye Yehova byambereye ikintu cy’ingenzi cyatumye nkomeza kuba indahemuka.” Nta gushidikanya ko nawe wemeranya n’ayo magambo. Kwibuka ko wasezeranyije Yehova kuzamukorera ubuzima bwawe bwose bigufasha gushikama. (Soma mu Mubwiriza 5:4.) Mu by’ukuri, kuzirikana ko wiyeguriye Imana bizatuma uhindura uko ubona umurimo wo kubwiriza n’ibindi bice byose bigize imibereho yawe, hakubiyemo n’imyidagaduro. Intumwa Pawulo yatsindagirije uko kuri igihe yandikiraga Abakristo bo mu gihe cye ati “mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo.”​—1 Abakorinto 10:31.

5. Mu Balewi 22:18-20 hadufasha hate kubona umuburo ukubiye mu magambo ari mu Baroma 12:1?

5 Ibyo ukora mu buzima byose bifitanye isano n’imishyikirano ufitanye na Yehova. Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yakoresheje amagambo afite imbaraga kugira ngo afashe Abakristo bagenzi be kwiyumvisha neza uko kuri. Yarababwiye ati “mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana, ari wo murimo wera muyikorera mubigiranye ubushobozi bwanyu bwo gutekereza” (Abaroma 12:1). Umubiri wawe ukubiyemo ibyo utekereza, umutima wawe n’imbaraga zawe. Ibyo byose ubikoresha ukorera Imana (Mariko 12:30). Pawulo yavuze ko gukorera Imana n’ubugingo bwacu bwose ari nko gutamba igitambo. Kuba byariswe igitambo byumvikanisha ko atari ibintu bikwiriye gufatanwa uburemere buke. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, Imana ntiyemeraga igitambo cyabaga gifite ubusembwa (Abalewi 22:18-20). Mu buryo nk’ubwo, niba mu murimo Umukristo akorera Yehova atuye igitambo gifite ubusembwa, Imana ntizacyemera. Ibyo se bishoboka bite?

6, 7. Umukristo yakwanduza ate umubiri we, kandi se ingaruka zishobora kuba izihe?

6 Pawulo yateye Abakristo b’i Roma inkunga igira iti ‘ntimugakomeze guha ingingo z’[umubiri] wanyu icyaha.’ Nanone, Pawulo yarababwiye ati ‘mwice ibikorwa by’umubiri’ (Abaroma 6:12-14; 8:13). Mu magambo abanza y’urwo rwandiko, yari yabahaye ingero zimwe z’ “ibikorwa by’umubiri.” Ku birebana n’abantu b’abanyabyaha, Bibiliya yagize iti “akanwa kabo kuzuye imivumo n’amagambo akarishye.” “Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso.” “Ntibatinya Imana” (Abaroma 3:13-18). Umukristo aramutse akoresheje “ingingo” z’umubiri we akora ibyaha nk’ibyo, yaba yanduje ingingo z’umubiri we. Urugero, muri iki gihe Umukristo aramutse arebye ibintu biteye isoni abigambiriye, urugero nka porunogarafiya cyangwa filimi zirimo urugomo rw’akahebwe, yaba arimo ‘aha [amaso ye] icyaha,’ bityo akaba yanduje umubiri we wose. Ibikorwa byose byo kuyoboka Imana yakora, byaba ari igitambo cyanduye, kandi Imana ntishobora kucyemera (Gutegeka kwa Kabiri 15:21; 1 Petero 1:14-16; 2 Petero 3:11). Guhitamo imyidagaduro mibi bigira ingaruka zibabaje rwose.

7 Biragaragara neza ko imyidagaduro Umukristo ahitamo imugiraho ingaruka zikomeye. Kubera iyo mpamvu, twifuza guhitamo imyidagaduro izatuma igitambo dutambira Imana kirushaho kuba cyiza aho kugihumanya. Nimucyo noneho dusuzume uko twamenya gutandukanya imyidagaduro myiza n’imibi.

“MWANGE IKIBI URUNUKA”

8, 9. (a) Ni ibihe byiciro bibiri imyidagaduro ishobora kugabanywamo? (b) Ni iyihe myidagaduro twamaganira kure, kandi kuki?

8 Muri rusange, imyidagaduro ishobora kugabanywamo ibyiciro bibiri. Hari imyidagaduro Abakristo bamaganira kure, hakaba n’indi Abakristo bamwe bashobora kubona ko nta cyo itwaye, ariko abandi bo ntibayemere. Reka tubanze dusuzume imyidagaduro Abakristo bamaganira kure.

9 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 1, imyidagaduro imwe iba irimo ibikorwa Bibiliya iciraho iteka. Tekereza wenda nk’imbuga za interineti, filimi, imizika cyangwa ibiganiro byo kuri televiziyo birimo ibikorwa by’akahebwe cyangwa bifitanye isano n’abadayimoni, porunogarafiya cyangwa ibikorwa biteye ishozi by’ubwiyandarike. Abakristo b’ukuri bagombye kwamaganira kure imyidagaduro nk’iyo bitewe n’uko iba yerekana ko ibikorwa bihabanye rwose n’amahame yo muri Bibiliya nta cyo bitwaye (Ibyakozwe 15:28, 29; 1 Abakorinto 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:8). Iyo wamaganiye kure bene iyo myidagaduro, uba ugaragarije Yehova ko mu by’ukuri ‘wanga ikibi urunuka,’ kandi ko ukomeza ‘kuzibukira ibibi.’ Ibyo bituma ugira ‘ukwizera kuzira uburyarya.’​—Abaroma 12:9; Zaburi 34:14; 1 Timoteyo 1:5.

10. Ni iyihe mitekerereze mibi dushobora kugira ku birebana n’imyidagaduro, kandi se kuki ishobora kuduteza akaga?

10 Hari abashobora kumva ko kwidagadura bareba amashusho agaragaza ubwiyandarike nta cyo bitwaye. Baribwira bati “jye nshobora kuyareba muri filimi cyangwa kuri televiziyo, ariko sinakwigera na rimwe nkora ibintu nka biriya.” Gutekereza gutyo ni ukwishuka kandi byaguteza akaga. (Soma muri Yeremiya 17:9.) Ese niba dushimishwa no kwidagadura tureba ibintu Yehova yanga, ubwo koko ‘twanga ikibi urunuka’? Turamutse tugize akamenyero ko kwitegeza iyo myidagaduro irimo abantu bafite imyitwarire mibi, imitimanama yacu yazahinduka ikinya (Zaburi 119:70; 1 Timoteyo 4:1, 2). Ibyo bishobora gutuma dutangira gukora nk’ibyo bakora cyangwa tukabona ko iyo myitwarire mibi nta cyo itwaye.

11. Ku birebana n’imyidagaduro ni mu buhe buryo ibivugwa mu Bagalatiya 6:7 byasohoye?

11 Hari abantu bagezweho n’izo ngaruka. Abakristo bamwe bishoye mu bwiyandarike babitewe n’ibintu bakundaga kureba. Ingorane bahuye na zo ni zo zatumye basobanukirwa ko burya ‘ibyo umuntu abiba ari na byo asarura’ (Abagalatiya 6:7). Ariko kandi, si ngombwa ko ibintu nk’ibyo bibabaje bikugeraho. Nubiba mu bwenge bwawe ibintu byiza, uzasarura ibintu byiza.​—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ni iyihe myidagaduro nagombye guhitamo?””

IMYANZURO UMUNTU YIFATIRA ASHINGIYE KU MAHAME YO MURI BIBILIYA

12. Ibivugwa mu Bagalatiya 6:5 bihuriye he n’imyidagaduro, kandi se ni izihe nama zafasha buri wese gufata imyanzuro?

12 Reka noneho dusuzume imyidagaduro yo mu cyiciro cya kabiri. Iyo ni ya yindi irimo ibintu Ijambo ry’Imana ridaciraho iteka mu buryo bweruye cyangwa ngo ribishyigikire. Mu gihe tugiye guhitamo muri iyo myidagaduro, buri Mukristo agomba kwifatira umwanzuro urebana n’iyo abona ko ari myiza. (Soma mu Bagalatiya 6:⁠5.) Icyakora, hari inama zishobora kudufasha guhitamo. Bibiliya irimo amahame, cyangwa ukuri kw’ingenzi, adufasha gusobanukirwa uko Yehova abona ibintu. Nituzirikana ayo mahame, tuzasobanukirwa neza “ibyo Yehova ashaka” mu bintu byose, hakubiyemo n’imyidagaduro.​—Abefeso 5:17.

13. Twakwirinda dute imyidagaduro ishobora kubabaza Yehova?

13 Birumvikana ko Abakristo bose atari ko bafite ubushishozi bungana (Abafilipi 1:9). Byongeye kandi, Abakristo bazi neza ko abantu bakunda imyidagaduro itandukanye. Ku bw’ibyo, ntitwakwitega ko Abakristo bose bazafata imyanzuro imwe. Nubwo bimeze bityo ariko, uko turushaho kwemera ko amahame y’Imana ayobora imitima yacu n’ubwenge bwacu, ni na ko tuzarushaho kwirinda imyidagaduro yose idashimisha Yehova.​—Zaburi 119:11, 129; 1 Petero 2:16.

14. (a) Ni ikihe kintu twagombye gutekerezaho mu gihe duhitamo imyidagaduro? (b) Twakora iki ngo dukomeze gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere?

14 Mu gihe uhitamo imyidagaduro, hari ikindi kintu cy’ingenzi ugomba kwitaho; icyo kintu ni igihe. Nubwo ibikubiye mu myidagaduro ukunda bigaragaza ibyo ubona ko ari byiza, igihe uyimaramo cyo kigaragaza ibyo ushyira mu mwanya wa mbere. Tuzi ko Abakristo babona ko iby’umwuka ari byo bifite agaciro kuruta ibindi byose. (Soma muri Matayo 6:33.) None se, wakora iki kugira ngo inyungu z’Ubwami zikomeze gufata umwanya wa mbere mu buzima bwawe? Intumwa Pawulo yaravuze ati “mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye” (Abefeso 5:15, 16). Koko rero, kugenera imyidagaduro igihe ntarengwa bizagufasha kubona igihe gihagije cyo kwita ku ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi,’ ni ukuvuga ibikorwa bizatuma urushaho kunoza imishyikirano ufitanye na Yehova.⁠​—Abafilipi 1:10.

15. Kuki ari byiza kwishyiriraho imipaka mu gihe umuntu ahitamo imyidagaduro?

15 Nanone byaba byiza twishyiriyeho imipaka mu gihe duhitamo imyidagaduro. Ibyo bisobanura iki? Reka tugaruke kuri rwa rugero rw’urubuto. Kugira ngo wirinde kurya igice cyaboze cy’urwo rubuto, ntukataho icyo gice gusa, ahubwo ukata no ku gice kizima gikikije ahaboze. Mu buryo nk’ubwo, ni byiza ko umuntu yishyiriraho imipaka mu gihe ahitamo imyidagaduro. Umukristo ushishoza ntiyirinda gusa imyidagaduro itandukira mu buryo bugaragara amahame yo muri Bibiliya, ahubwo nanone yirinda imyidagaduro ikemangwa cyangwa isa n’irimo ibintu bishobora kwangiza imishyikirano afitanye na Yehova (Imigani 4:25-27). Gukurikiza inama zo mu Ijambo ry’Imana bizagufasha kubigeraho.

“IBIBONEYE BYOSE”

Kugendera ku mahame yo mu Ijambo ry’Imana mu gihe duhitamo imyidagaduro biturinda ikintu cyakwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova

16. (a) Twagaragaza dute ko tubona ibintu nk’uko Yehova abibona mu birebana n’amahame mbwirizamuco? (b) Wakora iki ngo ugire akamenyero ko gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya?

16 Mu gihe Abakristo b’ukuri bahitamo imyidagaduro, mbere na mbere bazirikana uko Yehova ayibona. Bibiliya igaragaza amahame ya Yehova ndetse n’uko abona ibintu. Urugero, Umwami Salomo yanditse urutonde rw’ibintu bitandukanye Yehova yanga urunuka. Muri byo harimo “ururimi rubeshya n’amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza, umutima ucura imigambi mibisha, ibirenge byirukira kugira nabi” (Imigani 6:16-19). Ni mu buhe buryo uko Yehova abona ibintu byagombye gutuma nawe uhindura uko ubibona? Umwanditsi wa zaburi yaduteye inkunga igira iti “mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi” (Zaburi 97:10). Imyidagaduro uhitamo igomba kugaragaza ko mu by’ukuri wanga ibyo Yehova yanga (Abagalatiya 5:19-21). Zirikana nanone ko ibyo ukora wiherereye ari byo bigaragaza uwo uri we by’ukuri, kuruta ibyo ukorera mu ruhame (Zaburi 11:4; 16:8). Bityo rero, niba ufite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kugaragaza ko mu byo ukora byose ugendera ku mahame mbwirizamuco Yehova ashima, buri gihe uzajya uhitamo imyidagaduro ushingiye ku mahame yo muri Bibiliya. Nubigenza utyo, bizagera aho bibe akamenyero mu mibereho yawe.​—2 Abakorinto 3:18.

17. Mbere yo guhitamo imyidagaduro runaka, ni ikihe kibazo dukwiriye kwibaza?

17 Ni iki kindi wakora kugira ngo mu gihe uhitamo imyidagaduro ukore ibihuje n’uko Yehova abona ibintu? Tekereza kuri iki kibazo: “ese ibi bizangiraho izihe ngaruka, kandi se bizatuma Imana imbona ite?” Urugero, mbere yo guhitamo kureba filimi runaka, ibaze uti “ibikubiye muri iyi filimi bizagira izihe ngaruka ku mutimanama wanjye?” Reka dusuzume amahame afitanye isano n’iyo ngingo.

18, 19. (a) Ihame riri mu Bafilipi 4:8 ryadufasha rite kumenya niba imyidagaduro dukunda ari myiza? (b) Ni ayahe mahame yandi ashobora kudufasha guhitamo imyidagaduro myiza? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

18 Ihame ry’ingenzi twagenderaho ni iriboneka mu Bafilipi 4:8 rigira riti “iby’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.” Mu by’ukuri, hano Pawulo ntiyavugaga ibirebana n’imyidagaduro, ahubwo yavugaga ibirebana n’ibyo umuntu yibwira mu mutima we, byagombye kuba bishingiye ku bintu bishimwa n’Imana (Zaburi 19:14). Ariko kandi, ihame rikubiye muri ayo magambo ya Pawulo rishobora no kwerekezwa ku myidagaduro. Mu buhe buryo?

19 Ibaze uti “ese filimi ndeba, imikino yo kuri orudinateri nkina, imizika numva cyangwa indi myidagaduro mpitamo, yuzuza mu bwenge bwanjye ‘ibiboneye byose’?” Urugero, nk’iyo umaze kureba filimi runaka, ni ayahe mashusho asigara mu bitekerezo byawe? Niba usigarana mu bwenge amashusho meza, atanduye kandi ukumva yakugaruriye ubuyanja, icyo gihe uba widagaduye mu buryo bwiza. Ariko niba filimi warebye ituma utekereza ibintu bitaboneye, ubwo buryo bwo kwidagadura buba atari bwiza, ndetse bushobora no kukugiraho ingaruka mbi (Matayo 12:33; Mariko 7:20-23). Kubera iki? Ni ukubera ko gutekereza ku bintu bijyanye n’ubwiyandarike bishobora kukuvutsa amahoro yo mu mutima, bikangiza umutimanama wawe watojwe na Bibiliya kandi bikangiza imishyikirano ufitanye n’Imana (Abefeso 5:5; 1 Timoteyo 1:5, 19). Kubera ko imyidagaduro nk’iyo ikugiraho ingaruka mbi, iyemeze kuyirinda (Abaroma 12:2). * Ujye umera nk’umwanditsi wa zaburi wasenze Yehova agira ati “utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro.”​—Zaburi 119:37.

ZIRIKANA ABANDI

20, 21. Ibivugwa mu 1 Abakorinto 10:23, 24 bihuriye he no guhitamo imyidagaduro myiza?

20 Pawulo yagaragaje ihame ry’ingenzi ryo muri Bibiliya dukwiriye gutekerezaho mu gihe dufata imyanzuro. Yaravuze ati “ibintu byose biremewe, ariko si ko byose byubaka. Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we” (1 Abakorinto 10:23, 24). Iryo hame rihuriye he no guhitamo imyidagaduro myiza? Ukwiriye kwibaza uti “ese iyi myidagaduro mpisemo izagira izihe ngaruka ku bandi?”

21 Umutimanama wawe ushobora kukwemerera imyidagaduro runaka ubona ko ‘wemerewe,’ cyangwa ubona ko nta cyo itwaye. Icyakora, nubona ko abandi Bakristo muhuje ukwizera bafite umutimanama ubabuza iyo myidagaduro, ushobora guhitamo kuyireka. Kuki wayireka? Ni ukubera ko, nk’uko Pawulo yabivuze, udashaka ‘gucumura ku bavandimwe bawe’ cyangwa ngo ‘ucumure kuri Kristo,’ utuma bagenzi bawe muhuje ukwizera badakomeza kubera Imana indahemuka. Ubikora uzirikana aya magambo agira ati “mwirinde mutabera [abandi] igisitaza” (1 Abakorinto 8:12; 10:32). Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bakurikiza iyo nama ya Pawulo ikwiriye kandi yumvikana birinda imyidagaduro bashobora kuba ‘bemerewe,’ ariko ‘itubaka.’​—Abaroma 14:1; 15:1.

22. Kuki Abakristo bemera ko bagenzi babo bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye ku birebana n’imyanzuro ireba umuntu ku giti cye?

22 Nanone ariko, hari ikindi twavuga ku birebana no kuzirikana abandi. Umukristo ufite umutimanama umubuza imyidagaduro runaka, ntiyagombye guhatira Abakristo bose bo mu itorero kugendera ku bitekerezo bye mu birebana n’imyidagaduro ikwiriye iyo ari yo. Aramutse abikoze, yaba abaye nk’umushoferi utwaye imodoka mu muhanda mugari ariko agashaka ko abandi bashoferi bose bagenda muri uwo muhanda bagendera ku muvuduko ashaka. Ibyo byaba bidahwitse. Urukundo rwa gikristo ruzatuma umuntu ufite umutimanama umubuza imyidagaduro runaka, yubaha bagenzi be bahuje ukwizera bakunda imyidagaduro itandukanye n’iye, ariko idatandukira amahame ya gikristo. Iyo abigenje atyo, ‘gushyira mu gaciro kwe bimenywa n’abantu bose.’​—Abafilipi 4:5; Umubwiriza 7:16.

23. Wakora iki kugira ngo uhitemo imyidagaduro myiza?

23 Muri make, wakora iki kugira ngo wiringire ko wahisemo imyidagaduro myiza? Amaganira kure imyidagaduro yose igaragaza ibikorwa by’ubwiyandarike bw’akahebwe Ijambo ry’Imana riciraho iteka mu buryo bweruye. Ujye ukurikiza amahame yo muri Bibiliya ashobora kwerekezwa ku myidagaduro Bibiliya itavugaho mu buryo bweruye. Irinde imyidagaduro yangiza umutimanama wawe kandi wiyemeze kureka imyidagaduro abandi bashobora gukemanga, cyane cyane bagenzi bawe muhuje ukwizera. Turifuza ko wakomera ku mwanzuro wawe, ugahesha Imana ikuzo kandi wowe n’umuryango wawe mukaguma mu rukundo rwayo.

^ par. 19 Andi mahame yakwerekezwa ku myidagaduro aboneka mu Migani 3:31; 13:20; mu Befeso 5:3, 4 no mu Bakolosayi 3:5, 8, 20.