Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Imana ikunda abantu batanduye

Imana ikunda abantu batanduye

“Ku muntu utanduye, uzigaragaza ko utanduye.”​—ZABURI 18:26.

1-3. (a) Kuki umubyeyi yuhagira umwana we akamwambika neza? (b) Kuki Yehova ashaka ko abamusenga baba abantu batanduye, kandi se ni iki gituma twifuza gukomeza kuba abantu batanduye?

UMUBYEYI arimo arategura umwana we ngo bajyane gutembera. Aramwuhagiye, amwambika utwenda twiza dufite isuku. Azi neza ko isuku ari ngombwa kugira ngo umwana we agire amagara mazima. Anazirikana ko uko umwana agaragara bishobora guhesha ishema ababyeyi be cyangwa bikabagayisha.

2 Data wo mu ijuru Yehova, yifuza ko abagaragu be baba abantu batanduye. Ijambo rye rigira riti “ku muntu utanduye, uzigaragaza ko utanduye” * (Zaburi 18:26). Yehova aradukunda; azi ko gukomeza kugira isuku bitugirira akamaro. Kubera ko turi Abahamya be, nanone aba yiteze ko uko abantu batubona, bituma bamuvuga neza. Koko rero, iyo dufite isuku kandi tukagira imyitwarire myiza, bihesha Yehova n’izina rye ryera ikuzo; ntibimutukisha.​—Ezekiyeli 36:22; soma muri 1 Petero 2:12.

3 Kumenya ko Imana ikunda abantu batanduye bidushishikariza gukomeza kuba abantu batanduye. Twifuza ko uburyo bwacu bwo kubaho bwakubahisha Imana kubera ko tuyikunda. Nanone twifuza kuguma mu rukundo rwayo. Nimucyo rero dusuzume impamvu tugomba gukomeza kuba abantu batanduye, icyo kuba umuntu utanduye bisobanura, n’icyo twakora kugira ngo dukomeze kuba abantu batanduye. Ibyo biradufasha kumenya niba hari aho dukeneye kunonosora.

KUKI TUGOMBA GUKOMEZA KUBA ABANTU BATANDUYE?

4, 5. (a) Ni iyihe mpamvu y’ibanze yagombye gutuma dukomeza kuba abantu batanduye? (b) Ni mu buhe buryo ibyaremwe bigaragaza ko Yehova atanduye?

4 Bumwe mu buryo Yehova akoresha atuyobora ni ukuduha urugero. Ni yo mpamvu Ijambo rye ridutera inkunga yo ‘kwigana Imana’ (Abefeso 5:1). Impamvu y’ibanze ituma twifuza gukomeza kuba abantu batanduye, ni uko Imana dusenga ari yo Yehova itanduye kandi ikaba yera mu buryo bwose.​—Soma mu Balewi 11:44, 45.

5 Kuba Yehova atanduye bigaragarira mu byo yaremye, nk’uko n’iyindi mico ye igaragarira mu byaremwe (Abaroma 1:20). Imana yaremye isi kugira ngo abantu bayibemo isukuye. Yehova yashyizeho gahunda igenga ibidukikije, ku buryo bigira uruhare mu gusukura umwuka n’amazi. Hari za mikorobe twagereranya n’urwego rushinzwe isuku, zihindura imyanda mo ifumbire. Abahanga mu bya siyansi bagiye bakoresha tumwe muri utwo tunyabuzima duto cyane, kugira ngo dusukure ahantu hamenetse za mazutu cyangwa indi myanda iterwa n’abantu barangwa n’ubwikunde n’umururumba. Birumvikana ko ‘uwaremye isi’ abona ko ari ngombwa kugira isuku (Yeremiya 10:12). Natwe twagombye kubona ko ari ngombwa.

6, 7. Amategeko ya Mose yatsindagirizaga ate ko abasengaga Yehova bagombaga kuba ari abantu batanduye?

6 Indi mpamvu ituma tugomba kurangwa n’isuku, ni uko Yehova, Umutegetsi wacu w’Ikirenga, asaba ko abamusenga bagira isuku. Mu Mategeko Yehova yahaye Isirayeli, kuyoboka Imana no kugira isuku byari bifitanye isano ya bugufi cyane. Amategeko yasobanuraga ko ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru atagombaga kwiyuhagira rimwe gusa, ahubwo ko yagombaga kwiyuhagira kabiri (Abalewi 16:4, 23, 24). Abatambyi babaga batahiwe gukora mu rusengero basabwaga gukaraba intoki n’ibirenge mbere y’uko batambira Yehova ibitambo (Kuva 30:17-21; 2 Ibyo ku Ngoma 4:6). Amategeko ya Mose yagaragazaga ibintu bigera kuri 70 byashoboraga gutuma umuntu ahumana, akaba atemerewe kwifatanya mu mihango runaka. Iyo Umwisirayeli yabaga ahumanye, ntiyashoboraga kwifatanya muri gahunda n’imwe yo kuyoboka Imana, ndetse hari n’igihe yabirengagaho akicwa (Abalewi 15:31). Umuntu wese wangaga gukora ibyasabwaga kugira ngo ahumanuke, hakubiyemo kwiyuhagira umubiri wose no kumesa imyenda ye, yagombaga ‘gukurwa hagati y’iteraniro.’​—Kubara 19:17-20.

7 Nubwo tutagendera ku Mategeko ya Mose, adufasha kumenya uko Imana ibona ibintu. Biragaragara ko Amategeko yatsindagirizaga ko abasenga Imana bagombaga kuba batanduye. Yehova ntiyahindutse (Malaki 3:6). Kugira ngo Yehova yemere uburyo bwacu bwo gusenga, ni uko buba “butanduye kandi budahumanye” (Yakobo 1:27). Tugomba kumenya icyo aba atwitezeho ku birebana n’ibyo.

KUBA UMUNTU UTANDUYE MU MASO Y’IMANA BISOBANURA IKI?

8. Yehova aba atwitezeho kuba abantu batanduye mu buhe buryo?

8 Muri Bibiliya, igitekerezo cyo kuba umuntu utanduye nticyumvikanisha isuku y’umubiri gusa. Kuba umuntu utanduye mu maso y’Imana bigaragarira mu mibereho yacu yose. Yehova yiteze ko tuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka, mu by’umuco, mu bitekerezo no ku mubiri. Nimucyo dusuzume icyo ibyo bisobanura.

9, 10. Kuba umuntu utanduye mu buryo bw’umwuka bisobanura iki, kandi se ni iki Abakristo b’ukuri birinda?

9 Kutandura mu buryo bw’umwuka. Mu magambo make, kutandura mu buryo bw’umwuka bisobanura kutavanga ugusenga k’ukuri n’ugusenga kw’ikinyoma. Igihe Abisirayeli bavaga i Babuloni basubiye i Yerusalemu, Yehova yahumekeye Yesaya ngo ababwire ati “musohoke muri Babuloni; ntimukore ku kintu gihumanye, . . . mwe kwiyanduza” (Yesaya 52:11). Impamvu y’ingenzi yari itumye Abisirayeli basubira iwabo, kwari ukugira ngo basubizeho gahunda yo gusenga Yehova. Iyo gahunda yagombaga kuba itanduye, itarandujwe n’inyigisho izo ari zo zose zitubahisha Imana, cyangwa ibikorwa n’imihango byo mu madini yo muri Babuloni.

10 Muri iki gihe, twebwe Abakristo b’ukuri tugomba kwirinda kugira ngo tutanduzwa n’idini ry’ikinyoma. (Soma mu 1 Abakorinto 10:21.) Ibyo bisaba kugira amakenga kubera ko dukikijwe n’amadini menshi y’ikinyoma. Mu bihugu byinshi hari imico, imigenzo n’ibikorwa bifitanye isano n’inyigisho z’idini ry’ikinyoma, urugero nk’inyigisho ivuga ko mu muntu hari ikintu gikomeza kubaho iyo apfuye (Umubwiriza 9:5, 6, 10). Abakristo b’ukuri birinda imihango ifitanye isano n’imyizerere y’idini ry’ikinyoma. * Ntituzemera ko abandi bantu batwotsa igitutu ku buryo batuma dutandukira amahame yo muri Bibiliya agenga ugusenga kutanduye.​—Ibyakozwe 5:29.

11. Kutandura mu by’umuco bisobanura iki, kandi se kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kutandura?

11 Kutandura mu by’umuco. Kutandura mu by’umuco bisaba kwirinda ubwiyandarike bw’uburyo bwose. (Soma mu Befeso 5:5.) Ni iby’ingenzi ko dukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco. Nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira cy’iki gitabo, kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana tugomba ‘guhunga ubusambanyi.’ Abasambanyi batihana “ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:9, 10, 18). Imana ibona ko bene abo ari “ba ruharwa mu bikorwa byabo by’umwanda.” Nibadahinduka ngo babe abantu batanduye mu by’umuco, “umugabane wabo uzaba . . . urupfu rwa kabiri.”​—Ibyahishuwe 21:8.

12, 13. Ni irihe sano riri hagati y’ibitekerezo n’ibikorwa, kandi se twakora iki kugira ngo dukomeze kuba abantu batanduye mu bitekerezo?

12 Kutandura mu bitekerezo. Ibyo umuntu atekereza ni byo akora. Iyo twemeye ko ibitekerezo bibi bishinga imizi mu bwenge no mu mutima wacu, byanze bikunze biba bizatuganisha mu bikorwa byanduye (Matayo 5:28; 15:18-20). Ariko iyo twujuje mu bwenge bwacu ibitekerezo byiza kandi bitanduye, bishobora gutuma dukomeza kugira imyitwarire myiza. (Soma mu Bafilipi 4:8.) Twakora iki ngo dukomeze kuba abantu batanduye mu bitekerezo? Uburyo bumwe ni ukwirinda imyidagaduro iyo ari yo yose ishobora kwangiza imitekerereze yacu. * Ikindi nanone, dushobora gucengeza mu bwenge bwacu ibitekerezo bitanduye twiyigisha Ijambo ry’Imana buri munsi.​—Zaburi 19:8, 9.

13 Kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana, ni ngombwa ko dukomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka, mu by’umuco no mu bitekerezo byacu. Hari ibindi bice by’iki gitabo bisobanura mu buryo burambuye uko umuntu yakomeza kutandura muri ubwo buryo bwose. Ariko ubu tugiye gusuzuma ikintu cya kane, ari cyo kugira isuku.

UKO TWAKOMEZA KUBA ABANTU BAGIRA ISUKU

14. Kuki kugira isuku atari ikibazo kireba umuntu ku giti cye?

14 Kugira isuku bisobanura gukomeza kurangwa n’isuku ku mubiri no kugirira isuku aho dutuye n’ibyo dutunze. Ese kugira isuku ni ikibazo kireba umuntu ku giti cye ku buryo abandi nta cyo bibarebaho? Ku basenga Yehova si ko biri. Nk’uko twabibonye, Yehova abona ko kugira isuku ari iby’agaciro. Ntabiterwa gusa n’uko abona ko bidufitiye akamaro, ahubwo nanone abiterwa n’uko bishobora gutuma tumwubahisha cyangwa tukamugayisha. Tekereza ku rugero twasuzumye tugitangira. Ese kubona umwana uhora asa nabi cyangwa yambaye nabi ntibituma wibaza byinshi ku babyeyi be? Ntitwifuza ko hagira ikintu na kimwe gifitanye isano n’uko tugaragara cyangwa uburyo bwacu bwo kubaho, gitukisha Data wo mu ijuru cyangwa se ngo kibere inkomyi ubutumwa tubwiriza. Ijambo ry’Imana rigira riti “mu buryo ubwo ari bwo bwose, ntiduha urwaho ikintu icyo ari cyo cyose cyabera abandi igisitaza, kugira ngo umurimo wacu utabonekaho umugayo. Ahubwo mu buryo bwose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana” (2 Abakorinto 6:3, 4). None se twakora iki kugira ngo dukomeze kugira isuku?

15, 16. Kugira akamenyero keza ko kugira isuku bisobanura iki, kandi se imyambaro yacu yagombye kuba imeze ite?

15 Isuku y’umubiri n’uko tugaragara. Nubwo imibereho n’imico y’abantu bigenda bitandukana bitewe n’ibihugu batuyemo, muri rusange dushobora kubona isabune n’amazi byo kwiyuhagira buri munsi, ku buryo twe ubwacu n’abana bacu duhorana isuku. Kugira akamenyero keza ko kugira isuku bikubiyemo gukaraba intoki n’isabune mbere yo kurya cyangwa se mbere yo gukora ku biryo, nyuma yo kuva ku musarani, na nyuma yo gusukura umwana cyangwa kumuhindurira ibyahi. Gukaraba intoki n’isabune bishobora kuturinda indwara kandi bikaturinda gupfa imburagihe. Bishobora gutuma virusi na bagiteri zimwe na zimwe zidakwirakwira, bigatuma abantu birinda indwara z’impiswi. Mu bihugu usanga abaturage badafite amazu arimo ibitembo bisohora imyanda, bashobora gutaba imyanda nk’uko byagendaga muri Isirayeli ya kera.​—Gutegeka kwa Kabiri 23:12, 13.

16 Kugira ngo imyambaro yacu na yo ibe ifite isuku kandi igaragare neza, ni ngombwa kuyimesa buri gihe. Si ngombwa ko Umukristo yambara imyenda ihenze cyangwa igezweho, ahubwo yagombye kuba imeze neza, ifite isuku kandi yiyubashye. (Soma muri 1 Timoteyo 2:9, 10.) Aho twaba turi hose, tuba twifuza ko uko tugaragara ‘birimbisha inyigisho z’Imana Umukiza wacu.’​—Tito 2:10.

17. Kuki aho dutuye n’ibyo dutunze byagombye kuba bifite isuku kandi bigaragara neza?

17 Aho dutuye n’ibyo dutunze. Inzu yacu ishobora kuba itarimo ibintu by’agatangaza cyangwa bihenze, ariko yagombye kuba ifite isuku, igaragara neza uko imimerere ibitwemerera. Nanone, mu gihe twaba dufite imodoka idufasha kugera ku materaniro no mu murimo wo kubwiriza, twagombye gukora uko dushoboye kose igahora ifite isuku, imbere n’inyuma. Ntitukibagirwe ko iyo aho dutuye n’ibyo dutunze bifite isuku, bituma abantu bubaha Imana dusenga. N’ubundi kandi, twigisha abantu ko Yehova ari Imana itanduye, ko ‘azarimbura abarimbura isi,’ kandi ko vuba aha Ubwami bwe buzahindura iyi si yacu paradizo (Ibyahishuwe 11:18; Luka 23:43). Nta gushidikanya, twifuza ko aho dutuye ndetse n’ibyo dutunze bigaragariza abandi ko no muri iki gihe turimo twitoza kugira isuku ikwiriye abantu bazaba mu isi nshya yegereje.

Kugira isuku bisaba guhora dusa neza, tugasukura aho tuba n’ibyo dutunze

18. Twagaragaza dute ko twubaha Inzu y’Ubwami duteraniramo?

18 Aho duteranira. Urukundo dukunda Yehova rutuma twubaha Inzu y’Ubwami duteraniramo, ari yo huriro ry’ugusenga k’ukuri mu gace dutuyemo. Iyo abantu bashya baje aho duteranira, tuba twifuza ko bashimishwa n’uko hasa. Ni ngombwa gukora isuku ku Nzu y’Ubwami buri gihe no kuyisana kugira ngo ikomeze gusa neza. Tugaragaza ko twubaha Inzu y’Ubwami duteraniramo dukora ibishoboka byose kugira ngo ihore imeze neza. Dushimishwa n’uko dushobora gutanga igihe cyacu kugira ngo dufashe mu mirimo yo gukora isuku no ‘gusana’ aho duteranira (2 Ibyo ku Ngoma 34:10). Ibyo ni na ko byagombye kugenda mu gihe twateraniye ku Nzu y’Amakoraniro cyangwa ahandi hantu hose habereye amakoraniro.

KWIRINDA INGESO N’IBIKORWA BY’UMWANDA

19. Ni iki tugomba kwirinda kugira ngo dukomeze kuba abantu barangwa n’isuku, kandi se Bibiliya ibidufashamo ite?

19 Kugira ngo dukomeze kurangwa n’isuku, tugomba kwirinda ingeso n’ibikorwa byanduza, urugero nko kunywa itabi, gusinda no kunywa ibiyobyabwenge. Muri Bibiliya ntiharimo urutonde rw’ingeso n’ibikorwa byose byanduye kandi biteye ishozi byogeye muri iki gihe, ariko harimo amahame adufasha kumenya uko Yehova abona ibyo bintu. Kubera ko tuzi uko Yehova abibona, urukundo tumukunda rutuma dukora ibintu bituma atwishimira. Nimucyo dusuzume amahame atanu yo mu Byanditswe.

20, 21. Ni ibihe bikorwa Yehova yifuza ko twirinda, kandi se ni iyihe mpamvu ikomeye yagombye gutuma tumwumvira?

20 “Ubwo dufite ayo masezerano, nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka, kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana” (2 Abakorinto 7:1). Yehova yifuza ko twirinda ibikorwa byanduza umubiri kandi bishobora kwangiza imitekerereze yacu. Ku bw’ibyo, tugomba kwirinda kubatwa n’ibintu bishobora kwangiza umubiri n’ubwenge.

21 Bibiliya itwereka impamvu ikomeye ituma ‘twiyezaho umwanda wose.’ Zirikana ko mu 2 Abakorinto 7:1 hatangira hagira hati “ubwo dufite ayo masezerano.” Ayahe masezerano? Nk’uko bivugwa mu mirongo ibanziriza uwo, Yehova yaradusezeranyije ati “nzabakira. Kandi nzababera so” (2 Abakorinto 6:17, 18). Tekereza nawe: Yehova agusezeranya ko azakurinda, akagukunda nk’uko umubyeyi akunda umwana we. Icyakora, Yehova azasohoza ayo masezerano niba nawe wirinda umwanda wose “w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka.” Kwemera ko ingeso cyangwa ibikorwa biteye ishozi bikuvutsa imishyikirano myiza nk’iyo wari ufitanye na Yehova, byaba ari ubupfu rwose.

22-25. Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe ashobora kudufasha kwirinda ingeso n’ibikorwa byanduye?

22 “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Yesu yavuze ko iryo ari ryo tegeko rikomeye kuruta ayandi (Matayo 22:38). Birakwiriye ko dukunda Yehova dutyo. Kugira ngo tumukunde n’umutima wacu wose, ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose, tugomba kwirinda ibikorwa bishobora gutuma dupfa imburagihe cyangwa se bikagabanya ubushobozi bwo gutekereza twahawe n’Imana.

23 [Yehova] aha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose’ (Ibyakozwe 17:24, 25). Ubuzima ni impano ituruka ku Mana. Dukunda uwaduhaye iyo mpano; ni yo mpamvu twifuza kugaragaza ko tuyiha agaciro. Twirinda ingeso n’ibikorwa byangiza ubuzima bwacu, kuko tuzi ko ibyo bikorwa bigaragaza ko tutubaha na busa impano y’ubuzima.​—Zaburi 36:9.

24 “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). Ingeso n’ibikorwa byanduye ntibikunze kugira ingaruka ku ubikora gusa, ahubwo binagira ingaruka ku bamukikije. Urugero, imyotsi itumurwa n’abanywa itabi ishobora kugira ingaruka mbi ku bantu batarinywa. Umuntu ugirira abandi nabi aba arenze ku itegeko ry’Imana ryo gukunda mugenzi wacu. Ibikorwa bye biba binagaragaza ko iyo avuga ko akunda Imana, aba avuga ibinyoma.​—1 Yohana 4:20, 21.

25 ‘Mugandukire ubutegetsi n’abatware mubumvire’ (Tito 3:1). Mu bihugu byinshi, hari imiti amategeko atemerera abantu gutunga cyangwa gukoresha. Twe Abakristo b’ukuri ntidutunga cyangwa ngo dukoreshe imiti itemewe.​—Abaroma 13:1.

26. (a) Twakora iki kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana? (b) Kuki gukomeza kuba abantu batanduye mu maso y’Imana ari bwo buryo bwiza bwo kubaho buruta ubundi bwose?

26 Kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana, tugomba gukomeza kuba abantu batanduye, atari mu bintu bimwe na bimwe gusa, ahubwo muri byose. Kureka no kwirinda burundu ingeso n’ibikorwa byanduza bishobora kugorana, ariko birashoboka. * Mu by’ukuri, ubwo ni bwo buryo bwiza cyane bwo kubaho, kuko buri gihe Yehova atwigisha ibitugirira umumaro. (Soma muri Yesaya 48:17.) Icy’ingenzi kurushaho, nidukomeza kuba abantu batanduye, tuzanyurwa bitewe n’uko tuzi ko twubahisha Imana yacu dukunda, kandi ibyo bizatuma tuguma mu rukundo rwayo.

^ par. 2 Ijambo ry’igiheburayo rihindurwamo kuba ‘utanduye’ ntiryerekeza ku isuku y’umubiri gusa, ahubwo ryerekeza no ku kutandura mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka.

^ par. 26 Reba agasanduku kari ku ipaji ya 94 gafite umutwe uvuga ngo “ Ese mpatanira gukora ibyiza?” n’agafite umutwe uvuga ngo “ Ku Mana byose birashoboka.”

^ par. 67 Izina ryarahinduwe.