Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 11

“Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose”

“Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose”

“Ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe.”​—IMIGANI 5:18.

1, 2. Ni ikihe kibazo turi busuzume, kandi kuki?

ESE warashatse? Niba warashatse se, urugo rwanyu rwaba rubabera isoko y’ibyishimo cyangwa ufitanye ibibazo bikomeye n’uwo mwashakanye? Ese waba utagikundana n’uwo mwashakanye? Ese wowe n’uwo mwashakanye mwaba mubanye mutishimye, ari ukwihanganirana gusa? Niba ari uko bimeze, ugomba kuba ubabazwa n’uko utagikundana n’uwo mwashakanye nk’uko byahoze. Kubera ko uri Umukristo, nta gushidikanya ko wifuza ko ishyingiranwa ryawe ryahesha ikuzo Yehova, Imana ukunda. Ku bw’ibyo, uko ubu ubanye n’uwo mwashakanye bishobora kuba biguhangayikishije cyane kandi bigatuma wumva uhagaritse umutima. Nubwo byaba bimeze bityo ariko, turakwinginze rwose ntuhite wumva ko nta garuriro.

2 Muri iki gihe, hari abagabo n’abagore b’Abakristo babanye neza kandi barigeze kubana ari ukwihambira, badakundanye. Ariko nyuma baje kwiyunga bagira umuryango ukomeye. Nawe ushobora kugira ibyishimo mu ishyingiranwa ryawe. Mu buhe buryo?

KUGIRANA UBUCUTI N’IMANA N’UWO MWASHAKANYE

3, 4. Kuki iyo abashakanye bashyizeho imihati kugira ngo bagirane ubucuti n’Imana bituma na bo ubwabo bagirana ubucuti? Tanga urugero.

3 Wowe n’uwo mwashakanye muzarushaho gukundana nimushyiraho imihati kugira ngo mugirane imishyikirano ya bugufi n’Imana. Kubera iki? Reka dufate urugero: sa n’ureba umusozi ufite ishusho nk’iy’umutemeri. Ahagana hasi ni munini, ariko mu mpinga ukaba muto. Umugabo ahagaze aho umusozi utangirira mu ruhande rureba mu majyaruguru, naho umugore we ari aho umusozi utangirira mu ruhande rureba mu majyepfo. Bombi batangiye kuwuzamuka. Mu gihe bombi bakiri aho uwo musozi utangirira, hagati yabo hari intera ndende. Ariko uko bagenda bawuzamuka bagana mu mpinga, intera ibatandukanya iragenda igabanuka. Ese waba wabonye isomo rihumuriza rikubiye muri urwo rugero?

4 Imihati ushyiraho kugira ngo ukorere Yehova mu buryo bwuzuye ishobora kugereranywa n’imihati umuntu ashyiraho azamuka umusozi. Kubera ko ukunda Yehova, urimo urashyiraho imihati kugira ngo, mu buryo bw’ikigereranyo, uzamuke umusozi. Icyakora, niba wowe n’uwo mwashakanye mutagikundana, mumeze nk’abazamuka umusozi, umwe ari ku ruhande rumwe, undi ari ku rundi. Ariko se bigenda bite iyo mwembi mukomeje kuzamuka? Birumvikana ko iyo mugitangira, hagati yanyu haba hari intera ndende cyane. Ariko kandi, uko wowe n’uwo mwashakanye mugenda mushyiraho imihati kugira ngo mugirane ubucuti n’Imana, ari byo bigereranywa no kuzamuka umusozi, ni ko namwe ubwanyu mugenda murushaho kugirana ubucuti. Koko rero, kugirana ubucuti n’Imana ni ryo banga ryo kugirana ubucuti n’uwo mwashakanye. None se ibyo wabigeraho ute?

Gushyira mu bikorwa ubumenyi bwo muri Bibiliya bizakomeza ishyingiranwa ryanyu

5. (a) Ni ubuhe buryo bumwe bwo kugirana ubucuti na Yehova n’uwo mwashakanye? (b) Yehova abona ate ishyingiranwa?

5 Kumvira inama dusanga mu Ijambo ry’Imana zirebana n’ishyingiranwa, ni uburyo bumwe bw’ingenzi wowe n’uwo mwashakanye mushobora kuzamuka uwo musozi w’ikigereranyo (Zaburi 25:4; Yesaya 48:17, 18). Noneho zirikana ikintu cyihariye gikubiye mu nama intumwa Pawulo yatanze. Yaravuze ati “ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose” (Abaheburayo 13:4). Ibyo bisobanura iki? Ijambo ‘kubahwa’ risobanura guhabwa agaciro. Uko ni ko Yehova abona ishyingiranwa. Abona ko ari iry’agaciro kenshi.

URUKUNDO RUZIRA UBURYARYA UKUNDA YEHOVA RUGUTERA KUBAHA ISHYINGIRANWA

6. Uburyo Pawulo yatanzemo inama irebana n’ishyingiranwa bugaragaza iki, kandi se kuki ari ngombwa kubizirikana?

6 Kubera ko wowe n’uwo mwashakanye muri abagaragu b’Imana, musanzwe muzi ko ishyingiranwa rifite agaciro, ndetse ko ari iryera. Yehova ubwe ni we watangije ishyingiranwa. (Soma muri Matayo 19:4-6.) Ariko kandi, niba muri iki gihe ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye, kumenya gusa ko ishyingiranwa rikwiriye kubahwa bishobora kuba bidahagije kugira ngo wowe n’uwo mwashakanye mugaragarizanye urukundo n’icyubahiro. None se, ni iki kizatuma mubigeraho? Zirikana uburyo Pawulo yavuzemo iby’iyo ngingo yo kugaragaza icyubahiro. Ntiyavuze ngo “ishyingiranwa rirubahwa,” ahubwo yaravuze ati “ishyingiranwa ryubahwe.” Pawulo ntiyatangaga igitekerezo ahereye ku byo yabonye, ahubwo yerekaga abantu icyo bakwiriye gukora. * Gusobanukirwa iryo tandukaniro bishobora gutuma urushaho kumva impamvu ukwiriye kongera kubona ko uwo mwashakanye afite agaciro. Kubera iki?

7. (a) Ni ayahe mategeko yo mu Byanditswe twubahiriza, kandi se kuki tuyubahiriza? (b) Kumvira bihesha izihe nyungu?

7 Fata akanya utekereze uburyo ufata andi mategeko yo mu Byanditswe, urugero nk’iryo twahawe ryo guhindura abantu abigishwa cyangwa iryo kujya mu materaniro (Matayo 28:19; Abaheburayo 10:24, 25). Ni byo koko, gusohoza izo nshingano hari igihe bishobora kugorana. Abantu ubwiriza bashobora kutabyitabira, cyangwa se ukaba wava ku kazi unaniwe cyane ku buryo kujya mu materaniro ya gikristo bikubera intambara. Nubwo bimeze bityo ariko, ukomeza kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami kandi ukomeza kujya mu materaniro ya gikristo. Nta muntu n’umwe wakubuza kuyajyamo. Yewe na Satani ubwe ntiyakubuza! Kubera iki? Ni ukubera ko urukundo ruvuye ku mutima ukunda Yehova rugushishikariza kumvira amategeko ye (1 Yohana 5:3). Ibyo bihesha izihe nyungu? Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza no kujya mu materaniro bituma ugira amahoro yo mu mutima n’ibyishimo byinshi, bitewe n’uko uba uzi ko wakoze ibyo Imana ishaka. Ayo mahoro ndetse n’ibyo byishimo bituma wongera kugira imbaraga (Nehemiya 8:10). Ni irihe somo dushobora kuvana aha?

8, 9. (a) Ni iki gishobora gutuma twumvira itegeko ryo kubaha ishyingiranwa ryacu, kandi kuki? (b) Ni ibihe bintu bibiri tugiye gusuzuma?

8 Urukundo rwimbitse ukunda Imana rutuma wumvira itegeko ryo kubwiriza n’iryo kujya mu materaniro, nubwo wahura n’inzitizi. Urwo rukundo ukunda Yehova rushobora no gutuma wumvira itegeko ryo mu Byanditswe rigira riti “ishyingiranwa [ryawe] ryubahwe n’abantu bose,” nubwo ibyo byaba bisa n’ibigoranye (Abaheburayo 13:4; Zaburi 18:29; Umubwiriza 5:4). Nanone kandi, nk’uko imihati ushyiraho ubwiriza kandi ukajya mu materaniro ituma Imana iguha imigisha myinshi, ni na ko imihati ushyiraho kugira ngo wubahe ishyingiranwa ryawe na yo Yehova azayibona kandi akayiguhera umugisha.​—1 Abatesalonike 1:3; Abaheburayo 6:10.

9 None se, wakora iki kugira ngo wubahe ishyingiranwa ryawe? Ugomba kwirinda imyitwarire ishobora kwangiza imishyikirano ufitanye n’uwo mwashakanye. Ikindi kandi, ugomba kugira icyo ukora kugira ngo ukomeze ubucuti ufitanye n’uwo mwashakanye.

IRINDE AMAGAMBO N’IMYITWARIRE BITUBAHISHA ISHYINGIRANWA

10, 11. (a) Ni iyihe myitwarire itubahisha ishyingiranwa? (b) Ni ikihe kibazo twari dukwiriye gusuzumira hamwe n’uwo twashakanye?

10 Hari Umukristokazi wigeze kuvuga ati “nsenga Yehova musaba kumfasha kwihangana.” Kwihanganira iki? Yabisobanuye agira ati “umugabo wanjye ambwira nabi. Nshobora kuba nta bikomere mfite bigaragara, ariko amagambo akarishye ahora ambwira, ngo ‘urandushya,’ ‘nta cyo umaze,’ yankomerekeje umutima.” Uyu mugore yagaragaje ko ikintu giteye impungenge cyane ari amagambo mabi abashakanye bajya babwirana.

11 Birababaza cyane iyo umugabo n’umugore b’Abakristo babwirana amagambo akomeretsa, agatera ibikomere ku mutima bidashobora gupfa gukira. Iyo abashakanye babwirana amagambo akomeretsa baba batubaha ishyingiranwa ryabo. Ese wowe n’uwo mwashakanye mubanye mute kuri iyi ngingo? Uburyo bumwe bwo kubona igisubizo cy’iki kibazo, ni ukwicisha bugufi ukabaza uwo mwashakanye uti “amagambo nkubwira atuma wumva umeze ute?” Niba uwo mwashakanye yumva ko incuro nyinshi amagambo yawe yagiye amukomeretsa, ugomba kwemera guhindura imyitwarire yawe kugira ngo usubize ibintu mu buryo.​—Abagalatiya 5:15; soma mu Befeso 4:31.

12. Ni iki gishobora gutuma ibyo umuntu akorera Imana biba imfabusa?

12 Ujye ukomeza kuzirikana ko uko ukoresha ururimi mu gihe ushyikirana n’uwo mwashakanye bigira ingaruka ku mishyikirano ugirana na Yehova. Bibiliya igira iti “nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe, ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, gusenga kwe kuba kubaye imfabusa” (Yakobo 1:26). Ibyo uvuga bifitanye isano ya bugufi n’imishyikirano ugirana n’Imana. Bibiliya ntishyigikira abantu bumva ko ibyo bakora byose mu rugo nta cyo bitwaye igihe cyose bavuga ko bakorera Imana. Rwose ntuzibeshye, kuko icyo ari ikibazo gikomeye. (Soma muri 1 Petero 3:7.) Ushobora kuba uri umuntu ushoboye kandi ugira ishyaka, ariko iyo ukomerekeje nkana uwo mwashakanye umubwira nabi, uba utesheje agaciro gahunda y’ishyingiranwa kandi Imana ishobora kubona ko kuba uyisenga nta cyo bimaze.

13. Ni mu buhe buryo umwe mu bashakanye ashobora kubabaza mugenzi we?

13 Nanone abashakanye bagomba kwirinda kubabazanya mu buryo budahita bugaragara. Reka dufate ingero ebyiri: umugore w’umupfakazi akunze guterefona umugabo w’Umukristo washatse wo mu itorero ryabo amusaba inama, bakamara igihe kirekire bavugana. Umuvandimwe utarashaka amarana igihe kirekire buri cyumweru na mushiki wacu washatse bari mu murimo wo kubwiriza. Muri izo ngero zombi, abo bantu bashatse bashobora kuba bafite intego nziza rwose. Ariko se, imyitwarire yabo igira izihe ngaruka ku bo bashakanye? Umugore wari uhanganye n’icyo kibazo yaravuze ati “kubona umugabo wanjye yita cyane kuri mushiki wacu wundi mu itorero kandi akaba amugenera igihe kirekire birambabaza. Bituma numva nta cyo ndi cyo.”

14. (a) Ni iyihe nshingano ireba abashakanye ivugwa mu Ntangiriro 2:24? (b) Ni ikihe kibazo twagombye kwibaza?

14 Birumvikana ko uwo mugore ndetse n’abandi bahanganye n’ikibazo nk’icyo bumva bababaye. Abo bashakanye birengagiza ihame ry’ingenzi Imana yatanze ku birebana n’ishyingiranwa. Yaravuze iti ‘umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we’ (Intangiriro 2:24). Birumvikana ko abashyingiranywe bakomeza kubaha ababyeyi babo. Ariko kandi, Imana yagennye ko umuntu washatse yita cyane ku wo bashakanye kurusha abandi. Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bakunda bagenzi babo bahuje ukwizera, ariko uwo bitaho mbere na mbere ni uwo bashakanye. Ku bw’ibyo, iyo Abakristo bashatse bamaranye igihe kirekire cyane cyangwa bakagirana ubucuti budasanzwe n’abandi bantu bahuje ukwizera, cyane cyane ab’ikindi gitsina, bibangamira imishyikirano bagirana n’abo bashakanye. Ese iyo yaba ari yo ntandaro y’ubwumvikane buke burangwa mu muryango wanyu? Ibaze uti “ese koko naba marana n’uwo twashakanye igihe, nkamwitaho kandi nkamugaragariza urukundo nk’uko bikwiriye uwo twashakanye?”

15. Dukurije ibivugwa muri Matayo 5:28, kuki Abakristo bashatse birinda kwita mu buryo budakwiriye ku wundi muntu badahuje igitsina?

15 Ikindi kandi, Abakristo bashatse bita mu buryo budakwiriye ku bantu batari abo bashyingiranywe badahuje igitsina, baba bishyira mu kaga batabizi. Ikibabaje ni uko hari Abakristo bashatse batangiye kumva bakunze abandi bantu bari bamenyeranye cyane (Matayo 5:28). Ubwo bucuti bwatumye bishora mu bikorwa bitesha agaciro ishyingiranwa. Reka turebe icyo intumwa Pawulo yavuze kuri iyo ngingo.

“UBURIRI BW’ABASHAKANYE NTIBUKAGIRE IKIBUHUMANYA”

16. Ni irihe tegeko Pawulo yatanze ku birebana n’ishyingiranwa?

16 Pawulo akimara kuvuga ati “ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose,” yongeyeho umuburo ugira uti “uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi” (Abaheburayo 13:4). Pawulo yakoresheje imvugo “uburiri bw’abashakanye” ashaka kuvuga imibonano mpuzabitsina. Iyo mibonano iba ‘idahumanye’ cyangwa itanduye, iyo ikozwe n’abantu bashyingiranywe gusa. Bityo, Abakristo bumvira inama yahumetswe igira iti “ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe.”​—Imigani 5:18.

17. (a) Kuki Abakristo batabona ubuhehesi nk’uko isi ibubona? (b) Twakurikiza dute urugero twasigiwe na Yobu?

17 Abantu bagirana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu batashyingiranywe baba basuzuguye cyane amategeko y’Imana agenga umuco. Ni iby’ukuri ko muri iki gihe abantu benshi babona ko ubuhehesi ari ikintu gisanzwe. Ariko kandi, icyo abandi bantu baba batekereza ku buhehesi cyose, nticyagombye guhindura uko Abakristo babubona. Bazi neza ko amaherezo “Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi,” atari abantu bazabikora (Abaheburayo 10:31; 12:29). Kubera iyo mpamvu, Abakristo b’ukuri bakomeza kubona ubusambanyi nk’uko Yehova abubona. (Soma mu Baroma 12:9.) Wibuke ko umukurambere Yobu yavuze ati “nagiranye isezerano n’amaso yanjye” (Yobu 31:1). Koko rero, kugira ngo Abakristo b’ukuri birinde gutera intambwe iyo ari yo yose iganisha ku buhehesi, barinda amaso yabo kandi bakirinda kwifuza umuntu w’ikindi gitsina utari uwo bashakanye.​—Reba Umugereka, ingingo ifite agatwe kavuga ngo “Icyo Bibiliya ivuga ku birebana no gutana kw’abashakanye no kwahukana.”

18. (a) Yehova abona ko ubuhehesi ari icyaha gikomeye mu rugero rungana iki? (b) Ubuhehesi buhuriye he no gusenga ibigirwamana?

18 Yehova abona ko ubuhehesi ari icyaha gikomeye mu rugero rungana iki? Amategeko ya Mose adufasha gusobanukirwa uko Yehova abubona. Muri Isirayeli, ubuhehesi no gusenga ibishushanyo byabarirwaga mu byaha byahanishwaga igihano cy’urupfu (Abalewi 20:2, 10). Ese ushobora kubona icyo ibyo byaha byombi bihuriyeho? Umwisirayeli wasengaga igishushanyo yabaga yishe isezerano yagiranye na Yehova. Umwisirayeli wasambanaga, na we yabaga yishe isezerano yagiranye n’uwo bashakanye. Bombi babaga babaye abariganya. (Kuva 19:5, 6; Gutegeka kwa Kabiri 5:9; soma muri Malaki 2:14.) Bityo, Yehova, Imana idahemuka kandi yiringirwa, yabonaga ko bombi bakwiriye guhanwa.​—Zaburi 33:4.

19. Ni iki gishobora gufasha umuntu gukomera ku cyemezo yafashe cyo kwamaganira kure ubuhehesi, kandi kuki?

19 Abakristo ntibagendera ku Mategeko ya Mose. Ariko kandi, kwibuka ko muri Isirayeli ya kera ubuhehesi bwari icyaha gikomeye, bishobora gufasha Abakristo kurushaho kwiyemeza kutazakora igikorwa nk’icyo. Kubera iki? Zirikana ibi bintu bisa n’ibyo. Ese watinyuka kwinjira mu kiliziya, ugapfukama maze ugasengera imbere y’igishushanyo? Ushobora kuvuga uti ‘ikidashoboka ni icyo!’ None se baramutse baguhaye amafaranga menshi, wakumva agatima karehareha ushaka kubikora? Wenda wasubiza uti ‘sinanabirota!’ Koko rero, Umukristo w’ukuri abona ko gutekereza guhemukira Yehova asenga igishushanyo, ubwabyo ari ibintu biteye ishozi. Abakristo na bo bagombye guterwa ishozi no gutekereza guhemukira Yehova Imana ndetse n’abo bashakanye, bishora mu buhehesi nubwo ibishuko byaba bikomeye bite (Zaburi 51:1, 4; Abakolosayi 3:5). Ntitwifuza na rimwe gukora ikintu cyatuma Satani yishima, ariko kigashyira umugayo ukomeye kuri Yehova no kuri gahunda yera y’ishyingiranwa.

UKO WAKOMEZA UMURUNGA W’ISHYINGIRANWA

20. Byagenze bite mu ngo zimwe na zimwe? Tanga urugero.

20 Uretse kwirinda imyifatire itubahisha ishyingiranwa, ni izihe ntambwe zindi zishobora gutuma wongera kubaha uwo mwashakanye? Kugira ngo tubone igisubizo, tekereza ko ishyingiranwa ari nk’inzu. Ongera utekereze ko amagambo meza, ibikorwa byiza ndetse n’ibindi bikorwa bigaragaza ko abashakanye bubahana ari nk’imitako iri mu nzu. Iyo mukundana, ishyingiranwa ryanyu riba rimeze nk’inzu nziza cyane irimo imitako ibereye ijisho. Iyo mutagikundana, iyo mitako igenda igabanuka, ugasanga ishyingiranwa ryanyu ritakiri ryiza nk’uko biba bimeze ku nzu itarimo imitako. Kubera ko wifuza kumvira itegeko ry’Imana rigira riti “ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose,” uzakora uko ushoboye kose kugira ngo ubane neza n’uwo mwashakanye. N’ubundi kandi, ikintu gifite agaciro kandi wubaha, iyo cyangiritse uragisana cyangwa ukakivugurura. Ibyo wabikora ute? Ijambo ry’Imana rigira riti “ubwenge ni bwo bwubaka urugo kandi ubushishozi ni bwo burukomeza, n’ubumenyi bukuzuza mu byumba by’imbere ibintu byose bishimishije by’agaciro kenshi.” (Imigani 24:3, 4). Reka turebe uko ayo magambo yashyirwa mu bikorwa mu ishyingiranwa.

21. Ni iki cyadufasha kongera urukundo dukunda uwo twashakanye? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Nakora iki ngo ndusheho kubana neza n’uwo twashakanye?”)

21 Mu bintu by’agaciro kenshi biba byuzuye mu rugo rurangwamo ibyishimo, harimo umuco w’urukundo ruzira uburyarya, gutinya Imana n’ukwizera gukomeye (Imigani 15:16, 17; 1 Petero 1:7). Iyo mico ituma habaho ishyingiranwa rikomeye. Ariko se waba wasobanukiwe ukuntu amazu avugwa mu murongo twasuzumye wo mu Migani yuzuzwamo ibintu by’agaciro kenshi? Abyuzuzwamo n’ “ubumenyi.” Koko rero, iyo ubumenyi bwo muri Bibiliya bushyizwe mu bikorwa, buhindura imitekerereze y’abantu kandi bugatuma bongera guhembera urukundo bakundanaga (Abaroma 12:2; Abafilipi 1:9). Bityo rero, igihe cyose wowe n’uwo mwashakanye mwicaye kugira ngo musuzume umurongo wo muri Bibiliya mutuje, urugero nk’isomo ry’umunsi cyangwa ingingo ishingiye kuri Bibiliya ivuga iby’ishyingiranwa yo mu Munara w’Umurinzi cyangwa Nimukanguke!, ni nk’aho muba murimo mushakira hamwe umutako mwiza wo gutaka mu nzu yanyu. Iyo urukundo mukunda Yehova rutumye mushyira mu bikorwa inama zirebana n’ishyingiranwa mumaze gusuzuma, ni nk’aho muba mufashe uwo mutako mukawushyira mu ‘nzu’ yanyu. Ibyo bishobora gutuma wongera gukunda uwo mwashakanye kandi ukamwishimira nk’uko byahoze.

22. Ni iyihe migisha tuzabona nidushyiraho akacu kugira ngo dukomeze ishyingiranwa ryacu?

22 Birumvikana ko kugenda musubiza umutako umwe umwe mu nzu yanyu bishobora kubatwara igihe kitari gito kandi bikabasaba gushyiraho imihati myinshi. Ariko kandi, nushyiraho akawe, uzabona ibyishimo byinshi uzaterwa no kuba wumvira itegeko ryo muri Bibiliya rigira riti “ku birebana no kubahana, mufate iya mbere” (Abaroma 12:10; Zaburi 147:11). Ikirenze byose kandi, imihati ikomeye ushyiraho kugira ngo wubahe ishyingiranwa ryawe izatuma uguma mu rukundo rw’Imana.

^ par. 6 Imirongo ikikije uwo Pawulo yatanzemo iyo nama irebana n’ishyingiranwa igaragaza ko icyo ari kimwe mu bintu bitandukanye yarimo ashishikariza abantu gukora.​—Abaheburayo 13:1-5.