Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 12

Tujye tuvuga ‘amagambo meza yo kubaka abandi’

Tujye tuvuga ‘amagambo meza yo kubaka abandi’

“Ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi.”​—ABEFESO 4:29.

1-3. (a) Ni iyihe mpano Yehova yaduhaye, kandi se ni mu buhe buryo ishobora gukoreshwa nabi? (b) Niba twifuza kuguma mu rukundo rw’Imana tugomba gukoresha dute impano yo kuvuga?

URAMUTSE uhaye impano umuntu ukunda, wakumva umeze ute aramutse ayikoresheje nabi nkana? Reka tuvuge ko wamuhaye imodoka, maze nyuma ukamenya ko ayitwara nabi, agenda agonga abantu. Ese ntiwakwicuza icyo wayimuhereye?

2 Ubushobozi bwo kuvuga amagambo yumvikana ni impano twahawe na Yehova, we utanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye” (Yakobo 1:17). Iyo mpano itandukanya abantu n’inyamaswa, ituma dushobora kugeza ku bandi ibyo dutekereza n’uko twumva tumeze. Ariko nk’uko umuntu ashobora gukoresha nabi imodoka, impano yo kuvuga na yo ishobora gukoreshwa nabi. Iyo duhubutse tukavuga amagambo mabi ababaza abandi, Yehova arababara cyane.

3 Niba twifuza kuguma mu rukundo rw’Imana, tugomba gukoresha impano yo kuvuga nk’uko uwayitanze yabishakaga. Yehova yagaragaje neza amagambo amushimisha ayo ari yo. Ijambo rye rigira riti “ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi mu gihe bikenewe, kugira ngo abaryumvise ribahe ikintu cyiza” (Abefeso 4:29). Reka turebe impamvu tugomba kurinda ururimi rwacu, amagambo twagombye kwirinda hamwe n’ukuntu dushobora kuvuga ‘amagambo meza yo kubaka abandi.’

IMPAMVU TUGOMBA KURINDA URURIMI RWACU

4, 5. Imigani imwe yo muri Bibiliya igaragaza ite imbaraga amagambo afite?

4 Impamvu y’ingenzi yagombye gutuma turinda ururimi rwacu ni uko amagambo agira imbaraga. Mu Migani 15:4 hagira hati “ururimi rutuje ni igiti cy’ubuzima, ariko ururimi rwuzuye ubutiriganya rushengura umutima.” * Kimwe n’uko amazi ahembura igiti cyakakaye, ni ko n’ijambo rituje rivuzwe neza rishobora kugarurira ubuyanja abaryumvise. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, amagambo mabi y’ubutiriganya ashobora guca abandi intege. Mu by’ukuri, amagambo tuvuga ashobora gukomeretsa cyangwa agakiza.​—Imigani 18:21.

5 Hari undi mugani wagaragaje neza imbaraga amagambo afite ugira uti “habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota” (Imigani 12:18). Guhubuka ukavuga amagambo utatekerejeho bishobora gutera umuntu intimba ndetse bigatanya incuti. Ese haba hari umuntu wigeze akubwira amagambo ukumva ari nk’aho agutikuye inkota? Ariko nanone, uwo mugani unavuga ko ‘ururimi rw’abanyabwenge rukiza.’ Amagambo umuntu ufite ubwenge buturuka ku Mana avuze yabanje kuyatekerezaho ashobora guhumuriza umutima ufite intimba, kandi agatuma abantu bongera kugirana ubucuti. Ese waba wibuka igihe umuntu yakubwiraga ijambo ryiza ukumva riraguhumurije? (Soma mu Migani 16:24.) Kubera ko tuzi ko amagambo agira imbaraga, twifuza rwose gukoresha ururimi rwacu tuvuga amagambo akiza abandi aho kubakomeretsa.

Ururimi rutuje rurahumuriza

6. Kuki gutegeka ururimi rwacu ari intambara itoroshye?

6 Uko imihati dushyiraho yaba ingana kose, ntidushobora gutegeka ururimi rwacu mu buryo bwuzuye. Dore impamvu ya kabiri ituma twirinda cyane ku birebana n’uko dukoresha ururimi rwacu: icyaha no kudatungana bituma tubangukirwa no gukoresha ururimi rwacu nabi. Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga, kandi “imitima y’abantu ibogamira ku bibi” (Intangiriro 8:21; Luka 6:45). Ku bw’ibyo, kurinda ururimi rwacu ni intambara itoroshye. (Soma muri Yakobo 3:2-4.) Nubwo tudashobora gutegeka ururimi rwacu mu buryo butunganye, dushobora gukomeza gushyiraho imihati kugira ngo turukoreshe neza. Kimwe n’uko umuntu woga ikijyaruguru aba agomba gukomeza kurwana n’umuvumba, ni ko natwe tugomba guhora turwana na kamere yacu ibogamira ku cyaha idutera gukoresha nabi ururimi rwacu.

7, 8. Amagambo tuvuga agira izihe ngaruka ku mishyikirano dufitanye na Yehova?

7 Impamvu ya gatatu ituma turinda ururimi rwacu ni uko Yehova azatubaza ibyo twavuze. Uburyo dukoresha ururimi rwacu ntibugira ingaruka kuri bagenzi bacu gusa, ahubwo bunagira ingaruka ku mishyikirano dufitanye na Yehova. Muri Yakobo 1:26 hagira hati “nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe, ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, gusenga kwe kuba kubaye imfabusa.” * Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, amagambo tuvuga afitanye isano ya bugufi n’imishyikirano dufitanye n’Imana. Iyo tudategetse ururimi rwacu, tukavuga amagambo akomeretsa abandi kandi abasesereza, imirimo yose dukorera Imana ishobora guhinduka ubusa imbere yayo. Ese ibyo ntibigaragaza ko dukwiriye kurinda ururimi rwacu?​—Yakobo 3:8-10.

8 Biragaragara rero ko dufite impamvu zumvikana zituma twirinda gukoresha nabi impano yo kuvuga. Mbere y’uko dusuzuma amagambo yubaka abandi ayo ari yo, nimucyo turebe amagambo atagombye kuvugwa n’Umukristo w’ukuri.

AMAGAMBO ASENYA

9, 10. (a) Muri iki gihe, ibiganiro bya buri munsi usanga byiganjemo iki? (b) Kuki tugomba kwirinda amagambo ateye isoni? (Reba nanone ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji.)

9 Amagambo ateye isoni. Muri iki gihe, usanga mu biganiro bya buri munsi higanjemo ibitutsi, indahiro ziteye ishozi ndetse n’andi magambo ateye isoni. Abantu benshi bavuga amagambo y’urukozasoni mu gihe batangaye cyangwa babuze andi magambo bavuga. Abatera urwenya bakunze kuvuga amagambo yerekeza ku bitsina, bagamije gusetsa abantu. Icyakora, amagambo ateye isoni si ayo gusekwa. Hashize imyaka igera ku 2.000 intumwa Pawulo ahumekewe, maze agira itorero ry’i Kolosayi inama yo guca ukubiri n’ “amagambo ateye isoni” (Abakolosayi 3:8). Pawulo yabwiye itorero ryo muri Efeso ko “amashyengo ateye isoni” ari mu bintu bitagombye ‘kuvugwa rwose’ mu Bakristo b’ukuri.​—Abefeso 5:3, 4.

10 Amagambo ateye isoni ababaza Yehova ndetse n’abamukunda. Koko rero, urukundo dukunda Yehova rutuma twirinda amagambo ateye isoni. Pawulo yashyize “ibikorwa by’umwanda” ku rutonde rw’ “imirimo ya kamere,” kandi muri byo twavuga nk’imvugo nyandagazi (Abagalatiya 5:19-21). Icyo ni ikibazo gikomeye. Niba umuntu afite ingeso yo kuvuga amagambo yerekeza ku bwiyandarike bw’akahebwe cyangwa abushyigikira, amagambo ateye isoni kandi y’abantu bataye umuco, akaba yaragiriwe inama kenshi ariko ntiyihane, ashobora gucibwa mu itorero rya gikristo. *

11, 12. (a) Ni ryari kuvuga abandi bihinduka amazimwe? (b) Kuki abasenga Yehova bagomba kwirinda gusebanya?

11 Amazimwe no gusebanya. Abantu bakunze kuvuga abandi. Ese kuvuga abandi ni ko buri gihe biba ari bibi? Si ko buri gihe biba ari bibi, mu gihe tuvuga ibyiza bagezeho cyangwa se tubavugaho ibintu bishobora gufasha abandi, urugero nko kuvuga ko umuntu runaka yabatijwe cyangwa se kubwira abandi umuntu ukeneye kubwirwa amagambo ateye inkunga. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bitanagaho cyane, kandi bakabwirana amakuru ya bagenzi babo bari bahuje ukwizera (Abefeso 6:21, 22; Abakolosayi 4:8, 9). Ariko rero, kuvuga abandi bishobora guhinduka amazimwe mu gihe ibintu bivuzwe uko bitari cyangwa umuntu akamena amabanga. Ikibabaje ni uko bishobora gutuma abantu basebanya, kandi ibyo buri gihe bigira ingaruka mbi. Gusebanya ni “ukuvuga umuntu ibinyoma . . . bikamuharabika kandi bikamusiga ibara.” Urugero, Abafarisayo basebyaga Yesu kugira ngo bamuteshe agaciro (Matayo 9:32-34; 12:22-24). Gusebanya bikunze guteza intonganya.​—Imigani 26:20.

12 Yehova ntiyihanganira abakoresha nabi impano y’ururimi basebya abandi cyangwa se bateza amacakubiri. Yanga abantu ‘bakurura amakimbirane hagati y’abavandimwe’ (Imigani 6:16-19). Hari ijambo ry’ikigiriki (di·aʹbo·los) rihindurwamo “usebanya,” rikaba ari irindi zina rya Satani. Yitwa “Usebanya” kuko ari we uharabika Imana kurusha abandi bose (Ibyahishuwe 12:9, 10). Birumvikana rero ko tutifuza kuvuga amagambo yatuma tuba nka Satani usebanya. Gusebanya nta mwanya bifite mu itorero kuko bituma abantu badukwaho n’imirimo ya kamere, urugero nk’ “amakimbirane” n’ “amacakubiri” (Abagalatiya 5:19-21). Ku bw’ibyo, mbere y’uko usubiramo inkuru wumvise ku muntu, jya ubanza wibaze uti “ariko se ni ukuri? Ese kuyisubiramo ni ukumugirira neza? Ese ni ngombwa cyangwa ni byiza ko mbwira abandi iyi nkuru?”​—Soma mu 1 Abatesalonike 4:11.

13, 14. (a) Ni izihe ngaruka amagambo y’ibitutsi ashobora kugira ku bayabwiwe? (b) Gutesha abandi agaciro ni iki, kandi se kuki umuntu ubikora aba yishyira mu kaga?

13 Gutukana. Nk’uko twigeze kubivuga, amagambo ashobora gukomeretsa. Mu by’ukuri, kubera ko tudatunganye, hari igihe twese tuvuga ibintu nyuma tukicuza. Icyakora, Bibiliya itubuza kuvuga amagambo adakwiriye rwose kurangwa mu ngo z’Abakristo cyangwa mu itorero. Pawulo yahaye Abakristo umuburo ugira uti “gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose” (Abefeso 4:31). Izindi Bibiliya zihindura ijambo “gutukana” mo “amagambo mabi,” n’ “imvugo ikomeretsa.” Nanone, gutukana bikubiyemo kwita abantu amazina mabi abatesha agaciro no kubaserereza bikabije. Gutukana bishobora gutuma abandi bumva bisuzuguye kandi bakumva nta cyo bamaze. Abana ni bo bakunze kubabazwa cyane n’ibitutsi kubera ko bafite umutima woroshye kandi bakaba bakunze kwiringira abantu.​—Abakolosayi 3:21.

14 Bibiliya ikoresha amagambo afite imbaraga nyinshi cyane iyo iciraho iteka ingeso yo gutesha abandi agaciro. Gutesha abandi agaciro bikubiyemo kubatuka, kubapfobya cyangwa kubabwira nabi. Umuntu ukunda amagambo nk’ayo aba yishyira mu kaga, kuko umuntu utesha abandi agaciro ashobora gucibwa mu itorero mu gihe afashijwe incuro nyinshi, ariko akanga guhindura imyifatire. Aramutse adahinduye imyifatire ye ashobora no kutazabona imigisha yo kuba mu isi nshya (1 Abakorinto 5:11-13; 6:9, 10). Birumvikana ko tudashobora kuguma mu rukundo rw’Imana turamutse dufite akamenyero ko kuvuga amagambo mabi, amagambo y’ibinyoma cyangwa akomeretsa abandi. Bene ayo magambo arasenya.

AMAGAMBO ‘MEZA YO KUBAKA ABANDI’

15. Amagambo ‘meza yubaka’ aba ameze ate?

15 Twakoresha dute impano y’ururimi nk’uko uwayitanze yari yarabigambiriye? Ibuka ko Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kuvuga “ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi” (Abefeso 4:29). Iyo tuvuze amagambo yubaka bagenzi bacu, akabatera inkunga kandi akabakomeza, bishimisha Yehova. Kuvuga amagambo nk’ayo bisaba kubanza gutekereza. Bibiliya ntitanga amategeko arebana n’ibyo; nta n’ubwo itanga urutonde rugaragaza “amagambo aboneye” ayo ari yo (Tito 2:8). Niba twifuza kujya tuvuga ‘amagambo meza yubaka,’ byaba byiza tuzirikanye ibintu bitatu bidakomeye cyane ariko by’ingenzi biranga amagambo yubaka: aba ari meza, ari ay’ukuri kandi arangwa n’ineza. Mu gihe tukizirikana ibyo, nimucyo turebe ingero nke z’amagambo yubaka.​—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ese amagambo mvuga arubaka?

16, 17. (a) Kuki twagombye gushimira abandi? (b) Ni iki dushobora guheraho dushimira abandi haba mu itorero cyangwa mu muryango?

16 Gushimira abandi tubivanye ku mutima. Yehova na Yesu bazi agaciro ko kuvuga amagambo yo gushimira no kwereka abandi ko tubishimira (Matayo 3:17; 25:19-23; Yohana 1:47). Byaba byiza natwe Abakristo tugiye dushimira abandi tubikuye ku mutima. Kubera iki? Mu Migani 15:23 havuga ko “ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye ari ryiza!” Ibaze uti “iyo umuntu anshimiye abikuye ku mutima numva meze nte? Ese sinumva nguwe neza kandi bikansusurutsa umutima?” Koko rero, iyo umuntu agushimiye bituma wumva ko hari umuntu wita ku byo ukora, ukwitaho kandi ko imihati washyizeho itabaye imfabusa. Ayo magambo atera inkunga atuma urushaho kwigirira icyizere kandi agatuma wiyemeza gukorana umwete. None se ko iyo umuntu agushimiye bikunezeza, wowe ntiwagombye gukora ibishoboka byose ugashimira abandi?​—Soma muri Matayo 7:12.

17 Itoze kubona ibyiza abandi bakora kandi ubibashimire. Mu itorero, ushobora kumva umuntu atanga ikiganiro cyiza mu materaniro, ukabona umuntu ukiri muto uhatanira kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka, cyangwa se ukabona umuntu ugeze mu za bukuru utajya usiba amateraniro nubwo ahanganye n’iza bukuru. Gushimira abantu nk’abo ubivanye ku mutima bishobora kubakora ku mutima, kandi bigatuma barushaho gukomera ku cyemezo cyabo cyo gukorera Yehova. Mu muryango, abagabo n’abagore bakenera ko buri wese abwira mugenzi we amagambo yo kumushimira abivanye ku mutima (Imigani 31:10, 28). Abana ni bo cyane cyane bashimishwa no kubona ko hari umuntu ubitayeho kandi ubashimira. Gushimira umwana no kumwereka ko umwishimira bimugirira akamaro nk’ako umucyo uturuka ku zuba hamwe n’amazi bigirira ibimera. Babyeyi, mujye mushaka uko mwashimira abana banyu imico myiza bagaragaza n’imihati bashyiraho. Kubashimira bishobora gutuma bagira ishyaka kandi bakigirira icyizere, bikanatuma barushaho gukora ibyiza.

18, 19. Kuki twagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo duhumurize bagenzi bacu duhuje ukwizera, kandi se twabikora dute?

18 Guhumuriza abandi. Yehova yita cyane ku ‘biyoroshya’ n’ ‘abashenjaguwe’ (Yesaya 57:15). Ijambo rye ridutera inkunga yo ‘gukomeza guhumurizanya’ no ‘guhumuriza abihebye’ (1 Abatesalonike 5:11, 14). Twiringira tudashidikanya ko Imana ibona imihati dushyiraho duhumuriza bagenzi bacu duhuje ukwizera bafite imitima yuzuye agahinda, kandi irabyishimira.

Iyo tuvuze amagambo yubaka abandi bishimisha Yehova

19 Ariko se, ni iki wabwira Umukristo mugenzi wawe wacitse intege cyangwa wihebye kugira ngo umuhumurize? Ntukumve ko ugomba byanze bikunze kumukemurira ikibazo. Akenshi kuganira na we byonyine bishobora kumufasha cyane. Mwizeze ko umwitaho. Musabe ko mwasengera hamwe kandi usenge uvuga mu ijwi riranguruye. Ushobora kwinginga Yehova umusaba ko amufasha kumenya ko Abakristo bagenzi be bamukunda kandi ko Yehova na we amukunda (Yakobo 5:14, 15). Mwizeze ko itorero rimukeneye kandi ko ribona ko ari uw’agaciro (1 Abakorinto 12:12-26). Musomere umurongo wo muri Bibiliya umwereka ko Yehova amwitaho by’ukuri, we ku giti cye (Zaburi 34:18; Matayo 10:29-31). Gushaka igihe gihagije cyo kubwira uwacitse intege “ijambo ryiza” kandi ukarimubwira urivanye ku mutima, nta kabuza bizamufasha kumva ko akunzwe kandi ko yishimirwa.​—Soma mu Migani 12:25.

20, 21. Ni ibihe bintu bituma inama iba nziza?

20 Inama nziza. Kubera ko turi ibiremwa bidatunganye, twese tujya dukenera kugirwa inama. Bibiliya idutera inkunga igira iti “jya wumvira inama kandi wemere impanuro, kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge” (Imigani 19:20). Abasaza si bo bonyine batanga inama. Ababyeyi bagira inama abana babo (Abefeso 6:4). Bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora kubona ko ari ngombwa ko bagira inama abagore bakiri bato (Tito 2:3-5). Urukundo dukunda abandi rudutera kwifuza gutanga inama mu buryo butuma uyihawe ayemera ariko itamushenguye umutima. Ni iki cyadufasha gutanga inama nk’iyo? Dore ibintu bitatu bituma inama iba nziza: imyifatire y’utanga inama n’ikibimuteye, icyo iyo nama ishingiyeho n’uburyo itanzwemo.

21 Inama iba nziza bitewe mbere na mbere n’uyitanze. Ibaze uti “ni ryari binyorohera kwemera inama?” Iyo uzi ko umuntu urimo akugira inama akwitaho, ko atayiguhaye abitewe n’uburakari kandi ko atayiguhaye abitewe n’impamvu mbi, iyo nama uyemera bitakugoye. Ku bw’ibyo se, ntiwagombye gutekereza kuri ibyo bintu mu gihe ugira abandi inama? Nanone, inama nziza iba ishingiye ku Ijambo ry’Imana (2 Timoteyo 3:16). Dushobora kwereka umuntu umurongo wo muri Bibiliya cyangwa tukamubwira amagambo awukubiyemo, ariko inama dutanga ikaba buri gihe ishingiye ku Byanditswe. Ku bw’ibyo, abasaza bagomba kwitonda kugira ngo ibitekerezo byabo ataba ari byo bahatira abantu gukurikiza; nta n’ubwo bagoreka Ibyanditswe kugira ngo bagaragaze ko Bibiliya ishyigikira ibitekerezo byabo ubwabo. Nanone, inama irushaho kugira akamaro iyo itanzwe mu buryo bukwiriye. Inama itanzwe mu bugwaneza yemerwa vuba kandi ntitesha agaciro uyihawe.​—Abakolosayi 4:6.

22. Ni ikihe cyemezo wafashe ku birebana no gukoresha impano y’ururimi?

22 Mu by’ukuri, ururimi ni impano nziza cyane Imana yaduhaye. Urukundo dukunda Yehova rwagombye gutuma dukoresha iyo mpano neza, aho kuyikoresha nabi. Nimucyo tujye twibuka ko amagambo tubwira bagenzi bacu ashobora kubaka cyangwa agasenya. Ku bw’ibyo, nimucyo duhatanire gukoresha iyo mpano nk’uko uwayitanze abyifuza. Tujye tuyikoresha tugamije ‘kubaka abandi.’ Bityo, amagambo tuvuga azabera umugisha abadukikije kandi azatuma tuguma mu rukundo rw’Imana.

^ par. 4 Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “ubutiriganya” mu Migani 15:4, rishobora nanone gusobanura “kugorama, guta umuco.”

^ par. 7 Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “imfabusa” nanone rihindurwamo ikintu “kidafite icyo kimaze,” “kitera imbuto.”​—1 Abakorinto 15:17.

^ par. 10 Imvugo ngo “ibikorwa by’umwanda” ikoreshwa mu Byanditswe ishaka kwerekeza ku byaha byinshi bitandukanye. Nubwo ibikorwa by’umwanda byose atari ko bituma uwabikoze ashyirirwaho komite y’urubanza, ashobora gucibwa mu itorero mu gihe yaba afite akamenyero ko gukora ibikorwa by’umwanda by’akahebwe kandi ntiyihane.​—2 Abakorinto 12:21; Abefeso 4:19; reba “Ibibazo by’Abasomyi” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Nyakanga 2006, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.