Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 13

Iminsi mikuru idashimisha Imana

Iminsi mikuru idashimisha Imana

“Mukomeze mugenzure mumenye neza icyo Umwami yemera.”​—ABEFESO 5:10.

1. Abantu Yehova yireherezaho ni abameze bate, kandi se kuki bagomba gukomeza kuba maso?

YESU yaravuze ati “abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri, kandi koko, Data ashaka abameze nk’abo kugira ngo bamusenge” (Yohana 4:23). Iyo Yehova abonye abantu nk’abo, mbese nk’uko nawe yakubonye, abireherezaho kandi akabarehereza ku Mwana we (Yohana 6:44). Ibyo ni ibintu bihebuje rwose! Icyakora, abantu bakunda ukuri ko muri Bibiliya bagomba ‘gukomeza kugenzura bakamenya neza icyo Umwami yemera,’ kubera ko Satani ari umubeshyi kabuhariwe.​—Abefeso 5:10; Ibyahishuwe 12:9.

2. Yehova abona ate abantu bavanga idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma?

2 Reka dusuzume ibyabereye hafi y’umusozi wa Sinayi, igihe Abisirayeli basabaga Aroni kubaremera imana. Aroni yapfuye kubyemera abaremera inyana ya zahabu, ariko ababwira ko igereranya Yehova. Yaravuze ati “ejo hari umunsi mukuru wa Yehova.” Ese Yehova yaba yararebereye icyo gikorwa cyo kuvanga idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma? Oya rwose. Yishe abantu bagera ku 3.000 abahora gusenga icyo kigirwamana (Kuva 32:1-6, 10, 28). Ibyo bitwigisha iki? Niba dushaka kuguma mu rukundo rw’Imana, tugomba kwirinda ‘gukora ku kintu cyose gihumanye’ kandi tukarwanira ishyaka ukuri, kugira ngo hatagira inyigisho z’ibinyoma zivangamo.​—Yesaya 52:11; Ezekiyeli 44:23; Abagalatiya 5:9.

3, 4. Kuki tugomba kwita cyane ku mahame yo muri Bibiliya mu gihe dusuzuma ibihereranye n’imihango ndetse n’iminsi mikuru ikundwa na benshi?

3 Ikibabaje ni uko nyuma y’urupfu rw’intumwa, zakumiraga ubuhakanyi, abantu biyitaga Abakristo ariko batakundaga ukuri batangiye kugendera ku migenzo ya gipagani no kwizihiza iminsi mikuru ya gipagani, bayita iya gikristo (2 Abatesalonike 2:7, 10). Mu gihe dusuzuma imwe muri iyo minsi mikuru, uraza kwibonera ko itarangwa n’umwuka w’Imana ko ahubwo irangwa n’umwuka w’iyi si. Muri rusange, iminsi mikuru yo muri iyi si iba ifite ikintu kimwe ihuriyeho: iba igamije guhaza irari ry’umubiri no guteza imbere ubupfumu n’inyigisho z’amadini y’ikinyoma, ibyo akaba ari byo bintu by’ibanze biranga “Babuloni Ikomeye” (Ibyahishuwe 18:2-4, 23). * Zirikana nanone ko Yehova yiboneye ibikorwa biteye ishozi byakorwaga mu madini y’abapagani, ari na yo iminsi mikuru myinshi ikundwa cyane yakomotsemo. Nta gushidikanya ko no muri iki gihe Yehova abona ko iyo minsi mikuru ari mibi. None se twe ntitwagombye kuyibona dutyo?​—2 Yohana 6, 7.

4 Twe Abakristo b’ukuri tuzi ko hari iminsi mikuru idashimisha Yehova, ariko kugira ngo tutagira aho duhurira na yo, ni ngombwa ko twiyemeza mu mutima wacu. Gusuzuma impamvu Yehova yanga iyo minsi mikuru bizatuma dukomera ku cyemezo twafashe cyo kwirinda ikintu cyose cyatubuza kuguma mu rukundo rw’Imana.

UMUNSI MUKURU WO KURAMYA IZUBA WAHINDUTSE NOHELI

5. Kuki dushobora kwemera tudashidikanya ko Yesu atavutse ku itariki ya 25 Ukuboza?

5 Bibiliya ntivuga ko Yesu yigeze yizihiza umunsi w’ivuka rye. N’ubundi kandi, nta wuzi neza itariki yavutseho. Ariko dushobora kwemeza ko atavutse ku itariki ya 25 Ukuboza, kubera ko uko kwezi kurangwa n’ubukonje bwinshi mu karere yavukiyemo. * Luka yanditse avuga ko igihe Yesu yavukaga “abashumba bararaga hanze,” barinze imikumbi yabo (Luka 2:8-11). Iyo abashumba baza kuba ‘barararaga hanze’ umwaka wose, ntibyari kuba ngombwa ko abivuga. Ariko kubera ko mu mezi y’imbeho i Betelehemu hagwa imvura n’urubura kandi hakaba ubukonje bwinshi, icyo gihe amatungo ntiyasohokaga kandi n’abashumba ‘ntibararaga hanze.’ Ikindi nanone, Yozefu na Mariya bari bagiye i Betelehemu kubera ko Kayisari Awugusito yari yategetse ko abantu bose bibaruza (Luka 2:1-7). Kayisari ntiyari gukora ikosa ryo gutegeka abaturage batari bishimiye ubutegetsi bw’Abaroma gukora ingendo basubira iwabo mu mezi y’imbeho ikabije.

6, 7. (a) Imihango myinshi ikorwa mu gihe cya Noheli yakomotse he? (b) Uburyo abantu batanga impano kuri Noheli butandukaniye he n’uko Abakristo bazitanga?

6 Noheli ntikomoka mu Byanditswe, ahubwo ikomoka mu minsi mikuru y’abapagani ya kera, urugero nk’umunsi mukuru w’Abaroma witwaga Saturunaliya, wari umunsi mukuru w’imana y’ubuhinzi yitwaga Saturune. Hari igitabo cyavuze ko abasengaga imana yitwaga Mitara bizihizaga umunsi w’ “ivuka ry’izuba ritaneshwa” ku itariki ya 25 Ukuboza, bakurikije uko babaraga. “Noheli yatangiye kwizihizwa igihe mu bwami bw’Abaroma hari hagezweho ibyo gusenga izuba.” Icyo gihe hari hashize nk’ibinyejana bitatu Kristo apfuye.​—New Catholic Encyclopedia.

Abakristo b’ukuri batanga babitewe n’urukundo

7 Mu gihe cy’uwo munsi mukuru, abapagani bahanaga impano, bakarya bakanywa, nk’uko n’ubu bikorwa kuri Noheli. Kandi nk’uko bimeze muri iki gihe, impano zatangwaga kuri Noheli mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaroma, ntizatangwaga nk’uko bivugwa mu 2 Bakorinto 9:7, hagira hati “buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.” Abakristo b’ukuri batanga impano babitewe n’urukundo; ntibatanga impano ku munsi runaka uzwi. Nta nubwo bazitanga biteze ko na bo bazihabwa. (Luka 14:12-14; Soma mu Byakozwe 20:35.) Ikindi kandi, bishimira cyane ko baba batari muri jugujugu yo mu gihe cya Noheli kandi bakaba badahangayika nk’abantu benshi bafata imyenda muri icyo gihe cy’iminsi mikuru.​—Matayo 11:28-30; Yohana 8:32.

8. Ese abantu baraguzaga inyenyeri baba barahaye Yesu impano ku munsi w’ivuka rye? Sobanura.

8 Hari abashobora kuvuga bati “ariko se ba bantu baraguzaga inyenyeri ntibahaye Yesu impano ku munsi w’ivuka rye?” Oya. Kuba baramuhaye impano byari ukumugaragariza icyubahiro nk’uko babikoreraga umuntu ukomeye, kandi uwo wari umuco wakurikizwaga mu bihe bya Bibiliya (1 Abami 10:1, 2, 10, 13; Matayo 2:2, 11). Mu by’ukuri nta nubwo baje mu ijoro Yesu yari yavutsemo. Igihe bazaga, Yesu ntiyari akiri uruhinja ruryamye mu muvure amatungo yariragamo, ahubwo yari amaze amezi menshi avutse kandi yabaga mu nzu.

ICYO BIBILIYA IVUGA KU BIREBANA N’IMINSI MIKURU Y’AMAVUKO

9. Ni iki twavuga ku birebana n’iminsi mikuru y’amavuko ivugwa muri Bibiliya?

9 Nubwo kuva na kera iyo umwana yavukaga byateraga ibyishimo, nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko hari umugaragu w’Imana wizihije umunsi yavutseho (Zaburi 127:3). Ese ibyo byaba byaratewe n’uburangare? Ntibyatewe n’uburangare kuko hari iminsi mikuru y’amavuko ibiri ivugwa muri Bibiliya: uwa Farawo wo muri Egiputa n’uwa Herodi Antipa. (Soma mu Ntangiriro 40:20-22; Mariko 6:21-29.) Ariko muri ibyo birori byombi hakorewe amarorerwa, cyane cyane mu birori bya Herodi, kuko ari bwo Yohana Umubatiza yaciwe umutwe.

10, 11. Abakristo ba mbere babonaga bate ibyo kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko, kandi kuki?

10 Hari igitabo kigira kiti “Abakristo ba mbere babonaga ko kwizihiza umunsi w’ivuka ry’umuntu uwo ari we wese ari umuhango wa gipagani” (The World Book Encyclopedia). Urugero, Abagiriki ba kera bemeraga ko buri muntu yagiraga umwuka umurinda, wabaga uhari igihe uwo muntu yavukaga, na nyuma yaho ukajya umurinda. Igitabo gisobanura iby’iminsi mikuru y’ivuka, kivuga ko uwo mwuka “washyikiranaga mu buryo bw’amayobera n’imana yabaga yaravutse ku munsi umwe n’uwo muntu.” Kuva kera, iminsi mikuru y’amavuko yari ifitanye isano ya bugufi no kuraguza inyenyeri.

11 Uretse kuba abagaragu b’Imana ba kera baririndaga kwizihiza umunsi w’ivuka babitewe n’uko wari umuhango wa gipagani kandi ufitanye isano n’ubupfumu, bashobora no kuba barabyirindaga bitewe n’amahame mbwirizamuco bagenderagaho. Kubera iki? Bari abagabo n’abagore baciye bugufi, boroheje, batabonaga ko ivuka ryabo rifite agaciro kenshi ku buryo umuntu yaryizihiza (Mika 6:8; Luka 9:48). * Ahubwo basingizaga Yehova kandi bakamushimira impano y’ubuzima yabahaye. *​—Zaburi 8:3, 4; 36:9; Ibyahishuwe 4:11.

12. Ni mu buhe buryo umunsi wo gupfa uruta uwo kuvuka?

12 Iyo abantu b’indahemuka bapfuye Imana ikomeza kubibuka, kandi bazongera kubaho nta kabuza (Yobu 14:14, 15). Mu Mubwiriza 7:1, hagira hati “izina ryiza riruta amavuta meza, kandi umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka.” Twihesha “izina ryiza” mu maso y’Imana iyo tubaye indahemuka mu murimo tuyikorera. Birashishikaje kuba umunsi mukuru umwe gusa Abakristo basabwa kwizihiza, atari uw’ivuka ahubwo ari uw’urupfu rwa Yesu, we ufite “izina” risumba ayandi, izina tuzaboneramo agakiza.​—Abaheburayo 1:3, 4; Luka 22:17-20.

UMUNSI MUKURU W’IMANA Y’UBURUMBUKE WAHINDUTSE PASIKA

13, 14. Imihango myinshi ikorwa mu gihe cya Pasika yakomotse he?

13 Umunsi mukuru wa Pasika abantu bavuga ko ari uwo kwizihiza izuka rya Kristo, mu by’ukuri wakomotse mu idini ry’ikinyoma. Mu ndimi zimwe na zimwe, ijambo ryahinduwemo “Pasika” rifitanye isano n’izina ry’imanakazi y’umucyo n’urugaryi y’abaturage ba kera bo mu Bwongereza bakomokaga ku Badage (yitwaga Eostre cyangwa Ostara). None se amagi n’inkwavu byo byaje kugirana isano bite n’uwo munsi mukuru wa Pasika? Hari igitabo cyavuze ko kuva kera amagi “yari ikimenyetso cy’ingenzi gishushanya ubuzima bushya n’umuzuko,” naho urukwavu rukaba rwari ikimenyetso cy’uburumbuke. Mu by’ukuri rero, uwo munsi mukuru wa Pasika ni umuhango w’imanakazi y’uburumbuke bitiriye umunsi wo kwizihiza izuka rya Kristo. *​—Encyclopædia Britannica.

14 Ese Yehova yari kwemera ko abantu bafata umunsi mukuru uteye ishozi w’imana y’uburumbuke bakawizihizaho izuka ry’Umwana we? Oya rwose (2 Abakorinto 6:17, 18)! N’ubundi kandi, mu Byanditswe nta ho abantu basabwa kwizihiza izuka rya Yesu kandi nta nubwo Ibyanditswe bibibemerera. Bityo rero, kuba bizihiza izuka rya Yesu bagakubitiraho no kuryitirira imanakazi y’abapagani, ni ubuhemu bukabije!

UMUNSI MUKURU WITWA HALOWINI NTIWEMERWA N’IMANA

15. Umunsi mukuru witwa Halowini wakomotse he, kandi se ni ikihe kintu gishishikaje ku birebana n’itariki uwo munsi wizihirizwaho?

15 Umunsi mukuru wa Halowini, ni ukuvuga umunsi ubanziriza Umunsi w’Abatagatifu Bose, wakomotse mu baturage ba kera bo mu bwoko bw’Abaserite bari batuye mu Bwongereza no muri Irilande. Kuri uwo munsi, abantu biyambika imyenda nk’iy’abapfumu, abana bakihindura nk’udushitani, bagataka imitako iteye ishozi cyangwa ibindi bintu bibi bijyanye n’uwo munsi wihariye. Iyo itariki ya 1 Ugushyingo yabaga yegereje, igihe ukwezi kwabaga kwaka inzora, bizihizaga umunsi mukuru witwaga Samain, bisobanura “Iherezo ry’Icyi.” Bizeraga ko mu gihe cy’uwo munsi mukuru, urusika rutandukanya aho abantu baba n’aho imyuka iba rwakurwagaho, maze imyuka yose, imibi n’imyiza, ikaza kuzerera ku isi. Bumvaga ko abazimu bagarukaga iwabo, maze abagize imiryango bagashyira hanze ibyokurya n’ibyokunywa kugira ngo abo bazimu babasuye babirye bacururuke. Bityo, muri iki gihe, iyo abana biyambitse nk’abazimu cyangwa abapfumu, bakava ku rugo rumwe bajya ku rundi ari na ko batera ubwoba ba nyir’urugo ngo nibatagira icyo babaha bari bubasabire imivumo, baba basubiramo batabizi imihango yakorwaga kuri uwo munsi mukuru witwaga Samain.

KOMEZA KWIRINDA ICYAHUMANYA UMUNSI W’UBUKWE BWANYU

16, 17. (a) Kuki Abakristo bifuza kurushinga bagombye gusuzuma imihango y’ishyingiranwa yo mu karere k’iwabo, bashingiye ku mahame yo muri Bibiliya? (b) Abakristo bagombye gutekereza iki ku birebana n’imigenzo imwe n’imwe, urugero nko gutera abashyingiranywe umuceri cyangwa ibindi bintu?

16 Vuba aha, ‘nta jwi ry’umukwe cyangwa iry’umugeni rizongera kumvikana muri [Babuloni Ikomeye]’ (Ibyahishuwe 18:23). Kubera iki? Imwe mu mpamvu ni uko Babuloni irangwa n’imigenzo y’ubupfumu ishobora guhumanya ishyingiranwa uhereye ku munsi w’ubukwe.​—Mariko 10:6-9.

17 Imigenzo igenda itandukana bitewe n’igihugu. Hari imigenzo imwe n’imwe ishobora gusa n’aho nta cyo itwaye, ariko ikaba ifite inkomoko ku bikorwa byo muri Babuloni wenda bakora bagamije kwifuriza “amahirwe” abashyingiranywe cyangwa abatumiwe (Yesaya 65:11). Umwe muri iyo mihango ni ugutera abageni umuceri cyangwa ibindi bintu. Uwo muhango ushobora kuba warakomotse ku gitekerezo cy’uko ibyokurya bituma imyuka mibi icururuka, kandi bigatuma itagira icyo itwara umukwe n’umugeni. Ikindi nanone, kuva na kera abantu batekerezaga ko mu buryo bw’amayobera umuceri ufitanye isano n’uburumbuke, ibyishimo no kurama. Birumvikana ko abantu bose bashaka kuguma mu rukundo rw’Imana bazirinda imihango nk’iyo ifite inkomoko ya gipagani.​—Soma mu 2 Abakorinto 6:14-18.

18. Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yagombye kuyobora abitegura ubukwe n’abatumirwa?

18 Abagaragu ba Yehova banirinda ibikorwa byo muri iyi si bishobora gushyira umugayo ku mihango y’ubukwe cyangwa ku birori by’ubukwe, kandi bikaba byakomeretsa imitimanama ya bamwe. Urugero, birinda kuvuga amagambo yo kuninura abashyingiranywe cyangwa abandi bantu, kuvuga amagambo aganisha ku bitsina, gusererezanya cyangwa kuvuga andi magambo ashobora gutuma bagira ipfunwe (Imigani 26:18, 19; Luka 6:31; 10:27). Nanone birinda ibirori by’ubukwe by’akataraboneka. Ibirori nk’ibyo ntibigaragaza ko abantu bashyira mu gaciro, ahubwo biba bigaragaza umwuka wo “kurata ibyo umuntu atunze” (1 Yohana 2:16). Niba witegura ubukwe, ntuzigere wibagirwa ko Yehova yifuza ko uwo munsi wawe udasanzwe uba umunsi uzahora wibuka ukakunezeza, aho kwicuza. *

ESE UMUGENZO WO KUZAMURIRA RIMWE IBIRAHURI BARANGIZA BAGASOMAHO, UKOMOKA KU IDINI?

19, 20. Igitabo kimwe cyavuze iki ku birebana n’inkomoko y’umugenzo wo kuzamurira rimwe ibirahuri, kandi se kuki Abakristo badakora uwo mugenzo?

19 Undi mugenzo ukunze gukorwa mu bukwe no mu yandi materaniro mbonezamubano, ni uwo kuzamurira rimwe ibirahuri barangiza bagasomaho. Igitabo cyo mu mwaka wa 1995 kivuga iby’imigenzo ijyana n’inzoga cyavuze ko “umugenzo wo kuzamurira rimwe ibirahuri . . . ushobora kuba ari igisigisigi cy’imihango ya kera yo gutura amaturo y’ibinyobwa . . . imana . . . kugira ngo zakire icyifuzo . . . bahiniraga mu isengesho rigira riti ‘harakarama [kanaka]!’ cyangwa bati ‘ku buzima bwawe!’ ”

20 Ni iby’ukuri ko abantu benshi bashobora kuba badakora uwo mugenzo bumva ko ari igikorwa cyo gusenga cyangwa igikorwa gishingiye ku miziririzo. Ariko rero, umugenzo abantu bakora wo kuzamura ibirahuri bakabyerekeza ku ijuru, ushobora kugaragara nk’aho ari uburyo bwo gusaba umugisha “ijuru,” ni ukuvuga imbaraga ndengakamere, mu buryo bunyuranye n’ibivugwa mu Byanditswe.​—Yohana 14:6; 16:23. *

“MWA BAKUNDA YEHOVA MWE, MWANGE IBIBI”

21. Ni iyihe minsi mikuru Abakristo bagomba kwirinda nubwo atari iminsi mikuru yo mu rwego rw’idini, kandi kuki?

21 Muri iyi si, ibikorwa byo guta umuco bigenda byiyongera, kandi usanga bishyigikiwe mu buryo buziguye cyangwa butaziguye na Babuloni Ikomeye. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu ibihugu bimwe na bimwe bitera inkunga iminsi mikuru iba buri mwaka irangwa n’imbyino zibyutsa irari ry’ibitsina, kandi ishobora gushyigikira ibikorwa by’abagabo baryamana n’abandi bagabo hamwe n’abagore baryamana n’abandi bagore (iyo minsi mikuru bayita carnaval na Mardi Gras). Ese ubwo byaba bikwiriye ko umuntu ‘ukunda’ Yehova yifatanya mu bintu nk’ibyo cyangwa akabireba? Ese aramutse abikoze, yaba agaragaje ko yanga ikibi koko (Zaburi 1:1, 2; 97:10)? Byarushaho kuba byiza twiganye imyifatire y’umwanditsi wa Zaburi wasenze ati “utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro.”​—Zaburi 119:37.

22. Ni ryari Umukristo aba agomba kwifatira umwanzuro ushingiye ku mutimanama we, ku birebana no kujya mu munsi mukuru runaka cyangwa kutawujyamo?

22 Mu gihe cy’iminsi mikuru yizihizwa n’ab’isi, Umukristo yagombye kugira amakenga kugira ngo imyifatire ye idatuma abandi babona ko na we yayijihije. Pawulo yaranditse ati “mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo.” (1 Abakorinto 10:31; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Gufata imyanzuro myiza.”) Ku rundi ruhande, niba umugenzo cyangwa umunsi mukuru nta ho uhuriye n’idini ry’ikinyoma, nta ho uhuriye na politiki cyangwa gukunda igihugu by’agakabyo kandi ukaba utanyuranye n’amahame ya Bibiliya, buri Mukristo ashobora kwifatira umwanzuro wo kuwujyamo cyangwa kutawujyamo. Ariko nanone agomba kuzirikana uko abandi babona ibintu kugira ngo atagira uwo abera igisitaza.

DUHESHE IMANA IKUZO MU MAGAMBO NO MU BIKORWA

23, 24. Twafasha dute abantu gusobanukirwa amahame ya Yehova akiranuka?

23 Hari abantu benshi babona ko iminsi mikuru yizihizwa n’abantu benshi aba ari igihe cyo guhurira hamwe na bene wabo n’incuti kugira ngo bishimane. Ku bw’ibyo, haramutse hagize umuntu uvuga ko kuba twubahiriza Ibyanditswe ntitujye muri iyo minsi mikuru bigaragaza ko nta rukundo tugira cyangwa ko dukabya, dushobora kumusobanurira mu bugwaneza ko Abahamya ba Yehova babona ko guhurira hamwe n’abagize umuryango n’incuti bifite agaciro (Imigani 11:25; Umubwiriza 3:12, 13; 2 Abakorinto 9:7). Ariko kandi, kubera ko dukunda Imana n’amahame yayo akiranuka, ntitwifuza guhumanya ibihe byiza nk’ibyo dukora imigenzo ibabaza Imana. Bityo, twishimana n’abo dukunda mu bindi bihe binyuranye by’umwaka.​—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Idini ry’ukuri rihesha ibyishimo bitagereranywa.”

24 Hari Abahamya bagiye bafasha abantu bababajije ibibazo nk’ibyo, bifashishije ingingo ziri mu gice cya 16 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * Wibuke ariko ko intego yacu atari iyo kujya impaka n’abantu ahubwo ni iyo kubagera ku mutima. Ku bw’ibyo, ujye ugira ikinyabupfura, ukomeze gutuza kandi ‘amagambo yawe ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu.’​—Abakolosayi 4:6.

25, 26. Ababyeyi bafasha bate abana babo kugira ukwizera gukomeye no kurushaho gukunda Yehova?

25 Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, twamenye byinshi. Tuzi impamvu twizera ibintu bimwe na bimwe kandi tukabikora, ariko ibindi tukabyirinda (Abaheburayo 5:14). Babyeyi, nimwigishe abana banyu gutekereza ku mahame yo muri Bibiliya. Nimubigenza mutyo, muzatuma bagira ukwizera gukomeye, bajye basubiza abababajije iby’imyizerere yabo bakoresheje Ibyanditswe kandi biringire ko Yehova abakunda.​—Yesaya 48:17, 18; 1 Petero 3:15.

26 Abantu bose basenga Imana “mu mwuka no mu kuri” ntibirinda gusa iminsi mikuru idashingiye ku Byanditswe, ahubwo banakora ibishoboka byose kugira ngo babe inyangamugayo mu mibereho yabo yose (Yohana 4:23). Muri iki gihe, abantu benshi babona ko kuba inyangamugayo bidahuje n’igihe. Ariko nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira, inzira z’Imana zihora ari zo nziza kurusha izindi.

^ par. 3 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ese nshobora kujya muri uyu munsi mukuru?” Hari n’urutonde rw’iminsi mikuru ushobora gusanga mu gitabo Index des publications de la Société Watch Tower, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 5 Duhereye ku ikurikiranyabihe ryo muri Bibiliya n’amateka yanditswe n’abantu bo mu isi, Yesu ashobora kuba yaravutse mu mwaka wa 2 Mbere ya Yesu, mu kwezi Abayahudi bita Etanimu, guhura n’ukwezi kwa Nzeri n’Ukwakira kuri kalendari tugenderaho muri iki gihe.​—Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 20-21, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 11 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Iminsi mikuru mu basenga Satani.”

^ par. 11 Amategeko ya Mose yasabaga umugore umaze kubyara gutambira Imana igitambo cy’ibyaha (Abalewi 12:1-8). Iryo tegeko Abisirayeli bari barahawe ryabibutsaga ikintu kidashimishije cy’uko ababyeyi banduza icyaha abana babo. Ryabafashaga kubona ivuka ry’umwana mu buryo bushyize mu gaciro kandi rishobora kuba ryaratumye batigana imihango y’abapagani yo kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko.​—Zaburi 51:5.

^ par. 13 Nanone, iyo manakazi y’umucyo n’urugaryi yari imanakazi y’uburumbuke. Hari inkoranyamagambo ivuga ko yari “ifite urukwavu rwabaga mu kwezi, rukaba rwarakundaga amagi, kandi rimwe na rimwe bakunda kuyigaragaza ifite umutwe w’urukwavu.”—The Dictionary of Mythology.

^ par. 18 Reba ingingo eshatu zivuga iby’ubukwe n’amateraniro mbonezamubano, ziri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2006, ku ipaji ya 18-31.

^ par. 24 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.