Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 14

Jya uba inyangamugayo muri byose

Jya uba inyangamugayo muri byose

“Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”​—ABAHEBURAYO 13:18.

1, 2. Kuki Yehova yishima iyo abona twihatira kuba inyangamugayo? Tanga urugero.

UMUBYEYI n’akana ke k’agahungu basohotse mu iduka. Mu buryo butunguranye, ako kana karahagaze gakanura amaso. Karebye mu kiganza cyako kabona gafite igikinisho gito kafashe igihe bari mu iduka. Ako gahungu kibagiwe gusubiza icyo gikinisho aho kagikuye cyangwa gusaba nyina ngo akikagurire. Kagize ubwoba, none gatangiye kurira kareba nyina. Nyina aragahumurije maze basubirana muri iryo duka kugira ngo ako kana gasubize icyo gikinisho kandi gasabe imbabazi. Igihe karimo kabikora, nyina asabwe n’ibyishimo kandi yumva afite ishema ryinshi. Kubera iki?

2 Nta kintu gishimisha ababyeyi nko kubona abana babo basobanukiwe agaciro ko kuba inyangamugayo. Ibyo nanone bishimisha Data wo mu ijuru, ‘Imana ivugisha ukuri’ (Zaburi 31:5). Iyo atubona tugenda dukura mu buryo bw’umwuka, ashimishwa n’ukuntu duhatana kugira ngo tube inyangamugayo. Kubera ko twifuza kumushimisha no kuguma mu rukundo rwe, twumva tumeze nk’intumwa Pawulo wagize ati “twifuza kuba inyangamugayo muri byose” (Abaheburayo 13:18). Nimucyo dusuzume ibice bine by’ingenzi mu bigize imibereho yacu, aho bishobora kutugora kuba inyangamugayo. Hanyuma, turi busuzume imigisha duheshwa no kuba inyangamugayo.

TUJYE TWISUZUMA TUTIBEREYE

3-5. (a) Ni mu buhe buryo Ijambo ry’Imana riduha umuburo ku birebana n’akaga gashobora guterwa no kwishuka? (b) Ni iki kizadufasha kwisuzuma tutibereye?

3 Ingorane ya mbere duhura na yo, ni ukumenya kwisuzuma tutibereye. Kubera ko tudatunganye, dukunda kwishuka. Urugero, Yesu yabwiye Abakristo b’i Lawodikiya ko bishukaga bibwira ko bakize, kandi mu by’ukuri bari ‘abakene n’impumyi kandi bambaye ubusa’ mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, bari mu mimerere iteye agahinda (Ibyahishuwe 3:17). Kuba abo Bakristo barishukaga byatumye imimerere bari barimo irushaho kubashyira mu kaga.

4 Nawe ushobora kuba wibuka umuburo umwigishwa Yakobo yatanze agira ati “nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe, ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, gusenga kwe kuba kubaye imfabusa” (Yakobo 1:26). Turamutse twibwiye ko dushobora gukoresha nabi ururimi rwacu kandi tugakomeza gusenga Yehova mu buryo yemera, twaba twishuka rwose. Kuba dusenga Yehova nta cyo byaba bimaze, byaba ari ukurushywa n’ubusa. Ni iki cyadufasha kwirinda kugera muri iyo mimerere ibabaje?

5 Mu mirongo ikikije uwo, Yakobo yagereranyije ukuri ko mu Ijambo ry’Imana n’indorerwamo. Yatugiriye inama yo gucukumbura mu mategeko atunganye y’Imana no kugira ibyo duhindura duhuje na yo. (Soma muri Yakobo 1:⁠23-25.) Bibiliya ishobora kudufasha kwisuzuma tutibereye maze tugatahura ibyo dukeneye kunonosora (Amaganya 3:40; Hagayi 1:5). Dushobora no gusenga Yehova tumusaba kudusuzuma, bityo akadufasha kubona aho dufite ikibazo gikomeye, akadufasha no kugikemura (Zaburi 139:23, 24). Kwibera ni intege nke zishobora kutugusha mu mutego kandi tugomba kubona iyo ngeso nk’uko Data wo mu ijuru ayibona. Mu Migani 3:32 hagira hati “Yehova yanga urunuka umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.” Yehova ashobora kudufasha kumva ibintu nk’uko abyumva no kwibona nk’uko atubona. Ibuka ko Pawulo yavuze ati “twifuza kuba inyangamugayo.” Ntidushobora kuba abantu batunganye muri iki gihe, ariko twifuza rwose kuba inyangamugayo kandi twihatira kubigeraho.

TUBE INYANGAMUGAYO MU MURYANGO

Kuba inyangamugayo bidufasha kwirinda kugira ibintu dukora twihishe

6. Kuki umuntu washatse akwiriye kubera uwo bashakanye inyangamugayo, kandi se ni izihe ngorane abashakanye baba birinze iyo babigenje batyo?

6 Kuba inyangamugayo ni byo byagombye kuranga urugo rw’Abakristo. Ku bw’ibyo, umugabo n’umugore bagomba kwisanzuranaho kandi bakabwizanya ukuri. Mu rugo rw’Abakristo ntihagomba kurangwa ibikorwa by’umwanda kandi bibabaza, urugero nko kugirana agakungu n’uwo mutashakanye, gucudika rwihishwa n’umuntu binyuze kuri interineti cyangwa kureba porunogarafiya mu buryo ubwo ari bwo bwose. Hari Abakristo bashatse bagiye bagira imyitwarire mibi nk’iyo kandi bakabihisha abo bashakanye. Gukora ibintu nk’ibyo ni ubuhemu. Zirikana amagambo y’Umwami Dawidi wari indahemuka, wavuze ati “sinicarana n’abanyabinyoma, kandi sinifatanya n’abahisha abo bari bo” (Zaburi 26:4). Niba warashatse, uramenye ntuzigere ugira imyitwarire yatuma uhisha uwo mwashakanye uwo uri we!

7, 8. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zishobora gufasha abana kumenya agaciro ko kuba inyangamugayo?

7 Mu gihe ababyeyi bigisha abana babo agaciro ko kuba inyangamugayo, biba byiza iyo bakoresheje ingero zo muri Bibiliya. Ku birebana n’ingero z’abantu babaye abahemu, ababyeyi bashobora kubwira abana inkuru ya Akani wibye kandi akagerageza kubihisha, iya Gehazi wabeshye kugira ngo yibonere amafaranga, n’iya Yuda wajyaga yiba, akaza no kubeshya abigiranye ubugome kugira ngo agirire nabi Yesu.​—Yosuwa 6:17-19; 7:11-25; 2 Abami 5:14-16, 20-27; Matayo 26:14, 15; Yohana 12:6.

8 Ku birebana n’ingero z’abantu babaye inyangamugayo, ababyeyi bashobora kubwira abana babo inkuru ya Yakobo, washishikarije abana gusubiza amafaranga bari basanze mu mifuka yabo, kuko yumvaga ko abari bayashyizemo bari bibeshye. Bashobora no kubabwira inkuru ya Yefuta n’umukobwa we wigomwe cyane agahigura umuhigo se yari yahize, ndetse n’iya Yesu wagize ubutwari bwo kwigaragariza imbaga y’abantu b’abagome, kugira ngo asohoze ubuhanuzi kandi arinde incuti ze (Intangiriro 43:12; Abacamanza 11:30-40; Yohana 18:3-11). Izo ngero nke zishobora gutuma ababyeyi basobanukirwa bimwe mu bintu by’agaciro biri mu Ijambo ry’Imana, bishobora kubafasha kwigisha abana babo gukunda umuco wo kuba inyangamugayo no kuwuha agaciro.

9. Mu gihe ababyeyi bashaka guha abana babo urugero mu birebana no kuba inyangamugayo, ni ibiki baba bakwiriye kwirinda, kandi se kuki kubaha urugero nk’urwo ari iby’ingenzi?

9 Kugira ngo ababyeyi bigishe abana babo, bisaba ko na bo ubwabo baba intangarugero. Intumwa Pawulo yarabajije ati “none wowe wigisha abandi, ntiwiyigisha? Wowe ubwiriza ngo ‘ntukibe,’ uriba” (Abaroma 2:21)? Hari ababyeyi batera abana babo urujijo kuko babigisha kuba inyangamugayo, ariko bo bagakora ibikorwa by’ubuhemu. Mu gihe ababyeyi bibye utuntu duto, bashobora kwisobanura ku bana babo bagira bati “erega ku kazi baba biteze ko umuntu afataho utwo akeneye” cyangwa igihe babeshye bakababwira ngo “erega ibyo si ukubeshya.” Mu by’ukuri, kwiba ni ukwiba icyo wakwiba cyose, kandi kubeshya ni ukubeshya uko ibyo umuntu yabeshya byaba biri kose, ndetse n’iyo waba ubeshye mu bintu byoroheje cyane. * (Soma muri Luka 16:10.) Abana bahita batahura umuntu ubaryarya kandi bishobora kubagiraho ingaruka mbi cyane (Abefeso 6:4). Icyakora, iyo bitoje kuba inyangamugayo bakurikije ingero ababyeyi babo babaha, baba bashobora rwose kuzakura bagahesha Yehova ikuzo muri iyi si irangwa n’ubuhemu.​—Imigani 22:6.

TUBE INYANGAMUGAYO MU ITORERO

10. Ku birebana no gushyikirana n’Abakristo bagenzi bacu, ni iyihe miburo dukwiriye kuzirikana?

10 Kwifatanya n’Abakristo bagenzi bacu biduha uburyo bwinshi bwo kwitoza kuba inyangamugayo. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 12, tugomba kwitondera uko dukoresha impano twahawe yo kuvuga, cyane cyane igihe turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera. Biroroshye cyane ko ibiganiro bisanzwe byahinduka amazimwe, bikaba byavamo no gusebanya. Turamutse dusubiyemo inkuru tutazi neza, dushobora kuba turimo dukwirakwiza ibinyoma. Ubwo rero, byarushaho kuba byiza twirinze mu byo tuvuga (Imigani 10:19). Ku rundi ruhande, dushobora kuba tuzi ko ikintu runaka ari ukuri, ariko ibyo ntibiba bivuze ko dukwiriye kukivuga. Urugero, ibintu bishobora kuba bitatureba cyangwa bikaba atari byiza kubivuga (1 Abatesalonike 4:11). Hari abantu bavuga amagambo akomeretsa babyita kuvugisha ukuri, ariko amagambo yacu yagombye buri gihe kuba ari meza kandi arangwa n’ubugwaneza.​—Soma mu Bakolosayi 4:6.

11, 12. (a) Ni mu buhe buryo abantu bamwe bakoze icyaha gikomeye batuma ikibazo kirushaho gukomera? (b) Ni ibihe binyoma Satani atuma abantu bemera ku birebana n’ibyaha bikomeye, kandi se twabirwanya dute? (c) Twabera dute inyangamugayo umuryango w’abagaragu ba Yehova?

11 Ni iby’ingenzi cyane ko tubera inyangamugayo abayobora itorero. Hari abantu bakora icyaha gikomeye bakagerageza kugihisha, abasaza b’itorero bababaza bakababeshya, bigatuma ikibazo kirushaho gukomera. Hari nubwo abo bantu batangira kugira imibereho y’amaharakubiri, bakigira nk’abakorera Yehova ari na ko bakomeza gukora icyaha gikomeye. Mu by’ukuri, imyitwarire nk’iyo ituma umuntu ahinduka umubeshyi mu byo akora byose (Zaburi 12:2). Hari abandi babwira abasaza b’itorero ibintu bimwe, bakabahisha ibindi kandi by’ingenzi (Ibyakozwe 5:1-11). Uko kutavugisha ukuri bikunze guterwa n’uko umuntu aba yemera ibinyoma Satani akwirakwiza.​—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ibinyoma bya Satani ku birebana n’ibyaha bikomeye.”

12 Nanone, ni iby’ingenzi ko tubera inyangamugayo umuryango w’abagaragu ba Yehova mu gihe dusubiza ibibazo mu nyandiko. Urugero, iyo dutanga raporo y’umurimo, turitwararika kugira ngo tudatanga imibare itari yo. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe twuzuza impapuro dusaba guhabwa inshingano runaka mu murimo, ntitwagombye na rimwe kubeshya mu birebana n’ubuzima bwacu cyangwa ikindi kintu gifitanye isano n’imibereho yacu.​—Soma mu Migani 6:16-19.

13. Twakora iki ngo dukomeze kuba inyangamugayo mu gihe dukorana n’Umukristo mugenzi wacu?

13 Tugomba kubera inyangamugayo bagenzi bacu duhuje ukwizera no mu birebana n’ubucuruzi. Rimwe na rimwe, abavandimwe na bashiki bacu bashobora gufatanya mu mishinga y’ubucuruzi. Ariko kandi, bagombye kwitonda ntibavange ubwo bucuruzi n’ibikorwa byo kuyoboka Imana bakorera hamwe ku Nzu y’Ubwami cyangwa mu murimo wo kubwiriza. Reka tuvuge ibirebana n’imishyikirano iba hagati y’umukozi n’umukoresha. Niba dukoresha abavandimwe cyangwa bashiki bacu, twagombye kubabera inyangamugayo, tukabahembera igihe, tukabaha ibihembo twumvikanyeho, kandi tukabaha n’izindi nyungu zose bakwiriye cyangwa bemererwa n’amategeko (1 Timoteyo 5:18; Yakobo 5:1-4). Ku rundi ruhande ariko, niba dukorera umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, dukora neza akazi duhemberwa (2 Abatesalonike 3:10). Ntitwitwaza ko duhuje ukwizera n’umukoresha wacu ngo twumve ko azadutonesha, cyangwa ko agomba kuduha za konji, cyangwa ibindi bintu by’inyongera abandi bakozi badahabwa.​—Abefeso 6:5-8.

14. Mu gihe Abakristo bishyize hamwe bagakora umushinga w’ubucuruzi, ni iki bagombye kwitondera cyane, kandi kuki?

14 Byagenda bite se niba abantu bakoranye umushinga, buri wese agashyiramo imigabane cyangwa agafata ideni? Bibiliya itanga ihame ry’ingenzi cyane kandi ry’ingirakamaro: mukore inyandiko igaragaza buri kintu cyose kirebana n’uwo mushinga. Urugero, igihe Yeremiya yaguraga umurima, yakoze inyandiko y’amasezerano, ayikorera kopi, atora abagabo kandi ayibika neza kugira ngo bazajye bayifashisha nyuma yaho (Yeremiya 32:9-12; reba nanone Intangiriro 23:16-20). Iyo Abakristo bafatanyije imishinga y’ubucuruzi bakoze inyandiko yateguwe neza bagasobanura ibintu byose, bakayishyiraho umukono hari n’abagabo, ntibiba bivuga ko batizeranye. Ahubwo, iyo nyandiko ituma birinda kugirana ubwumvikane buke, guhemukirana ndetse no kugirana amakimbirane yatuma bacikamo ibice. Umukristo wese ushaka gukorana umushinga na bagenzi be bahuje ukwizera yagombye kuzirikana ko nta mushinga n’umwe w’ubucuruzi wagombye kubangamira ubumwe n’amahoro birangwa mu itorero. *​—1 Abakorinto 6:1-8.

TUBE INYANGAMUGAYO MURI IYI SI

15. Yehova abona ate ibikorwa by’ubucuruzi birimo uburiganya, kandi se Abakristo bifata bate iyo babona ibyo bikorwa byogeye hose?

15 Mu itorero si ho honyine Umukristo agomba kuba inyangamugayo. Pawulo yaravuze ati “twifuza kuba inyangamugayo muri byose” (Abaheburayo 13:18). Umuremyi wacu ashishikazwa cyane n’uko abantu baba inyangamugayo no mu birebana n’ubucuruzi busanzwe. Mu gitabo cy’Imigani honyine harimo ahantu henshi havuga iby’iminzani ibeshya (Imigani 11:1; 20:10, 23). Mu gihe cya kera, byari bimenyerewe ko mu bucuruzi abantu bakoresha iminzani n’ibipimisho bashaka gupima ibicuruzwa baguze n’amafaranga babiguze. Abacuruzi b’abahemu bakoreshaga ibipimisho by’ubwoko bubiri n’iminzani iregeye nabi kugira ngo bashuke abakiriya babo maze babariganye. * Bene ibyo bikorwa Yehova arabyanga. Niba dushaka kuguma mu rukundo rwe, tugomba kwirinda rwose ibikorwa byose by’ubucuruzi birimo uburiganya.

16, 17. Ni ibihe bikorwa by’ubuhemu byogeye muri iyi si, kandi se Abakristo b’ukuri biyemeje iki?

16 Kubera ko Satani ari we mutware w’iyi si, ntidutangazwa no kubona ubuhemu nk’ubwo impande zose. Buri munsi dushobora guhura n’ibintu byatuma duhemuka. Iyo abantu bandika imyirondoro yabo bagiye gusaba akazi, bakunze kubeshya kandi bagakabya, bakabeshya mu birebana n’ibyo bashoboye gukora n’aho bagiye bakora. Mu gihe abantu buzuza impapuro zitangwa n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, izitangwa n’ibiro by’imisoro, impapuro zirebana n’ubwiteganyirize n’ibindi nk’ibyo, bakunda kubeshya kugira ngo babone ibyo bifuza. Abanyeshuri benshi bakunda gukopera mu bizamini, mu gihe basabwe guhimba imyandiko ivuga ku ngingo runaka no mu gihe bakora raporo z’ibyo bakoze ku ishuri. Bashobora no kujya kuri interineti bagafata ibyo bahasanze, bakabyiyitirira. Nanone, iyo abantu bagiye kugira ibyo basaba abategetsi bamunzwe na ruswa, bakunze kubaha ruswa kugira ngo babakorere ibyo bashaka. Nta kindi twagombye kwitega muri iyi si, aho usanga abantu benshi “bikunda, bakunda amafaranga, . . . badakunda ibyiza.”​—2 Timoteyo 3:1-5.

17 Abakristo b’ukuri biyemeje kudakora ibikorwa nk’ibyo. Ikintu kijya gituma kuba inyangamugayo bigorana, ni uko usanga abahemu basa n’aho bagira icyo bageraho ndetse bakanatera imbere muri iyi si (Zaburi 73:1-8). Abakristo bo bashobora gukena bitewe n’uko bifuza gukomeza kuba inyangamugayo “muri byose.” None se hari icyo bimaze kwemera ugakena ubitewe n’uko ushaka kuba inyangamugayo? Cyane rwose! Kubera iki? Ni iyihe migisha izanwa no kuba inyangamugayo?

IMIGISHA IZANWA NO KUBA INYANGAMUGAYO

18. Kuki kuba uzwiho kuba inyangamugayo bifite agaciro kenshi?

18 Ibintu bifite agaciro mu buzima nko kuba uzwiho ko uri umuntu w’inyangamugayo kandi wiringirwa, ni bike cyane. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ese ndi inyangamugayo?”) Bitekerezeho nawe: buri wese ashobora kuba inyangamugayo! Kuba inyangamugayo ntibituruka ku buhanga umuntu afite, ku butunzi, ku isura nziza, aho umuntu yakuriye cyangwa ku kindi kintu tudafiteho ubushobozi. Nyamara, abantu benshi bananirwa kugira uwo muco mwiza cyane wo kuvugwa neza, ugereranywa n’ubutunzi. Uwo muco wabaye ingume (Mika 7:2). Hari abantu bashobora kugukoba kubera ko uri inyangamugayo. Icyakora, hari abazabyishimira bigatuma bakwizera kandi bakakubaha. Ndetse hari Abahamya ba Yehova benshi, kuba inyangamugayo byagiriye akamaro mu rwego rw’ubukungu. Bagumye ku kazi kabo igihe abakozi b’abahemu birukanwaga, cyangwa babona akazi igihe habaga hakenewe cyane abakozi b’inyangamugayo.

19. Kuba inyangamugayo mu mibereho yacu bigira izihe ngaruka ku mutimanama wacu no ku mishyikirano dufitanye na Yehova?

19 Ibyo byakubaho bitakubaho, uzibonera ko kuba inyangamugayo bihesha inyungu nyinshi. Uzagira umutimanama utagucira urubanza. Pawulo yaranditse ati “twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya” (Abaheburayo 13:18). Byongeye kandi, kuba uri inyangamugayo ntibyisoba Data wo mu ijuru udukunda, kandi akunda abantu b’inyangamugayo. (Soma muri Zaburi ya 15:1, 2; Imigani 22:1.) Mu by’ukuri, kuba inyangamugayo bigufasha kuguma mu rukundo rw’Imana kandi nta yindi ngororano twahabwa iruta iyo. Nimucyo noneho dusuzume ingingo ifitanye isano n’iyo, igaragaza uko Yehova abona ibirebana n’akazi..

^ par. 9 Mu itorero, mu gihe umuntu afite akamenyero ko kuvuga ibinyoma bikabije, bigaragara neza ko agamije kubabaza abandi, bishobora kuba ngombwa ko abasaza bamushyiriraho komite y’urubanza.

^ par. 14 Ku birebana n’icyakorwa mu gihe umushinga w’ubucuruzi ujemo ibibazo cyangwa ugahomba, reba Umugereka, ingingo ivuga ngo Gukemura ibibazo birebana n’ubucuruzi.”

^ par. 15 Bari bafite iminzani bakoreshaga barangura n’iyo bakoreshaga bacuruza, kandi yose bayiregeraga nabi kugira ngo babone uko bunguka hombi. Banakoreshaga iminzani ifite uruhande rumwe rurerure cyangwa ruremereye kurusha urundi, ku buryo bariganyaga abakiriya babo kuri buri kintu babagurishije.