Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 16

Murwanye Satani n’amayeri ye

Murwanye Satani n’amayeri ye

“Murwanye Satani, na we azabahunga.”​—YAKOBO 4:7.

1, 2. Ni ba nde bashimishwa no kureba umubatizo?

NIBA umaze imyaka myinshi ukorera Yehova, ushobora kuba umaze kumva disikuru nyinshi z’umubatizo zitangwa mu makoraniro yacu. Icyakora, nubwo waba warumvise izo disikuru incuro nyinshi, buri gihe uko ubonye abantu baba bicaye mu myanya y’imbere bahagurutse, bakitegura kubatizwa, wumva bigukoze ku mutima. Muri uwo mwanya, habanza kumvikana amajwi asa n’ay’abantu bongorerana bafite ibyishimo, agakurikirwa n’amashyi y’urufaya. Amarira ashobora kukubunga mu maso igihe urimo witegereza irindi tsinda ry’abantu bemeye kujya ku ruhande rwa Yehova. Mbega ibyishimo tugira muri icyo gihe!

2 Mu gihe mu karere k’iwacu dushobora kubona umubatizo incuro nke mu mwaka, abamarayika bo babona abantu babatizwa incuro nyinshi cyane. Tekereza ukuntu mu ijuru hagomba kuba haba “ibyishimo byinshi” iyo babonye abantu babarirwa mu bihumbi ku isi hose biyongera ku gice kigaragara cy’umuryango wa Yehova buri cyumweru (Luka 15:7, 10). Nta gushidikanya, abamarayika bishimira cyane kubona uko kwiyongera.​—Hagayi 2:7.

SATANI “AZERERA NK’INTARE ITONTOMA”

3. Kuki Satani azerera “nk’intare itontoma,” kandi se aba ashaka kugera ku ki?

3 Icyakora, hari ibindi biremwa by’umwuka bitandukanye cyane n’abamarayika beza, kuko byo bireba abo bantu babatizwa bifite umujinya. Satani n’abadayimoni be bahekenya amenyo iyo babonye abantu babarirwa mu bihumbi batera umugongo iyi si yononekaye. Kandi reka barakare ni mu gihe. Satani yihandagaje avuga ko nta muntu n’umwe ukorera Yehova abitewe n’urukundo ruzira uburyarya amukunda, kandi ko nta n’umwe wakomeza kuba indahemuka aramutse ahuye n’ibigeragezo bikomeye. (Soma muri Yobu 2:4, 5.) Uko hagize umuntu ufata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova, biba bigaragaje ko Satani ari umubeshyi. Ni nk’aho Satani akubitwa inshyi ibihumbi n’ibihumbi buri cyumweru. Ntibitangaje kuba “azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Iyo ‘ntare’ iba ishaka kuduconshomera mu buryo bw’umwuka, ikangiza imishyikirano dufitanye n’Imana cyangwa ikayihagarika burundu.​—Zaburi 7:1, 2; 2 Timoteyo 3:12.

Iyo umuntu afashe umwanzuro wo kwiyegurira Yehova kandi akabatizwa, aba agaragaje ko Satani ari umubeshyi

4, 5. (a) Ni ubuhe buryo bubiri bw’ingenzi Yehova yakumiriyemo Satani? (b) Ni iki Umukristo w’ukuri ashobora kwizera adashidikanya?

4 Nubwo duhanganye n’umwanzi w’umugome nk’uwo, nta mpamvu n’imwe dufite yo guhahamuka. Kubera iki? Kubera ko Yehova yakumiriye iyo ‘ntare itontoma’ mu byo ishobora gukora, nibura mu buryo bubiri bw’ingenzi. Ubwo buryo ni ubuhe? Mbere na mbere, Yehova yahanuye ko “imbaga y’abantu benshi” igizwe n’Abakristo b’ukuri izarokoka ‘umubabaro ukomeye’ wegereje (Ibyahishuwe 7:9, 14). Ibyo Imana yahanuye birasohora nta kabuza. Bityo rero, na Satani ubwe agomba kuba azi ko adashobora na rimwe gushuka abagize ubwoko bw’Imana bose uko bakabaye.

5 Uburyo bwa kabiri Satani yakumiriwemo, bugaragara mu magambo y’ukuri yavuzwe n’umwe mu bagaragu b’Imana ba kera b’indahemuka. Umuhanuzi Azariya yabwiye Umwami Asa ati “Yehova azabana namwe igihe cyose muzaba muri kumwe na we.” (2 Ibyo ku Ngoma 15:2; soma mu 1 Abakorinto 10:13.) Hari ingero nyinshi zigaragaza ko mu gihe cya kera, Satani yananiwe guconshomera abagaragu b’Imana bakomeje kugirana na yo imishyikirano myiza (Abaheburayo 11:4-40). Muri iki gihe, Umukristo ukomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana ashobora kurwanya Satani kandi akamutsinda. N’ubundi kandi, Ijambo ry’Imana riratwizeza riti “murwanye Satani, na we azabahunga.”​—Yakobo 4:7.

‘DUKIRANA N’IMYUKA MIBI’

6. Ni mu buhe buryo Satani arwanya Abakristo buri wese ku giti cye?

6 Satani ntashobora gutsinda intambara yo mu buryo bw’umwuka turwana na we, ariko tutabaye maso ashobora gukomeretsa bamwe muri twe. Satani azi ko aramutse acogoje imishyikirano dufitanye na Yehova, ashobora kuduconshomera. Satani akora iki ngo agerageze kubigeraho? Atugabaho ibitero bikaze, akarwana na buri muntu ku giti cye kandi agakoresha amayeri. Reka dusuzume amayeri y’ingenzi Satani akunze gukoresha.

7. Kuki Satani yakajije umurego mu bitero agaba ku bwoko bwa Yehova?

7 Atugabaho ibitero bikaze. Intumwa Yohana yaravuze ati “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Ayo magambo akubiyemo umuburo ureba Abakristo b’ukuri bose. Kubera ko Satani yamaze guconshomera abantu bose bo mu isi batubaha Imana, ubu yongereye ibitero kandi yibasira abantu bagikomeje kumucika, abo bakaba ari abagize ubwoko bwa Yehova (Mika 4:1; Yohana 15:19; Ibyahishuwe 12:12, 17). Afite umujinya mwinshi kuko azi ko ashigaje igihe gito. Ni yo mpamvu yakajije umurego. Muri iki gihe, duhanganye n’ibitero bikaze bya nyuma atugabaho agamije guhagarika burundu imishyikirano dufitanye n’Imana.

8. Intumwa Pawulo yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ko ‘dukirana’ n’imyuka mibi?

8 Akirana na buri muntu ku giti cye. Intumwa Pawulo yaburiye Abakristo ababwira ko ‘dukirana n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru’ (Abefeso 6:12). Kuki Pawulo yakoresheje ijambo ‘gukirana’? Ni ukubera ko iryo jambo ryumvikanisha igitekerezo cy’abantu babiri barwana bagundagurana cyangwa begeranye cyane. Bityo, Pawulo yakoresheje iryo jambo ashaka kugaragaza ko buri wese muri twe arwana n’imyuka mibi. Twaba turi mu gihugu abantu bakunze kwemera imbaraga z’imyuka mibi cyangwa batazemera, ntitwagombye na rimwe kwibagirwa ko igihe twiyeguriraga Yehova, twahise dutangira gukirana n’imyuka mibi. Iyo ntambara itangira nibura umuntu amaze kwiyegurira Yehova akaba Umukristo. Ntibitangaje rero kuba Pawulo yarabonye ari ngombwa kuburira Abakristo bo muri Efeso incuro eshatu zose, ababwira ati ‘mushikame’!​—Abefeso 6:11, 13, 14.

9. (a) Kuki Satani n’abadayimoni be bakoresha “amayeri” atandukanye? (b) Kuki Satani agerageza kuyobya imitekerereze yacu, kandi se twamurwanya dute? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Irinde amayeri ya Satani.”) (c) Ni ayahe mayeri ya Satani tugiye gusuzuma?

9 Akoresha amayeri. Pawulo yateye Abakristo inkunga yo kurwanya “amayeri” ya Satani bashikamye (Abefeso 6:11). Zirikana ko Pawulo yakoresheje ijambo riri mu bwinshi. Imyuka mibi ikoresha amayeri menshi, kandi ni mu gihe. Bamwe mu Bakristo bagiye bashikama mu bigeragezo runaka, ariko nyuma y’igihe bahura n’ikigeragezo cy’ubundi bwoko kikabatsinda. Kubera iyo mpamvu, Satani n’abadayimoni bitegereza uko buri wese muri twe yitwara kugira ngo bamenye aho afite intege nke. Iyo bamaze kubona aho dushobora kuba dufite intege nke mu buryo bw’umwuka, bazuririraho. Igishimishije ni uko dushobora gutahura amenshi mu mayeri ya Satani, kubera ko yasobanuwe muri Bibiliya (2 Abakorinto 2:11). Mu bice bibanza by’iki gitabo, twasuzumye amwe muri ayo mayeri, urugero nk’umutego wo gukunda ubutunzi, uwo kwifatanya n’incuti mbi n’uw’ubwiyandarike. Reka noneho dusuzume andi mayeri Satani akoresha, ayo mayeri akaba ari ubupfumu.

KUJYA MU BUPFUMU NI IGIKORWA CY’UBUGAMBANYI

10. (a) Ubupfumu ni iki? (b) Yehova abona ate ubupfumu, kandi se wowe ububona ute?

10 Iyo umuntu agiye mu bupfumu cyangwa agakorana n’abadayimoni, aba agiranye imishyikirano itaziguye n’imyuka mibi. Kuraguza cyangwa kuragura, kuroga, guterereza abandi abadayimoni no gushikisha, ni bimwe mu bikorwa by’ubupfumu. Nk’uko tubizi, Yehova abona ko ubupfumu ari “ikizira” mu maso ye (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12; Ibyahishuwe 21:8). Kubera ko natwe tugomba ‘kwanga ikibi urunuka,’ ntitwatinyuka gushyikirana n’imyuka mibi (Abaroma 12:9). Mbega igikorwa kibi cy’ubugambanyi twaba dukoreye Data wo mu ijuru, Yehova!

11. Kuki Satani yaba atsinze mu buryo buhambaye aramutse adushutse tukajya mu bupfumu? Tanga urugero.

11 Ariko kandi, kubera ko gukinisha ubupfumu ubwabyo ari igikorwa kibi cyane cy’ubugambanyi twaba dukoreye Yehova, Satani arahatana kugira ngo arebe ko hari bamwe muri twe yabushoramo. Igihe cyose ashoboye gushuka Umukristo akamujyana mu bupfumu, aba atsinze igitego gikomeye. Kubera iki? Tekereza kuri uru rugero: umusirikare aramutse yemeye gushukwa agatoroka ingabo ze, akagambanira umutwe w’ingabo yari arimo maze akajya mu ngabo z’abanzi, umugaba w’izo ngabo z’abanzi yakwishima cyane. Ashobora ndetse no kwerekana ku mugaragaro uwo mugambanyi, kugira ngo akoze isoni umugaba w’ingabo yatwaye uwo musirikare. Mu buryo nk’ubwo, Umukristo aramutse agiye mu bupfumu, yaba ateye Yehova umugongo abizi kandi abishaka, akemera kuyoborwa na Satani. Tekereza ukuntu Satani yakwishimira kwerekana ko uwo mugambanyi ari umunyago atahukanye ku rugamba! Ese hari n’umwe muri twe wakwifuza gufasha Satani gutsinda atyo? Nta n’umwe rwose! Ntituri abagambanyi.

ABAZA IBIBAZO BITERA GUSHIDIKANYA

12. Ni ayahe mayeri Satani akoresha kugira ngo atume duhindura uko twabonaga ubupfumu?

12 Igihe cyose tuzakomeza kwanga ubupfumu urunuka, Satani ntazashobora kubwifashisha ngo adushuke. Ni yo mpamvu yabonye ko icyaba cyiza ari ugutuma duhindura imitekerereze. Abikora ate? Ashaka uburyo bwo gutera Abakristo gushidikanya, ku buryo bamwe batekereza “ko icyiza ari kibi, n’ikibi bakavuga ko ari cyiza” (Yesaya 5:20). Kugira ngo abigereho, akunze gukoresha amayeri yakoresheje kuva kera cyane: abaza ibibazo bitera gushidikanya.

13. Satani yakoresheje ate amayeri yo kubaza ibibazo bitera gushidikanya?

13 Reba uko Satani yakoresheje ayo mayeri mu gihe cya kera. Muri Edeni yabajije Eva ati “ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku giti cyose cyo muri ubu busitani?” Mu gihe cya Yobu, igihe Satani yari kumwe n’abandi bamarayika mu ijuru, yarabajije ati “ese ugira ngo Yobu atinyira Imana ubusa?” Igihe Yesu yari atangiye umurimo we hano ku isi, Satani yaramubwiye ati “niba uri umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati.” Tekereza nawe: igihe Satani yashukaga Yesu, yari atinyutse gupfobya amagambo Yehova ubwe yari yarivugiye mu byumweru bitandatu mbere yaho, ati “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwishimira.”​—Intangiriro 3:1; Yobu 1:9; Matayo 3:17; 4:3.

14. (a) Ni mu buhe buryo Satani akoresha amayeri agatera abantu gushidikanya ku birebana n’ubupfumu? (b) Ubu tugiye gusuzuma iki?

14 Muri iki gihe, Satani akoresha ayo mayeri ashaka ko abantu bashidikanya ku birebana n’ububi bw’ubupfumu. Ikibabaje ni uko yashoboye gutuma bamwe mu Bakristo bashidikanya. Batangiye kwibaza niba mu by’ukuri ibikorwa bimwe na bimwe by’ubupfumu ari bibi (2 Abakorinto 11:3). Twafasha dute abantu nk’abo kugira ngo bakosore imitekerereze yabo? Twakora iki kugira ngo amayeri ya Satani atatuyobya? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, nimucyo dusuzume ibintu bibiri by’ingenzi mu buzima bwacu Satani yagiye ashyiramo imitego iganisha ku bupfumu. Ibyo ni imyidagaduro no kwivuza.

YURIRIRA KU BYO TWIFUZA NO KU BYO DUKENERA

15. (a) Abantu benshi bo mu bihugu byo mu Burayi na Amerika babona bate ubupfumu? (b) Ni mu buhe buryo uko isi ibona ubupfumu byagize ingaruka ku Bakristo bamwe na bamwe?

15 Cyane cyane mu bihugu byo mu Burayi na Amerika, usanga abantu bagenda barushaho kubona ko gushyikirana n’abadayimoni, gukora iby’ubumaji ndetse n’ibindi bikorwa by’ubupfumu ari ibintu bisanzwe. Amafilimi, ibitabo, ibiganiro byo kuri televiziyo ndetse n’imikino yo kuri orudinateri, bigenda birushaho kwerekana ko ibikorwa by’ubupfumu ari ibintu bisekeje, bigaragaza ubuhanga kandi bitagize icyo bitwaye. Amwe mu mafilimi n’ibitabo birimo inkuru zibanda ku bupfumu byakunzwe n’abantu benshi cyane, ku buryo ababikunda bagiye bibumbira mu mashyirahamwe. Biragaragara ko abadayimoni bageze ku ntego yabo yo kumvisha abantu ko ubupfumu nta cyo butwaye. Ese uwo mwuka wo gukerensa ubupfumu waba warageze no ku Bakristo? Uwo mwuka wangije imitekerereze ya bamwe. Mu buhe buryo? Dufashe urugero rufatika, hari Umukristo wari umaze kureba filimi yibandaga ku bupfumu wavuze ati “yego iyo filimi nayirebye, ariko sinigeze nkora ibikorwa by’ubupfumu.” Kuki imitekerereze nk’iyo ishobora guteza umuntu akaga?

16. Kuki guhitamo imyidagaduro yibanda ku bupfumu bishobora guteza akaga?

16 Nubwo hari itandukaniro hagati yo kureba amashusho agaragaza ubupfumu no gukora ibikorwa by’ubupfumu, ibyo rwose ntibishaka kuvuga ko kureba ayo mashusho nta cyo bitwaye. Kubera iki? Zirikana ibi bikurikira: Ijambo ry’Imana rigaragaza ko Satani n’abadayimoni be badafite ubushobozi bwo kumenya ibyo dutekereza. * Bityo, nk’uko twigeze kubivuga, kugira ngo imyuka mibi imenye icyo dutekereza kandi imenye n’aho twaba dufite intege nke mu buryo bw’umwuka, yitegereza cyane ibyo dukora, hakubiyemo n’imyidagaduro duhitamo. Iyo imyitwarire y’Umukristo igaragaje ko akunda amafilimi n’ibitabo byibanda ku bikorwa by’ubumaji, gushikisha, ibivuga inkuru z’abantu bafashwe n’abadayimoni n’ibindi bifitanye isano na bo, uwo Mukristo aba yereka abadayimoni aho afite intege nke. Iyo abadayimoni babibonye, bashobora kongera ibitero bagaba kuri uwo Mukristo kugira ngo bafatire ku ntege nke yagaragaje, bagashirwa bamutsinze. Kandi koko, hari abantu batangiye gushishikazwa n’ubupfumu bitewe n’imyidagaduro yibandaga ku bupfumu, nyuma baza kwishora mu bikorwa by’ubupfumu.​—Soma mu Bagalatiya 6:7.

Mu gihe urwaye, jya wemera ko Yehova agufasha

17. Ni ayahe mayeri Satani ashobora gukoresha kugira ngo ashuke abantu barwaye?

17 Uretse kuba Satani agerageza kudufatira ku cyifuzo tugira cyo kwidagadura, nanone agerageza kudushuka ahereye ku kindi kintu dukenera ari cyo kwivuza. Abigenza ate? Umukristo ukunda kurwaragurika kandi akaba nta ko atagize ngo yivuze, ashobora kwiheba (Mariko 5:25, 26). Ibyo bishobora guha Satani n’abadayimoni urwaho rwo kumushuka. Abadayimoni bashobora gushuka umuntu urembye akiheba cyane ku buryo yivuza mu buryo bufitanye isano n’ “ubumaji’ cyangwa ubupfumu (Yesaya 1:13). Ayo mayeri abadayimoni bakoresha aramutse ageze ku ntego, bishobora kwangiza imishyikirano uwo muntu urwaye yari afitanye n’Imana. Mu buhe buryo?

18. Ni ubuhe buryo bwo gusuzuma cyangwa kuvura Umukristo agomba kwanga, kandi kuki?

18 Yehova yaburiye Abisirayeli bakoreshaga “ubumaji” ati “iyo muntegeye ibiganza mbima amaso. Nubwo muvuga amasengesho menshi sinyumva” (Yesaya 1: ​15). Birumvikana ko tugomba kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma Yehova atumva amasengesho yacu kandi kigatuma atadushyigikira, cyane cyane mu gihe cy’uburwayi (Zaburi 41:3). Ku bw’ibyo, niba hari ibintu bigaragaza ko uburyo runaka bwo gusuzuma cyangwa kuvura indwara bushobora kuba burimo ubupfumu, Umukristo w’ukuri akwiriye kubwamaganira kure * (Matayo 6:13). Nabigenza atyo, azaba yizeye adashidikanya ko Yehova azakomeza kumushyigikira.​—⁠Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ese koko ni ubupfumu?

MU GIHE ABANTU BAKUNZE KUVUGA INKURU Z’ABADAYIMONI

19. (a) Satani yashutse abantu benshi atuma batekereza iki ku bushobozi afite? (b) Ni izihe nkuru Abakristo b’ukuri bakwiriye kwirinda gukwirakwiza?

19 Nubwo abantu benshi bo mu bihugu byo mu Burayi na Amerika bapfobya imbaraga za Satani, mu bindi bice by’isi ho usanga bazikabiriza cyane. Muri ibyo bice, Satani yayobeje abantu benshi abumvisha ko afite imbaraga nyinshi cyane kurusha izo afite mu by’ukuri. Hari abantu usanga mu byo bakora byose batinya imyuka mibi. Hari inkuru nyinshi cyane zivuga ibikorwa bihambaye abadayimoni bakora. Abavuga inkuru nk’izo bakunze kuzivuga bahimbawe cyane, bigatuma abantu bazitangarira kandi bakazishishikarira. Ese natwe twagombye kugira uruhare mu gukwirakwiza inkuru nk’izo? Oya, hari impamvu ebyiri zituma abagaragu b’Imana y’ukuri babyirinda.

20. Ni mu buhe buryo umuntu ashobora gukwirakwiza poropagande ya Satani atabizi?

20 Mbere na mbere, umuntu ukwirakwiza inkuru zivuga ibigwi abadayimoni, aba atiza Satani umurindi. Mu buhe buryo? Ijambo ry’Imana ryemeza ko Satani ashobora gukora imirimo ikomeye, ariko nanone rituburira ritubwira ko akoresha ‘ibimenyetso by’ibinyoma’ n’ “uburiganya” (2 Abatesalonike 2:9, 10). Kubera ko Satani ari Umushukanyi uruta abandi bose, azi uko yagoreka ibitekerezo by’abantu bashishikazwa n’ubupfumu kandi akabemeza ibinyoma. Abantu nk’abo bashobora kuba bemera badashidikanya ko babonye ibintu runaka kandi ko babyumvise, maze bakaba bavuga ibyo bintu nk’aho byabayeho koko. Nyuma y’igihe, abantu bakomeza gusubira muri izo nkuru bagenda bongeramo umunyu. Umukristo aramutse akwirakwije inkuru nk’izo, mu by’ukuri yaba arimo akora ibyo Satani, “se w’ibinyoma,” ashaka. Yaba akwirakwiza poropagande ya Satani.​—Yohana 8:44; 2 Timoteyo 2:16.

21. Turifuza ko ibiganiro byacu byazajya byibanda ku ki?

21 Icya kabiri, ni uko naho Umukristo yaba koko yarigeze gukorana n’imyuka mibi, yagombye kwirinda guhora abwira bagenzi be bahuje ukwizera inkuru zivuga ibyo bintu. Kubera iki? Duterwa inkunga igira iti ‘dutumbire Yesu, ari we Mukozi Mukuru wo kwizera kwacu, akaba ari na We ugutunganya’ (Abaheburayo 12:2). Uwo tugomba gutumbira ni Kristo, si Satani. Birashishikaje kubona ko igihe Yesu yari hano ku isi, atigeze abwira abigishwa be inkuru zivuga iby’imyuka mibi, nubwo yashoboraga kuvuga byinshi ku byo Satani ashobora gukora cyangwa ibyo atashobora. Ahubwo Yesu yibanze ku butumwa bw’Ubwami. Ku bw’ibyo, nimucyo natwe twigane Yesu n’intumwa ze, mu biganiro byacu twibande ku ‘bitangaza by’Imana.’​—Ibyakozwe 2:11; Luka 8:1; Abaroma 1:11, 12.

22. Twakora iki kugira ngo dukomeze gutuma ‘mu ijuru haba ibyishimo byinshi’?

22 Koko rero, Satani akoresha amayeri atandukanye, akubiyemo n’ubupfumu, kugira ngo ahagarike imishyikirano dufitanye na Yehova. Icyakora, nitwanga urunuka ikibi tukizirika ku cyiza, ntituzaha Satani urwaho rwo kutuvana ku cyemezo twafashe cyo kwamaganira kure ubupfumu ubwo ari bwo bwose. (Soma mu Befeso 4:27.) Tekereza ukuntu “mu ijuru hazaba ibyishimo byinshi” nidukomeza ‘kurwanya amayeri ya Satani dushikamye,’ kugeza igihe Satani azaba atakiriho!​—Luka 15:7; Abefeso 6:11.

^ par. 16 Amazina ahabwa Satani agaragaza ibyo akora (Urwanya, Ubeshyera, Umuriganya, Umushukanyi, Umubeshyi) ntiyatuma tuvuga ko afite ubushobozi bwo kumenya ibiri mu mitima yacu no mu bwenge bwacu. Ibinyuranye n’ibyo ariko, Yehova avugwaho kuba ari we “ugenzura imitima,” na Yesu akavugwaho kuba ari we “ugenzura impyiko n’imitima.”​—Imigani 17:3; Ibyahishuwe 2:23.

^ par. 18 Uramutse ushaka ibindi bisobanuro, wareba ingingo iri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1994, ku ipaji ya 19-22 (mu gifaransa), ivuga ibirebana no guhitamo uburyo bwo kwivuza. Hari n’indi ngingo igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’amahitamo ugira mu gihe wivuza, iri muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Mutarama 2001 (mu gifaransa).