Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Uko dukwiriye gufata umuntu waciwe

Uko dukwiriye gufata umuntu waciwe

Nta kintu kibabaza nko kubona umwe mu bagize umuryango wacu cyangwa se incuti magara, acibwa mu itorero bitewe n’uko yakoze icyaha ntiyicuze. Uko dushyira mu bikorwa inama Bibiliya itanga kuri icyo kibazo, bishobora kugaragaza niba dukunda Imana kandi tukagandukira gahunda yashyizeho. * Reka dusuzume bimwe mu bibazo abantu bajya bibaza kuri iyo ngingo.

Twagombye gufata dute umuntu waciwe? Bibiliya igira iti ‘mureke kwifatanya n’umuntu wese witwa umuvandimwe niba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, ndetse rwose ntimugasangire n’umuntu umeze atyo’ (1 Abakorinto 5:11). Ku birebana n’umuntu wese ‘utaguma mu nyigisho ya Kristo,’ Bibiliya igira iti “ntimukamwakire mu ngo zanyu cyangwa ngo mumuramutse. Kuko umuramukije aba afatanyije na we mu bikorwa bye bibi” (2 Yohana 9-11). Ntabwo twifatanya n’abantu baciwe, haba muri gahunda z’ibintu by’umwuka cyangwa mu bikorwa mbonezamubano. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1981, ku ipaji ya 23 (mu Gifaransa), wagiraga uti “gusuhuza umuntu bishobora gutuma abantu bagirana ikiganiro kirekire ndetse wenda bakagirana ubucuti. Ese twakwifuza gutera iyo ntambwe yatuma tugirana ubucuti n’umuntu waciwe?”

Ese ni ngombwa ko tumwirinda burundu? Hari impamvu zituma tugomba kumwirinda. Mbere na mbere, ni uko icyo ari ikintu kigaragaza ko turi indahemuka ku Mana no ku Ijambo ryayo. Ntabwo twubaha Yehova mu gihe bitworoheye gusa, ahubwo tumwubaha no mu gihe bigoye. Urukundo dukunda Imana rutuma twumvira amategeko yayo yose, tukazirikana ko arangwa n’ubutabera n’urukundo kandi ko adufitiye akamaro cyane (Yesaya 48:17; 1 Yohana 5:3). Icya kabiri, kwirinda kwifatanya n’umunyabyaha utihana biraturinda kandi bikarinda n’itorero ryose kwandura mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco. Ikindi kandi, bituma itorero rikomeza kuvugwa neza (1 Abakorinto 5:6, 7). Icya gatatu, iyo dukomeje kumvira amahame yo muri Bibiliya bishobora no gufasha uwo muntu waciwe. Mu gihe dushyigikiye umwanzuro wafashwe na komite y’urubanza, bishobora gukora ku mutima uwakoze icyaha, uba ageze icyo gihe ataremera ubufasha abasaza bamuha. Kudakomeza kugirana imishyikirano n’abo bafitanye isano bishobora kumufasha ‘akagarura agatima,’ akabona ko yakosheje rwose, maze agatera intambwe za ngombwa kugira ngo agarukire Yehova.​—Luka 15:17.

Byagenda bite se niba uwo muntu waciwe ari uwo mu muryango wacu? Muri icyo gihe, ak’ubuvandimwe gashobora gutuma kuba indahemuka bigorana. Twagombye gufata dute umuntu wo mu muryango wacu waciwe? Ntidushobora gusuzuma hano imimerere yose ishobora kubaho, ariko reka tuvuge ibintu bibiri bishobora kubaho.

Hari ubwo uwo muntu waciwe aba akiba mu rugo. Kubera ko gucibwa bidakuraho isano afitanye n’abagize umuryango, ashobora gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’umuryango byo mu mibereho ya buri munsi. Ariko kandi, ibyo uwo muntu aba yarakoze biba bigaragaza ko yahisemo kudakomeza kunga ubumwe n’abagize umuryango we bizera muri gahunda zo kuyoboka Yehova. Bityo, abagize umuryango b’indahemuka ntibongera kuvugana na we ibintu bifitanye isano na gahunda zo mu buryo bw’umwuka. Urugero, mu gihe abagize umuryango bateraniye hamwe kugira ngo bige Bibiliya kandi uwo muntu waciwe ari mu rugo, ntazifatanya na bo muri iyo gahunda. Ariko niba uwaciwe ari umwana ukiri muto, ababyeyi baba bagifite inshingano yo kumwigisha no kumuha uburere. Ku bw’ibyo, ababyeyi bakunda umwana wabo bashobora kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya. *​—Imigani 6:20-22; 29:17.

Hari ubwo noneho umuntu waciwe aba atakiba mu rugo. Nubwo rimwe na rimwe bishobora kuba ngombwa ko abagize umuryango babonana na we bitewe n’ibibazo bireba umuryango wose, ntibyagombye kuba buri gihe. Abagize umuryango b’Abakristo b’indahemuka ntibashaka impamvu z’urwitwazo zo gushyikirana n’umuvandimwe wabo waciwe ariko utakiba mu rugo. Ahubwo, bakomeza kubera indahemuka Yehova n’umuryango w’abagaragu be bagashyigikira gahunda ishingiye ku Byanditswe yo guca umunyabyaha utihana. Ibyo bigirira akamaro uwakoze icyaha kandi bishobora kumufasha kungukirwa n’igihano yahawe. *​—Abaheburayo 12:11.

^ par. 1 Amahame yo muri Bibiliya avugwa muri iyi ngingo ni na yo akurikizwa mu gihe umuntu ahisemo kwitandukanya n’itorero.

^ par. 2 Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’icyakorwa mu gihe uwaciwe ari umwana ukiri muto kandi ukiba mu rugo, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2001, ku ipaji ya 16-​17, n’uwo ku ya 15 Ugushyingo 1988, ku ipaji ya 20 (mu gifaransa).

^ par. 3 Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’uko umuntu yafata umuntu wo mu muryango we waciwe, reba inama zishingiye ku Byanditswe zatanzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1988, ku ipaji ya 26-31 (mu gifaransa), n’uwo ku itariki ya 15 Ukuboza 1981 ku ipaji ya 26-31 (mu gifaransa).