Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso n’uburyo bwo kubaga

Uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso n’uburyo bwo kubaga

Uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso. Uduce duto tw’amaraso dukurwa mu bice bine by’ingenzi bigize amaraso, ari byo insoro zitukura, insoro zera, udufashi n’umushongi. Urugero nk’insoro zitukura ziba zirimo poroteyine ikura umwuka wa ogisijeni mu bihaha ikawujyana mu mubiri. Hari ubwo bafata amaraso y’abantu cyangwa ay’inyamaswa bakavanamo iyo poroteyine, bakayikoramo imiti ivura abantu bafite ikibazo cy’amaraso make cyangwa se batakaje amaraso menshi.

Umushongi, ugizwe na 90 ku ijana by’amazi, uba urimo imisemburo myinshi, imyunyu ngugu, za poroteyine zikora nk’imisemburo n’ibitunga umubiri, bikubiyemo imyunyu n’amasukari. Nanone kandi, umushongi w’amaraso uba urimo ibintu bituma amaraso avura, abasirikare barwanya indwara ndetse na za poroteyine zimwe na zimwe, urugero nk’igira uruhare mu gutuma amaraso avura. Hari indwara umuntu ashobora kurwara bikaba ngombwa ko abaganga bamwandikira guterwa poroteyine irimo abasirikare barinda umubiri, yakuwe mu mushongi w’amaraso y’abantu bakingiwe iyo ndwara. Insoro zera zishobora kuvanwamo za poroteyine zikoreshwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe ziterwa na virusi hamwe na kanseri.

Ese Abakristo bakwiriye kwemera kuvurwa hakoreshejwe utwo duce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso? Ibyo nta cyo Bibiliya ibivugaho mu buryo burambuye. Ku bw’ibyo, Umukristo agomba kwifatira umwanzuro akurikije umutimanama we. Hari bamwe bashobora kwanga agace gato kose kavanywe mu bice by’ingenzi bigize amaraso, bashingiye ku itegeko Imana yahaye Abisirayeli ryasabaga ko amaraso yavanywe mu kinyabuzima ‘avushirizwa hasi’ (Gutegeka kwa Kabiri 12:22-24). Abandi bo, nubwo banga guterwa amaraso yuzuye cyangwa se ibice by’ingenzi biyagize, bashobora kwemera kuvurwa hakoreshejwe uduce duto twavanywe mu bice by’ingenzi bigize amaraso. Bashobora kuba bumva ko hari aho bigera utwo duce duto tuba twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso tukaba tutakigereranya ubuzima bw’ikiremwa ayo maraso yakuwemo.

Mu gihe ufata umwanzuro urebana no kwemera kuvurwa hakoreshejwe uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso, ni byiza kwibaza ibibazo bikurikira: mbese nsobanukiwe ko kwanga uduce duto twose twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso bisobanura ko ntazemera imiti imwe n’imwe ikoreshwa mu kurwanya indwara zitandukanye cyangwa se imiti ifasha amaraso kuvura kugira ngo adakomeza kuva? Ese nshobora gusobanurira umuganga impamvu nemera uduce duto runaka twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso cyangwa impamvu ntatwemera?

Uburyo bwo kubaga. Bumwe mu buryo bukoreshwa ni ubwo kuyobya amaraso bakayakura mu mubiri bakayasimbuza ibintu byongera amaraso, nyuma bakaza kuyasubiza mu murwayi. Ubundi buryo ni ubwo gufata amaraso ava mu gikomere mu gihe barimo babaga, bakayayungurura, bakazongera kuyasubiza mu murwayi. Kubera ko ubwo buryo bwose bushobora gukorwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuganga, Umukristo yagombye kumenya neza uko umuganga we ateganya kubikora.

Mu gihe ufata imyanzuro ku birebana n’ubwo buryo bwo kuvurwa, ibaze uti ‘niba amwe mu maraso yanjye azayobywa akanyuzwa hanze y’umubiri wanjye, kandi akaba yamara igihe runaka adatembera, mbese umutimanama wanjye uzanyemerera gukomeza kubona ko ayo maraso akiri ayanjye, bityo ntibibe bisaba ko “asukwa hasi” ’ (Gutegeka kwa Kabiri 12:23, 24)? Mbese umutimanama wanjye watojwe na Bibiliya uzambuza amahwemo niba mu gihe mvurwa abaganga bafashe ku maraso yanjye bakayashyiramo imiti maze bakongera bakayantera? Ese nsobanukiwe ko kwanga uburyo bwose bwo kumvura bwasaba gukoresha amaraso yanjye, bisobanura ko ntashobora no kwemera gukoresha ibizamini by’amaraso, ko ntakwemera ko amaraso yanjye atembera mu mashini iyayungurura ikanayasukura mbere y’uko asubizwa mu mubiri wanjye, cyangwa ko ntakwemera ko amaraso yanjye ayoborerwa mu mashini ikora nk’umutima?

Umukristo agomba kwifatira umwanzuro urebana n’uko amaraso ye azakoreshwa mu gihe abagwa. Ibyo ni na ko bikwiriye kugenda mu gihe akorerwa ibizamini runaka cyangwa avurwa mu buryo bugezweho, busaba ko bamufata amaraso make, wenda bakayongeramo imiti mbere y’uko bongera kuyamutera.